Menya byinshi kuri sesame utubuto turimo intungamubiri 

0
8198
sesame

Sesame ni utubuto tumaze kuba gikwira kandi ni mu gihe kuko ni utubuto dufite intungamubiri nyinshi.

Tuzibona akenshi zashyizwe ku migati cyangwa zipfunyitse mu dukopo zikaranze tukagura tukarya.

Utu tubuto twifitemo intungamubiri zinyuranye kandi nyinshi. Muri zo twavuga vitamini nka B1, B6 na B9, imyunyungugu nka kalisiyumu, phosphore, magnesium, manganeze, ubutare, umuringa, zinc. Tubonamo kandi fibre, poroteyine na tryptophan.
Ibi birimo nibyo bituma zigira akamaro gatandukanye nkuko tugiye kubibona.

Imwe mu migati iba iriho sesame

 Akamaro ka sesame mu mubiri

  • Kugabanya umuvuduko w’amaraso 

Zirimo amavuta y’umwimerere, akaba azwiho kugabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Ndetse na magnesium irimo nayo izwiho kuba ifungura imiyoboro y’amaraso ikaguka bigafasha amaraso gutembera neza.

  • Kurinda kanseri

Imyunyungugu na vitamini dusangamo by’umwihariko magnesium izwiho guhangana na kanseri. Si ibyo gusa kuko binarinda gusaza imburagihe, indwara zinyuranye z’umutima, n’imikorere mibi y’umubiri. Kanseri zizwiho kuba zirindwa na sesame harimo; kanseri y’amaraso, y’amabere, y’amara, y’impindura, y’ibihaha niya porositate.

  • Kurwanya diyabete 

Ku barwayi bafite diyabete yo mu cyiciro cya 2, ubushakashatsi bwerekanye ko amavuta yazo abagirira akamaro kuruta umuti uzwi nka Daonil (Glibenclamide). Kuba harimo magnesium nanone ni byiza mu guhangana nayo ku bantu bamaze kugaragaza ibimenyetso byo kurwara diyabete. Kurya sesame biringaniza igipimo cy’isukari nuko icya insulin kikazamuka.

  • Amagufa akomeye

Kuba harimo zinc, calcium na phosphore, ni ingenzi mu gutuma ugira amagufa akomeye. Kuko iyi myunyungugu niyo ituma amagufa akomera. Si ibyo gusa kuko binasana ayangiritse

Tuzibona ari utubuto ariko ni aha zera
  • Igogorwa 

Nkuko twabibonye dusangamo fibre. Izi fibre zizwiho kuba ingenzi mu gutuma igogorwa rigenda neza. Ibi birinda umuntu kwituma impatwe no guhitwa. Bikarinda kandi kuba warwara indwara zifata inyama zo mu nda, zishobora no kubyara kanseri.

  • Kurwanya no kuvura kubyimbirwa

Kuba harimo umuringa ku gipimo cyo hejuru, bifasha mu kurwanya kubyimbirwa bikunda gufata mu ngingo. Si ibyo gusa kuko binarinda imikaya kubyimbirwa, umutima kimwe n’imitsi ijyana amaraso kuba yabyimba kuko byatera uburwayi bunyuranye bw’umutima.

  • Kurinda imirasire mibi 

Muri sesame dusangamo sesamol ikaba izwiho kurinda DNA yacu imirasire mibi itugeraho iturutse mu gucishwa mu cyuma, cyangwa mu gushiririza aharwaye kanseri. Iyo mirasire mibi kandi ishobora no guturuka ku zuba ry’igikatu. Ibi rero biturinda kuba twarwara kanseri zinyuranye kuko ya mirasire ishobora kwangiza imikorere y’uturemangingo bityo tukabyara udutera kanseri.

Amavuta ya sesame
  • Ubuzima bwo mu kanwa 

Binyuze mu buryo twakita nko kunyunyuza cyangwa gukamura, ku munwa hasigaraho amavuta yayo iyo umaze kuzirya. Akamaro kayo nyamukuru ni ukurinda indwara zo mu kanwa, kwica mikorobi mbi zahangiza ndetse bikanarinda impumuro mbi mu kanwa.

  • Uruhu n’umusatsi

Muri sesame harimo zinc, ikaba ingenzi mu ikorwa rya collagen. Iyi collagen ifasha imikaya gukomera, uruhu n’umusatsi nabyo bigakomera. Ndetse kuzirya binafasha mu gukuraho udukovu duterwa n’ibiheri ndetse zikarinda iminkanyari.

  • Imikorere y’umubiri

Muri sesame harimo poroteyine nyinshi, iyo zigeze mu mubiri ukazishwanyaguza byongerera umuntu gukomera, gukura no gukora neza k’umubiri muri rusange. Aha ni naho bahera bavuga ko zifasha mu kwibuka no kugira ubwenge n’ubwonko bukora neza.

Utubuto twazo sesame turibwa duhekenywa

Icyitonderwa

Nubwo kurya sesame ari byiza ariko kuzirya ukarenza urugero bishobora gutera uburyaryate ku gifu no mu mara ukumva wokerwa. Ariko ibi bibaho iyo wariye nyinshi cyane bikabije. Kurya ikiyiko kimwe kinini ku munsi birahagije.