Akamaro ka zinc mu mubiri 

0
8050
zinc

Zinc ni kimwe mu binyabutabire umubiri wacu udakenera ku gipimo cyo hejuru (trace elements) ariko kuyibura mu mubiri bitera ibibazo.


1. Zinc imariye iki umubiri? 

Zinc ifasha umubiri wacu muri byinshi binyuranye

  • Ifasha mu kurwanya no kuvura ibishishi byo mu maso ndetse n’indwara y’uruhu izwi nka herpes simplex. Gusa hano ikoreshwa nk’umuti usigwa ku ruhu
  • Irinda ubuhumyi buterwa n’izabukuru
  • Irinda kanseri ya prostate ku bagabo ndetse ikanongerera ingufu intanga ngabo, ifasha umugore kandi mu gihe cyo gusama kuko irakenerwa cyane.
  •  Irwanya kubura appétit bityo ni ingenzi ku bifuza kongera ibiro
  •  Kuyifata nk’ibinini bivanzemo na za vitamini bivura umwuma no kubura amaraso
  • Irwanya ubwandu bwa mikorobi zinyuranye cyane cyane umusonga
  • Ivura impiswi ku bana bato, aha bayihabwa nk’ibinini byo kunywa
  • Kuyitera mu mutsi bituma ubushye kimwe n’ibindi bisebe bikira vuba, ibi bikorwa na muganga gusa
  • Ibinini banyunguta irimo birwanya indwara zo mu mihogo no mu nkanka
  • Ni nziza ku bagore batwite kuko ifasha mu ikorwa rya DNA uturemangingo tw’ibanze, no ku bana bato ifasha mu mikurire yabo

2. Ibyago byo kubura zinc 

Kubura zinc cyangwa kuyigira ari nke mu mubiri bitera ibibazo bikurikira

  • Gukura nabi no kudakura amagufa ntanakomere
  • Kugira umuvuduko w’amaraso mucye (low blood pressure /hypotension)
  • Kudahumurirwa no kutumva icyanga
  • Impiswi
  • Gupfuka imisatsi
  • Utudomagure twera mu nzara
  • Guta ibiro
  • Guhorana umunaniro

3. Ingaruka iyo zinc ibaye nyinshi 

Zinc iva mu byo turya ntijya iba nyinshi. Icyakora iyo uyifata nk’ibinini cyangwa inshinge ushobora kurenza ibipimo. Niyo mpamvu usabwa buri gihe gukurikiza uko muganga yabigutegetse.

Iyo ibaye nyinshi birangwa no:

  • Kugira umuriro
  • Inkorora
  • Kuribwa mu gifu
  • Umunaniro


4. Aho twayikura 

Uyu munyu ngugu w’ingenzi tuwusanga mu byo kurya binyuranye. Gusa iby’ingenzi twavuga ni:

  • Inyama cyane cyane iz inka n iz inkoko
  • Epinari
  • Ibihwagari
  • Ibyokurya byo mu mazi (oysters)
  • Iboneka no mu masohoro gusa irimo igirira akamaro intanga gusa
  • Ubushaza (amajeeri)
  • Soya
  • Karoti
  • Ubunyobwa
  • Tangawizi
  • Ingano n ibisa na zo (oat)