Macadamia utubuto duto ariko twuzuyemo intungamubiri zitandukanye

0
5292
macadamia

Macadamia ni utubuto duto cyane turyohera, kandi turyoha cyane dukungahaye ku ntungamubiri nyinshi cyane zitandukanye.

Utu tubuto duhingwa cyane cyane ahantu hashyuha, kandi hegereye equateur (tropical zone); nka Australia, Kenya, New Zealand, Indonesia n’Afurika yepfo. Habaho ubwoko bugera kuri 7 nubwo ubiribwa cyane ari 2 gusa.

macadamia
Macadamia zisarurwa kimwe n’ubunyobwa, zikurwa mu gihu gutya

Macadamia zirimo iki?

Zibonekamo intungamubiri zitandukanye;

  • Zikize cyane kuri fibres. 23% y’izo umubiri ukenera ku munsi. Muri garama 100 usangamo fibres zingana na 8.6 g
  • Zitanga imbaraga ku mubiri. Garama 100 zitanga imbaraga zingana na calorie 718, ni ukuvuga 36% y’imbaraga umubiri ukoresha ku munsi.
  • Zirimo izindi ntungamubiri zitandukanye, imyunyungugu, ibirindamubiri (antioxidants) naza vitamines z’ingenzi ku mikorere myiza y’umubiri.
  • Zikize cyane ku muringa (copper/cuivre), ubutare, manyesiyumu, manganese, fosifore, kalisiyumu n’indi myunyungugu ifasha umubiri mu mikorere itandukanye.
  • Macadamia zigaragaramo phytosterols na Beta-sitosterol, bijya gusa na cholesterol nziza.

Akamaro ka macadamia ku buzima

Kurya utubuto duto ku ifunguro ryawe rya buri munsi bifitiye akamaro cyane umubiri, kuramba ndetse no kurwanya indwara zibasira imikorere y’umubiri.

Ku mutima

Kubera nta cholesterol na nke irangwamo, zikaba kandi zikungahaye kuri phytosterols na beta-sitosterol bigabanya urugero rwa cholesterol mbi (LDL) mu maraso zikongera urugero rwa cholesterol nziza (HDL). Zirimo kandi ibinure bituzuye neza, bishinzwe kurinda umutima bigabanya urugero rwa cholesterol mu maraso ndetse bigasukura imijyana. Zirinda ku buryo bukomeye indwara z’umutima, ziterwa no kwifunga ndetse n’ukwitambika kw’ibinure mu mitsi ijyana amaraso.

Isoko ikomeye ya fibres

Macadamia zirimo fibres zingana na 23% y’izo umubiri ukenera ku munsi. Zigufasha kumva uhaze, bikakurinda kurya cyane bityo zikaba zaba n’ingenzi cyane ku bifuza kunanuka. Zifasha mu igogorwa ry’ibindi biryo, zikarinda kandi kwituma impatwe (constipation) n’ibindi bibazo bishobora guterwa n’igogorwa rigenda nabi.

Kongera ubwenge no gufasha ubwonko

Zirinda kandi zigatuma urwungano rw’imyakura rukora neza cyane. Umuringa uboneka muri zo, ufasha mu gukora uturemangingo tw’ubwonko twitabazwa mu guhanahana amakuru k’ubwonko.

Amavuta ya macadamia akize cyane kuri aside yitwa oleyike (oleic acid), igira uruhare runini mu kugabanya ububyimbirwe no gufasha kwibuka cyane no gufata mu mutwe. Irinda kandi ibimenyetso bya asima kimwe n’urugero rwa cholesterol mbi, yongera cholesterol nziza mu maraso. Iyi aside kandi ituma uruhu rurushaho korohera.

Ikomeza amagufa, uturemangingo n’ingiramubiri

Kubera imyunyungugu macadamia zikizeho, zigira uruhare runini mu gukomeza amagufa, uturemangingo n’ingiramubiri (tissue). Manyesiyumu irimo ifasha imikaya n’imyakura mu gukora neza, ari nako ituma umutima utera neza.

Macadamia zituma uruhu rudasaza

Akamaro k’amavuta aziturukaho ntiwakavuga ngo ukarangize. Aya amavuta arimo aside (palmitoleic acid) zitandukanye zifasha uruhu; zituma uturemangingo two ku ruhu dutinda gusaza. Uko uruhu rugenda rusaza niko iyi aside igenda ishira vuba, kandi ni ingenzi cyane kugirango uruhu rugire itoto. Niyo mpamvu uzasanga mu mavuta n’ibindi bikoreshwa mu kugira itoto ry’uruhu biba birimo amavuta ya macadamia.

Zirinda imisatsi n’uruhu no gucika kw’imisatsi

Ubushobozi zifite bwo kurwanya uburozi no kurinda uruhu gusaza (antioxidants), zifasha umubiri gusohora ibyitwa free radicals, zangiza ingingo zitandukanye z’umubiri, zidasize umusatsi n’uruhu. Ibirinda umubiri (antioxidants) biboneka muri macadamia, bifasha uruhu kwiyuburura no kurushaho guhorana itoto.

Amavuta ya macadamia arinda imisatsi gucika. Yinjira mu myenge y’imisatsi agafasha imisatsi gukweduka neza no kugira ingufu kuburyo idapfa gupfuka byoroshye.

amavuta ya macadamia mu kurinda imisatsi gupfuka
Amavuta ya macadamia akoreshwa mu guteka cg gusukura uruhu n’umusatsi

Ibyo ugomba kuzirikana

Macadamia ntizirangwamo gluten (gluten-free), bityo ni ingenzi cyane mu gutegura ibitarangwamo gluten, ku bantu barwaye celiac disease cg bagira ubwivumbure bukabije ku biryo birimo gluten.

Amavuta yayo, ashobora gukoreshwa nk’uko aya elayo akoreshwa. Ushobora kuyatekesha, cg ukaba wayongera mubyo kurya bihiye ndetse na salade. Ushobora no kuyisiga cg se ukayasiga mu musatsi.