Amaraso agize ubusanzwe hagati ya 7% na 8% by’uburemere bw’umuntu. Akenshi hakunze kuvugwa ko ku bantu bakuru baba bafite litiro 5 z’amaraso, gusa biterwa n’ibiro usanzwe ufite kuko hano bafatiye ku muntu ufite ibiro 70. Amaraso ni ikintu cy’ingenzi mu mubiri wacu kuko afite imimaro myinshi. Niyo atuma umwuka mwiza wa oxygen ugera mu mubiri wacu aho ukenewe, ndetse ni nayo atuma imyanda nka ammonia, umwuka wa CO2 (gaz carbonique) n’indi myanda bisohoka mu mubiri.
Muri macye twavuga ko amaraso ari inzira inyuzwamo ibyinjira n’ibisohoka mu bice binyuranye by’umubiri. Ikindi kandi burya amaraso agira uruhare rukomeye mu kuringaniza ubushyuhe bw’umubiri.

Amaraso agizwe n’ibintu birenga 4000 binyuranye ariko hariho iby’ingenzi kurenza ibindi ari na byo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.
Insoro zitukura
Insoro zitukura ari nazo zitwa erythrocytes ni nini ugereranyije n’izindi nsoro zo mu maraso. Muri rusange zonyine zihariye hagati ya 40 na 50% by’amaraso yose. Insoro zitukura burya zikorerwa mu musokoro aho ku isogonda 1 hakorwa hagati ya miliyoni 2 na 3. Nizo zitwara oxygen ziyivana mu bihaha ijya mu bice by’umubiri zikanatwara umwuka wa CO2 usohoka ujya hanze.
Buri nsoro itukura imwe, 95% byayo ni poroteyine yitwa hemoglobin ibyihariye aho buri nsoro imwe ifite byibuze hemoglobin zigera kuri miliyoni 270.
Kuba amaraso atukura biterwa nuko arimo insoro zitukura, mu yandi magambo ni zo ziyaha ibara.
Imwe mu ndwara iterwa no kugira insoro zitukura nkeya ni indwara izwi nka anemia, irangwa no guhumeka insigane, umunaniro uhoraho, ikizungera no kuba wakikubita hasi.
Insoro zera

Izi nsoro zera ari zo leukocytes ziboneka mu mubare unyuranye gusa zirimo ibyiciro cyangwa amoko 5 ariyo Eosinophiles, Basophiles, Lymphocytes, Monocytes na Neutrophiles. Umubare wazo ugabanuka cyangwa ukiyongera bitewe nuko umubiri wawe uhagaze. Mu gihe urwaye ziriyongera kuko ni zo basirikare barinda umubiri wawe indwara. Ariko muri rusange mu mubiri wacu ni 1% y’amaraso yose. Igitangaje kuri zo nuko zitaboneka mu maraso gusa ahubwo dushobora no kuzisanga ahandi mu mubiri. Aho zikunze kuboneka cyane ni mu rwagashya, umwijima n’imvubura za lymph, aya akaba ari amatembabuzi ahuje byinshi n’amaraso uretse ko yo adatukura kuko nta nsoro zitukura zirimo.
Zimwe mu nsoro zera zikorerwa hamwe n’insoro zitukura. Izindi zikorerwa mu mvubura yitwa thymus, iri aho ijosi ritereye. Zimwe mu nsoro zitukura, ari zo lymphocytes, nizo zimenya bwa mbere ko mu mubiri hinjiyemo ikintu kidakenewe akenshi ishobora kuba bagiteri, virusi cyangwa umuyege. Nizo zimenya neza umwanzi winjiye uwo ariwe, noneho izindi zizwi nka granulocytes nizo ziza zikagota zigashwanyaguza umwanzi. Nizo kandi zinasohora hanze y’amaraso insoro zapfuye kimwe n’indi myanda nk’ivumbi. Insoro zitukura zigira uburambe bw’amezi 4 gusa noneho zigasaza zigasohorwa hanze mu gihe insoro zera zo zitarenza amasaha hagati ya 18 na 36 nubwo hari izishobora kugeza umwaka wose.
Platelets cyangwa Plaquettes

Izi kandi zizwi nka thrombocytes, ni insoro zagenewe gukora cyane mu gihe habayeho gukomereka. Ni zo zituma iyo ukomeretse amaraso akama, akavura. Gusa sizo zonyine zibikora ahubwo zifatanya n’andi moko (clotting factors) 13 ahuriza hamwe ingufu mu gutuma amaraso avura bityo igisebe ntigikomeze kuva kandi kigakira. Buri bwoko bugenda bukoresha ubundi, bityo bityo kugeza amaraso avuze. Abantu bazwi nka hemophiliac, bafite ikibazo cyo kudakama iyo bakomeretse, baba badafite factor ya 8 n’iya 9 muri 13 zikoreshwa. Izi platelets kandi ubushakashatsi bwa vuba bwagaragaje ko zifasha mu guhangana n’ubwandu bunyuranye aho zirekura imisemburo yica bagiteri n’utundi twa mikorobi. Ubuzima bwazo bubarizwa hagati y’iminsi 9 na 10. Nazo zikorerwa mu musokoro.
Plasma
Twavuga ko ari amaraso adafite ibara kuko ni amatembabuzi yenda gusa n’umuhondo. Plasma igizwe n’isukari, ibinure, poroteyine n’imyunyungugu. Hafi 55% by’amaraso ni plasma, bivuze ko ingano ya plasma n’insoro zitukura yenda kuba imwe. Iyo umutima wohereza amaraso, plasma niyo izanamo intungamubiri ikanakuramo imyanda. Plasma kandi irimo vitamini n’imisemburo.
Urebye muri plasma wasangamo amoko 500 anyuranye ya poroteyine zikorwa n’umubiri, niyo mpamvu poroteyine gusakara mu mubiri byoroha kuko amaraso ntaho atagera no mu rwara cyangwa umusatsi.
Icyitonderwa
Nubwo duhuza ibigize amaraso twese, ariko ntabwo duhuza ubwoko bw’amaraso, cyangwa blood group/groupe sanguin.
Iyo amaraso adahuje ubwoko rero avanzwe, habaho icyitwa agglutination, aho amaraso amwe yireka mo ibibumbe akagenda yipfundika. Insoro zitukura zikegerana zigafatana.
Ibi ingaruka yabyo ni imikorere mibi y’impyiko bishobora no kubyara urupfu nyuma. Niyo mpamvu mu gutera amaraso bagomba kubanza kumenya neza ubwoko bw’ayawe ngo bamenye ayo bagutera.














