Kurwara ntawe bitabaho, ndetse nta n’aho twabihungira nubwo duhora tugirwa inama z’uburyo hari indwara dushobora kwirinda nyamara hari iziza bitunguranye utabona uko wirinda. Gusa hari abarwara bagakira batagiye mu bitaro, nkuko hari n’abaremba ku buryo bisaba ko barwarira mu bitaro.
Hari ibintu tutajya twitaho mu gihe dufite umuntu urwaye nyamara biba ari ingenzi mu mikirire ye. Reka turebere hamwe ibyo wakora nk’umurwaza ukaba wafasha uwo urwaje gukira vuba;
Ibyo usabwa mu gihe urwaje
-
Mbere yo ku mujyana kwa muganga
Fasha umurwayi kwibuka ibimenyetso byose yagize kuva afashwe, imiti aheruka ndetse niyo ari gufata, yaba iyo yiguriye cyangwa yandikiwe na muganga. Niba hari nuwo mu muryango wigeze agira ibimenyetso nk’ibyo mubyibukiranye, nibiba ngombwa mugende mwabyanditse ku gapapuro. Si byiza ko muganga ariwe ukomeza kukubaza ibibazo byinshi mu gihe wakabimubwiye atarakubaza.
-
Igihe mugeze kwa muganga
Mukurikire neza uko muganga asuzuma umurwayi, mubaze aho mutasobanukiwe, ibi ni uburenganzira bwawe bw’ibanze, ntimukemere icyo mutarasobanukirwa.
Niba utwite, ese hari imiti uziko muzirana, ese waba wonsa, urwaye diyabete se, ufite agakoko ka SIDA, hari indwara ukirutse se byose wibuke kubimubwira. Niba hari ibizami abasabye ko bamufata, musobanuze impamvu, munamubaze aho mubitangira. Niwe wa mbere wo kubayobora kurenza abandi.

-
Aho mufatira Imiti
Aha niho h’ingenzi cyane. Sobanuza neza kuri buri muti: uko unyobwa, icyo bizirana, ibibazo bitunguranye ushobora kuguteza, nibyo ukwiye kwitondera uri kuwunywa.

-
Mu rugo
Shishikariza umurwayi kunywa Imiti uko yabitegetswe, kandi umuteremo akanyabugabo ko iyo miti izamukiza vuba. Niba hari igihindutse mu mubiri w’umurwayi, ihutire kubimenyesha muganga kugirango nibiba ngombwa umuti awuhindure cyangwa awuhagarike.

-
Niba muri mu bitaro
Mu bitaro ni wowe maso n’amatwi by’umurwayi. Jya utuza kandi ube maso. Ugenzure impapuro mufite, urebe niba imiti ari guhabwa ariyo yandikiwe. Wibukeko hari igihe bisaba ko umurwayi yifatira umwanzuro, aho rero ubaha uburenganzira bwe.
Gerageza kugirira isuku umurwayi, ibikoresho, aho muryamye kandi nawe ugire isuku. Ibi bizatuma n’abaganga bakwitaho banyuzwe.

Kubera ko mu bitaro umurwayi asuzumwa n’abaganga batandukanye jya wibutsa buri wese ibyo uwaje mbere yakoze n’ibyo yasabye.

Hejuru ya byose, jya wubaha abaganga, uce bugufi kandi wibukeko ijambo ryiza ari mugenzi w’Imana. Jya ububahira ubuhanga bwabo, kandi ubashimire ubwitange bwabo. Kubashimira bizabatera akanyabugabo bishimire gukora iyo bwabaga ngo batabare umurwayi wawe.

SIGASIRA AMAGARA KUKO IYO ASESETSE NTAYORWA.