Ibintu bijyanye n’amatsinda y’amaraso anyuranye usanga benshi babyibazaho ndetse bakanabijyaho impaka cyane. Rimwe uzumva bavuga bati wowe ufite amaraso aya n’aya ntiwabyarana n’ufite amaraso aya n’aya, abandi bati ubwoko bw’amaraso runaka ntibupfa kurwara ndetse hari n’abavuga ngo hari amaraso atajya yandura agakoko gatera SIDA.
Ariko se ukuri kuri ibyo byose ni ukuhe?
Muri iyi nkuru nibyo tugiye kuvugaho ku buryo burambuye.
Nubwo amaraso akozwe n’uturemangingo tumwe, hari ibiyatandukanya. Niyo mpamvu abahanga bayashyize mu matsinda atandukanye.
Hari uturemangingo dufasha umubiri gukora ubwirinzi mu gihe amaraso adahuje n’ayawe yinjiye mu mubiri wawe. Utwo turemangingo nitwo rero twitwa A na B.

Ese habaho ayahe matsinda y’amaraso?
Nkuko bimenyerewe, amatsinda y’amaraso ni ane ariyo A, B, AB na O. Gusa siyo yonyine abaho ahubwo niyo azwi cyane.
- Niba ufite group A bivuzeko afite uturemangingo twa A
- Ufite B afite uturemangingo twa B
- Ufite AB aba adufite twose
- Naho ufite O nta na kamwe aba afite.
Ku bw’ibyo rero umuntu ufite amahirwe menshi ni ufite AB kuko ubusanzwe A irwanya B. Rero kuri we, amaraso yose yayakira “universal receiver“.
Ufite O ashobora guhabwa amaraso n’undi bahuje gusa. Icyiza nuko we, abandi bose yabaha amaraso “universal donor“.
Twongereho ko muri rusange abafite group O aribo benshi ku isi nkuko ubushakashatsi bubyerekana.

Ese umugabo ufite group A n umugore ufite group B, babyara umwana ufite group O?
Kugirango tugisubize reka twibutseko mu mubiri wacu tugira ibintu bibiri binyuranye. Ibyo ni ibigaragara inyuma (phénotype) n’ibitagaragara (génotype) .
Ikindi kuri group z’amaraso, A na B zirigaragaza (dominants) naho O ntiyigaragaza, ntigira ingufu imbere ya A na B (O Ni récessif).
Rero ushobora kuba ufite group ya A, nyamara muri wowe hihishemo O. Tuvugako ari phenotype A, ariko génotype ikaba AO. Bivuze ko niwipimisha ushaka kumenya group yawe bazapima phenotype ariyo A, nyamara ishobora kuba A homozygous (AA), nkuko yanaba A heterozygous, ariyo AO.
Nkuko wanagira B, ihishe O. Ukaba BO.
Icyo gihe nimubyarana, abana muzabyara hazabonekamo za group zose kuko zinganya amahirwe.
A nihura na O azaba A
A nihura na B abe AB
O nihura na O abe O
O nihura na B abe B.


















igitekerezo: Nabazaga niba ubwoko bw’amaraso ntaho buhurira n’imiterere y’umuntu (caractère) .Murakoze kdi kubw’amasomo meza mutugezaho atugirira umumaro cyane.
Tuzagira igihe tubivugeho. Gusa iyo ni theory idafite ikiyihamya, ariko ugasanga kuri benshi bihura. Vuba tuzabivugaho
ndanyuzwe
Fra kuva cyera wari umuhanga. Ukora ibyo wiyumvamo. Couragee!
Imana irarema da! Ese ubwo ko hakunze kubaho amakosa umuntu akavukana nk’amano arindwi(7) hari aho bihurira na Blood group?
Ahubwo baza niba n’inyamaswa zigira blood group, niba zizigira se zishobora guha abantu amaraso nazo. Abantu ba cyera banywaga amaraso y’inka cg inyama mbisi byo nta ngaruka byagira?
Ese koharubwo bavuga ngo hari ubwoko bw’amaraso atandura indwara cg ngo yanduze indwara nka VIH/SIDA,haricyo. Mwabidufashaho mukazadusangiza ubumenyi.murakoze kandi
Tandukanya kuyanywa bo kuyagutera. Iyo uyanyoye ni kimwe nuko wanywa amazi cyangwa ikindi cyo kunywa. Gusa uramutse ufite ibisebe mu nzira y igogorwa byaba ikibazo
Oya. Ibyo ni ikibazo cya crossing over Mu gihe chromosomes ziri kwivanga
[…] Mu turemangingo dufasha mu bwirinzi, habonekamo utwo mu bwoko bwa poroteyine tuzwi nka D (D antigen). Utwo rero nitwo twahawe izina rya Rhesus bitewe nuko uwatuvumbuye bwa mbere yatuvumbuye mu maraso y’inguge yo mu bwoko bwa Rhesus (rhesus macaque) iyi nguge ikaba kandi yarifashishijwe mu gukora urukingo rw’ibisazi by’imbwa, imbasa, imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA ndetse no kubasha kumenya ibijanye n’ukwezi k’umugore. Ushobora gusoma amatsinda atandukanye y’amaraso hano […]
[…] kubasha kumenya ibijanye n’ukwezi k’umugore. Ushobora gusoma amatsinda atandukanye y’amaraso hano Iyo ku nsoro zawe zitukura (red blood cells/globules rouges) hasanzweho utwo turemangingo, bivuze […]