Ubugendakanwa indwara ifata mu kanwa menya byinshi kuri yo

0
14108
ubugendakanwa

Ubugendakanwa ni indwara ifata mu kanwa nuko ku rurimi, ku matama imbere ndetse no mu gisenge cy’akanwa utibagiwe no ku ishinya hakazaho ibintu bisa n’umweru bikihomaho. Aharwaye akenshi harabyimba hakanatukura.

Gusa hari n’igihe iyi ndwara ikomeza ikagera mu muhogo hafi y’akamironko cyangwa amaraka.

Ku bantu bamwe iyi ndwara ntibakarira, ariko iyo igeze ku bantu bafite ubudahangarwa bucye irabakarira cyane. Muri bo twavuga abana bato, abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kimwe n’abafata imiti ya kanseri. Iyo ibagezeho isya itanzitse.

Iyo urwaye ubugendakanwa ururimi ni uku rumera

Ubugendakanwa buterwa n’iki?

Buterwa na mikorobi yo mu bwoko bw’imiyege yitwa Candida albicans. Iyi miyege twese turayigira haba ku ruhu, mu nzira y’igogorwa no mu kanwa aho usanga abasaga 75% ku isi yose ubasangana iyi mikorobi nyamara itabatera indwara. Itera indwara mu gihe ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanyutse.

Ni bande ubugendakanwa bwibasira cyane?

Nkuko tumaze kubivuga akenshi iyi ndwara yibasira abana kuruta abakuru. Iyo igeze ku bantu bakuru, abo yibasira cyane ni :

  • Abafite amenyo y’amakorano : cyane cyane iyo batayasukura bihagije, adafata neza mu mwanya wayo cyangwa bibagirwa kuyakuramo mbere yo kurya na mbere yo kuryama
  • Abakoresha imiti ya antibiyotike cyane : akenshi iyi miti iyo ikoreshejwe igihe kinini inica bagiteri zishinzwe kubuza Candida gukura.
  • Gukoresha cyane imiti isukura mu kanwa : iyi miti nayo akenshi abantu bakoresha biyunyuguza mu kanwa, iba irimo antibiyotike, zishobora kwangiza za bagiteri zishinzwe gukumira ikura rya Candida
  • Abakoresha kenshi imiti y’imisemburo : muri iyi miti twavugamo ibinini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro, kimwe n’indi miti yo mu bwoko bwa steroid.
  • Abafite ubudahangarwa bucye : abfite agakoko gatera SIDA, abagore batwite, n’abafata imiti ya kanseri
  • Abarwaye diyabete : cyane cyane iyo badafata imiti igabanya ingufu za diyabete.
  • Abafite mu kanwa humye : hari abantu bagira amacandwe macye aba nabo baba bafite ibyago byo kurwara ubugendakanwa
  • Abafite imirire mibi : cyane cyane gufungura ifunguro ritarimo vitamini B9, B12 n’ubutare byongera ibyago
  • Abanywa itabi : nubwo ubushakashatsi butaragaragaza neza impamvu ariko abenshi mu banywa itabi barwara ubugendakanwa

Ubugendakanwa buvurwa bute?

Nkuko iyi ndwara iterwa na mikorobi zo mu bwoko bw”imiyege, ivurwa hakoreshejwe imiti yagenewe kuvura indwara ziterwa n’imiyege.

Kenshi ntabwo ari imiti yo kunywa, ahubwo ni imiti isigwa aharwaye, kugeza ukize.

Usanga akenshi hitabazwa umuti wa nystatin cyangwa miconazole (Daktarin) ndetse na Fluconazole.

Candid umwe mu miti ivura ubugendakanwa

Muganga ni we uguhitiramo uwo wakoresha.

Icyakora rimwe na rimwe iyo bibonetse ko ufite ubudahangarwa buri hasi cyane ushobora guhabwa imiti yo kunywa cyangwa iterwa mu mutsi.

Iyo ibi byose byanze, hitabazwa umuti wa Amphotericin B, gusa ukoreshwa witondewe kuko ugira ingaruka zinyuranye harimo kugira umuriro, isesemi  no kuruka. Niyo mpamvu ukoreshwa nk’amahitamo ya nyuma.

Nyamara kandi twibuke ko no mu bimera n’ibyo dufungura harimo imiti gakondo ivura ubugendakanwa.

  1. Ubuki: bwifitemo ubushobozi bwo kurwanya indwara ziterwa na bagiteri n’imiyege. Ushyira ubuki ku rutoki ukajya ukubisha mu kanwa aharwaye, ukirinda kumira, ahubwo wakumva uruzi ruretse mu kanwa ugacira
  2. Umutobe w’inkeri: iyo ukoreshejwe ari umwimerere (nta bindi bivanzemo) bituma mu kanwa hiyongeramo aside ibuza Candida gukura
  3. Amata y’ikivuguto na yawurute: iyo amata ari kuvura hajyamo bagiteri nziza zigakora icyitwa probiotic ari yo igira uruhare mu kwica ya miyege itera ubugendakanwa.
  4. Ibinyamafufu bigishyushye: ibirayi, ibikoro, urunyogwe, ibishyimbo, karoti na beterave, kubifungura bitetse bigishyushye bifasha urwagashya mu gusohora mikorobi za Candida mu mubiri.

Ni gute nakirinda ubugendakanwa

Nkuko twabibonye iyi ndwara ahanini iterwa nuko ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanyutse cyangwa se bagiteri zo mu kanwa zishinzwe guca ingufu iyi miyege zikaba zangiritse cyangwa zapfuye.

Kwirinda ubugendakanwa birasaba;

  • Gukoresha imiti isukura mu kanwa ku gipimo gikwiye
  • Kugira isuku yo mu kanwa ihagije, waba ufite amenyo y’amaterano ukayasukura bihagije
  • Kongera ubudahangarwa bwawe ufungura ibyongera ubudahangarwa unirinda ibibuhungabanya.

Kanda hano usome ibyo kurya byongerera ingufu ubudahangarwa http://umutihealth.com/2016/09/ibyagufasha-kongerera-ingufu-abasirikare/

Kanda hano usome ibitera ubudahangarwa kugabanyuka http://umutihealth.com/2017/01/kugabanyuka-kubudahangarwa/