Akamaro k’umunyu wa manganese mu buzima

0
2196
Manganese

Mu kurya, ibyo turya bibamo intungamubiri zinyuranye. Akenshi ziba ari vitamini, za poroteyine, amasukari, ibinyabutabire umubiri ukenera, ndetse n’ingufu cyangwa ibizitera,  ndetse n’imyunyungugu.

Manganese (soma manganeze) nayo tuyisanga mu myunyu ngugu umubiri wacu ukenera cyane. Umubiri wacu ukenera hafi ya 2500mg buri munsi kugirango ukore imirimo inyuranye. Niyo mpamvu byibuze kuri buri funguro hakabonetsemo ibikungahaye kuri manganese.

Akamaro ka manganese mu mubiri

  • Ifatanyije na vitamini zo mu bwoko bwa B, uyu munyungugu ufasha mu ikorwa ry’umunyu wa urea ukenerwa mu mubiri
  • Yifashishwa n’umubiri mu kuringaniza igipimo cya zinc n’umuringa. Bivuze ko iyo uriye ibirimo manganese, zinc n’umuringa (cuivre/copper) umubiri ukoresha ibyo ukeneye ibirenze ho ukabisohora.
  • Gufata ibikungahaye kuri manganese bifasha mu igogorwa ry’ibiryo no kurwanya umuvuduko uri hejuru w’amaraso
  • Ifasha kandi mu guhangana na diyabete n’indwara zinyuranye z’imitsi.

Iyo ibaye nkeya

Nkuko ari umunyu ngugu ufasha mu mikorere n’imikurire y’umubiri wacu, kuyibura bitera indwara zirimo rubagimpande, kuribwa n’amagufa, kurwara diyabete n’ibindi bibazo by’ubuzima binyuranye.

Iyo irenze igipimo

Iyo ibaye nyinshi mu mubiri bituma umubiri wacu utabasha kubona ubutare buwurimo. Ibi bitera ibibazo birimo guhindura imyitwarire, gutinda gusubiza, kuvangirwa n’ibindi.

Aho tuyisanga

Mu muceri utanyuze mu ruganda, ibishyimbo, inanasi, inkeri na epinari niho hantu h’ingenzi dusanga uyu munyu ngugu.

Amafunguro dusangamo manganese

Icyitonderwa

Nubwo uyu munyungugu ukenewe nyamara ushobora guteza akaga iyo ubaye mucye cyangwa mwinshi cyane bishobora no gukurura urupfu.

Akenshi ibimenyetso byuko yabaye nyinshi bibanzirizwa no gususumira ku buryo budasanzwe, ibi bikaba byakurikirwa n’urupfu uramutse utabifatiranye hakiri kare.

Niyo mpamvu abafata ibinini byayo nk’inyongera basabwa kwitonda cyane kugirango batarenza igipimo umubiri ukeneye. Ikindi kandi iyo umubiri ufite ikibazo cyo kugira amaraso macye, bituma ushaka kuwinjiza ku bwinshi, ibi nabyo bikaba byatera ikibazo.

Niyo mpamvu ari byiza kurwanya no kwirinda indwara yo kubura amaraso kugirango wirinde ko umubiri wakinjiza manganese udakeneye.

Sobanukirwa n’indwara yo kubura amaraso n’uburyo wahangana na yo