Uruhinja cg umwana muto birababaza cyane kubona arwara, kuko aba atashobora kukubwira aho ababara, uretse kuba wakekeranya ugendeye ku muriro akana gafite.
Mu gihe umwana muto afite umuriro, kenshi bijyana n’ibindi bibazo; nko gutakaza appetit, umwuma, no kurira cyane, byose bituma karushaho kumera nabi no guhangayikisha ababyeyi.
Inkuru nziza ni uko abaganga b’abana (pediatricians) bagira inama ababyeyi kwitonda cyane muri icyo gihe kuko umuriro burya atari mubi cyane, ahubwo uba werekana ikindi kibazo nka infection. Kandi nayo ifasha mu gutuma ubudahangarwa bw’abana bugenda bukura.
Gusa mu gihe igipimo cy’ubushyuhe kigeze cg kirengeje 37.7 0C, bakomeza batanga inama ko ushobora kuba wamuha umuti wa paracetamol kugira ngo ugabanye ubu bushyuhe burengeje.
Mbere yo kumuha paracetamol, hari ibintu by’ingenzi ugomba kumenya
Iby’ugomba kuzirikana mu gihe ugiye guha umwana paracetamol
- Umuriro mu mubiri uterwa n’ibintu byinshi, witekereza ko buri gihe paracetamol izahita igabanya uwo muriro. Hari igihe ushobora kuba uturuka ku bwandu (infection) iterwa na virusi. Bitwara iminsi myinshi ngo ube washira (hagati y’iminsi 3-5), kugeza igihe umubiri w’umwana washobora guhangana n’izo virusi. Aha ntugomba gukora ikosa ryo kongera urugero rwa paracetamol umuha, igihe umuriro ugarutse, kuko ishobora kumugiraho ingaruka zikomeye aho gukuraho umuriro.
- Igipimo cya paracetamol uha umwana muto kijyana n’ibiro afite ndetse n’urugero uwo muti urimo. Mu gihe umwana wawe afite ibiro bike cg biri munsi ya 5kg, ntugomba kumuha paracetamol ubwawe, banza wegere umuganga.
- Niba umwana atarageza amezi 3, irinde kuba wagira umuti uwo ari wo wose umuha utabigiriwemo inama na muganga. Mu gihe ubona atameze neza ni ngombwa kubanza kumujyana kwa muganga akaba ariwe ufata icyemezo cy’umuti yamuha.
- Ni ngombwa kwitondera igihe uha umuti umwana muto. Banza urebe igipimo cy’ubushyuhe umubiri we ufite, niba kitaragera kuri 37.7 0C kandi ukaba wumva umwana ashyushye, irinde kuba wamuha paracetamol. Mu gihe ari kunywa indi miti kandi, ugomba kubanza kureba ko nta paracetamol, iri mu biyigize. Bizagufasha kwirinda kumuha irengeje urugero.
- Paracetamol ntikoreshwa gusa mu gukuraho umuriro kuko inakoreshwa mu kugabanya uburibwe. Igihe cyose ubona umwana wawe atarazana ibindi bimenyetso nko kurira cyane, ubushyuhe buri hejuru, kubona adatuje nk’ibisanzwe, ntugomba kumuha paracetamol.
Ikindi ugomba kuzirikana ni ukwitondera guha umwana paracetamol nyuma yo gukingirwa. Ni ngombwa kubaza neza muganga niba wayimuha, kuko ubushakashatsi bwerekanye ko guha umwana paracetamol akimara gukingirwa bishobora kugabanya ubushobozi bw’urukingo. ubwo bushakashatsi ushobora kubusoma ukanze hano