Amafunguro ya mbere mu gutera ubwivumbure usabwa kumenya (igice cya kabiri)

0
3010
ibyo kurya bitera ubwivumbure

Ujya wumva umuntu avuga ati jyewe sindya inyama iyo nziriye ndapfuruta, undi ati jyewe iyo ndiye imyumbati ndaruka inda nkayeza.

Benshi usanga bavuga bati ubwo nyine inzoka yawe ntibishaka nyamara kandi burya si inzoka iba itabishaka ahubwo ibi ni ubwivumbure umubiri uba wagize kuri iryo funguro. Ubu bwivumbure ku mafunguro runaka ubusanga ku bantu bakuru 5% naho ku bana ni 8%, bivuzeko hari igihe ukura umubiri wawe ntiwongere kugira ubwivumbure ku ifunguro runaka

Nubwo amafunguro menshi ashobora gutera ubwivumbure ku bantu runaka ariko hari amafunguro 8 azwiho gutera ubwivumbure kurenza ayandi ari nayo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru

Iki ni igice cya kabiri, ushaka kongera gusoma igice cya mbere wakanda hano

Ibyo kurya bitera ubwivumbure (igice cya 2) 

  1. Ibyo mu Nyanja

Ibivugwa hano ni ibindi bitari amafi mu cyongereza bizwi nka shellfish. Muri byo twavugamo Shrimp, Prawns, Crayfish, Lobster, Squid na Scallops

Urugero rw’ibyo mu nyanja

Ubwivumbure kuri byo buterwa ahanini na poroteyine ibibonekamo yitwa tropomyosin. Ibimenyetso byabwo harimo kuruka, guhitwa no kuribwa mu nda.

Ndetse usanga n’umwuka uturuka mu nkono iyo babitetse utera ubwivumbure niyo mpamvu umuntu ugira ubwivumbure kuri byo aba atagomba no kwegera aho byatekewe.

  1. Ingano

Ubwivumbure ku ngano akenshi burangwa no kumererwa nabi mu nda, ibituragurike, kwishimagura, kuruka ndetse bishobora no gutera kuraba iyo byakaze.

Ubwivumbure ku ngano n’ibizikomokaho bukunze gufata abana gusa abenshi iyo bakuze bageze nko mu myaka 10 birakira.

Niba ugira ubwivumbure ku ngano, umuti ni ukuva ku ngano n’ibizikomokaho byose.

  1. Soya

Ubwivumbure kuri soya buboneka ku bana bagera kuri 0.4% gusa buboneka cyane ku bana bari munsi y’imyaka 3.

Icyiza ni uko abana bagera kuri 70% iyo bakuze bashobora kurya soya n’ibiyikomokaho ntibagire ikibazo.

Ibimenyetso harimo kuribwa no kubyimba umunwa, ibicurane, uduheri no guhumeka insigane. Rimwe na rimwe hashobora kuboneka no guhera umwuka.

Akenshi abana bagira ubwivumbure ku mata y’inka banabugira kuri soya.

Ni byiza kubanza gusoma ibigize ibyo kurya bigurwa bikoze ngo urebe niba nta soya irimo niba ujya uyigiraho ubwivumbure.

  1. Amafi

Ubwivumbure ku mafi bujya kumera kimwe n’ubwivumbure ku byo mu nyanja twabonye haruguru. Ubu bwivumbure abantu babugira, barabukurana uretse abagera kuri 40% bashobora kubukira iyo bageze mu myaka y’ubukure, abagera kuri 2% bakuze ubasangana ubwivumbure ku mafi.

Niba ugira ubwivumbure ku mafi, ni byiza ko amafi yose n’ibiyarimo utabirya kuko byagutera ubwivumbure.

Dusoza

Ubwivumbure ku mafunguro runaka rimwe na rimwe bushobora no kuzana urupfu. Niyo mpamvu mu gihe ubizi neza ko ubugira usabwa kwitondera ibyo urya utiteguriye ukabanza ukabaza neza.

Kwa muganga banatanga kandi umuti uri mu kantu gakoze nk’ikaramu usabwa kugendana kugirango nurya ibitera ubwivumbure ukumva uri kuremba uhite witera kugirango urengere ubuzima bwawe

Urugero rwa epipen, umuti ukoreshwa mu kurwanya ubwivumbure