Soya ibarirwa mu binyamisogwe ikaba ikiribwa gifite intungamubiri zinyuranye kandi nyinshi.
Ku bantu badakunda cg badashobora kurya inyama, soya ni imvano nziza y’ibyo umubiri ukura mu nyama, iki nicyo gituma benshi bayigereranya n’inyama. Ni mu gihe kuko uretse vitamini B12 iboneka mu bikomoka ku matungo; ibindi byose wakura mu nyama wabisanga no muri soya ndetse by’umwihariko yibitseho poroteyine zikubye 3 iziba mu nyama.
Muri soya dusangamo:
- Intungamubiri arizo:poroteyine, ibitanga ingufu, fibre, n’amasukari atari menshi (ntacyo yatwara abarwaye diyabete)
- Imyunyu ngugu nka: Manganese, calcium, zinc, phosphore, potassium, ubutare (fer), umuringa, magnesium na molybdenum
- Vitamini zibonekamo ni: Vitamini B1; B2; B6 na B9; C na K.
Ibi byose bigize soya nibyo bituma ikora ibi bikurikira:
- Ifasha umubiri kurwanya indwara zinyuranye z’amagufa nko kuribwa kwayo cyangwa kumungwa
- Ifasha umubiri mu mikorere yawo yose aho itera ingufu umubiri no kugira umuvuduko
- Kuba irimo Vitamini C biyiha ingufu zo gufasha umubiri gusohora imyanda no kugabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri
- Ifasha igifu mu igogorwa ry’ibiryo
- Ikomeza amagufa kubera ikungahaye kuri calcium
- Ifasha gutakaza ibiro no kurwanya diyabete; aha bisaba kuyirya ikaranze cyangwa kurya ibitonore byayo, gusa inafasha kongera ibiro aho uyikoramo tofu cyangwa ukanywa amata yayo.
- Ku bagore batwite irinda abana babo kuvukana ubumuga kubera irimo Vitamini B9
- Irwanya indwara zinyuranye z’umutima
- Yongerera amaraso gutembera neza ikanafasha umutima gutera neza
- Igabanya kudasinzira no gusinzira nabi
- Irinda kanseri y’amara
- Ku bagore bari mu gihe cyo gucura ibafasha kutagira umunabi
Icyitonderwa
Kubera irimo ibimeze nk’imisemburo ya estrogen, kuyirya irenze igipimo ku bagabo bishobora kubatera ikibazo cyo kudashyukwa, kugira intanga nke byanatera kutabyara. Niyo mpamvu niba wayiriye mu buryo bumwe biba bihagije.

Iribwa ite?
Iribwa mu buryo bunyuranye; ushobora kuyikoramo isosi, inyobwa mu gikoma, iribwa ibitonore, urayikaranga ukayihekenya, soya ikorwamo amata akanyobwa nk’icyayi, ikorwamo tofu iribwa nk’inyama ndetse inakorwamo amavuta y’ubuto n’amajyani.
By’umwihariko amavuta ya soya ari mu mavuta meza cyane kuko nta cholesterol mbi wayasangamo ari na cyo gituma usanga ahenze.

Niba wayifashe mu buryo bumwe tuvuze haruguru birahagije singombwa ko uyifata mu buryo bundi keretse kuyikarangisha nk’amavuta





















[…] yumishijwe akavangwa n’ibindi bituma abikwa igihe kinini cyangwa se akomoka ku bimera nka soya nayo akumishwa akabikwa igihe […]
[…] k’umubiri. Iboneka mu nyama y’inkoko cyangwa ifi nka tuna na salmon. Wanayisanga kandi muri soya, n’ibiyikomokaho nka tofu ndetse no mu bunyobwa, […]
[…] k’umubiri. Iboneka mu nyama y’inkoko cyangwa ifi nka tuna na salmon. Wanayisanga kandi muri soya, n’ibiyikomokaho nka tofu ndetse no mu bunyobwa, […]
[…] cyuzuye vitamin z’ingenzi na za poroteyine. Ndetse benshi bayisimbuza amata y’inka kuko yo (soya) nta binure biyirimo. Nyamara kandi kuyikoresha cyane bigabanya igipimo cya testosterone mu mubiri, […]
[…] y’imihore), amagi, amata n’amafi. Ibi kandi ni nabyo bibonekamo poroteyine, hiyongereyeho soya, ibishyimbo n’ibindi binyamisogwe […]
[…] duto tuvugwa aha ni; ubunyobwa, sesame, soya, cashew, […]
[…] mu mafunguro anyuranye ariko cyane cyane akomoka ku matungo. Ziboneka cyane mu nyama, amafi, amagi, soya, ubunyobwa […]
[…] bya soya bitandukanye no kurya soya yumye niba ushaka ibikongerera ingufu kuko ibitonore bikungahaye kuri […]
[…] mu ngero z’ibinure byiza twavuga; avoka, utubuto duto (macadamia, ubunyobwa, soya) ndetse n’ibikomoka ku matungo nk’amata, inyama […]
[…] Iboneka mu nyama y’inkoko cyangwa ifi nka tuna na salmon. Wanayisanga kandi muri soya, n’ibiyikomokaho nka tofu ndetse no mu bunyobwa, […]
[…] mpamvu atari byiza gukoresha soya n’ibiyikomokaho kenshi, ndetse noneho niba ufite ikibazo cy’imisemburo itaringaniye ni byiza […]
[…] amafunguro arimo poroteyine nk’amagi, inyama, soya, ibishyimbo, […]
[…] amafunguro arimo poroteyine nk’amagi, inyama, soya, ibishyimbo, […]
[…] na omega-6 bifasha uruhu kugumana amazi, izi ntungamubiri ziboneka cyane cyane mu mafi, amagi na soya. Naho omega-6 iboneka cyane mu mavuta y’ibihwagari […]
[…] azwiho gutuma ubasha kwegerana vuba harimo amafunguro afite estrogen y’umwimerere nka sesame, soya n’ibiyikomokaho, karoti na pome. Usabwa kandi kurya imboga n’imbuto bikiri bishyashya, inyama […]
[…] Soya n’ibiyikomokaho nka tofu […]