Amata y’umuceri ifunguro ryiza ku bana ushobora kuba utari uzi, menya uko ategurwa

0
6506
amata y'umuceri

Bimwe mu bihabwa abana nk’ifashabere habamo amata anyuranye yaba akomoka ku matungo cyangwa se akomoka ku bimera. Habaho kandi n’amata agurwa akoze nk’ifu nayo akaba akozwe akenshi n’uruvange rw’amata y’inka yumishijwe akavangwa n’ibindi bituma abikwa igihe kinini cyangwa se akomoka ku bimera nka soya nayo akumishwa akabikwa igihe kirekire.

Hari andi mata abantu benshi bashobora kuba batazi nyamara nayo akaba amata akomoka ku bimera. Ayo ni amata y’umuceri.

Uko amata y’umuceri ategurwa

Amata y’umuceri ategurwa hifashishijwe umuceri utonoye bikaba akarusho iyo ukoresheje utanyuze mu ruganda, gusa utabashije kuwubona wakoresha usanzwe.

Icyiza cy’aya mata y’umuceri ni uko yo adatera ubwivumbure ku mubiri w’umwana wayagaburiwe nk’uko bishobora kugenda ku yandi mata

Ibisabwa

Mu gutegura amata y’umuceri usabwa ibikurikira:

  • Umuceri
  • Amazi meza yaba atetse cyangwa se agurwa yo mu macupa
  • Akamashini gasya kazwi nka blender
  • Akayunguruzo gafite utwenge duto cyane cyangwa se agatambaro keza kadafite imyenge
Urugero rw’imashini ikoreshwa (blender)
Ukoresha akayunguruzo gafite utwenge duto cyane mu gutegura amata y’umuceri

Uko bikorwa

  • Teka umuceri ushye neza gusa mu kuwuteka ntushyiremo umunyu, uwuteke wonyine
  • Rindira ubanze uhore cyangwa se uwushyire ku kintu gituma uhora vuba.
  • Pima urugero ushaka rw’umuceri bitewe n’amata ushaka gukora
  • Wusuke muri blender wongeremo ibipimo bine by’amazi muri cya gipimo wapimyeyo umuceri
  • Bisye binoge neza noneho uyungurure.

Ibikatsi ushobora kubyanika bikaba ifu wajya wifashisha uvanga n’amazi ukabiha umwana warwaye impiswi, ni umuti wayo w’umwimerere

Amata y’umuceri ubonye, uyabika muri firigo mu minsi itarenze 4, naho niba nta firigo ufite wakora ayo umwana anywa umunsi umwe akayamara.

Aya mata ahabwa umwana ufite ikigero cy’amezi 4 kuzamura. Gusa hari inyandiko zimwe zigaragaza ko guhera ku mezi 2 wayamuha, ariko nizo nkeya kandi bishobora kumutera ikibazo cyo kugomera.

Ibyiza aya mata arusha ayandi

  1. Nkuko mu nkuru zatambutse twerekanye amafunguro ashobora gutera ubwivumbure, harimo amata y’inka, na soya n’ubunyobwa. Amata y’umuceri akoreshwa yo na bose na bamwe bagira ubwivumbure ku mata y’inka, kuri soya cyangwa ku bunyobwa barayakoresha. Twibutse ko uretse amata akomoka ku nka,ava ku bimera akoreshwa ni aya soya, aya almond (ibarwa mu bunyobwa), n’aya y’umuceri.
  2. Aya mata nta cholesterol ibamo, nta binure kuko mu gakombe kayo habamo 1g gusa y’amavuta
  3. Akungahaye kuri manganese na selenium kurenza andi mata yose, imyunyungugu ya mbere mu gufasha umubiri gusohora imyanda no kuwurinda indwara ziterwa na mikorobe

Ushaka kumenya ibindi byinshi kuri aya mata wasoma iyi nkuru ivuga ku muceri https://umutihealth.com/umuceri/

Amata y’umuceri ni meza ku bana