Albendazole umuti uvura inzoka zinyuranye

1
4223
Albendazole

Albendazole ni umuti wo mu itsinda ry’imiti izwi nka benzimidazole, ikaba imiti ivura inzoka zo mu nda.

Uyu muti ukoreshwa mu kuvura no kurinda inzoka nyinshi zo mu nda zirimo ascaris, ankylostome, oxyures, trichiura na enterobiasis

Uboneka ari ikinini cyo guhekenya cyangwa umuti w’ikuvuguto unyobwa

Uyu muti uboneka mu mazina menshi anyuranye bitewe n’uruganda rwawukoze nka Zentel, Tanzol, Alden, Altoa n’andi

Albendazole ikoreshwa ite?

Uyu muti ukoreshwa n’abantu bose batangiye kurya, ni ukuvuga hejuru y’amezi 6, bitewe n’igihe umwana atangiriye guhabwa ibiryo, aba agomba guhabwa uyu muti, gusa we afata uw’ikivuguto. Impamvu nuko ariho izi nzoka zishobora kuba zakinjira.

Utangwa hagendewe ku bukure n’ubwoko bw’inzoka ufite.

Ku bana bari hagati y’amezi 6 n’imyaka 3 hatangwa 200mg banywera rimwe.

Umuti w’ikivuguto uhabwa abana

Hejuru y’imyaka 3 ni ikinini kimwe cya 400mg gihekenywa.

Gusa kuri trichiura, ufatwa mu minsi 3 ikurikirana, naho kuri trichinellosis ihabwa abana barengeje imyaka 2 n’abakuru, bakawunywa 2 ku munsi mu minsi 10 na 15.

Albendazole ikoreshwa ryari?

Uyu muti ukoreshwa igihe nyuma yo gupima umusarane bagusanzemo imwe mu nzoka zivurwa na wo. Icyakora mu bihugu byacu bikiri mu nzira y’amajyambere aho isuku itaraba nziza cyane, biremewe gufata Albendazole buri nyuma y’amezi atatu.

Ni izihe ngaruka ushobora gutera?

Uyu muti ushobora gutera ibibazo mu gifu, kuribwa umutwe no kuzungera gusa bishira vuba. Nta ngaruka zikomeye zigarara uyu muti utera, gusa mu gihe ushobora kuba wagira ikindi kibazo ni ngombwa kubaza muganga cg farumasiye ukuri hafi.

  1. Icyitonderwa

  • Uyu muti ntuhabwa umugore utwite. Ariko uwonsa we yawukoresha
  • Ibinini birahekenywa ntago ugomba kubimirira aho.
  • Ku barwaye cysticerosis yo mu maso ntibanywa uyu muti.

1 COMMENT