Ibyiza byo gukora siporo ku buzima bwacu 

0
11602
akamaro ka siporo ku buzima

Siporo nkuko tumaze kubibona kenshi ifasha umubiri cyane mu kwirinda no kurwanya indwara zitandukanye ndetse no kugira imibereho itunganye. Buri wese akeneye imyitozo ngorora mubiri hatitawe ku myaka, igitsina ndetse nicyo waba ukora, buri wese yayishobora kandi ni ingenzi mu buzima.

Urashaka kumererwa neza, kugira imbaraga nyinshi ndetse no kubaho igihe kirekire?

Igisubizo nta kindi ni ugukora imyitozo ngorora mubiri (sport)

 

Ibyiza bitandukanye sport yagufasha


1. Sport igufasha gucunga no kugira ibiro bikwiye

Imyitozo ngorora mubiri ikurinda kwiyongera ibiro cyane, ikaguha ibiro bikwiye. Mu gihe cy’imyitozo umubiri ukoresha imbaraga bikagufasha gutwika ibinure; ibi bikakurinda umubyibuho utajyanye nuko uteye

Siporo ituma ugira amagara mazima


2. Sport igufasha kumererwa neza mu mubiri

Mu gihe wumva ufite ibibazo byinshi, wigunze, cg wumva ubabaye, utamerewe neza mu mubiri cg ufite stress; mu gihe cy’imyitozo ibi byose birashira. Kuko mu gihe cy’imyitozo ubwonko busohora imisemburo ituma wishima ukarushaho kumererwa neza.

Muri macye sport igabanya stress, ikakongerera kwigirira icyizere, ndetse no kwishimira uko uteye.

3. Sport ifasha mu kurwanya indwara nyinshi zikomeye

Indwara z’umutima (umuvuduko ukabije w’amaraso, guhagarara k’umutima, gufungana k’ udutsi dutwara amaraso, n’izindi) zibasiye abantu benshi muri ibi bihe turimo, diyabete ya 2, kwigunga gukabije (depression), indwara nyinshi z’imitsi ndetse n’umugongo ushobora kugabanya ibyago byo kuba wazandura ukoresha umubiri wawe imyitozo ngorora mubiri ikwiye. Siporo ifasha amaraso gutembera neza, no gusukura imiyoboro y’amaraso ivanamo imyanda ishobora guteza ziriya ndwara twavuze haruguru

siporo yongera ubusabane
Siporo yongera ubusabane igatuma urushaho kubaho igihe kirekire

4. Siporo ifasha gusinzira neza

Niba ugira ikibazo cyo gusinzira bikugoye, uryama ushikagurika cg uryamira cyane; imyitozo ngorora mubiri igufasha kuruhuka neza ugasinzira igihe gikwiye, bikongerera umusaruro mu gihe cyo gukora. Gusa si byiza gukora sport amasaha yo kuryama yegereje (nibura amasaha 3 mbere yo kuryama) kuko nabwo bishobora kugutera kubura ibitotsi rimwe na rimwe


5. Siporo ikongerera ingufu mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Mu gihe wumva utagira akabaraga cg wumva udashimisha umukunzi wawe uko bikwiye mu buriri, imyitozo ngorora mubiri ishobora kugufasha kongera ubushake n’imbaraga.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukora imyitozo ku bagore bibongerera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, mu gihe ku bagabo bakora sport badakunze kugira ikibazo cyo kurangiza vuba cg cyo kubura ubushake bwo gushimisha abagore babo. (Ibi natwe turabihamya; kuko mu bantu benshi bagiye batugana bafite iki kibazo benshi muri bo batubwiye ko gukora sport byabafashije cyane batiriwe bakoresha imiti. Nawe niba ufite icyo kibazo byagufasha cyane)


6. Sport yongera ibyishimo n’ubusabane

Siporo n’imyitozo ngorora mubiri bigufasha gusabana, kwishimira abandi no kumenyana n’abantu bashya. Ibi byose bikurinda kwigunga, kuba wenyine cg kwiheba, bituma ubuzima bwawe muri sosiyete burushaho kuba bwiza.

Uhitamo siporo ushoboye


Ushobora gukora sport iyariyo yose wifuza yaba; gukina umupira, kwiruka, basketball, volleyball, koga, kunyonga igare, kugenda n’amaguru wihuta, yoga, gusimbuka umugozi, kugorora ibice bitandukanye by’umubiri, kujya muri gym tonic, pompage, guterura ibyuma n’izindi zose wifuza.

Icyiza nuko iyo bikurambiye ubivaho ugatangira ibindi gutyo gutyo


Sigasira amagara, ubuzima burahenda.