Ibipimo by’ubuzima n’urugero rwabyo rwiza

0
5349
ibipimo by'ubuzima

Ibipimo by’ubuzima ni bimwe mu bigaragaza uko ubuzima bwawe buhagaze. Iyo ugiye kwa muganga hari ibipimo bagufata, nyamara kandi burya icyo ushobora kuba utazi ni uko atari byo bipimo byonyine bigaragaza uko ubuzima bwawe kuko ibipimo bigaragaza uko ubuzima buhagaze ni byinshi kandi bigenda binyurana bitewe n’igitsina, imyaka, akarere, akazi, n’ibindi binyuranye.

Hari ibyo uzi cyangwa ujya wibaza nk’ibyerekeye gusinzira, gushyukwa, gukora imibonano, igipimo cy’isukari n’ibindi. Nibyo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru

Bimwe mu bipimo by’umubiri n’urugero rwabyo rwiza

  1. Ubushyuhe

Iki ni ingenzi kukimenya kuko akenshi kuba urwaye indwara ziterwa na mikorobe birangwa no kugira umuriro mwinshi.

Ubusanzwe igipimo nyacyo cy’ubushyuhe bw’umubiri ni hagati ya 36.5°C na 37.2°C ku muntu mukuru. Iyo kigiye hasi yaho cyangwa hejuru yaho biba byerekana ko mu mubiri hari ikitagenda neza.

Ibipimo by’ubushyuhe bipimirwa mu kwaha, mu kanwa cyangwa mu kibuno.

  1. Isukari

Igipimo cy’isukari mu mubiri gishingirwaho mu kureba niba nta diyabete waba urwaye cyangwa ukaba ufite isukari nkeya. Iki gipimo gishyirwa mu byiciro twakita 4 by’ingenzi:

  • Munsi ya 60: kiri hasi cyane, uba usabwa kongera isukari
  • Hagati ya 60 na 140: igipimo cyiza, usabwa gukomeza
  • Hagati ya 140 na 200: ufite ibyago byo kurwara diyabete
  • Hejuru ya 200: urwaye diyabete

Ibi bipimo bifatwa utararya kuko iyo umaze kurya biba byazamutse.

  1. Gutera k’umutima

Inshuro umutima uteramo mu munota zivuze byinshi dore ko iyo utera wihuta cyane biba byerekana ko amaraso ari macye cyangwa se mu mubiri hakenewe umwuka wa oxygen uhagije. Gutera k’umutima bipimwa utuje, kuko ubipimye umaze kwiruka, kwiyuhagira se cyangwa ukiva ku rugendo byagaragaza ibipimo bitari byo.

Ku bantu bakuru ibipimo byiza ni inshuro hagati ya 60 na 100 ku munota. Munsi ya 60 no hejuru ya 100 biba ari ikibazo, gusa ubusanzwe abagore bagira umutima utera kenshi kurenza abagabo kandi umugore utwite nawe ashobora kugira umutima utera kenshi kuko haba hakenewe amaraso menshi dore ko aba yaniyongereye.

Gusa ku bakora siporo kenshi umutima wabo ushobora no gutera inshuro 40 ku munota kandi ntibibe ari ikibazo. Abo ni nk’abakora siporo yo kwiruka.

  1. BMI

Iki ni igipimo gishingirwaho harebwa niba uburebure ufite bugendanye n’ibiro byawe. Ni ingenzi kuko bigufasha kwirinda umubyibuho ukabije cyangwa kunanuka bikabije ndetse n’ibindi bigendana nabyo nk’ibyerekeye imyororokere, diyabete, umutima n’ibindi.

Iki gipimo kigira ibice 4 by’ingenzi

  • Munsi ya 18.5: urananutse, bivuze ko ufite ibiro bicye ugereranyije n’uburebure bwawe
  • Hagati ya 18.5 na 25: ibi ni ibipimo byiza, ni byo bikenewe
  • Hagati ya 25 na 30: urabyibushye gusa nturarengerana ariko ushatse wagabanya
  • Hejuru ya 30: wageze mu cyiciro cy’abafite umubyibuho ukabije ndetse niba byageze kuri 40 ho rwose ibyago byarushijeho kwiyongera.

Mu gupima BMI ufata ibiro upima ukagabanya uburebure bwawe muri metero, bwikube 2

Ushaka wanakanda hano ukuzuzamo ibipimo byawe ukabona ibisubizo

  1. Gushyukwa ku bagabo

Ibi nubwo bamwe batabyitaho kuko iyo bashatse gukora imibonano bitabananira ariko ubushakashatsi bugaragaza ko muri rusange umugabo ashyukwa inshuro 11 ku munsi. Ushobora kumva ari nyinshi cyane ariko inshuro hagati ya 3 na 5 ushyukwa uba usinziriye ndetse ni naho abaganga bashobora guhera basuzuma ikibazo cy’uburemba aho bagenda bapima imishyukirwe yawe usinziriye.

Izi nshuro inyinshi ni izibaho byizanye cyangwa umubiri ugize ikiwukangura nk’ubwoba bukabije, gutinda kunyara, stress, n’ibindi. Izi ntizitinda mu gihe gushyukwa kuko utekereje cyangwa witeguraga imibonano ubusanzwe bimara hagati y’iminota 25 na 35, iyo udakoze imibonano.

  1. Guhumeka

Inshuro duhumeka mu munota ni igipimo cy’ingenzi dore ko impinduka muri byo byerekana ko ushobora kuba ufite umuriro, uburwayi runaka se bufata mu myanya y’ubuhumekero n’ubundi bunyuranye.

Ku muntu mukuru ni inshuro hagati ya 12 na 16 ku munota mu gihe ku bana bato bo byiyongera.

  1. Imibonano mpuzabitsina

Ku mibonano mpuzabitsina turavuga ku bice 2; igihe yakagombye kumara n’inshuro yagakozwemo.

Ubusanzwe iyo urangiza mbere y’iminota 2 uba ufite ikibazo cyo kurangiza vuba.

Naho iyo ubikora nturangize ukarekera kuko urushye uba ufite uburwayi, kwa muganga bakuvura.

Gusa kugeza ubu nta gihe kirekire cyangwa ntarengwa kiremezwa n’abahanga kuko ubushakashatsi bugaragaza ko gutinda kurangiza biterwa n’impamvu nyinshi. Inshuro ubikoze, aho ubikoreye, uwo mubikorana, imyaka, ibiro, uburyo bikozwemo …

Ku nshuro naho rero ubushakashatsi bugaragaza ko naho biterwa n’akazi, imyaka, ahantu (mu bihugu bikonja si kimwe n’ibishyuha). Ariko bugaragaza ko byibuza byakabaye hagati y’inshuro 58 na 112 mu mwaka (ni ukuvuga hagati ya 1 na 2 mu cyumweru).

Aha biba bireba abashyingiranywe. Ariko kubera akazi hari igihe byajya munsi kuko niba utaha 2 mu kwezi iwawe cyangwa ukajya mu butumwa ukamara amezi 6 ntiwageza kuri izi nshuro. Abakiri bato ni inshuro byibuze 2 kuzamuka mu cyumweru, izi nshuro zigabanyuka uko usaza.

  1. Umuvuduko w’amaraso

Umuvuduko w’amaraso bivuze imbaraga umutima ukoresha usunika amaraso cyangwa se uyakira. Uko uyasunika bikoresha ingufu nyinshi naho uko uyakira ntiziba nyinshi nko kuyasunika, kandi byose birapimwa.

Umuvuduko ushobora kuba ukabije, bikaba uburwayi nkuko niyo ubaye muto cyane nabyo ari ikibazo gikenera kuvurwa.

Twawushyira mu byiciro 4 by’ingenzi.

  • Munsi ya 90/60: uba ufite umuvuduko mucye w’amaraso
  • Hagati ya 90/60 na 120/80: uba ufite umuvuduko mwiza w’amaraso
  • Hagati ya 120/80 na 140/90: umuvuduko uba uri kuzamuka, ariko bitaraba uburwayi
  • Hejuru ya 140/90 uba ufite umuvuduko ukabije w’amaraso, warwaye ukeneye kuvurwa

Uyu muvuduko upimwa mu nshuro zitandukanye hagafatwa impuzandengo kuko kuba ufite ubwoba, umaze gukora siporo, urwaye se bigira ingaruka ku muvuduko w’amaraso

  1. Gusinzira

Amasaha tumara dusinziriye ahinduka bitewe n’imyaka ariko hari ibigero byiza bikwiye kuri buri cyiciro cy’imyaka.

  • Akivuka kugeza amezi 3 aba agomba gusinzira amasaha hagati ya 14 na 17
  • Amezi 4 na 11 agasinzira hagati y’amasaha 12 na 15
  • Umwaka 1 n’imyaka 2 ni amasaha hagati ya 11 na 14
  • Imyaka 3 na 5 ni amasaha hagati ya 10 na 13
  • Hagati ya 6 na 13 ni amasaha hagati ya 9 na 11
  • Imyaka 14 na 17 ni amasaha hagati ya 8 na 10
  • Hagati y’imyaka 18 na 64 ni amasaha hagati ya 7 na 9
  • Hejuru y’imyaka 65 ni amasaha hagati ya 6 na 8

Dusoza

Ibi sibyo gusa bipimwa ariko nibyo twahisemo kuvugaho muri iyi nkuru. Hari ibindi bipimo binyuranye ku buzima, tuzakomeza kubivugaho.

Ufite nawe ikindi wifuza twakubwira, ushobora kutwandikira.