Tuesday, May 6, 2025
Home Blog

Revive na CA+FE+ZI Plus ibinini bikoreshwa mu kongera ingufu igihe utera akabariro

2
Revive na CA+FE+ZI Plus
Umunezero mu buriri ku bakoresha ibinini bya Revive

Muri iki gihe aho usanga umubare utari muto, kubera ubuzima benshi babamo bwa stress n’akazi kenshi gatandukanye, usanga igikorwa cyo gutera akabariro kitagenda neza, bityo bigatera umwiryane no kubura ibyishimo ku bakundana.

Niba nawe ubarizwa mu bahura n’iki kibazo cyo gucika intege mu gihe cyo gutera akabariro, inkuru nziza ni uko hari umuti wakoresha ibinini bya Revive na CA+FE+ZI plus ugatandukana burundu n’iki kibazo.

Revive ikozwe mu biki?  

Ni ibinini bikozwe mu bimera  bizwiho kongerera igitsinagabo imbaraga mu mibonano mpuzabitsina no gutuma imitsi ijyana amaraso muri ibyo bice ikora neza.

REVIVE na CA+FE+ZI ikorwa gusa mu byatsi byitwa Epimedium; iki kikaba igihingwa kirandaranda kiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.

Iki gihingwa kimaze imyaka isaga ibihumbi bibiri mu Bushinwa gikoreshwa nk’icyongera imbaraga ku bagabo ndetse no kuvura imikorere mibi mu mubiri.

Ibi binini byakozwe by’umwihariko kugira ngo byongere ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, byongere ubwinshi no gukomera kw’intanga, ikongera imbaraga ndetse n’umwuka wa oxygen mu bice by’imyanya ndagagitsina gabo; ari byo bituma umugabo atarangiza vuba.  

REVIVE na CA+FE+ZI zirinda kandi zikavura gusohora imburagihe ndetse zikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.

Soma hano birambuye ingaruka mbi zo kwikinisha Ese hari ingaruka mbi zo kwikinisha?

Ibyiza byo gukoresha Revive na CA+FE+ZI Plus

✅ Birwanya kurangiza vuba no gucika intege utera akabariro.

✅ Byongera ubushake bwo gukora imibonano

✅ Birinda kandi bikanavura ububabare bwo mu kibuno nko ku bantu bakunda kwituma impatwe.

✅ Byongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi.

✅ Bituma ubwonko bukora neza ikanongerera umuntu imbaraga.

✅ Bihangana n’ingaruka zo kwikinisha, bikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro

✅ Bivura guhorana umunaniro ukabije.

Ibi binini bifasha cyane mu kongerera abagabo ingufu mu gihe cyo gutera akabariro

Ibyiza byo gukoresha revive na ca+fe+zi mu rugo iwawe.

✅ Ibinini bya Revive na CA+FE+ZI  byongerera umugabo imbaraga ndetse no kwigirira icyizere bityo bigatuma n’uwo bari kumwe anezerwa mu buriri.

✅ Birwanya kwiheba no gusa nabi ku mugore.

✅ Nta ntonganya n’ubwumvikane buke cyangwa gucana inyuma biba mu rugo.

✅ Gukoresha REVIVE na CA+FE+ZI byongerera amahirwe yo kubyara neza; kuko ibi binini bituma intanga zikura neza kandi zikiyongera umubare.

Ibinini bya revive na ca+fe+zi plus bikomoka ku bimera karemano bigafatwa nk’inyongera mu mubiri (supplements). bityo ntibigire ingaruka mbi ku mubiri.

Uramutse ukeneye ibinini bya Revive ndetse na CA+FE+ZI wahamagara cg ukandika WhatsApp kuri +250783303692.

Imyumbati ni ikiribwa gifite intungamubiri kandi gifasha umubiri

0
imyumbati

Kimwe mu bihingwa bihingwa kuva kera kandi kiri mu biribwa ngandurarugo by’ingenzi ni imyumbati.

Nubwo kera byavugwaga ko ari ibiribwa by’abatishoboye, nyamara kuri ubu siko biri ahubwo isigaye iri mu biribwa biboneka hacye dore ko n’indwara zifata imyumbati zituma umusaruro wayo ugenda ugabanyuka.

Gusa iri mu biribwa bifite intungamubiri nyinshi ndetse abahanga bavuga ko ushobora kuyisimbuza umuceri dore ko byenda kunganya intungamubiri.

Mu ntungamubiri zibonekamo twavuga ibyongera ingufu, poroteyine, ibinure, ibinyasukari, fibre, vitamin B1, vitamin B2, vitamin B3, vitamin B9, vitamin C, vitamin K, imyunyungugu nka karisiyumu, phosphore, ubutare, magnesium na sodiyumu.

Ibi byose nibyo bituma iba ikiribwa cy’ingenzi kandi gifitiye umubiri akamaro.

Akamaro k’imyumbati ku buzima

  1. Yongera ingufu mu mubiri

Muri garama 100 usangamo garama 38 z’ibinyasukari ndetse unasangamo 160 kCal. Ibi bituma iba ifunguro ry’ingenzi ku bantu bakora imirimo y’ingufu nk’abahinzi, abanyonzi, abakaraningufu n’abandi bose bakoresha ingufu mu kazi kabo. Ibinyasukari biri mu myumbati bihinduka isukari nyuma yo gushwanyagurizwa mu gifu nuko igakoreshwa mu kongerera umubiri ingufu. Iyo ingufu zidakoreshejwe iyo sukari ibikwa mu buryo bw’ibinure ikazakoreshwa nyuma mu gihe ikenewe.

  1. Kurinda no gusana ibice binyuranye by’umubiri

Mu myumbati kandi harimo poroteyine zigira akamaro mu kurinda no gusana ibice binyuranye by’umubiri. Kandi muri yo dusangamo za amino acid ziboneka mu magi no muri soya, ibi bikaba bituma mu gusana umubiri imyumbati iza mu mafunguro y’ingenzi.

  1. Kugabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso

Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Filipine, kimwe mu bihugu bizwiho kweza imyumbati cyane bugaragaza ko kurya imyumbati bigabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri. Ibi biterwa nuko ikungahaye kuri fibre. Imyumbati kandi ibamo saponins bikaba ibinyabutabire bizwiho gutuma umubiri utinjiza cholesterol mbi.

Ibi kandi bituma kuyirya bifasha mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara zinyuranye z’umutima bikanafasha amaraso gutembera neza.

  1. Gukomeza amenyo n’amagufa

Imyumbati kandi nkuko twabibonye irimo kalisiyumu iyi ikaba izwiho kuba ingenzi mu gukomeza amenyo n’amagufa. Si ukuyakomea gusa ahubwo inayarinda kwangirika no kuba yavungagurika cyangwa akaba yamungwa.

Imyumbati ikomeza amenyo n’amagufa

  1. Gutuma umubiri ukora neza

Harimo vitamin B zinyuranye nka B9, B5, B1, B2 n’izindi, zose zikaba zizwiho gufasha mu mikorere y’umubiri aho zituma hakorwa imisemburo ituma umubiri ukora neza.

  1. Kurwanya kwituma impatwe no kugabanya ibiro

Nubwo ari ibiribwa bikomeye ukaba wacyeka ko kuyirya byatera kwituma impatwe ariko siko biri. Ahubwo muri yo dusangamo fibre zikaba zizwiho kurwanya kwituma impatwe. Isukari irimo yitwa amylose kandi itinda gushwanyaguzwa nuko ugakomeza kumva uhaze, ibi bigatuma umubiri ukoresha ibinure biwurimo nuko bikaba byatera kugabanyuka ibiro.

  1. Nta gluten ibamo

Iyi gluten ni ubwoko bumwe bwa poroteyine ikaba ikunze kuboneka mu ngano n’ibizikomokaho, bikaba bishobora gutera ubwivumbure kuri bamwe. By’umwihariko ku bafite uburwayi bwihariye bw’amara buzwi nka celiac disease, iyi gluten ntibabasha kuyihanganira. Niyo mpamvu kuri bo ari byiza kurya imyumbati n’ibiyikomokaho mu mwanya w’ingano n’ibizikomokaho.

Mu myumbati ntihabamo gluten

  1. Kugabanya isukari yo mu maraso

Ku bantu barwaye diyabete kimwe n’abafite ibyago byo kuba bayirwara, ni ukuvuga abafite igipimo cy’isukari kiri hejuru ya 140, imyumbati ni ifunguro ryiza kuko kuyirya bituma isukari ijya mu maraso igabanyuka kandi bagahaga vuba batiteje ibyago byo kuzamura igipimo cy’isukari.

  1. Kurwanya kanseri

Dusangamo ibirwanya kanseri binyuranye nka vitamin C, saponin na beta-carotene. Ibi byose bifatanyiriza hamwe mu kurwanya kanseri z’uburyo bunyuranye yaba iy’amara n’izifata ahandi hanyurnaye ku mubiri.

  1. Kurinda ubwonko

Mu myumbati dusangamo kandi vitamin K, ikaba ubusanzwe izwiho kurinda amaraso kudakama aho ituma mu gihe ukomeretse amaraso avura vuba nuko bikanafasha igisebe gukira vuba. Nyamara kandi iyi vitamin inazwiho kurwanya indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abageze mu zabukuru. Ndetse ikanafasha mu gutuma uturemangingo tugize ubwonko tutangirika

  1. Kurwanya indwara yo kubura amaraso

Nkuko twabibonye habonekamo ubutare. Ubutare buzwiho gufasha amaraso kwiyongera ndetse bikanatuma umwuka wa oxygen winjira mu mubiri uba mwinshi. Ibi rero bikaba birwanya ikibazo cyo kubura amaraso kizwiho kuba isoko yo kugira ikizungera n’isereri kuri bamwe

  1. Kurwanya kwiheba no kwigunga

Mu myumbati kandi dusangamo umunyungugu wa magnesium iyi ikaba izwiho gufasha umubiri guhangana no kwiheba no kwigunga.

Ushobora kuyishakira agasosi ko kuyifatisha

Icyitonderwa

Nubwo tumaze kuvuga ibyiza binyuranye dusanga mu kuyirya, hari ibyo ugomba kuzirikana mbere yo kuyirya.

  • Imyumbati ibamo ikinyabutabire cya hydrocyanic acid iki kikaba ari uburozi ku muntu, ndetse bushobora no kwica. Gusa iyo utetse imyumbati, izwi ku izina ry’imiribwa uburozi buvamo, nuko ifunguro rikaba ritunganye. Niyo mpamvu guhekenya imyumbati ugomba kubyitondera cyane cyane iyo atari iyo wihingiye ngo ube uzi ubwoko bwayo kuko habaho n’iyivamo ubugari nyamara wayihekenya ukumva iryohereye nyuma ikaza kukugaragura.
  • Nubwo tutavuze ku isombe, dore ko naryo rikomoka ku bibabi by’imyumbati (nubwo mu Rwanda tumenyereye isombe riva ku gisombe) naryo ni byiza kuriteka rigashya ndetse amazi ya mbere ushatse wayamena ndetse ukariteka ridapfundikiye
  • Imyumbati itekwa mu buryo bunyuranye. Ushobora kuyigereka ku bishyimbo, ushobora kuyitogosa yonyine ukayishakira uburisho ndetse ushobora no kuyiteka ifiriti.
  • Ubugari bw’imyumbati bufite zimwe mu ntungamubiri ariko zitaboneka mu miribwa, gusa muri macye bwo kuburya kenshi si byiza. Tuzagira igihe cyo kubuvugaho birambuye, ndetse tuzagira n’igihe cyo kuvuga ku isombe.

Sobanukirwa byinshi kuri Group Sanguin

11
Group sanguin

Ibintu bijyanye n’amatsinda y’amaraso anyuranye usanga benshi babyibazaho ndetse bakanabijyaho impaka cyane. Rimwe uzumva bavuga bati wowe ufite amaraso aya n’aya ntiwabyarana n’ufite amaraso aya n’aya, abandi bati ubwoko bw’amaraso runaka ntibupfa kurwara ndetse hari n’abavuga ngo hari amaraso atajya yandura agakoko gatera SIDA.

Ariko se ukuri kuri ibyo byose ni ukuhe?

Muri iyi nkuru nibyo tugiye kuvugaho ku buryo burambuye.

Nubwo amaraso akozwe n’uturemangingo tumwe, hari ibiyatandukanya. Niyo mpamvu abahanga bayashyize mu matsinda atandukanye.

Hari uturemangingo dufasha umubiri gukora ubwirinzi mu gihe amaraso adahuje n’ayawe yinjiye mu mubiri wawe. Utwo turemangingo nitwo rero twitwa A na B.

Uturemangingo (antigens) A na B

Ese habaho ayahe matsinda y’amaraso?

Nkuko bimenyerewe, amatsinda y’amaraso ni ane ariyo A, B, AB na O. Gusa siyo yonyine abaho ahubwo niyo azwi cyane.

  • Niba ufite group A bivuzeko afite uturemangingo twa A
  • Ufite B afite uturemangingo twa B
  • Ufite AB aba adufite twose
  • Naho ufite O nta na kamwe aba afite.

Ku bw’ibyo rero umuntu ufite amahirwe menshi ni ufite AB kuko ubusanzwe A irwanya B. Rero kuri we, amaraso yose yayakira “universal receiver“.
Ufite O ashobora guhabwa amaraso n’undi bahuje gusa. Icyiza nuko we, abandi bose yabaha amaraso “universal donor“.

Twongereho ko muri rusange abafite group O aribo benshi ku isi nkuko ubushakashatsi bubyerekana.

Ufite group O aha bose (universal donor) naho ufite group AB agahabwa na bose (universal receiver)

Ese umugabo ufite group A n umugore ufite group B, babyara umwana ufite group O? 

Kugirango tugisubize reka twibutseko mu mubiri wacu tugira ibintu bibiri binyuranye. Ibyo ni ibigaragara inyuma (phénotype) n’ibitagaragara (génotype) .

Ikindi kuri group z’amaraso, A na B zirigaragaza (dominants) naho O ntiyigaragaza, ntigira ingufu imbere ya A na B (O Ni récessif).
Rero ushobora kuba ufite group ya A, nyamara muri wowe hihishemo O. Tuvugako ari phenotype A, ariko génotype ikaba AO. Bivuze ko niwipimisha ushaka kumenya group yawe bazapima phenotype ariyo A, nyamara ishobora kuba A homozygous (AA), nkuko yanaba A heterozygous, ariyo AO.

Nkuko wanagira B, ihishe O. Ukaba BO.
Icyo gihe nimubyarana, abana muzabyara hazabonekamo za group zose kuko zinganya amahirwe.

A nihura na O azaba A

A nihura na B abe AB

O nihura na O abe O

O nihura na B abe B. 

Ishusho ryerekana uko ufite AO n’ufite BO bazabyarana

 

Amakosa 5 ugomba kwirinda mu gihe ukora sport yo kwiruka

0
Mu gihe uri kwiruka

Mu gihe uri kwiruka, cyane cyane ku batangira, usanga abantu benshi hari amakosa rusange atandukanye bakunda gukora mu myitozo yabo ya buri munsi, akaba yabatera imvune cg ibindi bibazo mu mubiri.

Kwiruka ni imwe muri sport zikunze gukorwa n’abantu benshi, kuko zoroshye kandi zidasaba ibintu byinshi mu kuzikora.

Dore amakosa akunze gukorwa n’uburyo ushobora kuyirinda mu myitozo ngorora mubiri yawe ya buri munsi

Amakosa 5 usanga akorwa mu gihe uri kwiruka 

  1. Kwambara inkweto zitajyanye na sport

Inkweto zagenewe sport zigufasha kwirinda imvune
Inkweto za sport zigufasha kwirinda imvune no kukorohereza mu gihe wiruka

Inkweto mbi cg zishaje cyane ni ikibazo gikomeye mu gihe uri gukora sport ndetse zishobora no kugutera imvune zitandukanye.

Icyo wakora

Niba wifuza gukora sport neza, gana mu isoko, cg ujye mu maguriro ya sport yabigenewe, ugure inkweto zijyanye no kwiruka.

Inkweto ukorana sport ntizikwiye gusaza cyane, ukwiye kuzihindura byibuze nyuma y’amezi 6 cg 9, bitewe naho wiruka uko hareshya n’uko hameze. Ushobora kugura kandi imiguru itandukanye yo gukoresha sport bizagufasha kuzimarana igihe no kuzisimburanya, bityo ntizisaze vuba.

  1. Kwambara imyenda itajyanye na sport 

Imyenda ya sport ntigomba kuba ikomeye cyane cg ari cotton
Imyenda ya sport igomba kuba yorohereye umubiri mu rwego rwo guhumeka no gusohora ibyuya

Abantu batandukanye biruka ukunze gusanga bambaye imyenda utakwita rwose iya sport, ni ha handi usanga umuntu yambaye ikoboyi cg cotton cg se yambaye itajyanye n’ikirere ari kwirukamo, bikaba bishobora gutera indwara zijyanye n’ubushyuhe cg ubukonje.

Icyo wakora

Kwambara imyenda ijyanye na sport ni ngombwa cyane. Ubwoko bw’imyenda wambaye bufasha mu gukamura ibyuya, no gutuma utumagara cg ukonja cyane. Niba ugiye kwiruka ugomba kwirinda imyenda ya cotton, kuko mu gihe utose bizatinda kuma, bikaba byakubangamira mu myitozo yawe ndetse bikaba bibi nko mu gihe uri kwiruka hakonje cyane, uruhu nirwo rubigenderamo.

Mu gihe hakonje, ugomba kwambara imyenda ijyanye n’ubukonje, haba hashyushye ukambara imyenda yorohereye.

  1. Kutanywa amazi ahagije

Amazi ahagije arinda umwuma mu mubiri
Mu rwego rwo kwirinda umwuma ni ngombwa kunywa amazi ahagije mbere, uri gukora na nyuma ya sport

Abantu benshi iyo bagiye kwiruka birinda kunywa kunywa amazi ngo ataza gutuma batiruka neza. Nyamara uba wirengagije ko umubiri uri butakaze amazi menshi, bityo ukaba wagira umwuma. Mu gihe ugize umwuma umubiri ucika intege, bikaba byanagira ingaruka ku buzima bwawe muri rusange.

Icyo wakora

Niba ukora sport yo kwiruka, ni ngombwa kwita cyane ku gipimo cy’amazi unywa, mbere, mu gihe uri gukora na nyuma ya sport.

Dore bimwe mubyo wagenderaho ukamenya amazi wafata:

  • Isaha imwe mbere ya sport, gerageza unywe agacupa kamwe cg kamwe n’igice k’amazi (ni ukuvuga 500ml cg 750ml), ugomba aha ngaha kubara n’ibindi wanyweye bitari ikawa cg coca cola, niba wanyweye jus cg izindi Fanta nazo wazibariramo. Kunywa amazi menshi nabyo bizatuma ushaka kunyara cyane mu gihe uri gukora sport bibe byakubangamira. Ugiye kwiruka ushobora kunywa utundi tuzi ducye nka 200ml.
  • Mu gihe uri kwiruka, ushobora kunywa utuzi ducye ducye ugendeye ku nyota ufite. Gusa ugomba kwirinda kunywera amazi menshi icyarimwe ngo ni uko ufite inyota. Niba wiruka igihe kirekire (kirenze isaha n’igice), ni ngombwa kunywa ibindi binyobwa cyane cyane ibirimo sodium n’indi myunyungugu kuko uba watangiye gutakaza myinshi.
  • Mu gihe urangije kwiruka, nabwo ugomba kunywa amazi ahagije cg se ibindi binyobwa byagenewe abakora sport. Niba ubona inkari zawe zisa umuhondo cyane nyuma ya sport, ugomba gukomeza kunywa amazi cyane kugeza aho ubona zifite ibara ryerurutse.
  1. Gukora byinshi aribwo ugitangira

Kwiruka vuba ahantu harehare bishobora kukuviramo imvune zitandukanye
Gutangira wiruka cyane bishobora kukuviramo imvune cg kurambirwa sport vuba

Abantu benshi biruka cyane cyane abagitangira kwiruka vuba, usanga bakunze gukora iri kosa. Agatangira yiruka cyane, ahantu harehare cyane kandi agakora byinshi. Usanga benshi bibeshya ko gukora byinshi cyane aribyo byabafasha cg ari byo byiza. Ibi nibyo usanga ku munsi ukurikira ahantu hose mu ngingo hakubabaza cg wumva wavunaguritse.

Igikuririkira ni uko sport uhita uyihaga, ndetse ugacika intege vuba.

Icyo wakora
  • Irinde uko ubishoboye gushukwa n’ubushake bwo gukora byinshi ugitangira no kwiruka ahantu harehare igihe kinini. Ni byiza kuzajya ugenda wongera aho wiruka, uko igihe gihita. Niba aribwo ugitangira ushobora no gutangira ugenda buhoro buhoro, ukazatangira kwiruka nyuma.
  • Niba wumva ubabara ahantu, ububabare bukagenda bwiyongera uko wiruka, iki ni ikimenyetso cy’uko ugomba guhagarika kwiruka. Ugomba kumvira umubiri wawe, igihe udafite imbaraga ntuwukoreshe ibirenze.
  • Fata umunsi w’ikiruhuko byibuze rimwe cg 2 mu cyumweru. Kuruhuka bifasha imikaya yawe kongera kwiteranya neza, bityo bikakurinda imvune. Kwiruka buri munsi bica intege umubiri ku buryo bugaragara ndetse uba wiyongerera ibyago byo kuvunika.
  1. Kudahumeka neza uko bikwiye

Guhumeka winjiza umwuka mu kanwa no mu mazuru bizagufasha kwiruka neza igihe kirekire
Iyo uhumeka nabi mu gihe wiruka bituma uruha vuba

Abantu benshi ntibajya bita cyane uko bahumeka mu gihe bari kwiruka. Ibi nibyo bitera kwahagira no kuruha vuba.

Icyo wakora

Dore uburyo bwiza ugomba gukurikiza mu gihe uri kwiruka:

  • Ugomba guhumekera mu mazuru no mu kanwa, ugusohorera umwuka mu kanwa mu gihe wiruka. Imikaya n’ibice bitandukanye bikenera umwuka mwiza mwinshi wa oxygen mu gihe uri mu myitozo, usanga amazuru yonyine ataguha umwuka ukeneye. Nicyo gituma ari ngombwa no guhumekera mu kanwa mu rwego rwo kwinjiza umwuka mwinshi.
  • Mu guhumeka, umwuka ntugomba kuva mu gatuza, ahubwo uturuka mu nda no mu gice cyo hasi. Ibi nibyo bikurinda kwahagira. Guhumekera mu nda bituma winjiza umwuka mwinshi, bikaba byakurinda kuruha vuba
  • Ni ngomba gusohorera umwuka mu kanwa, kandi ugasohora mwinshi, ibi bizagufasha gusohora umwuka wa carbon dioxide ndetse bigufashe kwinjiza mwinshi.
  • Niba aribwo ugitangira kwiruka, ugomba kugenda gahoro gahoro ku buryo bikorohera guhumeka. Uburyo ushobora gupima niba uri guhumeka neza, ni ukugerageza kuvuga kandi ukaba wavuga interuro yose neza, bidasabye kongera kwinjiza umwuka.
  • Niba wumva utangiye kubura umwuka, ni ngombwa kugabanya umuvuduko cg se ugahagarara.

Kwayura bifite kinini bivuze ku buzima

0
Kwayura

Buri wese mu buzima bwe yaba umwana muto cyangwa umusaza n’umukecuru ntawe utayura. Kwayura ni igikorwa ahanini cyizana, nta ruhare ubigizemo ndetse akenshi birakongera kuko akenshi iyo ukuri iruhande yayuye nawe uhita wayura. Kandi usanga ahanini bigendana no kwinanura.

Nubwo byizana ariko, biba ari ikimenyetso cy’impinduka runaka mu buzima, ndetse binagirira umubiri akamaro. Icyakora nubwo bimeze gutyo, kubikora igihe kinini cyangwa inshuro nyinshi biba bigaragaza impinduka zitari nziza ku buzima ndetse bishobora no kugaragaza uburwayi runaka.

Kwayura biterwa n’iki?

Uretse mu bundi buryo turi buze kubona hepfo, ariko muri rusange biterwa n’imwe mu mpamvu zikurikira:

  • Umunaniro
  • Ibitotsi
  • Imbeho
  • Gusonza
  • Kuba hari ukwegereye wayuye

Ibi tumaze kuvuga byo ubwabyo ntacyo bitwaye ndetse bifite akamaro kanini ku buzima

Akamaro ko kwayura

Bifite akamaro mu buryo 2:

  • Ubwa mbere, bifasha mu guhoza ubwonko. Iyo wayuye, winjiza umwuka mwinshi kandi ukonje ugereranyije n’uwari muri wowe imbere. Uyu mwuka rero utuma umusokoro wari washyushye wongera gukonja nuko ukamanuka mu rutirigongo, bikagabanya umunaniro no kuremererwa umutwe
  • Bwa kabiri, bifasha inzasaya kurambuka no gukora neza cyane cyane mu gihe cy’ubukonje aho uba usanga umubiri wose wakonje.

Ubusanzwe ni byiza kuko bifasha ubwonko gukora no kuruhuka neza

Nyamara nkuko twabivuze tugitangira, iyo bibaye kenshi kandi buri gihe, biba ari ikibazo.

Kwayura cyane bivugwa ryari

Havugwa ko wayura cyane mu gihe wayura inshuro nyinshi zikurikiranyije. Binavugwa kandi mu gihe wayura ntiwitse vuba, mbese ugatinda kandi bikaza kongera kugaruka mu kanya gato cyane.

ibi biterwa rimwe na rimwe n’imiti uri gufata cyangwa se uburwayi runaka umubiri ufite.

Ibishobora gutera kwayura cyane

  • Indwara zinyuranye z’umutima
  • Guhindura amasaha yo waryamiragaho, cyane cyane nk’iyo ugiye mu gihugu kidahuza amasaha n’icyo wabagamo cyangwa se uhinduye akazi wenda wakoraga manywa ukajya ukora ijoro
  • Amaraso macye mu mitsi
  • Kutagira imyunyungugu ihagije
  • Gukorwa kw’imisemburo micye ikorerwa muri thyroid
  • Imwe mu miti
  • Indwara zifata urutirigongo n’ubwonko
  • Kurambirwa ikintu runaka
  • Kwiheba no kwigunga

Kwayura bishobora kwerekana ko unaniwe

Rimwe na rimwe kandi hari ibitera kwayura cyane, bishobora no kugira ingaruka zikomeye ku buzima, biba bikeneye kwihutira kujya kwa muganga

  • Igicuri
  • Guturika k’umutsi ujyana amaraso mu bwonko
  • Indwara zangiza ibihaha harimo bronchite n’izindi

Niyo mpamvu mu gihe cyose wayura cyane uba usabwa guhita ujya kwa muganga kuko ntuba uzi neza icyaba kiri kubigutera

Uretse kwayura kandi, hari ibindi bimenyetso bigendana na byo

  • Kuribwa mu nda
  • Ikibazo cy’uburinganire, no kuba wagwa
  • Ikizungera n’isereri
  • Umunaniro
  • Kuribwa umutwe
  • Kubura ibitotsi
  • Gucika intege no kugaragaza kudakomera
  • Kugira ibinya

Uretse kwayura ubyutse, iyo kwayura bikubuza gusinzira, kiba ari ikibazo

Hari ibindi bimenyetso bisaba guhita wihutira kujya kwa muganga

  • Guta ubwenge niyo byaba akanya gato
  • Kunanirwa guhumeka cyangwa guhumeka insigane
  • Ikizungera gitinda
  • Kuraba
  • Isereri imeze nk’igicuri
  • Kuvuga udatobora
  • Kunanirwa ibyo wari uzi nko kwandika no gusoma, kimwe no kwibagirwa vuba

Kuko kwayura cyane bishobora guturuka ku ndwara ikaze, gutinda kwivuza bishobora kubyara ingaruka zikomeye ndetse zimwe zikaba akarande.

Niyo mpamvu mu gihe cyose ubonye ko kwayura kwawe cyangwa k’uwo muri kumwe kudasanzwe kandi biri kuba cyane usabwa guhita ugana ivuriro rikuri hafi nibo bazabasha kumenya ikiri kubitera kandi nigikosorwa, na kwa kwayura cyane bizashira.

Niyo yaba umwana ukabona yayura buri gihe kandi kenshi, uzamujyane kwa muganga

 

Menya byinshi ku icyinzari, ikirungo kivura indwara nyinshi. 

6
Icyinzari

Icyinzari, kuba wamenya iri jambo bisaba kuba waravukiye cyangwa warabaye ahantu mu cyaro kuko niho biboneka cyane. Ushobora gusanga ari cyo kirungo cya mbere cyiza. Ndetse abavuzi gakondo b’abahinde bagikoreshaga bavura indwara zinyuranye.
Icyinzari kiboneka usya imizi imeze nka tangawizi, dore ko binari muryango umwe w’ibimera.

Akenshi mu kugikoresha, ifu yacyo ivangwa mu byo kurya gusa ushobora no kuyikoresha nk’amajyani mu cyayi.

Mu ndimi z’amahanga ni curcuma mu gifaransa, turmeric mu cyongereza.

Akamaro k’icyinzari ku buzima bwacu 

Icyinzari, uko kiboneka haba hejuru no mu butaka

  1. Kurwanya ubwivumbure bw’umubiri

    Kirimo curcumin, ikaba yaragaragayeho ko ibuza ikorwa rya histamine. Kuko histamine ishobora gutera uduheri ku mubiri, icyinzari gifasha kurwanya ibiheri ku mubiri byatewe n’ubwivumbure. Si ibyo gusa kuko histamine itera umubiri kubyimbirwa, bikaba byatera imitsi kurega, bikaba bibi ku barwayi ba asima. Niyo mpamvu icyinzari ari ibiryo byiza ku murwayi wa asima. Muri rusange ubwivumbure bwose bw’umubiri, gihangana nabwo.

  2. Ni cyiza ku ruhu

    Abavuzi gakondo bagiye bagikoresha mu kuvura ibishishi n’ibindi biheri byo ku ruhu. Ndetse ubushakashatsi bwa vuba bugenda bwerekana ko curcumin ifasha mu kubivura. Ubushakashatsi buracyakorwa.

  3. Kongera icyizere cyo kubaho

    Hari inyigo yakozwe itangazwa muri 2004 yerekana ko tetrahydrocurcumin, ituruka kuri curcumin, ishobora gutuma icyizere cy’ubuzima cyiyongeraho 12%. Impamvu nuko icyinzari gifasha mu gusohora imyanda y’uburozi mu mubiri wacu bityo bikaturinda indwara zitandura nka kanseri.

  4. Kurwanya rubagimpande n’indwara zinyuranye z’imitsi

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2006 kuri rubagimpande n’indwra y’imitsi bwagaragajeko icyinzari gifite muri cyo ubushobozi bwo kuvura indwara zifata mu ngingo harimo rubagimpande, indwara z’imitsi na goute. Aho kubyukira ku cyayi cyangwa ikawa, wanywa amazi avanzemo ifu y’icyinzari.

  5. Kurwanya kanseri

    Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko curcumin yifitemo ubushobozi bwo kubasha gutandukanya uturemangingo twiza n’udutera kanseri, nuko igatuma habaho kwishwanyaguza kwa twa tundi tubi, twatera kanseri. Kandi harimo n’ibindi binyabutabire bibuza ikorwa rya nitrosamine na aflatoxin, byose bizwiho gutera kanseri.

  6. Ubuzima bw’umutima

    Ubushakashatsi bwakozwe muri gashyantare 2008 bwerekanye ko curcumin iboneka mu cyinzari arinda ko umutima wabyimba mu buryo budasanzwe. Uko kubyimba kwawo bitera umuvuduko udasanzwe, n’izindi ndwara zinyuranye.

  7. Kurwanya H.Pylori

    Nubwo ubushakashatsi bugikorwa ariko byaragaragaye ko icyinzari kiza ku mwanya wa mbere mu bimera birwanya bagiteri ya Helicobacter pylori, izwiho gutera ibisebe mu gifu na kanseri y’igifu. Ibindi bimera byabonywe ni kumino (cumin), tangawizi.

  8. Ibisebe byo mu mara

    Mu nkuru yasohotse mu Ukuboza 2006, herekanywe ko curcumin yo mu cyinzari ifasha mu kurinda kongera kurwara ibisebe mu gifu, iyo wigeze kubirwara bigakira.  Akenshi kurwara ibisebe mu mara birangwa no kuribwa mu nda, no kunanuka bidasanzwe.

  9. Gufasha amaso kureba neza

    Indwara yitwa cataracte, ni indwara itera abasaza ubuhumyi. Hari indwara zigira uruhare mu gutuma abasaza bahuma harimo diyabete n’umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Icyinzari rero ni urukingo kuri iyi ndwara y’amaso.

  10. Indwara yo kwibagirwa

    Iyi ndwara yitwa Alzheimer’s disease, ikunze kwibasira abageze mu zabukuru, hamwe ashobora no kwibagirwa aho ataha, uwo bashakanye cyangwa abana yibyariye. Ubushakashatsi bwerekanye ko mu buhinde aho icyinzari kitajya kibura ku ifunguro, abasaza baho badapfa kurwara iyi ndwara. Ubushakashatsi buracyakorwa.

Icyinzari, uko kiboneka hejuru, kirabije

Ngibyo iby’icyinzari, ikirungo kiboneka akenshi ari ifu, nyamara iyo fu iba yakozwe mu kijumba cya cyo.

Uko amacandwe yawe angana bifite icyo bisobanuye

0
ingano y'amacandwe

Hari ibintu byinshi tutajya duha agaciro cyangwa ngo tubyiteho mu buzima bwacu, nyamara ugasanga hari byinshi bisobanuye muri bwo. Kimwe muri byo ni ingano y’amacandwe.

Kuva umwana avuka, uko ata inkonda, kugeza ku mugore utwite wirirwa aciragura cyangwa umurwayi wa malariya wabihiwe mu kanwa. Iyo ari macye cg yabaye menshi, byose bifite icyo bisobanuye.

Nyamara nanone kwanama ku zuba, kugenda cyane ukananirwa, bisozwa no kumagara mu kanwa, aho uba ucira ayumye, nkuko babivuga.

Ingano y’amacandwe isobanuye iki? 

Mbere yo kureba urugero rw’amacandwe, reka turebera hamwe imwe mu mimaro yayo mu kanwa.

Ese amacandwe amaze iki?

  • Atuma mu kanwa hahora ububobere
  • Agufasha guhekenya, kumva icyanga no kumira
  • Arwanya mikorobi no kunuka mu kanwa
  • Arimo poroteyine n’imyunyungugu birinda agahu k’amenyo, bikarinda ishinya kwangirika bikanarinda kurwara amenyo
  • Atuma amenyo akomera ntapfe kujegajega

Uretse kuba asanzwe mu kanwa, ariko mu gihe uri guhekenya, ugize amerwe se, cyangwa uri kunyunguta nka bombo, nicyo gihe nyamukuru yiyongera. Iyo yiyongereye bidafite imwe muri izi mpamvu, haba hari ikibazo cyihariye kiri kubitera.

Ubusanzwe ku munsi hakorwa angana na litiro hagati 1-2. Gusa amenshi burya akorwa mu masaha y’ikigoroba naho nijoro niho hakorwa macye. Gusa abantu baratandukanye niyo mpamvu tutanagira ingano imwe yayo.

  1. Amacandwe macye

Mu gihe umubiri wawe ukora atagera kuri litiro 1 ku munsi, bivugwa ko ufite amacandwe macye. Ibi bishobora guterwa n’impamvu nyinshi harimo imiti imwe n’imwe ndetse n’indwara zimwe. Iyo ibi bibaye usanga mu kanwa humye bikaba byatera ibindi bibazo nko kubyimba ishinya, gutumba ururimi no kunuka mu kanwa.

Bishobora kandi gutera indwara z’amenyo ndetse bikanatera kutongera kumva icyanga.

Ibi bikunze kuba ahanini ku bageze mu zabukuru gusa impamvu nyamukuru ntirasobanuka.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutera urugero rwayo ruri hasi:

  • Indwara nka VIH/SIDA, diyabete n’indwara yo gususumira ifata abashaje
  • Kwangirika cyangwa kwifunga kw’imvubura z’amacandwe
  • Imwe mu miti ya kanseri cyangwa kunyuzwa mu cyuma
  • Kubura amazi mu mubiri, umwuma
  • Ubwoba bukabije bujyana na stress
  • Kunywa itabi
  • Imwe mu miti nka: iyongera appetite, iyivura umuvuduko udasanzwe w’amaraso, irwanya ubwivumbure, ivura kwiheba no kwigunga, imiti isohora amazi mu mubiri, imwe mu miti irwanya uburibwe.

Nakora iki mu gihe ngira amacandwe macye?

Mu gihe ugira amacandwe macye, banza usuzume niba bitari guterwa n’imwe mu mpamvu tuvuze haruguru. Hanyuma nusanga irimo, nuyikosora aziyongera. Ariko hari ibyo ugomba kwitaho:

  • Kunywa amazi menshi
  • Guhekenya shikareti zitarimo isukari. Urugero ni orbit
  • Kunyunguta bombo zitarimo isukari

Ibi nubigerageza ntibigire icyo bitanga, uzagana kwa muganga babe baguha indi miti yabigenewe.

  1. Kugira amacandwe menshi

Ubusanzwe kugira menshi ntibyagateye ikibazo keretse mu gihe bimaze igihe. Akenshi bitewe n’ibyo urya cyangwa unywa ashobora kuba menshi, gusa n’ubusanzwe urongera ukayamira.

Gusa akenshi usanga yiyongera, iyo imwe cyangwa nyinshi mu mvubura z’amacandwe zikora cyane cyangwa se ukaba ufite ikibazo cyo kumira nko mu gihe urwaye mu mihogo.

Iyo atari izi mpamvu biba bishobora guterwa nuko hari imiti uri gufata cyangwa se hari izindi mpamvu zidasanzwe.

Zimwe mu mpamvu zitera kugira amacandwe menshi:

  • Kugira ururimi runini
  • Gusyigingira mu mikurire y’ubwonko
  • Ibisazi by’imbwa (yakurumye)
  • Indwara ya stroke (guturika k’umutsi ujyana amaraso mu bwonko)
  • Ikirungurira
  • Uburozi bunyuranye
  • Kuba utwite
  • Imiti nka: clonazepam, clozapine, pilocarpine

Nakora iki?

Mu gihe wagize amacandwe menshi ukaba wabitewe n’imwe mu mpamvu zishobora gukosorwa, iyo impamvu ibitera ikosowe nabyo birakira.

Naho mu bindi byakorwa harimo:

  • Imiti yandikwa na muganga
  • Inshinge za botox
  • Kubagwa

Gusa ahanini muganga azakwandikira imiti yo kuyagabanya, imwe muri yo ni scopolamine na glycopyrrolate. Gusa akenshi ishobora no kugutera kunyaragura, gutera cyane k’umutima, kureba ibicyezicyezi no guhondobera.

Iyo bikabije cyane niho uterwa botox iterwa mu mvubura ariko uyu muti umara amezi macye, ugasubira kwiteza undi gutyo gutyo.

Iyo rero ari imvubura ikora bidasanzwe irabagwa igakurwamo.

Dore amwe mu mafunguro wakongera mubyo urya niba wifuza kongera uburebure

0
ibiryo byongera uburebure

Ibiryo byongera uburebure cg igihagararo bibaho, nubwo akenshi igihagararo kigenwa n’ibintu bitandukanye, iby’ingenzi twavuga:

  • Akoko (ibi bikomoka ku muryango)
  • Imyitozo ukora
  • Ibiryo urya umunsi ku munsi, kuva uvutse.

Uburebure cg igihagararo ni kimwe mu bigaragaza umuntu uteye neza, ikindi bimwongerera kwiyizera cyane no gukora ibindi bitandukanye kurusha umuntu mugufi.

Niba uri mugufi cg wifuza kongera uburebure bwawe, inkuru nziza ni uko hari amafunguro amwe na mwe ashobora kongera uburebure ku miterere yawe, uramutse uyashyize mubyo kurya byawe bya buri munsi. Reka turebere hamwe amwe muri ayo amafunguro.

  1. Ibikomoka ku mata byose

Ibikomoka ku mata; yaba ikimuri, yogurt, amata (cyane cyane inshyushyu kurusha ikivuguto), fromage byose bifasha uburebure. Akenshi ibi byose byuzuyemo vitamin A, B, D na E zose zikenerwa cyane mu mikorere y’amagufa akomeye. Iyo umubiri ufite calcium ihagije, amagufa arakura bityo uburebure bukiyongera. Amata arimo vitamin B12 na vitamin D zose z’ingenzi mu kongera igihagararo.

Niba wifuza kuba muremure no kongera igihagararo amata ni kimwe mubyo utagomba kubura buri munsi.

amata afasha kongera uburebure
Ibikomoka ku mata byose bifasha mu kongera igihagararo

  1. Amagi

Amagi akungahaye kuri poroteyine nyinshi kandi zihagije. Umweru w’igi urimo poroteyine 100% zishobora gufasha kongera uburebure, niba ushaka kubona igisubizo byihuse ni byiza kurya amagi byibuze 2 ku munsi. Ariko niba ubishoboye, wakwirinda kurya umuhondo w’igi kuko urimo ibinure bishobora gutuma wongera ibiro mu gihe utabishaka.

Amagi atogosheje akize cyane kuri omega-3 fatty acid, ifasha cyane mu mikurire muri rusange, ndetse no gutuma umusatsi ukura.

amagi yongera uburebure
Amagi afasha amagufa n’imikaya gukura bityo uburebure bukiyongera

  1. Amafi

Mu gihe wifuza kongera uburebure amafi ntakabure kubyo kurya byawe. Amafi y’ubwoko butandukanye arimo vitamin D, y’ingenzi mu mikurire y’amagufa. Vitamini D ifasha kandi mu kuyungurura no kwinjiza mu mubiri izindi ntungamubiri nka calcium, nayo y’ingenzi mu kongera igihagararo. Proteyine ziba mu mafi zifasha mu gukomeza no gukuza amagufa kimwe n’imikaya, bishobora kukongerera uburebure kubwo wari usanzwe ufite.

amafi afasha mu kongera uburebure
Amafi akize kuri poroteyine zongera uburebure

  1. Inkoko

Niyo waba waramaze gukura, ugejeje n’imyaka 25, ifasha mu kongera uburebure. Inkoko zibamo poroteyine nyinshi zishobora kongera amagufa kimwe n’imikaya. Mu gihe wifuza kubona igisubizo byihuse, ni ngombwa kurya byibuze garama 50 z’inkoko buri munsi.

Kurya inkoko byagufasha kongera uburebure
Garama byibuze 50 z’inkoko ku munsi zagufasha kongera uburebure

  1. Imineke

Umuneke urimo intungamubiri zikenerwa mu mikorere myiza y’umubiri, kimwe mu byo ufasha harimo no kongera uburebure. Imineke ikize cyane ku myunyungugu y’ibanze mu mikurire y’amagufa nka calcium, potasiyumu, manganese n’ibituma bagiteri nziza zikura mu mubiri (probiotic). Ibi byose bituma umubiri ukora cyane kandi neza.

  1. Soya

Niba ushaka kongera uburebure soya ishobora kuba kimwe mu biribwa by’ibanze ugomba kurya buri munsi. Soya irimo poroteyine ku bwinshi zongera imikurire y’ingingo kimwe n’amagufa. Kurya byibuze garama 40 za soya ku munsi bishobora kongera uburebure ku mubiri.

  1. Ubunyobwa

Ubunyobwa bukungahaye kuri poroteyine, vitamine zitandukanye n’imyunyungugu, zose zagufasha mu kongera uburebure. Izi ntungamubiri zose zisembura imisemburo yo gukura mu mubiri.

Mu gihe udashoboye kubona ubunyobwa cg utabukunda ushobora kubusimbuza amashaza.

Kongera aya mafunguro tuvuze kubyo kurya bya buri munsi byawe ni ingenzi cyane, niba wifuza kongera igihagararo cyawe kuko afasha mu mikurire n’imikorere myiza y’amagufa n’imikaya byawe.

Umuceri uri mu biryo biboneka cyane kandi bifite intungamubiri nyinshi

0
umuceri

Uwavuga ko umuceri uri mu biryo by’ibanze mu ngo nyinshi ntiyaba yibeshye.

Iri funguro rifite inkomoko mu bihugu byo muri Aziya nk’Ubushinwa n’Ubuhinde, kuri ubu ryabaye ifunguro rikundwa na benshi mu bihugu b yacu kandi ryoroshye gutegura dore ko n’umuswa mu guteka, umuceri utamugora kuwuteka.

Gusa nubwo kuri ubu uri mu moko agera ku 40,000 ku isi yose (twavuga Kigori, pakisitani, viyetinamu, umutanzaniya, fokaguro, umutayilandi, n’indi myinshi) ariko akamaro kawo ku buzima ni kamwe

Ariko ntitwabura kuvugako akamaro kawo gahera ku buryo utunganyijwemo kuko umuceri usa n’ikigina cyangwa uwo basaruye bagatonora gusa ntuveho agahu k’inyuma ariwo mwiza kuko byose biba bikirimo naho umwe usa n’umweru, dore ko ari nawo uboneka cyane, hari ibyo uba watakaje kandi burya wo si mwiza ku barwayi ba diyabete.

Umuceri w’ikigina niwo mwiza cyane kurenza uw’umweru, nubwo ariwo uboneka cyane

Hano tugiye kurebera hamwe muri rusange akamaro ko kurya umuceri, uko wawutegura kose.

Akamaro k’umuceri ku buzima

  1. Isoko y’ingufu

Ukungahaye ku binyasukari binyuranye ukaba ukora nk’ibitanga ingufu ku mubiri kandi ugafasha mu mikorere y’ubwonko. Ibi binyasukari nibyo umubiri utunganya ugakoramo ingufu zo gukoresha.

  1. Nta cholesterol ibamo

Ni mwiza kuko nta binyamavuta bibamo, harimo sodiyumu nke cyane kandi nta cholesterol wasangamo. Iyi cholesterol uko iba nyinshi bikaba bigira ingaruka mbi ku mikorere inyuranye y’umutima n’imitsi itwara amaraso.

  1. Kurwanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso

Nkuko tumaze kubibona hejuru, mu muceri habamo sodiyumu nkeya cyane niyo mpamvu ari ifunguro ryiza ku barwayi b’umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Sodiyumu ituma imijyana n’imigarura isa n’iyifunga bityo bigasaba umutima gusunika n’ingufu nyinshi ari byo bitera umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Ibi rero bikaba byanatera umutima guhagarara, guturika kw’imitsi n’ibindi byose bijyana n’imitemberere y’amaraso. Kurya umuceri birabikurinda

Umuceri ukiri mu murima utegereje gusarurwa

  1. Kurinda kanseri

Umuceri utonoye gusa, umwe usa ikigina uba ukungahaye kuri fiber zinyuranye bityo bikawugira ingenzi mu kurinda kanseri zinyuranye. Uretse izi fibres unabamo vitamin C, vitamin A n’ibindi binyabutabire binyuranye bifasha mu gusohora imyanda mu mubiri ari nayo ishobora kubyara kanseri.

  1. Uruhu rwiza

Kugeza ubu abahanga bari gushakisha uburyo hakorwa powder ikoze mu muceri gusa ikajya ikoreshwa mu kuvura indwara zimwe z’uruhu. Ibi biterwa nuko umuceri ukungahaye kuri thiamin cg vitamin B1. Si ibyo ukora gusa kuko unarwanya kubyimbirwa n’uburyaryate, niyo mpamvu amazi yawo (utetse) ari meza mu kurwanya uburyaryate bwo ku mubiri bunyuranye. Ikindi kandi urwanya iminkanyari iza ku ruhu kubera gusaza.

  1. Indwara ya Alzheimer

Iyi ndwara ahanini ikunze gufata abageze mu zabukuru ikabatera kwibagirwa. Kuwurya, by’umwihariko uw’ikigina bituma umubiri ukora injyanabutumwa zihagije zigafasha mu kurwanya iyi ndwara.

Umuceri urwanya kanseri kandi utuma ugira uruhu rwiza

  1. Igogorwa n’isohorwa ry’amazi

N’umukecuru usanga azi ko umwana warwaye impiswi umuha amazi y’umuceri ubundi agafuma. Ibi ni byo koko kandi si byo gusa kuko unasanga urwanya kuribwa mu nda ndetse ugatera appetit. Kandi kuwurya bituma wihagarika kenshi bityo bikaba byafasha gutakaza ibiro dore ko burya 4% by’inkari ari ibinure kandi ibinure nibyo bitera kubyibuha.

  1. Ukize ku ntungamubiri

Umuceri ni isoko ya vitamin zinyuranye nka vitamin B1, B3, B6, B9 na vitamin D. Urimo kandi imyunyungugu nka karisiyumu, ubutare, manganese, selenium na phosphore. Ibi byose bifasha mu mikorere y’umubiri, kongera ubudahangarwa no gukomeza amagufa.

  1. Amidon

Dusangamo amidon/starch idapfa gushwanyagurika ikarinda igera mu mara ikiri yose. Iyi amidon rero ikaba ifasha mu kororoka kwa bagiteri nziza zo mu mara ari na zo zifasha mu gusya no gukamura intungamubiri mu byo turya. Inafasha kandi mu kurwanya impiswi no kuribwa mu nda

Icyitonderwa

Nubwo twavuze ko umuceri urwanya impiswi unashobora kurwanya kwituma impatwe. Ibi biterwa nuko fibre zirimo zifasha mu gusya vuba kandi umuceri ubusanzwe uba woroshye. Gusa unasabwa kunywa amazi ahagije nyuma yo kuwurya iyo uvura impatwe

Abarwayi ba diyabete si byiza kurya umuceri w’umweru ahubwo barya uw’ikigina kuko wo ufite igipimo cy’isukari kiri hasi. Uyu muceri utanga hafi 100% bya manganese umubiri ukeneye kandi iyi manganese niyo ifasha umubiri gukura imbaraga mu binyasukari na poroteyine. Unafasha kandi mu gukora imisemburo y’imyororokere, ibi bikaba byafasha abo diyabete yagize nk’inkone.

Uw’ikigina niwo mwiza ku barwaye diyabete

 

Igifenesi, urubuto rushobora gupima ibiro 35! Menya byinshi kuri cyo. 

3

Uru ni rumwe mu mbuto zigurwa zihenze kandi zitaboneka hose, gusa rukaba rwibitseho intungamubiri nyinshi. Ni rwo rubuto rwera ku giti rubaho runini kuko igifenesi cyakuze neza gishobora kugeza ku biro 35.

Abahanga bavuga cyatangiye guhingwa guhera mu myaka irenga 3000 ishize, mu Buhinde, Bangladesh na Sri Lanka. Ndetse n’iri zina tucyita ngo ni igifenesi rikomoka ku izina Fanas ryacyo mu gihinde.

Ese igifenesi kirimo iki?

Nkuko buri kiribwa cyose kiba gifite intungamubiri tugisangamo, iki nacyo hari ibyo tugisangamo.
Uramutse ubashije gukamura umutobe wacyo ukuzura agakombe (ubwo ni nka 165g), usangamo:

  • Poroteyine 2.8g
  • Amazi 121g
  • Calories 157
  • Amasukari 38g
  • Ibinure byuzuye 322mg
  • Ibinure bituzuye 411mg
  • Omega-3 130mg
  • Omega-6 25mg
  • Vitamini A 182 IU
  • Vitamini C 23mg
  • Vitamini B1 173mcg
  • Vitamini B2 91 mcg
  • Vitamini B3 1.5 mg
  • Vitamin B6 543 mcg
  • Vitamini B940 mcg
  • Calcium 40 mg
  • Ubutare (fer) 380 mcg
  • Magnesium 48 mg
  • Phosphorus 35 mg
  • Potassium 739 mg
  • Sodium 3.3 mg
  • Zinc 215 mcg
  • Umuringa 125 mcg
  • Manganese 71 mcg
  • Selenium 0.99 mcg

Igifenesi kikiri ku giti, kitarashya

Akamaro ku buzima

  • Igifenesi kuba kirimo vitamini C bigiha ingufu zo kuba kiturinda indwara ziterwa na virusi na bagiteri. Si ibyo gusa kuko igifenesi cyongerera ingufu abasirikare b’umubiri.
  • Kuko kirimo ibirinda uturemangingo aribyo lignans, isoflavones, saponins binazwiho kuturinda kanseri, igifenesi kidufasha kwirinda kanseri no gusaza imburagihe kuko kibuza uturemangingo gusaza
  • Kirwanya ibisebe byo mu gifu no mu mara bitewe nuko cyifitemo ibirinda ibisebe
  • Harimo fibre. Ku bw’ibyo kukirya birinda impatwe kuko byoroshya mu nda. Kinarinda kandi amara manini kuba yarwara kanseri
  • Kuko ari isoko nziza ya vitamini A, kurya igifenesi bifasha uruhu n’amaso, by’umwihariko birinda ubuhumyi no kutabona neza nijoro
  • Isukari irimo ituma ruba urubuto rwiza mu kongera ingufu mu mubiri, bigakorwa nta cholesterol yinjiyemo.
  • Magnesium irimo ku bwinshi ifasha umubiri kunyunyuza calcium ije mu byo kurya bityo bikarinda indwara zinyuranye z’amagufa.
  • Igifenesi ni ingenzi mu mikorere ya thyroid. Ibi ni ukubera ko gifite muri cyo umuringa. Bityo gifasha mu ikorwa rya thyroxin n’ikoreshwa ryayo.
  • Kuba harimo potassium bifasha mu kurwanya indwara zinyuranye z’umutima. Muri zo twavuga umuvuduko udasanzwe no kuba imitsi yaturika

    Igifenesi gishobora kugeza ku biro 35
  • Kimwe n’izindi mbuto, kubagifite vitamini B6 bifasha mu gutuma umutima ukora neza bikagabanya homocystein mu maraso.
  • Ubutare dukeneye mu mubiri, twabusangamo. Ubutare buvura indwara yo kubura amaraso bukanatera amaraso gutembera neza.
  • Igifenesi gituma uwakiriye ahorana itoto akagira n’uruhu rucyeye.
  • Nubwo kirimo isukari ariko kirimo calorie nkeya. Gifasha rero mu kurinda ibinure mu mubiri.
  • Burya n’imizi yacyo iravura. Gucanira imizi yacyo mu mazi akabira nyuma ukanywa bivura indwara zinyuranye nka asima, n’izindi ndwara z’ubuhumekero. Si ibyo gusa kuko  binafasha mu kurwanya impiswi, kuzimya umuriro no kuvura zimwe mu ndwara z’uruhu.


ICYITONDERWA

Kuko kirimo isukari nyinshi si byiza ko umurwayi wa diyabete yakirya.

Igifenesi ni byiza kukirya kitaramara iminsi myinshi gisaruwe kandi ntabwo bagitara. Ugisoroma gihiye. Niba ukiguze mu isoko, banza ugikande urebe niba kitatangiye kwangirika.

ZImwe muri siporo nziza ku mugore utwite

0

Kuva ku muto kugeza ku mukuru twese dukenera siporo dore ko ari ingenzi mu gutuma tugira amagara mazima.

Usanga nyamara abantu bibaza niba umugore utwite nawe yemerewe gukora siporo, ndetse bakibaza niba abyemerewe izo yemerewe izo ari zo.

 

Ni muri urwo rwego rero hano twaguteguriye amoko agera kuri atanu ya siporo nziza ku mugore utwite, ndetse akarusho akaba ari siporo yakorera no mu rugo atagombeye kujya mu mazu yagenewe gukora siporo.

Kandi izi siporo zikaba zemewe gukorwa n’umugore wese utwite, uko inda yaba ingana kose (mu mezi)

 

Siporo eshanu nziza ku mugore utwite

 

  1. Plié

Iyi siporo yitwa plié dore uburyo ikorwamo:

  • Hagarara iruhande rw’intebe ndende (chaise) ufatisheho ikiganza noneho akandi kaboko ugafatishe ku kibero cy’ukuguru biri kumwe.
  • Tandukanya amaguru ariko ku buryo budakabije gusa uko inda ikura niko usabwa kurushaho kuyatandukanya
  • Manuka buhoro nk’ugiye gusutama ariko wemye, udahese umugongo, wongere uzamuke uhagarare wemye.
  • Mbere yo kuzamuka banza wegeranye imbaraga noneho ka kaboko gafashe ku ntebe ariko wishingikirizaho uzamuke neza.

 

Ibi ubikora inshuro ushoboye, wakumva unaniwe ukarekera aho

Akamaro: Iyi siporo ikomeza inyama z’ibibero n’amatako ndetse igatuma n’ikibuno kimera neza. Ikindi ni uko ituma umubiri ugira uburinganire

  1. Urubavu

Iyi ni siporo ikorwa uryamiye urubavu, ni nayo mpamvu tuyise urubavu.

Uko ikorwa:

  • Ryamira urubavu rw’iburyo wiseguye akaboko
  • Hina ukuguru uryamiye (kw’iburyo) bikore imfuruka ya 45° (uguhina bidakabije) naho ukw’imoso ukurambure
  • Kugirango ube ukomeye, ukuboko kw’imoso gufatishe hasi
  • Zamura akaguru k’imoso ugeze aho ushobora ukarekereyo umwanya ushoboye
  • Mu kuruhuka, gahine noneho urambure ak’iburyo.

Ibi ubisubiremo inshuro zingana ku mpande zose, ibyo wari wakoreye iburyo noneho ubikorere ibumoso

 

Akamaro: iyi siporo ikomeza ibibero amatako n’inda

 

  1. Plank

Iyi siporo yenda kumera nko gukora pompage (push-up).

Uko ikorwa:

  • Mera nk’ugiye gukambakamba, ariko upfukamye
  • Noneho wishingikirije ku nkokora, ni ukuvuga igice cy’ukuboko cyo hepfo cyose kiri hasi, urambure amaguru uyajyana inyuma
  • Umubiri wawe ube ugororotse n’amaguru arambuye neza ashinze ku mano kandi ntiwikomeze mu nda

Witsa nka kabiri cyangwa gatatu, gusa ushoboye wanageza kuri gatanu, ukagarura amaguruimbere (upfukamye) noneho wamara kuruhuka ugasubiramo. Ubikora inshuro ubashije

Akamaro: iyi siporo ikomeza inda, amaboko n’umugongo.

 

  1. Curl and Lift

Iyi ni siporo iri muri siporo zo guterura uretse ko hano udaterura ibiremereye

Uko ikorwa:

  • Icara ku ntebe yaba chaise cyangwa agatabureti, ariko wicare aho irangirira, mbese wicaze agace k’inyuma k’ikibuno
  • Mu kwicara ube wemye, umugongo ugororotse mbese udahese umugongo
  • Ni byiza ko iyo ntebe ituma wicara ibirenge bikora hasi neza kandi udatunnye amavi
  • Muri buri kiganza fatiramo ikintu gipima ibiro hagati ya 2.5 na 4 ugipfumbatije (byiza wakoresha udukoresho twabugenewe)
  • Hina inkokora ku buryo mu nkokora hakora imfuruka igororotse, akaboko ko hejuru gafashe ku mubiri
  • Bikore inshuro ushobora hagati y’inshuro n’indi uruhuka.
  • Mu gupfumbatiza, ibiganza bibe birebana

Akamaro: ibi bikomeza ibizigira, inkokora n’amaboko muri rusange

 

  1. Akaboko

Nanone iyi ni siporo twavuga ko ivanga guterura n’ibimeze nka pompage

Uko ikorwa:

  • Pfukamisha ivi ry’iburyo ku ntebe (ahicarwa), imoso ihagaze irambuye
  • Unama ku buryo umugongo uba uringaniye no hasi noneho ufatishe akaboko k’iburyo ku ntebe (ahicarwa)
  • Mu kaboko k’imoso terura igifite ibiro hagati ya 2.5 na 4 akaboko gahinnye ariko kareba hasi, ikiganza kikureba
  • Uko akaboko gahinnye bikore imfuruka igororotse
  • Mara akanya utyo, noneho wongere urambure akaboko ukamanura
  • Bikore kuri buri ruhande, rumwe niruruha ukoreshe urundi

Akamaro: bikomeza umugongo, ibizigira n’imikaya y’ukuboko

Icyitonderwa

 

Izi si zo siporo zonyine umugore utwite yakora kuko aba asabwa no kugenda ndetse iyo inda ikiri ntoya aba ashobora gukora siporo yo kwiruka n’iyo gutwara igare cyangwa koga gusa zo uko inda igenda ikura asabwa kugenda azigabanya.

Utwite wemerewe koga rwose gusa uko ugenda unanirwa ukazabihagarika

Icyakora ntibyemewe na rimwe ko umugore utwite akora abdomino (sit-ups), cyangwa siporo yose akora agaramye

Umugore utwite ntiyemerewe gukora abdomino

Gusa izi twaguhitiyemo igihe cyose wazikora, amezi yose inda yaba ifite.

 

 

Ibintu bitandukanye byagufasha kugabanya ibiro nyuma yo kubyara

0
Gutakaza ibiro nyuma yo kubyara

Kubyara bitera ibyishimo umubyeyi ndetse n’umuryango muri rusange, kubera baba bungutse ikiremwa gishya mu muryango ndetse no ku isi.

Nyuma yo kubyara ubuzima busanzwe burakomeza, abagore batandukanye bakifuza gusubirana cg se kugabanya ibiro biba byariyongereye mu gihe batwite.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko, muri rusange abagore benshi basubirana ibiro bari bafite mbere yo gutwita byibuze nyuma y’umwaka umwe.

Gutakaza ibiro nyuma yo kubyara bisaba igihe, kuko uretse nyuma yo kubyara, uba unasabwa gukomeza kurya indyo yuzuye kandi ihagije, mu rwego rwo kubungabunga uwo wibarutse. Ariko kandi muri ibi byose ukazirikana no ku buzima bwawe.

Twaguteguriye ibintu byagufasha mu kugabanya ibiro, gusa umubyeyi uko waba ushaka kunanuka kose, ntugomba kubikora vuba vuba, ugomba kwihangana bikagenda biza.

Ibintu 5 byagufasha gutakaza ibiro nyuma yo kubyara

  1. Konsa

Konsa bifasha mu kugabanya ibiro nyuma yo kubyara
Amashereka afasha umwana gukura neza kandi akugafasha kugabanya ibiro

Mu gihe wifuza kugabanya ibiro, ikintu cya mbere ugomba gukora ni ukonsa, usibye kuba bifitiye akamaro kanini cyane uwo wibarutse, konsa bigira uruhare runini mu kugarura imikorere isanzwe y’umubiri nyuma yo kubyara.

Mu gihe utwite ibinure biriyongera, umubiri ugatangira kwinangira k’umusemburo wa insulin ndetse n’urugero rw’amavuta atandukanye rukajya hejuru mu mubiri. Ibi byose bigabanywa no konsa.

  1. Gukora sport byibuze iminota 30

Hagati y’amezi 2 na 3 ubyaye, ushobora gutangira sport, gusa kuri benshi bisaba umwaka ngo ube ugaragaje impinduka

Nyuma y’amezi 3 ubyaye, umubiri wawe uba washobora gukora imyitozo ngorora mubiri kandi ikomeye. Gukora sport kenshi ni uburyo bwiza bwo gutakaza ibiro nyuma yo gutwita.

Ushobora gutangira ukora sport zoroheje, mu rwego rwo kwirinda kuba wakwinaniza cg wakwivuna cyane. Zimwe mu zo twavuga; kugenda n’amaguru ahantu harehare, kwiruka buhoro buhoro, koga, kuzamuka umusozi, kunyonga igare ndetse n’izindi zikorerwa muri gym (aerobics).

Hari ubwoko bwa yoga kandi nabwo bwagufasha gutakaza ibiro.

  1. Kunywa amazi cyane

Buri muntu wese wifuza gutakaza ibiro, ntugomba na rimwe kwicisha inyota umubiri wawe. Kunywa amazi kenshi ku munsi, bifasha mu mikorere y’umubiri ituma hatwikwa ingufu (calories) nyinshi.

Mu gihe ushaka kugabanya ibiro nyuma yo kubyara, ugomba kunywa byibuze hagati y’ibirahuri 8 n’10 by’amazi ku munsi. Gusa abantu bose bitewe n’uko bangana ntubakenera urugero rungana rw’amazi, imirimo bakora ndetse n’aho baba.

Uburyo ushobora kumenya niba unywa amazi ahagije, ni ukureba ibara ry’inkari zawe, ziba zigomba kuba zidafite ibara, mu gihe unywa amazi ahagije.

  1. Kurya neza

Kurya indyo yuzuye kandi ikungahaye ku ntungamubiri ni ingenzi cyane, kuko bigufasha mu kubona amashereka ahagije, ndetse bikaba byakurinda kugira ibiro birengeje urugero.

Ibyo kurya bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi nibyo ugomba kwibandaho

Aho kurya amafunguro atagufitiye akamaro (nk’amafiriti, fanta, injugu, imigati, n’ibindi), ugahitamo akize cyane kuri fibres atuma ugira ubuzima bwiza kandi ukamara igihe uhaze. Ugomba kurya kandi ibiryo bikungahaye kuri calcium, proteyine ndetse na omega-3 fatty acids (iboneka cyane mu mafi)

Soma birambuye akamaro ka fibres ndetse n’aho ziboneka cyane ukanze hano http://umutihealth.com/2016/11/fibres/

Aho kurira ibiryo byinshi icya rimwe, ushobora kugenda urya ducye, amasaha atandukanye mu rwego rwo gutuma ibipimo by’isukari mu maraso biguma ku rugero rukwiye kandi bikakurinda kurya ibyo udakeneye.

  1. Kwirinda stress

Nyuma yo kubyara, inshingano ziba nyinshi cyane, bigakomerera ababyaye bwa mbere, ndetse bikaba byanabahoza kuri stress idashira.

Mu gihe wifuza kugabanya ibiro nyuma yo kubyara ugomba kwirinda no gushaka uburyo bwose ugabanya stress. Byaragaragaye ko yongera umusemburo wa cortisol mu maraso, umusemburo utera kwiyongera ibiro, cyane cyane ibinure byo ku nda.

Cortisol kimwe na adrenaline ni imisemburo yiyongera iyo ufite ibibazo byinshi cg uhangayitse, bikarangwa no guhora wumva unaniwe, kurakazwa n’ubusa, gushaka kurya cyane (wibanda cyane cyane ku biryo birimo amavuta n’ibiryohera cyane cg ibyo uhekenya), ibi byose nibyo byongera ibiro kabone niyo waba ukora sport.

Mu rwego rwo kwirinda cg kugabanya stress, uba ugomba gukora ibigushimisha, niba igihe cyose ukimarana n’umwana ukaba wasaba umufasha wawe kugufasha umwana mu gihe nawe uri kuruhuka, ukaba wakwiyumvira uturirimbo tugufasha kugabanya stress, ushobora no gukora meditation ndetse na yoga.  

  1. Kwirinda kuryagagura

Ababyeyi bonsa benshi bakunda kurya buri kanya, ibi birumvikana kuko baba basabwa byinshi. Gusa ugomba kwitondera ibyo urya buri kanya, hari ibyo kurya bishobora gutuma aho kugabanya ibiro, ahubwo birushaho kwiyongera.

Nyuma yo kubyara, kuryagagura ni ibisanzwe gusa ugomba guhitamo ibyo urya bifasha ubuzima bwawe

Aho kurya ibiryo birimo amavuta cg amasukari menshi, ugahitamo imbuto, ukaba wahekenya karoti, yogurt, cg se fromage ariko zigabanyijemo ibinure. Ibi byose byatuma wumva uhaze igihe kirekire kandi wariye neza.

  1. Kuryama bihagije

Biragoye ko umubyeyi ukibyara ashobora gusinzira neza nijoro, gusa hari uburyo ushobora kwirinda kutaryama igihe gihagije.

Kuryama ni ingenzi mu gihe wifuza kugabanya ibiro, iyo uryama igihe gito, bishobora guhindura imikorere y’umubiri wawe aho kugabanya ibiro ahubwo bikaba byakwiyongera.

Kutaryama igihe gihagije bizanira ibibazo bitandukanye umubiri; harimo kubura imbaraga zo gukora sport niba wari usanzwe warabyiyemeje, kuzamuka kwa stress, nayo ikongera urugero rw’umusemburo wa cortisol, utera kwiyongera ibiro cyane cyane ku nda ndetse n’ imihindagurikire ku misemburo ya leptin (uyu ni umusemburo utuma wumva nta nzara ufite) na ghrelin (uyu ni umusemburo wongera inzara).

Ibyo wakora ukaryama amasaha ahagije:

  • Mu gihe umwana aryamye nawe ushobora guhita uryama, ukirengagiza cg se ugashaka abagufasha indi mirimo yo mu rugo.
  • Ugomba gushaka abagufasha imirimo yindi itandukanye
  • Mu gihe ugiye kuryama, ntugomba kuba uryamye mu cyumba kimwe n’umwana
  • Ushobora kugabana imirimo kandi n’umufasha wawe cyane cyane iya nijoro.

Akamaro gatandukanye ka vitamini B3 ku buzima

0

Iyi ni imwe muri za vitamini zigize itsinda rya za vitamini B, ikaba initwa kandi Niacin (NIcotinic ACid vitamIN) cyangwa niacinamide. Iyi vitamini uretse kuba tuyikura mu byo turya, umubiri na wo ufite ubushobozi bwo kuyikora uyivanye muri tryptophan, imwe muri za amino acids (nizo zivamo poroteyine).

 

Akamaro ku buzima

 

  • Iyi vitamini izwiho ko ari iya mbere mu kurwanya no kugabanya cholesterol mbi mu mubiri wacu. Ndetse ubushakashatsi bwagaragaje ko ibishoboye kurenza imiti tuvana kwa muganga.

 

  • Iyi vitamini kandi izwiho kuvura indwara y’imitsi ivana amaraso mu mutima. Ndetse inafasha mu kugabanya ibyago byo kongera kurwara umutima iyo wigeze kuwurwara.

 

  • Kimwe n’izindi vitamini zose zo mu bwoko bwa B, nayo igira uruhare mu mikorere myiza y’umubiri, gukora ingufu umubiri ukeneye, kugira uruhu rwiza nokugira ubuzima buzira umuze. By’umwihariko iyi vitamini ifasha mu mikorere myiza y’umwijima aho ifasha mu gusohora imyanda no gusukura.

 

 

  • Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwerekanye ko kwisiga umuti ukoze muri 4% za niacinamide bikiza ibiheri byo mu maso ku rugero rumwe n’undi muti ukoreshwa witwa clindamycin.

 

  • Iyi vitamini izwiho kurwanya kanseri cyane cyane kanseri y’uruhu. Ibi biterwa na nicotinamide iyigize.

 

 

  • Inagira uruhare runini mu kurwanya migraine, ikizungera, impiswi iterwa na korera kimwe n’ibibazo byo gutembera kw’amaraso.

 

  • Ku bagabo, ifasha mu kuvura uburemba no kuba igitsina cyabasha gufata umurego ku buryo bukwiriye.

 

 

  • Nubwo ubushakashatsi bukiri gukorwa ariko bivugwa ko inafasha mu guhangana na diyabete ya mbere n’iya 2.

 

Iyi vitamini iboneka he

 

Ushobora kuyibona mu byo kurya by’ibimera. Iby’ingenzi twavuga ni avoka, ibihumyo, urunyogwe, ubunyobwa, ibijumba, amashu ya chou-fleur, imboga-rwatsi, ibishyimbo, ibihwagari n’ibinyampeke.

 

Mu bikomoka ku matungo iboneka mu nyama, ifi, amagi, amata n’ibiyakomokaho.

Bimwe mu byokurya dusangamo iyi vitamini

Icyitonderwa

 

Si byiza kuba wafata inyongera z’iyi vitamini utabyandikiwe na muganga. Ushobora kugira irenze igipimo bityo bigateza umubiri ikibazo.

Nubwo kuba nyinshi bidatera uburwayi, ariko bigwa nabi imikorere y’umubiri, birangwa no gutonekara umubiri wose, kumva uri gushya, kubabara mu kanwa, n’ikizungera.

 

Iyo iyi vitamini ibaye nke, bitera indwara izwi nka pellagra. Irangwa no kugira ibibazo mu igogorwa ry’ibiryo, kubyimba, guhitwa n’ibibazo byo mu mutwe. Haza kandi umunaniro, kuruka, kwiheba no gutembera nabi kw’amaraso.

 

Bikosorwa no guhabwa inyongera zirimo iyi vitamini haba mu byo kurya kimwe no mu miti yaba ibinini cyangwa inshinge.

Inyongera ya vitamini B3 iza ari ibinini

Akamaro ko kurya avoka ku mugore utwite. 

6

Mu nkuru itambutse twavuze akamaro ka avoka muri rusange. Twari twasezeranyeko tuzavuga by’umwihariko akamaro ka avoka ku mugore utwite.
Nkuko twabivuze, avoka nirwo rubuto rwonyine rukungahaye ku mavuta kurenza izindi mbuto zo zikungahaye ku isukari.

Kuyirya rero ku bantu bose by’umwihariko abagore batwite, ni byiza cyane.
Umugore utwite acyenera intungamubiri nyinshi, vitamini ndetse n’ibimurinda indwara. Kurya avoka byibuza 1 ku munsi, ni kimwe mu byamufasha kubungabunga ubuzima bwe n’ ubw’uwo atwite.

Umugore utwite aba acyeneye ibimutunga bikanatunga uwo atwite


1. Avoka ni isoko nziza ya vitamini B9

Iyi vitamini initwa kandi folic acid bivugwa ko umugore wese uretse kuboneza urubyaro yakoreshaga uburyo burimo imisemburo (ibinini, inshinge cyangwa agapira ko mu kuboko) aba ayikeneye. Nyamara siwe gusa kuko niyo yaba ataraboneje urubyaro arayikenera. Impamvu nuko kugirango ibice by’umwana bikorwe neza bikenera iyi acid. Kuyibura bishobora gutuma hari ibice bidakorwa cyangwa bigakorwa nabi bityo umwana akavukana ubumuga cyangwa ubusembwa. Agasate kayo kabamo nka 60mcg za folic acid. Iyi kandi irinda kwigunga, kubura amaraso, guhondobera, no kudatuza.


2. Ikize kuri calcium

Iyo umugore atwite umubiri we ukenera calcium ikubye 2 iy’udatwite. Kuko kugirango umwana azavukane amagufa akomeye, calcium irakenerwa cyane.


3. Ni isoko ya vitamini

nirwo rubuto rwa mbere rwuzuye vitamini; ibonekamo vitamini A, C, D, E, K, B1, B2, B3, B5, B6 na B9.

Izi zose zigirira akamaro umugore utwite. Urugero: kurya avoka ukibyuka birinda umugore utwite kwirirwa aruka kuko niko kamaro ka vitamini B6. Vitamini E ituma ugira uruhu rwiza, vitamini K irinda kuvira ku nda no kuva cyane umaze kubyara.


4. Irinda kubura amaraso



Abagore batwite bajya bakenera ubutare (fer/iron) kuko bubarinda kubura amaraso. Nyamara kurya gato buri munsi byabafasha guhangana niki kibazo kuko avoka yifitiye ubutare. Muri macye,isimbura fefol (ibinini bihuza fer na acide folique).


5. Ituma igifu gikora neza

Abagore batwite bajya bagira kibazo cyo kwituma. Yanituma bikaba impatwe (constipation).

Avoka ikize ku byitwa fibre. Utu twatwita nk’udutsi. Dufasha igifu mu kugogora neza ibyo turya, bigatuma wituma neza.


6. Ni isoko nziza y’ibinure

Umugore utwite akenera kongera ibiro. Kurya amafiriti, mayonaise n’ibindi binyamavuta nibyo koko byongera ibinure ariko bigora umubiri kubitunganya. Mu gihe yo ikize ku binure karemano bitanyuze mu ruganda, bizorohera umubiri kubitunganya.

Reka kurya mayonaise na margarine maze ujye wirira avoka haba ku mugati no ku biryo bya ku manywa.

Buri avoka nto irimo 177 calories.

Kuyirya  utwite bikurinda isesemi ya mu gitondo.

7. Irinda gutakaza intungamubiri

Ubushakashatsi bwerekanyeko yifitemo ingufu zo gukamura izindi ntungamubiri ziri mu byo wayifatanye na yo, bityo ntihagire na gacye gacika umubiri. Ni byiza kuyishyira  kuri salade.


8. Ikize ku myunyu ngugu

Avoka kandi yifitiye phosphore, calcium, magnesium, fer, na niacin bikaba byose bikenerwa ku mugore utwite.


9. Gukura neza k’ubwonko bw’umwana

Muri uru rubuto dusangamo icyitwa choline ikaba ifasha mu gukura k’ubwonko bw’umwana ukiri mu nda. Inafasha uturandaryi (nerves) gukura neza. Utu ni udutsi duhuza ubwonko n’ibindi bice by’ umubiri.


10. Irinda kugira ibinya mu maguru

Ku bagore benshi batwite, kubyimba no kugira ibinya mu maguru bibabaho. Ugiye uyirya ibi ntibyakubaho.Kuko potasiyumu iba muri avoka ni umuti wabyo.


11. Iringaniza igipimo cy’isukari mu mubiri

Kurya avoka mu rugero bituma umubiri wawe uringaniza neza isukari ukeneye bikarinda diyabete n’umuvuduko udasanzwe w’amaraso, indwara  zibasira abagore batwite.

Umwanzuro:
Avoka ku munsi yakurinda byinshi. Gusa ni byiza kuyifata mu gitondo no ku manywa kuko nijoro yananiza igifu bitewe nuko irimo amavuta.

REKA IBYO URYA BIKUBERE UMUTI AHO KUGIRANGO IMITI IHINDUKE NK’ IBIRYO BYAWE

Tangawizi wongeyeho indimu ni icyayi cyiza kivura kikanarinda

0
Icyayi cya tangawizi n'indimu

Icyayi cya tangawizi n’indimu kizwiho kongerera umubiri ingufu, kongera ubudahangarwa bw’umubiri ndetse no gufasha mu mikorere inyuranye y’umubiri.

Uruvange rwabyo rero twakita icyayi cya tangawizi n’indimu rukomatanya ibyiza bya buri kimwe nuko urwo ruvange rukaba ingenzi ku buzima bwacu bwa buri munsi.

Ni gute icyayi cya tangawizi n’indimu gikorwa? 

Nyuma yo gucanira amazi akabira, ukataguriramo tangawizi (ikijumba kimwe kirahagije muri 250mL z’amazi ni ukuvuga igikombe), noneho ugakamuriramo igisate cy’indimu ukareka bikivanga mu gihe byibuze cy’iminota 5 ku muriro mucye.

Uramimina ukanywa gusa ushatse wakongeramo ubuki ngo byongere icyanga uretseko no kubinywa byonyine wumva bifite icyanga rwose.

Ushatse wakongeramo unuki cyangwa ukakinywera aho

Akamaro k’icyayi cya tangawizi n’indimu ku buzima

  1. Isesemi no kugugara mu nda

Muri tangawizi dusangamo zingiber, kikaba ikinyabutabire kizwiho kurwanya no kwirukana bagiteri mbi zifata mu gifu zigatuma igogorwa ritagenda neza. Si ibyo gusa kuko inazwiho kurinda isesemi cyane cyane ku bagore batwite. Indimu yo burya irwanya ikirungurira ikanavura kugugara no  gutumba nyuma yo kurya. Uruvange rwabyo rubikorera rimwe byose

Iki cyayi ni cyiza no ku mugore utwite

  1. Gutekereza

Iki cyayi byagaragaye ko gifasha abakinywa gutekereza byihuse ndetse no kugira ingufu z’ubwonko no gufata mu mutwe. Ndetse gifasha mu koroshya uturandaryi no kurwanya umunabi bigatera ibitekerezo bizima. Kirwanya kandi indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abageze mu zabukuru ndetse kikarinda stress.

  1. Uruhu

Kuba indimu na tangawizi bikungahaye ku ma vitamin anyuranye n’izindi ntungamubiri, bigirira akamaro uruhu. Ushobora kunywa uru ruvange cyangwa se ukarwisiga ku ruhu ahantu wumva hari uburyaryate kandi nta cyakurumye.

Uru ruvange rukaba rutuma hakorwa uturemangingofatizo dushyashya ndetse rukanarinda kuba uruhu rwafatwa n’indwara zandura cyane cyane iziterwa na virus na bagiteri zifata ku ruhu.

  1. Gutakaza ibiro

Tangawizi izwiho gufasha mu mikorere yihuse y’umubiri bityo kunywa icyayi irimo bikaba bituma wumva uhaze nuko ukaza kurya gacye. Niyo mpamvu mu gihe wifuza gutakaza ibiro, kunywa uru ruvange buri gitondo bituma umubiri utwika calories nyinshi kuko bibarinda kuza kugira ikindi bafata mbere y’ifunguro rya ku manywa.

  1. Imisatsi ikomeye

Kuva na kera tangawizi n’indimu byagiye bikoreshwa buri cyose ukwacyo mu gutuma ugira umusatsi ukomeye. Uruvange rwabo rero ruba rukungahaye kuri vitamin A na C, zose zizwiho gutuma imisatsi ikura kandi igakomera ndetse bikanarinda imisatsi gupfukagurika.

Niba wifuza umusatsi mwiza kandi ukomeye, iki cyayi kizagufasha

  1. Ubudahangarwa

Tangawizi n’indimu byose bizwiho kuba mu mafunguro akomeye mu kongerera ingufu ubudahangarwa bwacu bityo bikarinda umubiri indwara zinyuranye. Nko mu gihe warwaye inkorora n’ibicurane, kunywa iki cyayi 2 ku munsi birakuvura rwose ukaba muryerye.

  1. Diyabete

Mu kuringaniza igipimo cy’isukari yo mu maraso nta kiza ku isonga kurenza tangawizi. Ituma umubiri ukora insulin ihagije bityo igipimo cy’isukari yo mu maraso kikamanuka. Niyo mpamvu mu gihe cyose ufite iyi ndwara cyangwa se ufite ibimenyetso by’uko ushobora kuyirwara, ari byiza kunywa iki cyayi

  1. Kugabanya uburibwe

Kuba tangawizi izwiho kurwanya ububabare no kubyimbirwa bituma uru ruvange ruba ingenzi mu kurwanya uburibwe bunyuranye. Waba urwaye umutwe, uribwa iryinyo, uri mu mihango ibabaza, urwaye umugongo, cyangwa se umaze kubagwa, iki cyayi kizagufasha koroherwa n’uburibwe.

  1. Kurwanya umunabi

Kuko iki cyayi nubundi gifasha mu mikorere myiza y’ubwonko no gufasha uturandaryi gukora neza, ni cyiza mu kurwanya umunabi waba uwo waramukanye cyangwa uwo watewe na stress z’akazi cyangwa ibindi binyuranye. Kukinywa bizatuma wirirwana akanyamuneza kandi bikurinde umushiha n’ibijyana na wo

Iki cyayi ni cyiza mu kuvura umunabi

Icyitonderwa

Kuri bamwe nyuma yo kunywa iki cyayi bashobora kugira ikirungurira cyangwa kuribwa mu gifu. Ibi biterwa ahanini nuko igifu kitihanganira tangawizi cyangwa se kigira ubwivumbure kuri yo. Mu gihe bikubayeho ni byiza kubihagarika cyangwa se ukajya ukinywa ubundi ukarenzaho bicarbonate.

Sobanukirwa mikorobe ziba mu kanwa ndetse n’izishobora gutera uburwayi

0
Mikorobe ziba mu kanwa

Mikorobe ziba mu kanwa.

Nubwo mu kanwa ari ahantu hato ugereranyije n’umubiri, ariko burya hakubiyemo ibintu byinshi cyane. Byose bihuriye mu kugufasha kurya, kuvuga, kunywa ndetse n’icy’ingenzi guseka.

Mikorobe ni utunyabuzima duto cyane, tubamo ubwoko 3; bagiteri, virusi n’imiyege (champignon/fungi), ntitugaragarira amaso. Nubwo udashobora kuzumva cg ngo uzibone, mu kanwa ni isangano y’utu tunyabuzima duto cyane twinshi, mu kanwa havugwa ko haba bagiteri zigera kuri 700 zitandukanye.

mikorobe-ziri-ku-rurimi-zafashwe-hifashijwe-microscope-zigezweho
Izi ni mikorobe ku rurimi zafashwe hifashijwe microscope zigezweho

Inyinshi muri izi mikorobe nta kintu zitwara umuntu, ahubwo zifasha mu igogorwa ry’ibiryo, kurinda amenyo no kurinda ishinya kwangirika ndetse zifasha mu mikorere myiza mu kanwa.

Nubwo hari izifite akamaro ariko hari n’izangiza. Reka tuvuge kuri zimwe muri mikorobe zigira uruhare runini mu kwangiza mu kanwa.

Ku ikubitiro haza bagiteri:

Streptococcus mutans na Porphyromonas gingivalis, nubwo gusoma aya mazina bigoye kuri benshi, ni nako kuba mu kanwa kuri izi bagiteri bigoye. Mu kanwa k’umuntu umeze neza ntago zigomba kuba ziharangwa, ariko iyo zahageze hitabazwa abaganga bazobereye mu ndwara zo mu kanwa

Izi bagiteri nizo zigira uruhare mu kwangiza ishinya, kuva amaraso mu gihe woza amenyo no gutuma amenyo yawe atakaza ubwiza bwayo. Iyo zibasiye mu kanwa ugomba guhita uvurwa, iyo zitavuwe neza bishobora gutuma n’amenyo ageraho akazajya ahongoka cg agakuka.

Izi bagiteri iyo zibaye nyinshi mu kanwa bitera indwara z'amenyo zitandukanye
Izi bagiteri iyo zibaye nyinshi mu kanwa bitera indwara z’amenyo zitandukanye

Lactobacillus, ubu bwoko bwa bagiteri ubusanzwe bugirira akamaro umubiri; yaba mu gifu, mu kanwa no mu gitsina cy’umugore. Ubwoko bumwe bw’izi bagiteri buri mu butera indwara zitandukanye zibasira ishinya n’amenyo iyo zibaye nyinshi.

Imiyege irimo;

Candida

Cladosporium

Aspergillus, n’izindi

 

Uburyo bwo kwirinda mikorobe ziba mu kanwa

  • Koza mu kanwa byibuze mbere yo kuryama (byaba byiza nyuma ya buri kurya iminota 20), bituma izi bagiteri zitabona aho ziba
  • Gukoresha uburoso bw’amenyo bwiza kandi bworoshye, ukibuka guhindura uburoso nyuma byibuze ya buri mezi 3, ibi bizagufasha kugumana bagiteri zifite umumaro
  • Mu gihe woza amenyo, ugomba kwibuka no koza ururimi. Mu koza ururimi ugomba gukoresha inyuma h’uburoso, niho hagenewe koza ururimi mu buryo bunogeye.
  • Ibyo urya nabyo bigira uruhare rukomeye mu isuku yo mu kanwa. Niba uziko uri ahantu utari bushobore koza mu kanwa, ugomba kwirinda ibiryo biryohereye cyane (birimo isukari nyinshi) cg ibirimo amavuta menshi kuko bisigara mu kanwa bikaba byatuma izo mikorobe zibona ahantu heza ho gutura no gukurira.
  • Imiti imwe n’imwe iboneka muri farumasi yagenewe kunyuguza mu kanwa (mouthwashes)

Ngaho nawe haranira kugira mu kanwa wishimiye

Isuku yo mu kanwa itera ishema uyifite no
Isuku ikwiriye y’amenyo itera ishema uyifite

 

Kunywa uruvange rw’ubuki n’indimu bifite ibyiza byinshi ku buzima

0
uruvange rw'ubuki n'indimu

Uruvange rw’ubuki n’indimu ruboneka hifashijwe ibi byombi, byose bizwiho kuba bifite akamaro kanini ku buzima.

Abantu bamwe kuri ubu bahitamo gukoresha ubuki mu mwanya w’isukari yo mu ruganda kuko ubuki bufite muri bwo ibindi birenze kuba buryohera. Muri byo harimo kwica bagiteri no kubyimbura. Burya ubuki niyo wabubika imyaka n’imyaniko bugumana umwimerere wabwo kuko nta mikorobi ishobora kororokeramo.

Ku rundi ruhande, mu mutobe w’indimu dusangamo citric acid, ikoreshwa cyane mu gusukura dore ko yica bagiteri ndetse ikanazibuza gukura. Indimu kandi irimo vitamin C ku bwinshi, iyi ikaba ingenzi mu kongerera ingufu ubudahangarwa no gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri

Nubwo buri kimwe ukwacyo gifite ibyiza cyibitseho, uruvange rw’ubuki n’umutobe w’indimu rugira akamaro kanini kurenza gukoresha buri kimwe ukwacyo

Uko wakora uruvange rw’ubuki n’indimu 

Gukora uru ruvange ntibisaba ubundi buhanga kandi ntibigoye cyane kuko icyo usabwa gusa ni ibintu bitatu ari byo ikirahure cy’amazi ashyushye, igisate cy’indimu n’akayiko gato k’ubuki.

Nyuma yo gukamurira indimu muri ayo mazi usukamo akayiko gato k’ubuki. Impamvu bigomba kuba bishyushye ni ukugirango ubuki buyenge vuba.

Uko wakora uruvange rwo kwisiga mu maso

Niba ushaka kugira mu maso hacyeye kandi heza cyane icyo usabwa ni ukuvanga ikiyiko kinini cy’ubuki n’umutobe wavuye mu gisate cy’indimu. Uru ruvange urwisiga mu maso, gusa ukirinda kuba rwajya mu jisho imbere. Ubirekeraho iminota 30 nyuma ukabyoga n’amazi ashyushye.

Akamaro k’uruvange rw’ubuki n’indimu

Igikombe cy’amazi ashyushye, igisate cy’indimu n’akayiko k’ubuki nirwo rugero

  1. Kuvana uburozi mu mubiri

Uruvange rw’ubuki n’indimu rufasha mu igogorwa kandi rukaba rwiza mu kurwanya bagiteri zakinjira mu rwungano ngogozi. Kubera ya aside yo mu ndimu, bifasha igifu kugogora kandi bigatuma kitarekura aside nyinshi. Binatuma kandi umwijima ukora indurwe ihagije ifasha nayo mu igogorwa. Uretse ibi kandi uru ruvange rutuma ujya kwihagarika kenshi bityo bigatuma imyanda isohoka. Kunyara bisohora imyunyu idakenewe, ibinure ndetse n’uburozi bwatera kanseri zinyuranye.

  1. Gutakaza ibiro

Nubwo muri uru ruvange harimo n’amasukari menshi nyamara nta calories nyinshi zirimo ahubwo kuba harimo za vitamin n’imyunyungugu bituma ugira igihagisha. Kandi kuko binafasha mu mikorere y’umubiri bituma hatwikwa ibinure byinshi nuko ibiro bikagabanyuka.

  1. Inkorora no kubabara mu muhogo

Impamvu abantu benshi bakoresha uru ruvange ni ukwivura indwara zifata mu buhumekero cyane cyane inkorora n’ibicurane. Uru ruvange rwongerera ingufu ubudahangarwa kubera gukungahara kuri vitamin C kandi bigafasha mu koroshya mu mihogo.

  1. Kwihutisha imikorere y’umubiri

Uruvange rw’ubuki n’indimu byifitemo ubushobozi bwo gutuma umubiri ukora vuba nuko bikawongerera ingufu. Ibi biba ingenzi mu gihe ukirutse yaba indwara cyangwa igikomere ndetse by’umwihariko mu gihe uri gukira grippe.

  1. Ibiheri

Uretse kuba wabyisiga mu maso nkuko twabibonye tugitangira, kunywa uruvange rw’indimu n’ubuki bifasha kurwanya no kuvura ibiheri byo mu maso. Ibi biterwa ahanini nuko harimo vitamin C ndetse n’ibirwanya bagiteri.

Uruvange rw’ubuki n’indimu ni rwiza mu kuvura ibiheri byo mu maso

Ubusanzwe indimu yonyine irakoreshwa mu kuvura ibiheri byo mu maso, rero iyo ivanze n’ubuki byongera ingufu.

  1. Kongerera ingufu ubudahangarwa

Nkuko twabibonye indimu ikize kuri vitamin C n’ibindi binyuranye bisohora imyanda mu mubiri kimwe n’ibyica bagiteri. Ubuki nabwo buzwiho kugira ingufu zo kwica bagiteri. Uruvange rwabyo rero ni ingenzi mu gutuma abasirikare b’umubiri wawe bagira ingufu zidasanzwe.

  1. Kuringaniza aside mu mubiri

Nubwo abantu benshi bazi ko indimu irimo aside nyinshi, nyamara iyo aside yo mu ndimu ariyo citric acid igeze mu mubiri, iwufasha kugabanya aside iri muri wo. Ibi rero bifite akamaro kuko burya indwara nyinshi za karande ziterwa nuko aside yo mu mubiri yazamutse.

Kunywa rero uru ruvange bifasha umubiri biwurinda indwara za karande zishobora guterwa nuko aside yo mu mubiri yazamutse

Icyitonderwa

Abantu bamwe na bamwe bagira ubwivumbure ku buki niyo mpamvu kuri bo hari igihe kwisiga uru ruvange cyangwa gusiga ubuki ku bikomere bishobora kubagwa nabi.

Ikindi kandi ntuzisige uruvange rwabyo ngo urutinze ku ruhu kuko byatera uburyaryate. Niba usanzwe udakoresha ubuki (bukugwa nabi) ntuzakoreshe uru ruvange utabanje kugisha inama muganga w’indwara z’uruhu.

Mu gihe ukoresheje uru ruvange bikakugwa nabi, reba niba utakoresheje ubuki butari umwimerere cyangwa indimu nyinshi kurenza ubuki.

Ibyo kurya byagufasha guhangana na depression

0
Ibyo kurya birinda depression

Kumva ufite agahinda kenshi cg wigunze ni ibintu bisanzwe mu buzima, cyane cyane nka nyuma yo kubura uwo ukunda, kugira ibibazo bitandukanye mu buzima cg se guhomba ikindi kintu. Gusa, iyo bitangiye kuba byinshi kandi ukamara igihe kirekire (hejuru y’ibyumweru 2) ufite agahinda kenshi no kumva uri wenyine ntacyo ukimaze bishobora kuba indwara ya depression, iyi ndwara ituma ubuzima bwawe busanzwe bugenda nabi, bikaba byatera n’ibindi bibazo bikomeye.

Kurwanya depression ntago biba byoroshye, gusa hari byinshi bishobora kugufasha kuyihashya.

Kimwe muri byo harimo amafunguro dufata buri munsi; ibyo kurya bikungahaye ku binure bya omega-3, vitamin B na D ndetse n’ikinyabutabire tryptophan byose bifasha mu kugira akanyamuneza

Aya mafunguro akurikira ashobora kugufasha kugabanya kwigunga, ndetse akaba yanagufasha kurwanya depression ikagenda burundu.

Ibyo kurya byagufasha guhangana na depression

  1. Amafi ya salmon

Salmon kimwe n’andi mafi aboneka mu mazi akonja cyane, nka sardines na tuna, akize cyane kuri omega-3 fatty acids, ifasha kurwanya depression.

amafi akungahaye ku ntungamubiri zifasha mu kurwanya depression
Amafi ya salmon akize cyane ku binure bya omega-3 fatty acids

Abantu bafite indwara yo kwigunga bikabije cg se depression, akenshi bagira urugero ruri hasi cyane rwa omega-3, kandi izwiho gufasha ubwonko kwirinda no kugabanya ububyimbirwe. Ibinyabutabire by’ingenzi biboneka mu binure bya omega-3 fatty acids biboneka cyane ku bwinshi mu bwonko, bifasha mu gutuma imyakura ikora neza no kugira akanyamuneza.

  1. Shokola z’umukara

Izi shokola zizwiho kongera urugero rwa serotonin mu mubiri, uyu musemburo ukora nk’imiti irwanya depression (antidepressants). Isukari iboneka muri shokola z’umukara, ikangura umubiri, ugakora serotonin nyinshi.

Ikindi kandi, shokola z’umukara zizwiho kugabanya ikorwa ry’imisemburo ya stress, ibi byose bikakugabanyiriza kwigunga no kumva ushavuye cyane. Izindi ntungamubiri za flavonoids zibonekamo zifasha mu guhashya ibimenyetso by’umunaniro ukabije.

Shokola z’umukara zongera akanyamuneza zikakurinda kwigunga no kubabara cyane

Guhekenya byibuze agace kayo ku munsi byagufasha guhangana na depression

  1. The vert/ Green tea

Icyayi cyane cyane the vert ifasha mu kurinda depression. Gikungahaye cyane cyane kuri amino acids n’ibisohora uburozi mu mubiri, byose byakurinda kwigunga n’agahinda gakabije.

Ikinyabutabire cya theanine, kiboneka mu cyayi cy’umukara ndetse n’icy’icyatsi (green tea/the vert), ni ingenzi cyane mu kongera urugero rw’umusemburo wa dopamine no kugabanya itera stress.

Ubushakashatsi bwakozwe, bugaragaza ko theanine yitabazwa cyane mu kuvura indwara zo mu mutwe n’izibasira ubwonko n’imitekerereze, nka depression, indwara y’ibisazi n’izindi nka bipolar disorder.

  1. Umuneke

Imineke ikize cyane kuri tryptophan, ikaba ifasha mu kongera urugero rwa serotonin mu mubiri. Serotonin mu gihe ushavuye cyane cg ufite indwara ya depression, urugero rwayo ruba rwagabanutse cyane.

Imineke kandi ifasha mu ikorwa rya tyrosine, iyi ikaba aside amino ifasha mu ikorwa ry’imisemburo yongera akanyamuneza ya dopamine na norepinephrine.

Vitamin B6 ibonekamo ifasha umubiri wawe, mu ikorwa rya serotonin ihereye kuri tryptophan. Iyi tryptophan kandi niyo ifasha mu gusinzira neza. Kudasinzira neza ni kimwe mu bimenyetso bya depression.

Mu gihe udasinzira neza, cg se usinzira bigoranye cyane, mbere yo kuryama ushobora kurya umuneke, nyuma yahoo ugafata ikirahuri cy’amata ashyushye, bizagufasha gusinzira neza bikoroheye.

Igihe cyose wumva ufite agahinda cg ushavuye, kurya umuneke 1 cg 2 bizagufasha kubirwanya.

  1. Amagi

Amagi ni isoko nziza ya zinc, ikaba ingenzi cyane mu gutuma hakorwa imisemburo ifasha mu ihererekanya makuru ku bwonko. Abonekamo kandi vitamin D, y’ingenzi mu kurinda no kuvura depression.

Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru British Journal of Psychiatry mu mwaka wa 2013, bwerekanye ko urugero ruri hasi rwa vitamin D rushobora gutera depression. Bukomeza bwerekana ko kongera iyi vitamin bifasha mu kurwanya indwara yo kwigunga no kwiheba bikabije.

  1. Avoka

Avoka zibonekamo urugero ruri hejuru rw’ibinure bya omega-3 fatty acids, bityo zikaba ibyo kurya by’ingenzi mu kurwanya depression. Ibi binure bya omega-3, bizwiho kongera igice cy’ubwonko (kizwi nka gray matter) gifasha mu kongera no kuringaniza imisemburo y’imvamutima (emotions).

Zibonekamo potasiyumu, ifasha cyane ubwonko no mu mitekerereze. Uyu munyungungu kandi ufasha mu itwarwa rya serotonin, umusemburo utera ibyishimo no kumererwa neza.

Avoka kandi zikize kuri tryptophan, ifasha cyane mu kurinda stress no kumva uruhutse.

Niba wumva wigunze cyane cg se ubabaye, ushobora kurya avoka 1 izagufasha kugarura akanyamuneza.

Usibye aya mafunguro kandi hari n’andi bitewe n’intungamubiri zibonekamo, nka epinari, utubuto twa almond ndetse n’inkeri, afasha mu kurwanya no kurinda indwara ya depression, kuyarya kenshi bizagufasha guhora wishimye kuko urugero rw’imisemburo irinda depression, ruzaba ruri hejuru.

Uko wagaburira umwana utangiye gufata ifashabere kugeza yujuje umwaka. 

4
ifashabere

Uretse mu gihe umubyeyi atabasha konsa bitewe n’impamvu zinyuranye (kubura amashereka, kurwara amabere, kuba nyina yaramubyaye agahita apfa, n’izindi), ubundi umwana atungwa n’ibere gusa kugeza agize amezi 6 y’ubukure, aho aba akeneye ifashabere.

Mu gutegura ifashabere nyamara nubwo abenshi batabyitaho, biba bikwiye kugendana n’ikigero umwana agezemo, kandi ukibuka ko igihe cyose umwana aba agomba konka kugeza igihe azacukira byibuze kugeza ku minsi 1000.

Hano twaguteguriye iby’ingenzi wakoresha nk’ifashabere ukurikije ikigero cy’umwana agezemo.

  • UMWANA HAGATI Y’AMEZI 6 NA 8

IBINYAMPEKE: Umuceri, ingano cyangwa ibibikomokaho nka makaroni

IMBUTO: Avoka, imineke, ibinyomoro, apricots na prunes

IMBOGA: Karoti, epinari, urunyogwe, ibitonore

PROTEINES: inyama y’inkoko, tofu

IBIVA KU MATA: yogourt ikoze mu mata yuzuye.

  • Ibi byose umwana abihabwa biseye. Ndetse umuceri n’ingano bishobora gukorwamo igikoma, ari nacyo cyiza kuri uyu mwana kurenza ibindi bikoma byose wamuha.
  • Ibiryo by’uyu mwana ntibikarangwa ndetse n’umunyu ushyiramo gacye cyane bishoboka.
  • Kuko uyu mwana ariho aba agitangira kurya, si byiza guhita umuha ibintu byinshi kuko bishobora gutuma yanga ibere. Ikindi jya umuha ubwoko bumwe ukwabwo, kugeza igihe umenyeye icyo akunda kurenza ibindi, cyangwa igitera umubiri we ubwivumbure.

  • UMWANA HAGATI Y’AMEZI 8 NA 10

IBINYAMPEKE: Umuceri, ingano, ibibikomokaho, amasaka,

IMBUTO: avoka, imineke, ibinyomoro, apricots, icunga, prunes, watermelon, ipapayi, inkeri

IMBOGA: karoti, poivron, epinari, urunyogwe, ibitonore, intoryi, ibibiringanya, igitunguru, amashu, ibirayi, ibihumyo

POROTEYINE:  Inyama y’inkoko, umuhondo w’igi, inyama y’inka

IBIVA KU MATA: Yawurute, fromage

Uyu nawe, ibye urabisya, gusa uko agenda amera amenyo, imbuto zoroshye ushobora kumuha akifatira akaba yanyunyuza nk’ikinyomoro. Tangira umumenyereze kwitamika kandi, amenye uko bafata ikiyiko.

 

  • UMWANA HAGATI Y’AMEZI 10 NA 12

Uyu mwana ifunguro ryose abantu bakuru bashobora gufungura ariko ridakomeye cyane yemerewe kuriryaho. Ibyo waba uretse kumuha ni imyumbati, umutsima w’ibigori, n’igi ryose. Igi ukomeza kumuha umuhondo waryo kugeza umwaka wuzuye.

Indimu, n’ibindi birimo acide ntarabyemererwa ataruzuza umwaka.

Ibyo kurya bye urabinomba ariko ntibyorohe cyane kuko aba atangiye kumenya guhekenya.

Iyo amezi 12 yuzuye aba yemerewe kunywa amata yonyine, adafunguye cyangwa atavanzwemo ikindi kintu. Gusa mbere yuko ukaranga ibyo kurya ukuraho ibye, ugatonyangirizamo utuvuta ducye cyane.

Icyitonderwa 

  • Uramenye ntuzahe umwana utarageza umwaka imitobe y’imbuto igurwa ikozwe, ahubwo wawikorera ubwawe.
  • Kuri buri funguro, ni byiza ko nyuma yuko ugaburiye umwana umuha n’utuzi two kunywa dusukuye. Hagati y’ibiyiko 2 na 5 binini bitewe n’uko umwana agenda akura
  • Mu gitondo na mbere yo kuryama nijoro, ni byiza konsa umwana gusa cyangwa kumuha ibyasimbuye amashereka, noneho mu masaha ya ku manywa akaba ariho ugenda umuha ifashabere.
  • Ibyo kurya byo mu nganda, nka naan, guigoz, porridge, cerelac, si byiza kubimuha ngo unamuhe ibyo witeguriye. Hitamo uburyo bumwe ku munsi. Niba uyu munsi wamuhaye ibyo mu nganda, ejo uzamuhe ibyo wateguye. Gusa nk’inama nziza, niba ufite umwanya n’amashereka ahagije, si byiza ko waha umwana wawe ibyo mu nganda.
  • Ubuki ntibwemewe guhabwa umwana utarageza umwaka.

Meditation, uko ikorwa n’akamaro ifitiye ubuzima. 

7
meditation

Meditation  (soma meditasiyo) ni uburyo bukorwa hagamijwe ibintu byinshi binyuranye. Bikorwa ahanini mu gufasha umubiri ubwawo kwivura hadakoreshejwe imiti, bamwe babikora mu gusenga, kuruhura ubwonko, ndetse hari n’ababikora nk’umuco cyangwa akamenyero.

Uko meditation ikorwa

Mu kuyikora akenshi bisaba kuba utinyeganyeza kandi uri kureba mu cyerekezo kimwe. Ushobora kubikora wicaye, uhagaze cyangwa uryamye gusa uburyo bumenyerewe na benshi ni ukubikora wicaye.

Uretse uburyo umubiri wawe ugomba kuba umeze, amaso yawe aba agomba kugira ikintu aba atumbiriye, ibi bigufasha kuba ubwonko bwawe nta kindi kintu cyo ku ruhande butekereza. Mu madini akomoka kuri Budha ho baba bafite icyo twakita nk’urunigi, agakora meditation ameze nk’uri kubara ayo masaro, mbese nka kwa kundi abagaturika bavuga ishapure. Gusa byo bikorwa utavuga, bityo bikarinda ubwonko bwawe kuba bwakita ku bigukikije. Wowe rero ushobora gutumbira urukuta, ishusho runaka, mbese ikintu kitanyeganyega kiri imbere yawe ariko ukirinda kuba aricyo utekerezaho, kuko icyo gihe ntiwaba utuje cg se ugahitamo gufunga amaso.

Aho igomba gukorerwa

Meditation igomba gukorerwa ahantu hatari ibyakurangaza. Niba uhisemo kuyikorera mu nzu, ni byiza ko wajya nko mu cyumba, ugakinga inzugi n’amadirishya ku buryo utaba witaye ku bibera hanze. Ugomba kandi kutavuza radiyo cyangwa ngo ufungure televiziyo, na telefone usabwa kuyizimya, ku buryo uba uri wenyine.
iba igomba kumara hagati y’iminota 15 na 20 byibuze gusa ubashije no kuyirenza byaba ari byiza cyane. Iyo hagize ikigutwara ukagitekerezaho, iyo minota ntuyibara, ahubwo uyongeraho kugirango wuzuze iyo wiyemeje.
Kuko meditation isaba ko ubwonko buba bumeze nk’ubudakora, abenshi mu gutangira birabagora, niyo mpamvu biba byiza ku mutangizi kubikorera ahitaruye ingo, wiyumvira akayaga n’uturirimbo tw’inyoni. Ibi bigufasha kumva nta kikurogoya.

Meditation ikorerwa ahantu hatuje

Meditation ikorwa nta kindi bisabye umubiri, niyo mpamvu ntawe utayemerewe, nta gikomere itera, ntisaba kutarya, icyo usabwa ni ugutuza gusa mu gihe runaka wiyemeje.

Akamaro ka meditation ku buzima

Kugabanya stress

Kuyikora byibuze iminota 10 buri munsi bifasha kuruhuka ibigutera stress. Akenshi stress izanwa n’ingorane duhura na zo mu buzima bwacu bwa buri munsi. Akazi, abakoresha cyangwa abakozi batesha umutwe, ibyago bihoraho, uburwayi mu muryango, igihombo, kwirukanwa ku kazi, kubura akazi, ibi byose niyo soko ya stress.

Ubushakashatsi bwerekanye ko gukora meditation ari wo muti wa mbere uzakuruhura mu bwonko, utiriwe ukoresha imiti y’ibinini cyangwa inshinge. Twibutse ko stress itinze ibyara ibindi bibazo cyane cyane umuvuduko udasanzwe w’amaraso, kubura ibitotsi no kwigunga, ndetse hari n’abo bitera kwiyahura.

Kugabanya umuvuduko w’amaraso

ku bantu bafite ikibazo cy’umuvuduko udasanzwe w’amaraso, ubu ni uburyo bwiza bwo kuwugabanya. Si ibyo gusa kuko n’abafite ibibazo bibaremereye, meditation nubwo itabicyemura ariko ibafasha gutuza.

Kurwanya kubura ibitotsi

Kubura ibitotsi bishobora gutera ibindi bibazo nko kugira ikizibakanwa no guhorana umunaniro. Nubwo benshi iyo babuze ibitotsi igihe kinini bitabaza ibinini bisinziriza, ariko si byiza kuko iyo ubimenyereye utasinzira utabibonye. Uburyo budafite ingaruka bwo kuvura iki kibazo ni ugukora meditation buri joro mbere yo kuryama. Ibi bituma uryama ubwonko bwaruhutse bihagije.

Mu gukora meditation uhanga amaso ikintu kimwe cg ugahumiriza

Ibibazo byoroshye byo mu buhumekero

Akenshi ibi biterwa nuko umubiri winjiwemo na twa virusi cyangwa wagize ubwivumbure ku kintu runaka. Kuba ufite ubuzima bwiza kandi ukagira abasirikari bafite ingufu nibwo buryo bwiza bwo guhangana n’ibi bibazo. Meditation ni bumwe mu buryo buzagufasha kongerera ingufu abasirikare b’umubiri, ukayifatanya no gufungura ibikungahaye kuri vitamini C

Guhangana n’ibibazo byo mu mara

Ubu burwayi buzwi nka IBS (Irritable Bowel Syndrome) butuma imitsi n’imikaya y’amara manini bikora ku buryo budasanzwe bikaba byatera guhitwa, kwituma impatwe, kubyimba no kuzana ibyuka mu nda. Kuyikora by’umwihariko ku bagore, bigabanya ibi bibazo.

Kuvura guhangayika

Ubushakashatsi bugaragaza ko igabanya imihangayiko, umuvuduko udasanzwe ubukomokaho bigatera ubuzima buzira umuze.

Kwihanganira uburibwe

Nubwo itavura uburibwe, ariko kuyikora kenshi bufasha umubiri wawe guhangana n’uburibwe ku buryo uba utabwakira kimwe n’umuntu utayikora. Iyo meditation uyikora neza kandi kenshi, uburibwe bwinshi ntacyo buguhungabanyaho.

Guhangana no kutagira ubushake bw’imibonano

Ku bantu baba barafashwe ku ngufu, abakoreshwa imibonano ku gahato cyangwa bakayikora ibababaza, bagera aho ntibongere kugira ubushake. Ubushakashatsi bwakozwe mu 2008 bwerekanye ko, by’umwihariko ku gitsinagore, gukora meditation buri munsi bibongerera ubushake bwo gukora imibonano.

Kurwanya umubyibuho

Ku bantu bamwe iyo yagize ikibazo cyangwa yigunze araryagagura bityo bikazana umubyibuho udasanzwe. Akenshi biterwa no kutabasha guhangana n’imihangayiko, kudatuza, kubihirwa n’ubuzima no kurakara. Meditation igufasha guhangana rero n’ibi bibazo bityo iyo ubifatanyije no gufungura ibiri ku rugero, ibiro biragabanuka.

Kongera ubwenge

Ituma ubwonko buruhuka kandi bugakanguka. Ituma uvumbura byinshi muri wowe utari uzi. Meditation ituma igipimo cyawe cy’ubwenge (Quotient Intellectuel) kizamuka. Ibi bikurinda kwibagirwa bya hato na hato, bikakongerera kandi ingufu zo gutekereza cyane.

Kuvura umunaniro uhoraho

Akenshi umunaniro uhoraho ushobora guterwa nuko imitsi yo mu bwonko n’urutirigongo yabyimbye. Binaterwa kandi no guhangayika no gutekereza cyane ibyo udafitiye igisubizo. Ingaruka yabyo nuko hari udutsi two mu bwonko twangirika kandi iyo twangiritse ntidusimburwa. Gukora meditation rero bizakurinda ibi byose.

Umwanzuro

Nubwo mu gutangira bikugora, ariko iyo ukomeje ugerageza bigenda biza. Mu gihe udasobanukiwe uko wabikora ushobora kwegera bamwe mu babifitemo ubunararibonye bakagufasha. Utababonye hafi yawe wakifashisha gushakira kuri interineti ndetse hari n’amavideo kuri interineti akwereka uburyo bunyuranye wakoramo meditation. Ni ahawe kwihitiramo igifitiye umubiri wawe akamaro.

Dore ibyo wakora bikagufasha kurwanya kwigunga no kwiheba mu buzima

1
Guhangana na depression

Kwigunga mu buzima cg kwiheba, bishobora kuba kuri wese, ariko igihe kiragera bigashira. Bishobora kuba uburwayi mu gihe uhora wumva ubabaye cg wigunze buri gihe, wagerageza no kubyikuramo bikakunanira.

Iyi ndwara iravurwa, gusa mbere yo kureba muganga hari ibyo nawe ushobora gukora bikaba byagufasha kubaho ubuzima wishimiye.

Ibintu 14 wakora bikagufasha guhangana na depression 

  1. Sangiza abandi ubuzima bwawe.

    Urugero: akazi ukora, aho utuye, amateka yawe, ibyo wagezeho mu buzima, ibyo wifuza kugeraho, mbese ubuzima bwawe bwa buri munsi ugerageze kubiganira n’abo wisanzuraho cyane.

  2. Hari utuntu duto two mu buzima bwa buri munsi uhitamo kwirengagiza kugirango amahoro yo mu mutima adahungabana.

    Urugero: niba hari ikitagenda neza mu rugo wituma kiguhangayikisha cyane; umukoresha cg umukozi ku kazi wakubwiye nabi, mu birori wicaye aho utifuzaga, kanaka yatinze gusubiza sms kandi maze amasaha 2 mwandikiye, kanaka ntiyantumiye mu munsi mukuru, n’utundi tuntu duto wakwirengagiza ubuzima bugakomeza.

  3. Menyera gushimishwa n’utuntu duto.

    Nko kumva umwana aseka bikagushimisha, kureba ku mugoroba izuba rirenga uko hanze haba hameze, utunyoni twa mu gitondo izuba rirashe dutuma wumva uguwe neza, kureba videwo zisekeje cg se indirimbo, n’ibindi.

    Kwishimira utuntu duto byagufasha guhangana na depression
    Kwishimira utuntu duto tukubaho mu buzima bigufasha kwirengagiza ibitagenda neza byose
  4. Ishimire icyiza cyabaye kuri mugenzi wawe niyo waba warakibuze ubwawe.

    Burya buri wese agira umugisha we, kuba mugenzi wawe yaronkeye aho waburiye ntibyari bikwiye kukuviramo impamvu yo kumwanga cg kumugirira ishyari, kuko iyo ugize umutima mubi ni wowe uba wihemukira, bishobora kukuviramo n’uburwayi bwo mu mitekerereze.

  5. Niba uri ahantu, habe koko ku mutima no ku mubiri. 

    Mu gihe ushaka kubaho wishimye reka kugendera ku ijisho rya kanaka, niba wumva udashaka kujya ahantu runaka wijyayo. Niba wumva akazi ukora kakwicira ubuzima kurusha uko buba bwiza, shaka akandi wishimiye. Niba wumva kuba inshuti na kanaka bikubuza amahoro mureke ushake inshuti zituma ubaho wishimye.
    Reka kubaho ubeshejweho n’icyizere ko igitangaza kizaza kigahindura ibintu. Fata iyambere ubihindure wowe ubwawe, witinya kongera gutangirira ku busa.

  6. Bana neza n’abandi.

    Guhera mu rugo rwawe kugeza ku bo muhuriye mu nzira, gerageza kubaha buri kiremwa muntu nk’uko nawe wakwifuza ko bakubaha. Zirikana ko icyo utifuza ko bagukorera udakwiye kugikorera mugenzi wawe.

  7. Niba ugize umujinya irinde gufata icyemezo ako kanya huti huti. 

    Akenshi ibyemezo ufashe warakaye urabyicuza nyuma, ni byiza kubanza kwiha umwanya uhagije umujinya ugashira hanyuma ukazabona gufata icyemezo.

  8. Jya ushimishwa n’ibyo ufite nabyo ubishimire Imana kuko hari n’ababyifuza bakabibura. 

    Gushimira ibyo ufite biguha imbaraga zo gukomeza gukora cyane no kunezerwa, naho ibyo ushimira byaba bito.

  9. Niba ibyago bikugwiririye, ibwire ku mutima uti ubwo ngihumeka nacyo ni ikintu cyo gushimira Imana. Menyera gushimira mu bito kimwe no mu binini, ubu ni uburyo bwo kongera ibyishimo n’akanyamuneza muri wowe.
  10. Niba ufite amahirwe yo kugira abavandimwe bishyiremo umwete mugirane umubano mwiza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bafitanye umubano uzira imyiryane n’abavandimwe babo, bagira ubuzima burimo ibyishimo.
  11. Reka kwiremereza irekure maze buri muntu akwisanzureho yewe n’uwo urusha amikoro cyangwa imyaka. 

    Gusabana n’abantu bafite ibitekerezo bitandukanye n’ibyawe kenshi bituma wunguka ubwenge butandukanye, ndetse ukarushaho kunezerwa

  12. Haranira kugera ku ntego wihaye mu buzima. 

    Niba utariha intego y’ubuzima igihe ni iki, nutabikora ntuzigera na rimwe ugira ibyishimo n’umunezero muri wowe. Kugira intumbero mu buzima bikurinda kubabazwa n’utuntu duto tubi uhura natwo buri munsi.

  13. Jya ukunda guseka. 

    Guseka ukirekura, wivuye inyuma rwose bigufasha kumva uruhutse n’ibibazo ukabyibagirwa. Niba ubonye ikintu kigusetsa, seka kuko bizana ibyishimo mu buzima.

    Guseka no gusabana bifasha mu kurinda kwigunga no kumva uri wenyine
  14. Jya uryama ibitotsi bishire. 

    Burya gusinzira igihe kirekire byongerera umuntu ibyishimo.

Soma birambuye akamaro ko gusinzira n’icyo bifasha mu buzima  https://umutihealth.com/2017/03/gusinzira/

Niba ukora ibinyuranyije nibyo tuvuze haruguru, ukaba wumva kwigunga bigeze ku rwego rukabije, hari imwe mu miti yitabazwa, gusa uyifata ari uko wayandikiwe na muganga.

Ntugomba na rimwe kwigurira imiti ya depression utayandikiwe na muganga.