Tuesday, May 6, 2025
Home Blog Page 3

Burya kurya igitoki bifite akamaro kanini

0
igitoki

Igitoki kiri mu byo kurya biribwa cyane kandi kenshi mu ngo nyinshi zo mu gihugu cyacu by’umwihariko iburasirazuba aho usanga ari ryo funguro nyamukuru bagira.

Ese wari uzi impamvu imineke iba irimo isukari nyamara wahekenya igitoki ntuyumvemo? Burya biterwa nuko habamo amidon/starch idapfa gushwanyaguzwa na za enzymes zo mu gifu bityo aho gukoreshwa nk’isukari mu mubiri igakora nka fibre. Iyo rero umuneke uhiye ya amidon niyo ihindukamo isukari wumva iryohereye mu muneke.

Si ibyo gusa kuko igitoki tugisangamo izindi ntungamubiri zinyuranye nka fibre, umunyungugu wa potasiyumu na vitamin B6.

Habonekamo kandi phosphore, ubutare, magnesium na zinc ndetse na vitamin C.

Akamaro k’igitoki ku buzima

  1. Kugabanya ibiro

Bitewe nuko mu gitoki dusangamo amidon igoye gushwanyaguzwa iri mu gifu, bituma kurya igitoki byafasha mu kugabanya ibiro kuko uwakiriye atinda gusonza nuko bigatuma umubiri we utwika ibinure byinshi.

  1. Kuringaniza isukari yo mu maraso

Kurya igitoki bituma umubiri urushaho kuzamura igipimo cya insulin bityo bikarinda kuba wagira isukari nyinshi ari byo bitera indwara ya diyabete. Kuba kandi harimo vitamin B6 bifasha mu kuringaniza isukari by’umwihariko ku bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 (iterwa n’isukari nyinshi mu maraso).

  1. Gufasha mu igogorwa

Mu gitoki kuba harimo fibre ndetse na amidon igoye gushwanyaguza bituma kiba cyiza mu igogorwa no kurinda gutumba nyuma yo kurya. Gifasha kandi mu kurwanya indwara ziterwa na bagiteri zishobora gufata mu nzira y’igogorwa.

  1. Kurinda kanseri y’amara

Uko amidon itinda mu mara kubera kudapfa gushwanyagurika bituma za bagiteri zo mu mara nziza zikora umusemburo ziyifashishije nuko ukica bagiteri mbi zatera indwara zinyuranye zo mu mara harimo na kanseri ishobora gufata mu mara

  1. Ikoreshwa ry’intungamubiri

Kurya ibitoki bifasha umubiri gukoresha no gukamura izindi ntungamubiri ziturutse mu bindi wariye. By’umwihariko bifasha umubiri gukoresha kalisiyumu n’indi myunyungugu

Igitoki kiribwa mu buryo bunyuranye aho ushobora kugiteka mu buryo buzwi nka “agatogo”
  1. Kugabanya cholesterol mbi

Za fibres zirimo hamwe na amidon nibyo bifasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol mbi mu maraso. Niyo mpamvu abantu bafite cholesterol iri hejuru bagirwa inama yo kurya igitoki kenshi kuko bizatuma igabanyuka.

  1. Umutima ukora neza ku muvuduko mwiza

Kuba kirwanya cholesterol mbi kandi birinda kuba imitsi yakifunga bityo bikarinda umutima kuba watera nabi, bikanarinda indwara y’umuvuduko udasanzwe w’amaraso ukunze guturuka ku kwifunga kw’imitsi y’amaraso. Ibi kandi kibifashwamo no kuba gikungahaye kuri potsiyumu

  1. Igipimo cy’amaraso kiringaniye

Ibitoki bikize kuri vitamin B6 bikaba ari byo bituma biba ifunguro ryiza mu gutuma ugira insoro zitukura nyinshi bityo ukagira amaraso ahagije mu mubiri wawe.

  1. Imikorere myiza y’umubiri

Akandi kamaro ko kubirya ni uko gifasha umubiri gukoresha ibinure ubitse bigahindukamo ingufu umubiri ukoresha. Kandi kuba harimo vitamin B6 bituma enzyme zikora neza akazi kazo ko gushwanyaguza ibyo wariye bityo umubiri wose ugakora neza

  1. Gufasha impyiko

Igitoki gifasha mu kuringaniza amazi n’imyunyu mu mubiri bityo bigafasha impyiko kuko akazi kazo ka mbere ari ukuyungurura amaraso no kuringaniza amazi umubiri ukeneye. Kurya igitoki, bifasha mu kurinda indwara zinyuranye zishobora gufata impyiko harimo na kanseri y’impyiko.

Igitoki gishobora no kuribwa gikaranze mu mavuta nk’ifiriti 
  1. Imikorere y’ubwonko

Kuba igitoki gituma umubiri udatakaza amazi bituma kiba cyiza mu mikorere y’ubwonko. Dore ko bugizwe n’amazi ku gipimo cyo hejuru kandi kugabanyuka kwayo bikaba bibangamira imikorere myiza yabwo.

  1. Kurwanya impiswi

Ubwacyo cyifitiye enzymes zifasha mu kurwanya impiswi kimwe n’izindi ndwara ziterwa n’ibyo kurya byanduye nka shigellosis. Kubirya nyuma yuko urwara impiswi bigufasha kuyikira vuba, gusa ntuzibagirwe n’indi miti igenewe kurwanya impiswi

  1. Kwiheba no kwigunga

Ibitoki birimo tryptophan ikaba poroteyine ihindurwamo serotonin, uyu ukaba umusemburo w’ibyishimo. Serotonin ifasha kuruhuka no kumva muri wowe utuje.

Hano unabishoboye igitoki wagihekenya kuko niho tryptophan iba ari nyinshi kurenza mu gitetse

Na salade y’igitoki burya ibaho,ikaba nayo ifite akamaro
  1. Uruhu rwiza

Aho kugura ibyo kwisiga bihenze gerageza guhekenya igitoki. Iyo ari kibisi kiba kirimo vitamin A, ikaba ingenzi mu gutuma ugira uruhu rucyeye kandi runoze

  1. Amagufa akomeye

Igitoki kibamo kandi potasiyumu ikaba izwiho gufasha amagufa gukura neza no gukomera by’umwihariko ku bana bakiri bato no ku bageze mu zabukuru.

Ni gute kiribwa

Uretse aho twavuze ko ubishoboye wagihekenya ubusanzwe igitoki kiribwa gitetse;

  • Ushobora kugiteka maganda cyangwa impogora, aha ni hahandi ugicanira mu mazi kidatonoye ukagitonora gihiye, ukaba wateguye isosi yo kukirisha
  • Kucyotsa, nabwo bikaba bikorwa kidatonoye ukagitonora gihiye ibi bikunze kuboneka mu tubari.
  • Ushobora kugiteka cyonyine cyamara gushya ukagikoramo umunyigi, nkuko usonga ubugari ubundi ugategura isosi yo kukirisha

    Umunyige nawo uraryoha iyo ufite isosi nziza
  • Kugiteka bisanzwe mu mazi ari byo twakita kugitogosa, noneho ukavangamo ibirungo ushaka byose ndetse washaka ukanakaranga
  • Ushobora kandi kugiteka ifiriti, gusa twibutse ko ifiriti kubera ubushyuhe bw’amavuta ishobora kwangiza zimwe mu ntungamubiri by’umwihariko vitamin C.
Igitoki gitetse amaganda

Impamvu zitera gucika umusatsi nicyo ushobora gukora

0
gucika umusatsi

Imisatsi ni kimwe mu bimenyetso by’ubwiza, usanga uyifite agaragara neza, yaba ari myiza cyane bikaba akarusho, nyamara gutakaza no gucika imisatsi ni ikibazo gihangayikisha benshi.

Ugereranyije abagabo nibo bakunze gutakaza imisatsi cyane kurusha abagore, ahanini bitewe n’akoko k’abagabo kuko aribo bakunze kuzana uruhara.

Gusa gucikagurika imisatsi no ku bagore bikunze kuba, impamvu zibitera zigiye zitandukanye; harimo izoroshye zishobora kuba ari vitamines ubura mu mubiri, cg se izikomeye, nk’indwara yindi ibyihishe inyuma.

Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umuntu atakaza imisatsi, mu kubivura no kubirinda hitabwa cyane ku mpamvu zabiteye, zimwe muri zo:

  1. Kubura vitamin B

Gutakaza cg gucika imisatsi ni ikibazo gishobora guterwa no kugira vitamin B nkeya mu mubiri.

Wakora iki? Gufata ibikungahaye kuri izi vitamines nibwo buryo bwa mbere bwo gukosora ikibazo; amafi, inyama, imboga zitandukanye n’imbuto zidasharira nibyo bibonekamo vitamin B ku bwinshi. Ikindi kandi, kurya indyo yuzuye irimo imboga nyinshi na proteyine z’ingenzi n’ibinure byiza, aha twavuga nk’avoka kimwe n’utubuto duto (ubunyobwa, sesame, macadamia, soya,…) bizafasha umusatsi wawe gukomera no kuwurinda gucikagurika.

  1. Proteyine zidahagije mubyo urya

Mu gihe udafata proteyine zihagije mubyo urya, umubiri wawe ushobora kugabanya ibyo proteyine zigendaho harimo no gukuraho gukura k’umusatsi. Ibi bitangira kugaragara hagati y’amezi 2 na 3 udafata proteyine zihagije.

Wakora iki? Birummvikana ko ikintu cya mbere wakora ari ukongera ibyo urya bikungahaye kuri proteyine harimo amagi, amafi n’inyama. Mu gihe utabashije kubona ibi, hari proteyine ziboneka mu maguriro atandukanye, z’umusatsi ushobora kuzigura akaba arizo uzajya ukoresha mu musatsi, zikomeza umusatsi zikawurinda gucikagurika no kudakura neza.

  1. Stress z’umubiri

Ibintu byose bibaye ku mubiri biwugwiririye bishobora gutera ikibazo cyo gutakaza umusatsi; yaba kubagwa, impanuka, cg se uburwayi bukomeye. Mu mikurire y’imisatsi igira ibyiciro: icyiciro cya mbere gukura, hanyuma guhagarika gukura no gutangira guhunguka. Iyo ugize ikibazo gikomeye bishobora guhungabanya ibi byiciro bikihutisha icya nyuma cyo gutangira guhunguka nuko umusatsi ugatangira gucika. Ibi akenshi bikunda kugaragara hagati y’amazi 3 na 6 umaze kugira icyo kibazo.

Wakora iki? Nta kintu kinini wakora, iyo ikibazo kimaze gushira umusatsi urongera ugakura bisanzwe.

  1. Stress zitewe n’ibyiyumviro

Kimwe na stress zisanzwe, stress zituruka ku marangamutima (emotional stress), zishobora gutera gutangira gutakaza umusatsi, ndetse zo zitera iki kibazo kurusha izisanzwe. Nko mu gihe utandukanye n’uwo wakundaga cyane, gupfusha uwo wakundaga cyane, cg kugira ibindi bibazo by’ubuzima bugukomereye bishobora gutera umusatsi gutangira gucikagurika.

Wakora iki? Uku gutakaza imisatsi, iyo ikibazo gishize nabyo birashira. Gusa mu gihe ubonye bidashize ushobora kugerageza uburyo bwose bwagufasha guhangana nizi stress no kwigunga; harimo kugerageza gusabana n’abandi, gukora sport no kuba wagana abaganga bagufasha guhangana n’ibi bibazo.

Ibibazo bitandukanye byongera stress bishobora kugutera gutakaza no gucika k'umusatsi
Ibibazo bitandukanye byongera stress bishobora kugutera gutakaza no gucika k’umusatsi
  1. Kuzana uruhara ku bagabo

Abagabo muri rusange uko bakura niko bazana uruhara, 2/3 by’abagabo bageze ku myaka 60 bararuzana. Ibi biterwa muri rusange nu buryo abagabo bateye ndetse n’uturemangingo tubagize (genes) kimwe n’imisemburo ya kigabo.

Wakora iki? Hari imiti yo kwisiga ikoreshwa mu kurwanya uruhara, twavuga minoxidil cg umuti wo kunywa witwa finasteride, ishobora gukoreshwa mu kurwanya uruhara cg se kongera kugarura umusatsi. Hari ubundi buryo bukoreshwa kwa muganga bwo kongera gukuza umusatsi no kugutera ho uwundi nabwo bushobora kwitabazwa.

kuzana uruhara ku bagabo
Uruhara ku bagabo, bitewe nuko ariko baremwe iyo igihe kigeze ruraza
  1. Gutwita

Mu gihe utwite ushobora gutangira gucika umusatsi, ibi biterwa ahanini n’ibihe umubiri uba urimo harimo no kwiyongera kw’imisemburo myinshi. Gucika imisatsi mu gihe utwite bikunze kugaragara cyane nyuma yo kubyara kurusha igihe uba utwite.

Wakora iki? Niba utangiye kubona utakaza imisatsi, wihangayika cyane kuko imisatsi yawe izagaruka mu mezi macye.

  1. Kuba ari akoko mu muryango

Iyo mu muryango wanyu ariko benshi bameze, nawe ushobora kugira gene (uturemangingo tukugize) zituma utakaza umusatsi, byitwa androgenic alopecia, bikaba byagereranywa n’uruhara ku bagabo. Niba mu muryango wanyu hari abatangira gutakaza umusatsi ku myaka runaka nawe bishobora kukubaho, gusa abagore ntibakunze kuzana uruhara nk’abagabo cyane, ahubwo bo usanga imisatsi yabo icika cyane cg ukabona ari mito cyane ugereranyije n’abandi, cg se inanutse cyane.

Wakora iki? Kimwe n’uburyo twabonye ku bagabo bafite uruhara, nabo bashobora gukoresha minoxidil mu gufasha umusatsi gukura cg se no gutuma iyo usigaranye idapfuka cyane. Iyi miti iboneka muri farumasi.

Gutakaza imisatsi ku bagore
Gucikagurika imisatsi ku bagore bishobora kuvurwa n’imiti batanga kwa muganga
  1. Imisemburo mu bagore

Kimwe nuko gutwita bishobora gutera imisatsi gucika, ni kimwe no gukoresha cg kurekera gukoresha ibinini biboneza urubyaro, byose bishobora gutera gucika umusatsi, cyane cyane noneho iyo mu muryango wanyu musanzwe mufite iki kibazo. Guhinduka k’urugero rw’imisemburo bikunze kuba cyane mu gihe umugore ageze mu gihe cyo gucura (menopause) nabyo bishobora gutera iki kibazo; imisemburo ya kigabo izwi nka androgen itangira kwikora bikaba byatangira kuzana uruhara kandi uri umugore.

Wakora iki? Niba imiti iboneza urubyaro wakoresheje ubona ariyo yaguteje icyo kibazo, ushobora kuyihagarika ariko ukabibwira muganga akaba yaguhindurira. Guhagarika ibinini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro nabyo bishobora gutera iki kibazo, mu gihe byose bikubayeho ugomba kuganira na muganga wawe.

gucika imisatsi ku bagore utangiye gusaza
Kwiyongera kw’imisemburo nko mu gihe cyo gucura, biri mu bitera gutakaza imisatsi
  1. Kugira amaraso macye

Muri rusange umugore 1 mu bagore 10 hagati y’imyaka 20 na 49, agira ikibazo cyo kugira amaraso macye bitewe no kugira ubutare bucye mu mubiri, ikaba ari imwe mu mpamvu zitera umusatsi gucika. Kugira ngo umenye niba ufite ikibazo cy’amaraso macye, bizasaba gukoresha ibizami kwa muganga.

Wakora iki? Hari ibinini byongera amaraso, byagufasha guhangana n’ikibazo cyo gucikagurika umusatsi. Usibye gutakaza umusatsi, ikibazo cy’amaraso macye kigaragaza ibindi bimenyetso nko guhora wumva unaniwe, kuribwa umutwe cyane, kugira uruhu ubona rukanyaraye, ibirenge n’intoki bikonje.

 

Usibye izi mpamvu tuvuze haruguru, hari ibindi bibazo bishobora gutera gucika no gutakaza umusatsi, gusa igihe ubona ugenda utakaza umusatsi cyane ni ngombwa kugana kwa muganga, ukaba wamenya ikibitera, nkuko twabivuze bishobora kuba ikibazo gito cg ikibazo kinini.

 

 

Ibyo kurya byagufasha gukomeza amagufa

0
Ibyo kurya bikomeza amagufa

Ntabwo wavuga ko ukomeye cyangwa ufite ubuzima bwiza mu gihe amagufa yawe adakomeye kuko niyo umubiri wawe wose wubakiyeho.

Iyo tuvuze amagufa akomeye hahita humvikana ibintu bibiri ako kanya ari byo vitamin D n’umunyungugu wa kalisiyumu. Kalisiyumu niyo ikomeza amagufa yawe n’amenyo naho vitamin D ikaba ituma karisiyumu ikoreshwa kandi n’amagufa agakura neza.

Izi ntungamubiri ziba zikenewe cyane umuntu akiri muto, nyamara no mu izabukuru zirakenerwa. Zifasha mu kurinda indwara zinyuranye nka rubagimpande no kudakomera kw’amagufa

Nubwo ahanini vitamin D tuyibona binyuze mu kota akazuba k’agasusuruko cyangwa aka kiberinka, nyamara siho gusa twayikura dore ko hari n’abagira akazi gatuma iryo zuba batabasha kuribona.

Hano twaguteguriye urutonde rw’ibyo kurya bikomeza amagufa.

Ibyo kurya bikomeza amagufa

  1. Yawurute

Yawurute nka kimwe mu bikomoka ku mata ni isoko nziza ya karisiyumu na vitamin D. usanga akenshi yawurute nyinshi ziba zifite 30% bya karisiyumu ukeneye na 20% bya vitamin D ukeneye buri munsi. Gusa hano ntabwo havugwa yawurute zizwi nka greek-Yogurt kuko zo ahubwo ziba zikize kuri poroteyine.

Mbere yo kugura yawurute, ujye ubanza urebe niba ikize ku byo uri gushaka, biba byanditseho.

  1. Amata

Amata nayo ni ingenzi mu gukomeza amagufa dore ko akungahaye kuri karisiyumu. Agakombe kayo kaguha 30% bya karisiyumu ukeneye. Urumva ko unyoye udukombe dutatu ku munsi, uba winjije cyane.

Gusa wibuke ko amata meza ari ay’inka zarishije ubwatsi kurenza izagaburiwe ibindi binyuranye, kandi kugirango abe asukuye ugomba kubanza kuyateka. Amata aba avugwa hano ni amata y’inshyushyu.

  1. Fromage

Fromage/cheese nka kimwe mu bikomoka ku mata nayo ikungahaye kuri karisiyumu. Gusa yo ntugomba kurya nyinshi kuko iba ifite ukuntu yatunganyijwe ikanongerwamo umunyu; agasate gato ku munsi karahagije kuba kaguha 30% bya karisiyumu ukeneye uwo munsi.

Ndetse zimwe muri fromage ziba zongewemo vitamin D nubwo iba Atari nyinshi

  1. Sardines

Utu dufi dutoya dukunze kuza dupfunyitse mu makopo twibitseho calcium na vitamin D bihagije. Uretse kandi iziza zifunze mu makopo, ushobora no kuzigura mbisi cyangwa zumishijwe ukazitekera dore ko kuri ubu nazo ziboneka kubera ubworozi bw’amafi bugenda butera imbere

  1. Amagi

Nubwo amagi aguha 6% bya vitamin D ukeneye ku munsi nyamara nayo ni uburyo bumwe bwo kuyinjiza na cyane ko yoroshye kuboneka no gutegura. Amagi atogosheje agashya neza niyo avugwa hano. Gusa iyi vitamin D iba mu muhondo, ntiboneka mu mweru

  1. Salmon

Salmon ni amafi azwiho kuba akungahaye ku binure bya omega-3 nyamara sibyo gusa kuko umuhore wayo umwe uhagije kuba waguha 100% bya vitamin D ukeneye ku munsi. Ni ifi nziza ku magufa n’umutima

  1. Epinari

Ushobora kuba udakorana n’amata cayngwa ibiyakomokaho kimwe n’ibindi byose biva ku matungo.

Imboga za epinari rero ntizari zikwiye kubura iwawe kuko agasahani gato ka epinari zitetse kaguha 25% bya karisiyumu ukeneye, ukongeraho ubutare, vitamin a na fibre.

  1. Impeke zuzuye

Ibinyampeke bitanyujijwe mu nganda ngo zikureho agahu k’inyuma nabyo ni isoko ya vitamin D. muri byo twavuga ingano, umuceri, amasaka, ibigori, uburo n’ibindi binyampeke binyuranye. Rero mu gihe utari bubone uko uteka amafi cyangwa se uzirana na yo, ndetse ukabura uko wota akazuba, izi mpeke nazo ntizizabure

  1. Tuna

Tuna, iri mu bwoko bw’amafi agira ibinure cyane cyane ibya omega -3; gusa nayo ni isoko nziza ya vitamin D. nazo zishobora kuboneka mu makopo, aho usanga 100g zayo ziguha hafi 39% bya vitamin D.

Uretse kuboneka mu makopo kandi ushobora kuzigura nawe ukaziteka.

Niba utazisobanukiwe, aho bazigurishiriza bazagusobanurira.

  1. Amashu ya collard

Ubu ni ubwoko bumwe bw’amashu atajya yibumba ngo amere nk’ishu usanzwe ubona gusa nayo agira ibibabi bimeze neza neza nk’iby’ayo usanzwe ubona.

Aya nayo rero iyo atetse aguha 25% bya calcium ukeneye ku munsi. Ushobora kuyateka yonyine cayngwa se ukayatekana n’ibindi.

  1. Amacunga n’umutobe wayo

Mu by’ukuri amacunga ntabwo agira karisiyumu cyangwa vitamin D. ariko ubushakashatsi bugaragaza yuko vitamin C ibonekamo ku bwinshi ifasha umubiri gukoresha calcium yinjiye ivuye mu bindi byo kurya.

Rero ni byiza kurya amacunga cyangwa kunywa umutobe wayo mu gihe wariye cyangwa uri burye ifunguro rikize kuri karisiyumu kugirango byorohere umubiri kuyikamura no kuyikoresha

Ibyo kuzirikana mu gihe ukora siporo yo kubaka umubiri

0
Mu gihe ukora sport y'ingufu

Muri iki gihe usanga abantu benshi cyane cyane urubyiruko barahagurukiye siporo ndetse unasanga amazu akorerwamo siporo ari kugenda yiyongera hirya no hino mu gihugu (Gym tonic).

Siporo ni nziza kandi uretse gukomeza umubiri inawurinda indwara nyinshi. Nyamara iyo bigeze ku kubaka umubiri, bimwe bizamo guterura, no gukoresha ibyuma binyuranye byo muri gym, hari ibintu uba ugomba kuzirikana no kwitaho kugirango siporo ikubere nziza kuko utabyitayeho wanahakura ubumuga cyangwa ukabivamo kuko bikunaniza aho kugukomeza.

Hano rero twaguteguriye ibintu by’ingenzi usabwa kwitaho no kuzirikana mu gihe ukora sipiro y’ingufu cyane

Ibyo kuzirikana mu gihe ukora sport y’ingufu

  1. Kora siporo igihe wumva ufite imbaraga

Akenshi usanga abantu bakunze gukora sporo nimugoroba nyuma y’akazi, kurenza mu gitondo mbere yo kugatangira. Ariko se wowe ni ryari uba ufite ingufu nyinshi? niba ari mu gitondo, jya ukora mu gitondo, niba ari nimugoroba ukore icyo gihe. Ibi bituma ukora igihe kinini kandi n’umubiri wawe ntuwunanize cyane kuko siporo ni iyo kukubaka si iyo kuguhuhura. Ndetse mu gihe ubona umwanya ukubana muto, aho gukora unaniwe wajya urindira igihe ufite umwanya n’ingufu ukaba ari ho ukora.

  1. Ita cyane ku mirire yawe

Ibyo urya si byo bituma ubona umusaruro wa siporo ukora, ahubwo uzabona umusaruro wayo niwita ku byo urya. Mu yandi magambo uriye ntukore siporo nta musaruro wabona ariko ukoze siporo ukanarya indyo iboneye umusaruro uzaboneka.

Kuko uba watakaje ingufu nyinshi, uzisubirana binyuze mu byo urya

Ku bakora siporo bakenera ifunguro rikungahaye ku byubaka umubiri n’ibitera imbaraga, nyamara ntibaba bakwiriye no kwirengagiza ibirinda indwara.

Nubwo hari inyongera ziba zarakorewe guhabwa abakora siporo zo muri gym, nyamara twibuke ko nta kiruta ifunguro ry’umwimerere. Imboga z’amoko yose, imbuto, amagi ndetse n’ibikomoka ku mata ni byo byo kurya ukwiriye kwitaho cyane kugirango umubiri ukomeze kongera ingufu unakomera.

Ifunguro rifite calorie nyinshi ni ryo ukwiriye gushyira imbere.

Soma hano ibyerekeye calories https://umutihealth.com/2017/01/calories-zemewe-ku-munsi/

  1. Ntugakore siporo imwe gusa

Ibi nabyo usanga bamwe batabyubahiriza, yakumva ashaka kubaka amaboko akajya yikorera ibyo guterura gusa cyangwa pompage (push-up) gusa, cyangwa se undi ugasanga yitwarira igare gusa.

Gerageza ukore siporo zinyuranye

Aha niho usanga umuntu yarubatse igituza n’amaboko ariko hasi akabuno ke wagirango baramubaze. Ingaruka ziba ku kuboneka ko uteye nabi, cyangwa se n’imikorere y’umubiri cyane cyane imikorere y’imitsi ijyana amaraso (n’umutima ukaziramo) ikagenda nabi.

Rero niba ugiye muri gym, gerageza ukore ku buryo ibice byose by’umubiri bikora ku buryo bungana.

  1. Sobanukirwa igihe n’ibyo ugomba gufungura

Nubwo twari twavuze ko ugomba kumenya ibyo urya, nyamara no kumenya igihe cyo kubirira bifite icyo bivuze.

Amafunguro ufata mbere yo kujya muri siporo nayo ufata uyirangije, bifite uko bigomba kuba bimeze. Urugero, nyuma ya siporo, imikaya iba yakoze cyane yananiwe, siporo iba yangije za fibre zayo, niyo mpamvu ukeneye ifunguro rikize kuri fibre nyuma ya siporo kurenza mbere yayo.

Ibindi kuri fibres wabisoma hano https://umutihealth.com/2016/11/fibres/

Muri rusange, mbere ya siporo uba usabwa gufata ifunguro rikize ku binyasukari (carbohydrates) urugero twatanga ni imbuto n’ibinyampeke byuzuye (umuceri, ingano, amasaka, umuneke,…) kuko muri siporo ukoresha ingufu kandi bya binyasukari nibyo bizana ingufu. Ikindi ugomba kwirinda kurya ugahaga cyane, kurya umuneke ukanywa na yawurute cyangwa amata birahagije.

Uri gukora siporo naho ushobora kujya unywa akarahure k’amazi buri minota hagati ya 15 na 20. Gusa niba uri bukore igihe kigera ku isaha kuzamura wajya unyuzamo ugafata no ku binyasukari nk’umuneke cyangwa pome.

Nyuma ya siporo rero niho usabwa kurya ukavutura. Ukibanda kuri poroteyine (amata, amagi, soya n’ibibikomokaho) fibres, n’ibinyasukari binyuranye.

Soma hano ibyo kurya wasangamo poroteyine  https://umutihealth.com/2016/10/poroteyine/

  1. Reba niba koko uri kujya mbere

Byaba bibabaje ukoze amezi 5 yose nuko wabwira umuntu ko wubaka umubiri akakubwira ko ugorwa n’ubusa kuko nta cyiyongera.

Rero ni byiza ko upima niba koko uri kujya mbere. Banza urebe niba igihe ukoresha kigenda kizamuka, inshuro ukora pompage cyangwa za abdomino ziyongera, gutyo gutyo. Noneho nyuma ujye unabaza abantu niba babona hari igihinduka. Nawe wajya ubyikorera dore ko iterambere ryagacyemuye, wanafata ifoto imwe buri cyumweru, noneho buri kwezi ukajya uzigereranya. Ibi byose byakwereka niba koko utaruhira ubusa

  1. Ruhuka bihagije

Ntabwo ari itegeko gukora buri munsi kuko umubiri wawe nawo ukeneye kuruhuka kuko si imashini. Ikindi kandi umubiri ukeneye kwisana no kubaka ahashenywe na siporo wakoze, rero gukora buri munsi  ntabwo bikubaka neza. Gerageza kuryama amasaha asanzwe agera ku 8 ku munsi bityo uzaruhuka bihagije kandi n’umubiri ubashe kwisana.

Ubusanzwe byiza ni ugukora wirenza umunsi cyangwa 2, uretse ko no gukora 2 mu cyumweru byemewe rwose.

Umubiri si imashini ukeneye kuruhuka

Muri macye ibi ni byo by’ingenzi ugomba kwitaho kugirango siporo ukorera muri gym ibashe kugenda neza kandi aho kugusenya ikubake neza.

Soma hano ibyiza byo gukora siporo muri rusange https://umutihealth.com/2016/11/gukora-siporo/

Iminota 12 ugenda n’amaguru yatuma uhorana akanyamuneza

0
kugenda n'amaguru

Kugenda n’amaguru ni ingenzi ku mubiri haba mu kuwukomeza no kukongerera ibyishimo. Si ibyo gusa kuko binagufasha mu gutuma umutima utera neza ndetse n’amaraso agatembera neza.

Mu gihe, kubera akazi cyangwa izindi mpamvu zinyuranye wumva udafite umwanya uhagije wo gukora siporo, ni byiza kuba wajya ufata igihe ukagenda n’amaguru kuko ni byinshi byiza bizamarira umubiri wawe. Ndetse ubushakashatsi bwa vuba bugaragaza ko kubikora byibuze iminota 12 ku munsi bituma uhorana akanyamuneza ndetsa bikirukana umushiha.

Siporo no kugira akanyamuneza

Nubusanzwe siporo ni kimwe mu bihuza abantu ndetse bikongera ubusabane. Mu mupira usanga abafana ikipe imwe niyo baba bafite ikindi basanzwe bapfa, ariko ku kibuga baba bafatanya kogeza ikipe yabo. Ndetse n’abakinnyi uba usanga bari gusenyera umugozi umwe ngo bafatanye gutahana intsinzi.

Kugenda n’amaguru byongera akanyamuneza

Kugenda n’amaguru nabyo bigira akamaro kamwe n’ako gukora izindi siporo, kuri iyi ngingo. Rero mu gihe wumva wagize umutima mubi, byaba byizanye cyangwa se hari ibyagutesheje umutwe, jya ufata urugendo n’amaguru, uko ugenda bigenda bishira.

Umusemburo wa dopamine mu bwonko

Uyu witwa umusemburo w’ibyiyumvo, ni umusemburo ugira uruhare runini mu mimerere yacu ya buri munsi ku bijyanye n’imyitwarire. Iyo hari ikintu uri kwifuza, bituma uyu musemburo urekurwa bityo bigatuma uhorana ya ntego yo kukigeraho. Kuba noneho ugikunze bigatuma uyu musemburo ukoreshwa cyane ku buryo uruhuka ari uko ukigezeho. Iyo uri kugenda n’amaguru bifasha uyu musemburo gukorwa ku bwinshi

Kugenda n’amaguru bizamura dopamine umusemburo w’ibyishimo

Kugenda bikuraho ibikubangamiye

Nubwo bitabikuraho ngo bicyemuke, ariko uko ugenda n’amaguru uretse kuba bikongerera ingufu no gukomera binatuma ubasha guhangana n’ibihe bikugoye kurenza ibindi. Ubushakashatsi bugaragaza ko aho kwicara ureba filime cyangwa wumva indirimbo cyangwa se wiryamiye gusa, wafata urugendo ukigendagendera n’amaguru kuko nibyo bikuruhura mu mutwe kurenza ibivuzwe mbere. Ndetse mu gihe cy’agahinda gakomeye, nko guhomba, kwirukanwa ku kazi, gupfusha se, kugenda n’amaguru bikuruhura kurenza ibindi byose wagerageza.

Kugenda n’amaguru uretse kuba byiza ku mubiri binatuma ubwonko bukora neza

Mu by’ukuri buri wese mu kazi ke ka buri munsi nubwo atabona igihe kinini cyo gukora siporo cyangwa kugenda n’amaguru, nyamara iminota 12 ntiyayibura. Niba uvuye ku kazi, ushobora no kuva mu modoka hasigaye urugendo rugufi ngo ugere mu rugo ukarugenda n’amaguru. Niba ntacyo uri gukora aho gutuma umukozi ikintu agura, wakigirayo n’amaguru agasigara akora ibindi. Ibi ubigize akamenyero wazasanga uri umuntu uhorana akanyamuneza, ubasha guhangana n’ibibazo binyuranye byo mu buzima kandi n’umubiri wawe ukaba ukomeye Twibutse ko siporo muri rusange ari umuti ku ndwara nyinshi kandi ikaba n’urukingo ku ndwara z’umutima zinyuranye, rubagimpande n’indwara z’imitsi

Imboga n’imbuto zagufasha kugabanya cholesterol nyinshi mu maraso

0
mu kugabanya cholesterol

Imboga n’imbuto zuzuyemo ibikungahaye ku bigabanya cholesterol nyinshi mu maraso ndetse n’ibifasha gusohora uburozi butandukanye. Cholesterol nyinshi, akenshi ituruka ku bikomoka ku matungo, ku birya cyane byongera urugero rwa cholesterol mu maraso.

Izi mboga n’imbuto zikungahaye, ukwiye kuzibandaho mubyo kurya byawe kuko zizagufasha kugira cholesterol iri ku rugero rukwiye

Cholesterol nyinshi mu mijyana (arteries) ishobora gutuma iziba
  1. Ibishyimbo

Ibishyimbo kimwe n’urunyogwe bikize cyane kuri fibres z’ingenzi, zifasha umubiri kubona intungamubiri zikenerwa. Kuko kandi bikize no kuri proteyine, ushobora kubisimbuza ibituruka ku matungo, bibonekamo ibinure byuzuye, aribyo byongera cholesterol mbi mu maraso.

  1. Ibitunguru

Ibitunguru bifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso. Bibamo kandi ikinyabutabire cya sulphides gifasha mu kurinda kanseri y’amara ndetse n’igifu. Ushobora kurya ibitunguru bitetse cg se bidahiye nko muri salade.

ibitunguru bigira uruhare runini mu kugabanya cholesterol mbi mu maraso
Bigira uruhare runini mu gusukura udutsi tunyuramo amaraso
  1. Inyanya

Ni isoko ikomeye ya lycopene, zifasha cyane mu kurinda ko cholesterol yihagika mu mijyana y’amaraso. Inyanya zitetse nizo zibonekamo lycopene nyinshi.

  1. Amacunga

Amacunga abonekamo ikinyabutabire cya pectin (iki kinyabutabire kiboneka kandi no mu gishishwa cya pome), gifasha mu gusohora mu mubiri cholesterol idakenewe.

Kurya imbuto z’amacunga, bizagufasha kwirinda ko cholesterol yaba nyinshi mu mijyana, bityo ikabuza amaraso gutembera neza.

  1. Soya

Soya zifasha mu kugabanya cholesterol mbi cg LDL, ikongera cholesterol nziza cg HDL mu maraso. Zibonekamo kandi kalisiyumu, ubutare naza vitamin B zifasha mu gusukura no gukura uburozi butandukanye mu mubiri.

  1. Amashu

Akungahaye cyane ku birinda n’ibisohora ibishobora kwangiza umubiri (antioxidants). Amashu cyane cyane atukura kimwe n’imboga za kale bifasha mu kugabanya urugero rwa cholesterol ishobora kuba nyinshi, ikaba yatuma udutsi dutwara amaraso dufungana.

Ushobora kurya amashu atetse, cg se ukayakoramo salade. Kimwe n’uko ushobora gukora umutobe wayo.

  1. Avoka

Avoka zibonekamo ikinyabutabire cyitwa glutathione, kikaba ingenzi cyane mu gusohora imyanda n’ibindi bishobora kwangiza uturemangingo tw’ingenzi. Kurya avoka bifasha kongera urugero rwa cholesterol nziza, bikagabanya cholesterol mbi iba itembera mu maraso.

Usibye izi mbuto n’imboga z’ingenzi mu kugabanya cholesterol mbi mu maraso, hari izindi udakwiye kwibagirwa nk’inkeri n’imizabibu, nabyo bifasha mu kugabanya cholesterol ishobora gutuma imijyana iziba.

Kuziba kw’imijyana (udutsi duto dutwara amaraso kuva mu mutima tuyajyana ahandi hose mu mubiri), bishobora gutuma umutima uhagarara, bikaba byateza ibindi bibazo bikomeye harimo n’urupfu.

Sobanukirwa byinshi byerekeye cholesterol

0
Cholesterol

Cholesterol ni iki?

Cholesterol igizwe n’ibinure, ikaba ijya kumera nk’ibinyagu by’ubuki, ndetse ikaba ari ikinyabutabire cy’ingenzi mu bigize uturemangingo, ndetse gituma tumera uko tumeze kandi tugahorana amatembabuzi. Ikorwa n’uturemangingo tw’inyamabere zose (aha niho umuntu abarizwa).

Iyo umubiri wawe yose ukenera, kugira ngo ubashe gukora imisemburo itandukanye, vitamin D ndetse n’ibindi bifasha mu igogorwa ry’ibiryo, yose ufite ubushobozi bwo kuyikorera, hatitabajwe ivuye hanze.

Cholesterol igera mu maraso gute?

Nkuko twabivuze hejuru, cholesterol yose umubiri wawe ukenera, ushobora kuyikorera. Nubwo bwose hari ibyo kurya bimwe na bimwe ibonekamo.

Itembera mu maraso iri mu dufuka duto cyane twitwa lipoproteins. Utu dufuka tuba tugizwe n’ibinure (fat/lipid) mo imbere, inyuma tukagirwa na proteyines (ariho iri zina rya lipoproteins rituruka).

Habaho ubwoko 2 bwa lipoproteyines zitwara cholesterol mu bice bitandukanye by’umubiri;

Low density lipoproteins (LDL) na high density lipoproteins (HDL).

LDL cg se lipoproteins zifite uburemere bucye (Low Density Lipoproteins) nizo zitwa cholesterol mbi. Iyo urugero rwazo mu mubiri rugiye hejuru, bishobora gutuma cholesterol nyinshi yigira mu mijyana (udutsi dutwara amaraso kuva mu mutima tuyerekeza ahandi hose mu mubiri).

HDL cg se lipoproteins zifite uburemere buri hejuru (High Density Lipoproteins) zitwa cholesterol nziza. Impamvu nuko zifasha mu kuvana cholesterol mu bice bitandukanye by’umubiri ziyijyana mu mwijima, aho ukora akazi ko kuzisohora mu mubiri.

Cholesterol nyinshi mu maraso ishobora gutera ibihe bibazo?

Iyo yabaye nyinshi mu maraso, ubusanzwe bifatwa nk’uburwayi. Gusa, kubera ko nta bimenyetso nta n’ibiranga iki kibazo, abantu benshi ntibapfa kumenya ko bafite nyinshi mu maraso.

Uko iba nyinshi, niko ifunga imijyana bityo amaraso akaba yahagarara bigateza ibibazo bikomeye harimo n’urupfu

Iyo imaze kuba nyinshi, uba ufite ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima.

Uko urugero rwa LDL cholesterol rwiyongera cyane mu maraso, niko ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima byiyongera. Uko urugero rwa HDL cholesterol rwiyongera cyane mu maraso, niko ugira amahirwe menshi yo kwirinda indwara z’umutima.

Iyo cholesterol imaze kuba nyinshi mu maraso, bifunga imijyana, nuko amaraso acamo akagabanuka, bitera indwara izwi nka atherosclerosis.

Uko bigenda byiyongera, niko imijyana igenda igabanuka ubunini ndetse igakomera cyane, bityo amaraso agera ku mutima ntabe asukuye bihagije (arimo umwuka wa oxygen uhagije).

Iyo amaraso asukuye yageraga ku mutima agabanutse cg ahagaze, bishobora gutera umutima guhagarara (heart attack).

Heart attack cg guhagarara k’umutima bibaho igihe amaraso arimo umwuka mwiza wa oxygen atagera ku mutima neza. Iyo bidahinduwe mu maguru mashya, icyo gice cy’umutima kitagerwaho n’umwuka mwiza gitangira gupfa, waba utavuwe hakiri kare, bishobora gutera ibibazo bikomeye, harimo n’urupfu.

Ibyo wakora

Kugabanya cholesterol bishobora kugufasha mu kugabanya cg se gukuraho kuba yakwihagika mu mijyana. Ibi byagufasha kwirinda n’indwara z’umutima zishobora guterwa nabyo.

Soma ibyo kurya byagufasha gusukura udutsi duto dutwara amaraso https://umutihealth.com/2017/02/ibyo-kurya-byagufasha-gusukura-imijyana/

Tubibutse ko urugero rwa cholesterol yaba mbi cg nziza mu maraso, ushobora kubimenya umaze gukorerwa ibizamini kwa muganga. Ipimwa muri miligarama kuri decilitiro y’amaraso (mg/dl)

Imbonearhamwe yerekana urugero rukwiye ndetse n’ururengeje

Dore ibintu 10 wakagombye kumenya ku mikorere y’impyiko

1
Imikorere y'impyiko

Imikorere y’impyiko, rumwe mu ngingo dufite zifite akamaro gakomeye cyane, kubera ziyungurura amaraso, zigafasha no mu gusohora imyanda iba iri mu mubiri.

Umuntu agira impyiko 2 ziherereye mu gice cy’inda yo hasi iburyo n’ibumoso ariko ahagana mu mugongo; buri mpyiko ireshya na centimetero 11.43 (11.43 cm) igapima garama hafi 142 (142g). Gusa ntiwabasha kuyumva n’intoki kuko hari inyama ziyiri inyuma

Ubusanzwe umuntu agira impyiko 2, ariko nimwe gusa ishobora gukora

Dore ibintu by’ingenzi byerekeye imikorere y’impyiko

  1. Impyiko zigizwe n’uturemangingo duto twitwa nephron (soma nefuroni) tugera kuri miliyoni; nephron nizo zikora akazi ko kuyungurura amaraso no gusohora indi myanda. Amaraso yacu yose ayungururwa n’impyiko hafi ya buri minota 30; zikuramo imyanda iba yaturutse mu bice byose by’umubiri
  2. Buri munsi impyiko ziyungurura hafi litiro 189 (189 litres) z’amaraso, binyuze mu tuyoboro duto twazo tugera ku bihumbi 140 (140,000 tubes). Ibi biterwa nuko ku munsi byibuze amaraso anyura mu mpyiko inshuro zisaga 400.
  3. Impyiko zibuza insoro zitukura (red blood cells cg globule rouges) kuba zasohoka mu nkari; mu gihe wabona amaraso mu nkari zawe ni ikimenyetso cyuko zidakora neza.
  4. Burya impyiko zigira uruhare mu kuzamuka k’umuvuduko w’amaraso. Mu gihe hakenewe ko amaraso agera byihuse mu bice by’umubiri impyiko zituma imiyoboro y’amaraso isa n’iyifunga nuko amaraso akazana umuduko uri hejuru
  5. Nubwo umuntu agira impyiko 2, umubiri ushobora gukora ufite impyiko 1 gusa mu gihe ari nzima.
    Iyo urwaye impyiko ubabara igice cy’umugongo cyo hasi
  6. Mu gihe hakenewe ko umubiri ukora insoro zitukura nyinshi cyangwa se izisimbura izangiritse, impyiko ni zo zitanga ayo makuru
  7. Ikorwa rya vitamini D mu mubiri binyuze mu byo twariye ahanini bikomoka ku matungo, impyiko nizo zibigiramo uruhare
  8. Mu gihe umubiri ukeneye amazi menshi impyiko nazo ntiziyarekura ngo asohoke niyo mpamvu mu gihe nta mazi menshi wanyoye utihagarika kenshi
  9. Inzoga n’itabi ni kimwe mu bibangamira impyiko zawe mu gukora neza, ndetse bishobora no kuzangiza. Irinde ibi bintu 2 impyiko zawe zizagira imikorere myiza
  10. Kugirango impyiko zawe zikomeze gukora neza zigusaba kunywa amazi ahagije buri munsi, kwirinda ibiryo birimo umunyu mwinshi no kugabanya ibyokurya byanyujijwe mu nganda kimwe n’ibirimo amavuta menshi

 

Sobanukirwa byinshi bitangaje ku ntanga ngore

7
Intangangore uko iboneka muri microscope

Intanga ngore niko karemangingo fatizo kanini (cell) mu mubiri w’umuntu. Buriya iraboneka utifashishije mikorosikopi. Imwe ingana n’intanga ngabo 15,000 uziteranyije.

Ujya wibaza impamvu umukobwa ajya mu mihango?

Ese wibaza impamvu umugore acura (menopause)?

Byinshi bitangaje ku ntanga ngore 

Ubusanzwe umukobwa avukana umubare w’intanga ubarirwa muri za miliyoni gusa izibasha gukura ku buryo zihuye n’intanga ngabo zatanga umwana ni nkeya cyane.

Zitangira gukorwa guhera ku cyumweru cya 9 usamye (umwana akiri mu nda). Nyamara ajya kuvuka inyinshi zarapfuye.

Kugirango intanga ngore ibe ikuze neza bisaba iminsi 150 uhereye umunsi yatangiriye kujya mu gihe cyo gukura (ovogenese)

Mbere yo kujya mu mihango, intangangore ibanza gukura, itabona intanga ngabo igasaza. Niyo mpamvu ushobora gutwita utarigeze ujya mu mihango.

intanga ngore
Igishushanyo cyerekana uko intanga ngore zikorwa

Iyo ipfuye iba igomba gusohoka. Iherekezwa n’amaraso macye, bikamara iminsi hagati ya 3 na 5. Nibyo byitwa kujya mu mihango cyangwa kujya imugongo.

Kujya mu mihango ntibivuze buri gihe ko wasama. Ushobora kuba ufite intanga z’ibihuhwe, kimwe nuko ababoneza urubyaro bashobora kujya mu mihango kandi ntibasame.

Umukobwa avukana intanga ngore zingahe?

Umukobwa avukana intanga ngore zigera kuri miliyoni 7, ariko iyo atangiye ubwangavu aba asigaranye izitarenga 700,000. Nazo muri zo izikura ku buryo zatanga igi rizima ntizirenga 500.

Buri kwezi k’umugore harekurwa intanga ngore  1, imwe ibumoso, ubutaha iburyo. Gusa ku nshuro 10% hashobora kurekurwa 2 icyarimwe. Niho hashobora kuvuka impanga.

Intanga ngore ziba zisinziriye kugeza imihango ya mbere ije. Noneho buri kwezi, mu gihe hatabayeho ikindi kibibuza, intanga ngore  imwe igakura. Gusa amahirwe aba afitwe n’intanga 12 ziba zikuze kuruta izindi ariko imwe muri zo ikagira amahirwe kurenza izisigaye.

Ku kigereranyo umukobwa abona imihango afite imyaka 12 agacura afite 45. Gusa hari abayijyamo nyuma y’iyo myaka cyangwa mbere yayo. Nkuko no gucura bishobora kurenga iyo myaka.

Umugore wabyaye akiri muto aba ashobora no kugeza imyaka 60 akibyara mu gihe uwatinze kubyara we aca imbyaro vuba. Impamvu ni uko amezi 9 umara utwite uba urokoye izigera ku 9 zari kuzapfa muri ayo mezi.

intanga ngore
Buri kwezi igi nk’iri rirarekurwa

Buriya intanga ngore niyo yihitiramo intangangabo biri buhure. Yifitemo ubushobozi bwo kumenya intangangabo ifite DNA (uturemangingo fatizo dutanga akoko k’umuntu) yuzuye neza kandi nzima, ikaba ariyo bihura.

Mu gihe, kugirango ubone intanga ngabo byoroshye cyane guhita ziboneka mu masohoro, kubona intanga ngore byo biragoye. Bisaba guterwa imisemburo ituma ya magi 12 yose akurira rimwe kandi vuba noneho mu gitsina hakanyuzwamo agaheha kagenda kakagera mu murerantanga. Nuko hakabaho gukurura ururenda ruriyo, ku bw’amahirwe n’intanga ikazamo. Iyo itaje barongera bagakurura.

Ngibyo ibijyanye nizi ntanga. Ni iki ubonye gitangaje cyane? 

Ibyagufasha guhagarika kugona mu gihe usinziriye

0
Uko wahagarika kugona

Kugona ni ikibazo gikomeye gikunze kwibasira cyane abakuze, bivugwa ko abagera kuri 45% bakunze kugira iki kibazo. Bibangamira cyane abo muryamanye, bikaba bishobora no gutuma uhera umwuka mu gihe usinziriye (ibi aribyo bitera kuryama nabi, ukabyuka umutwe ukurya) bikaba byakurura indwara zikomeye z’umutima.

Nubwo hari imiti itandukanye, yamamazwa ko ivura kugona, si byiza kuyikoresha utaragana kwa muganga ngo usuzumwe neza.

Niba nawe uri mu bagira ikibazo cyo kugona cg uzi uwawe ukigira. Dore uburyo busanzwe ashobora gukoresha akaba yakuraho ikibazo cyo kugona.

Uburyo busanzwe wakoresha mu guhagarika kugona

  1. Hindura uburyo uryamamo

Niba uryama ugaramye (ni ukuvuga ureba hejuru), bituma ururimi rwawe no mu nkanka byegerana cyane bigasa n’ibifunze umuhogo, akaba aribyo bitera kugona cyane. Ushobora kuryamira uruhande rumwe mu rwego rwo kwirinda iki kibazo.

Umusego wagufasha kuryamira uruhande rumwe

Uramutse udashoboye kuryamira uruhande rumwe, hari imisego yagenewe kugufasha iki kibazo, ituma uryamira uruhande rumwe.

Gusa niba ibi ubikoze, ntibigire icyo bihindura, kugona bishobora kuba biterwa no kubura umwuka mu gihe usinziriye, aha uba ugomba kugana kwa muganga.

  1. Irinde kunywa inzoga

Kunywa inzoga kimwe n’ibindi bituma usinzira cyane, bituma imikaya yo mu muhogo yirekura cyane, bikaba byatuma ugona cyane.

Kuzinywa amasaha 4 cg 5 mbere yo kuryama byongera kugona cyane. Niba usanzwe ufite iki kibazo ni ngombwa kwirinda inzoga mbere yo kuryama.

  1. Gira imigenzo myiza mbere yo kuryama

Imigenzo mibi mbere yo kuryama ishobora kugira ingaruka nk’izi nzoga, nkuko abahanga babyerekana. Kumara amasaha menshi utararyama, bivuze ko ujya kiuryama urushye cyane.

Iyo uryamye urushye cyane, bitera imikaya kwirekura cyane, bityo ukagona.

Niba urushye cyane cg umaze igihe kirekire utararyama, mbere yo kuryama ushobora kubanza koga, bizakurinda kugona cyane.

  1. Ugomba kugabanya ibiro

Niba wariyongereye ibiro ugatangira kugona birumvikana ko ariyo mpamvu yabiguteye, icyagufasha ni ukubigabanya.

Gusa nubwo abantu babyibushye aribo bagona cyane, nyamara hari n’abato bagona. Bivuze ko kugabanya ibiro bifasha bamwe, atari bose.

Mu gihe ubyibushye cyane, imikaya yo mu ijosi nayo yiyongera ubunini bigatuma umwenge w’umuhogo uba muto, bishobora gutera kugona mu gihe usinziriye.  

  1. Kunywa amazi cg ibindi binyobwa bihagije mbere yo kuryama

Kunywa ibyo kunywa birimo n’amazi bishobora kugufasha guhagarika kugona.

Amatembabuzi aba mu myanya y’ubuhumekero no mu mazuru, arakomera cyane iyo umaze igihe utanywa amazi, ibi bishobora kongera ikibazo cyo kugona.

Muri rusange igitsina gore, bagomba kunywa amazi litiro 2.5 ku munsi (aha habariwemo n’ibindi binyobwa), abagabo bakanywa litiro 3.5

  1. Sukura mu mazuru, aho umwuka uca

Niba ugira ikibazo cyo kugona gitewe no gufungana mu mazuru, kuhasukura neza bishobora kugufasha kwirinda kugona.

Iyo mu mazuru hafunguye neza, bifasha umwuka gutambuka neza bikakurinda iki kibazo.

Mu gihe ufite ikibazo cyo gufungana mu mazuru, mbere yo kuryama, ushobora koga amazi ashyushye mbere yo kuryama, bizagufasha gufunguka ndetse bikurinde kugona uryamye.

  1. Hindura imisego uryamaho

Ibitumuka mu cyumba ndetse no ku musego, bishobora kugutera kugona.

Ni ngombwa guhindura amashuka, ugasukura mu cyumba, ndetse ugahindura n’imisego kenshi gashoboka mu rwego rwo kwirinda kugona.

Iyo umukungugu cg utundi dutumuka turi mu musego tubaye twinshi, bishobora kugutera allergies no gufungana, ibi kandi bishobora guterwa n’inyamaswa ziba mu nzu nk’ipusi cg imbwa byose bishobora kugutera allergies no gufungana cyane.

Niba ku manywa, uba umeze neza byagera nijoro ugafungana nta kabuze ni ibyo byose bibitera, niyo mpamvu ugomba gushaka uko ubyirinda.

Muri rusange, kuryamira uruhande rumwe, ukirinda kuryama urushye cyane cg wanyweye inzoga, ukoga amazi ashyushye mu rwego rwo kwirinda gufungana nijoro, ibi byose byagufasha kwirinda kugona, niba ubona bitagufashije, ni ngombwa kugana kwa muganga.

 

Sobanukirwa byinshi utari uzi ku intanga ngabo 

12
Intangangabo ni uko iboneka muri microscope

Kuva umuhungu ageze mu bugimbi, ni ukuvuga atangiye kwiroteraho, kugeza abaye umusaza rukukuri, intanga ngabo  ze buri munsi zirakorwa zigakura. Muri iyo myaka yose aba ashobora gutera inda, mu yandi magambo, yabyara.

Dore ibintu bitandukanye ushobora kuba utari uzi ku ntangangabo

Buri segonda hakorwa byibuze intanga 1,000 kuva utangiye kwiroteraho kugeza ushaje. Mu cyegeranyo ni ukuva ku myaka 14 y’ubukure uretse ko hari n’abageza 18 batariroteraho. Biterwa n’ibyo urya, aho uba, akoko, n’imikorere y’imisemburo yawe. Ubwo ushaka kumenya intanga zikorwa mu mwaka wafata 1000 ugakuba n’amasegonda agize umwaka. (1000*365*24*60*60)

Iyo usohoye rimwe hasohoka byibuze miliyoni 200 z’intanga mu masohoro. Ariko iyo usohoye uri gukora imibonano, intanga imwe gusa niyo iba ifite amahirwe yo guhura n’intangangore.

Nubwo uzumva amasohoro aba ashyushye, ariko burya ubushyuhe bwinshi ndetse n’ ubukonje bwinshi byangiza intanga, by’umwihariko ubushyuhe burengeje 39°C si bwiza ku ntanga. Uzarebe iyo wakonje amabya ariyegeranya waba ushyushye akikwedura. Byose ni ukugirango ubushyuhe bukenewe ntibuhinduke. Niyo mpamvu yaremwe anagana.

Kuko mu mabya habamo imyumyu ishobora kwangiza intanga iyo zihatinze. Niyo mpamvu ku bantu basohora byibuze inshuro 1 mu cyumweru, baba bafite intanga nzima cyane kuruta abandi. Ninacyo gitera kwiroteraho, izigiye gusaza zirasohoka.

Burya 90% by’intanga usohora ziba zifite ubumuga: zimwe nta murizo, izifite imitwe 2, izitifitemo ibinure, gusa bene izo zipfira mu nzira.

intanga ngabo
Intanga nyinshi ziba zituzuye neza

Intanga ngabo zigira abarinzi burya

Kuko zo zigira DNA (imwe yerekana ko umuntu mufitanye isano) nyinshi kuruta utundi turemangingo tw’umubiri, abasirikare b’umubiri baba bazibona nk’umwanzi wabinjiriye, gusa umubiri uba ufite bariyeri ituma nta basirikari bajya kwangiza izo ntanga. Ariko ku mugabo wafunzwe burundu (vasectomy) iyo bariyeri ivaho.

Nubwo zikorwa buri munsi ariko kugirango intanga ibe ikuze bisaba byibuze amezi 2.

intaga ngabo
Iyi niyo nzira zikorwamo

Intanga izavamo umukobwa n’izavamo umuhungu ziba zimeze kimwe, gusa izavamo umukobwa igenda gacye kandi ikagira uburambe. Niyo mpamvu burya amahirwe yo kubyara umukobwa aba aruta ayo kubyara umuhungu ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina buri gihe, cyangwa kenshi.

Kwikinisha ntacyo bihindura ku mikorere n’imiterere y’intanga, gusa byangiza mu bwonko cyane.

Intangangabo iyo zitari mu muntu ntizirenza amasegonda 30 zitarapfa gusa iyo ziri mu muntu (nk’iyo usohoreye mu mugore) zimara hagati y’iminsi 2-5 zikiri nzima. Ibi biterwa nuko hari ubushyuhe zitihanganira.

Munsi y’imyaka 40 niho intanga ngabo ziba zigifite imbaraga zihagije, nyuma yayo zitangira gucika intege.

Abantu babyibushye cyane (bafite BMI irenze 30), abanywa itabi, inzoga nyinshi, bagira intanga zidafite imbaraga n’amasohoro macye ugereranyije n’abananutse, abatanywa itabi cg abakoresha inzoga nkeya.

Muri macye ngibyo byinshi ushobora kuba utari uzi ku bijyanye n’intangangabo. Ese ni akahe kagutangaje ? 

Soya ikiribwa gikungahaye ku ntungamubiri

16

Soya ibarirwa mu binyamisogwe ikaba ikiribwa gifite intungamubiri zinyuranye kandi nyinshi.
Ku bantu badakunda cg badashobora kurya inyama, soya ni imvano nziza y’ibyo umubiri ukura mu nyama, iki nicyo gituma benshi bayigereranya n’inyama. Ni mu gihe kuko uretse vitamini B12 iboneka mu bikomoka ku matungo; ibindi byose wakura mu nyama wabisanga no muri soya ndetse by’umwihariko yibitseho poroteyine zikubye 3 iziba mu nyama.

Muri soya dusangamo:

  • Intungamubiri arizo:poroteyine, ibitanga ingufu, fibre, n’amasukari atari menshi (ntacyo yatwara abarwaye diyabete)
  • Imyunyu ngugu nka: Manganese, calcium, zinc, phosphore, potassium, ubutare (fer), umuringa, magnesium na molybdenum
  • Vitamini zibonekamo ni: Vitamini B1; B2; B6 na B9; C na K.

Ibi byose bigize soya nibyo bituma ikora ibi bikurikira:

  • Ifasha umubiri kurwanya indwara zinyuranye z’amagufa nko kuribwa kwayo cyangwa kumungwa
  • Ifasha umubiri mu mikorere yawo yose aho itera ingufu umubiri no kugira umuvuduko
  • Kuba irimo Vitamini C biyiha ingufu zo gufasha umubiri gusohora imyanda no kugabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri
  • Ifasha igifu mu igogorwa ry’ibiryo
  • Ikomeza amagufa kubera ikungahaye kuri calcium
  • Ifasha gutakaza ibiro no kurwanya diyabete; aha bisaba kuyirya ikaranze cyangwa kurya ibitonore byayo, gusa inafasha kongera ibiro aho uyikoramo tofu cyangwa ukanywa amata yayo.
  • Ku bagore batwite irinda abana babo kuvukana ubumuga kubera irimo Vitamini B9
  • Irwanya indwara zinyuranye z’umutima
  • Yongerera amaraso gutembera neza ikanafasha umutima gutera neza
  • Igabanya kudasinzira no gusinzira nabi
  • Irinda kanseri y’amara
  • Ku bagore bari mu gihe cyo gucura ibafasha kutagira umunabi

Icyitonderwa 

Kubera irimo ibimeze nk’imisemburo ya estrogen, kuyirya irenze igipimo ku bagabo bishobora kubatera ikibazo cyo kudashyukwa, kugira intanga nke byanatera kutabyara. Niyo mpamvu niba wayiriye mu buryo bumwe biba bihagije.

Ibitonore bya soya

Iribwa ite?

Iribwa mu buryo bunyuranye; ushobora kuyikoramo isosi, inyobwa mu gikoma, iribwa ibitonore, urayikaranga ukayihekenya, soya ikorwamo amata akanyobwa nk’icyayi, ikorwamo tofu iribwa nk’inyama ndetse inakorwamo amavuta y’ubuto n’amajyani.

By’umwihariko amavuta ya soya ari mu mavuta meza cyane kuko nta cholesterol mbi wayasangamo ari na cyo gituma usanga ahenze.

Soya
ishobora kuribwa mu buryo butandukanye; nka tofu, amata, kuyihekenya cg amavuta

Niba wayifashe mu buryo bumwe tuvuze haruguru birahagije singombwa ko uyifata mu buryo bundi keretse kuyikarangisha nk’amavuta

Amavuta ya soya ni meza cyane kurenza ayo tumenyereye

Ingaruka mbi ziterwa no gusinzira igihe gito kenshi nijoro

0
Kudasinzira igihe gihagije

Kudasinzira igihe gihagije, cyane cyane muri iki gihe, aho usanga benshi bafite byinshi byo gukora, bagahitamo kutaryama cg gusinzira amasaha macye, bigira ingaruka mbi muri rusange ku buzima.

Kimwe n’uko umubiri ukenera kurya, kunywa no guhumeka, gusinzira nabyo birakenererwa cyane ku buzima, kuko bituma umubiri ukomeza gukora neza no gutekereza neza. Ushobora gusinzira utinze umunsi umwe ntibigire icyo bitwara, gusa kubikora iminsi yikurikiranya, bishobora kukuzanira ibibazo.

UMUNTU MUKURU AGOMBA KURYAMA HAGATI Y’AMASAHA 7 NA 9 BURI JORO.

Ingaruka mbi zo kudasinzira igihe gihagije

  1. Bigabanya ubudahangarwa bw’umubiri

Gusinzira igihe gito bigira ingaruka ku budahangarwa bw’umubiri, bugufasha kurwanya indwara nk’ibicurane, gufungana n’izindi zitandukanye.

Iyo uryamye, urwungano rw’ubwirinzi bwawe bukora proteyine zizwi nka cytokines n’abandi basirikare bitabazwa mu kurwanya infection n’ubundi bubyimbirwe. Mu gihe uru rwungano rudakora neza, nibwo utangira kwibasirwa n’indwara zitandukanye yaba izituruka kuri virusi na bagiteri, ugahora wibasirwa n’indwara za hato na hato.

Niba uhorana indwara z’ibicurane, kuribwa mu muhogo n’izindi kandi ukaba udasinzira bihagije, nta kabuza iyi niyo mpamvu ibitera.

Iyo umaze igihe kinini udasinzira urugero rwa cytokines ruragabanuka, bityo ubwirinzi bwawe ntibube bugikomeye, ngo bubashe kukurinda indwara zitandukanye.

Soma birambuye ibindi ugomba kwirinda kuko bigabanya ubudahangarwa bw’umubiri https://umutihealth.com/2017/03/ubudahangarwa-bwumubiri-wawe/

  1. Byangiza umutima

Hatitawe ku gitsina, imyaka, cg ibiro ufite, gusinzira igihe gihagije ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umutima.

Gusinzira neza bigira uruhare rukomeye mu gusana no gutuma udutsi duto dutwara amaraso ku mutima dukora neza.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cyandika ku mutima mu burayi (European Heart Journal), bwerekanye ko abantu baryama hasi y’amasaha 6 baba bafite ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima ndetse na stroke ugereranyije n’abaryama amasaha 7 kugeza ku 9.

Kimwe nuko, kuryama igihe kirekire nabyo bigira ingaruka mbi ku mikorere myiza y’umutima, nabyo ugomba kubyirinda.

  1. Bigira ingaruka mbi ku bwonko no kwibuka

Kuryama igihe gihagije bigira akamaro, kuko bigufasha kwibuka cyane, Gutekereza ndetse no kubasha gufata mu mutwe.

Iyo utasinziriye bihagije, kenshi biragorana gukora no kwita kubyo ushinzwe umunsi ukurikiyeho.

Kudasinzira bihagije bishobora kugira kandi ingaruka ku buryo wita ku bintu, kwibuka, Gutekereza no gukemura ibibazo bitandukanye. Bigira kandi ingaruka zikomeye mu buryo wibuka ibintu yaba ari ibya vuba cg ibya cyera.

Niba wifuza ko ubwonko bwawe bukora neza, ryama amasaha ahagije buri joro.

  1. Bishobora gutera kwiheba no kwigunga

Kumara igihe kinini utaryama, byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara yo kwigunga (depression). Bihindura imikorere y’imisemburo ishinzwe guhererekanya amakuru ku bwonko (neurotransmitters), ikaba ariyo mpamvu nyamukuru itera depression. Kimwe n’uko depression ubwayo, ishobora gutuma udasinzira neza bihagije.

Abantu barwaye depression, bakunze kuryama amasaha macye atageze kuri 6. Ikindi kandi kudasinzira ni kimwe mu bimenyetso bya mbere bya depression.

Niba urwaye depression, ukaba ufite ibibazo byo kudasinzira neza, gerageza ushake inzobere mu byerekeye indwara zo mu mutwe muganira.

  1. Byongera ibyago byo kwibasirwa na diyabete

Kumara igihe kirekire utarasinzira, kimwe no kuryama igihe kirekire cyane, byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara zikomeye nka diyabete.

Kuryama amasaha ari munsi ya 6 cg ari hejuru y’9, byongera ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2 ndetse n’isukari ikaba nyinshi mu maraso, bitewe n’ukwinangira k’umusemburo wa insuline nkuko byerekanwa n’ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru JAMA Internal Medicine.

  1. Bishobora gutuma wiyongera ibiro

Gusinzira amasaha ahagije, bifasha mu kuringaniza ibitera ubushake bwo kurya no gusonza mu mubiri. Iyo udasinzira igihe gihagije nk’uko umubiri ubikeneye byongera ikorwa ry’umusemburo wa ghrelin; uyu akaba ari umusemburo utuma wumva ushonje ndetse bikagabanya ikorwa ry’umusemburo wa leptin, ukuraho ubushake bwo kurya igihe uhaze.

Kudasinzira igihe gihagije bitera kuryagagura cyane

Ibi nibyo bituma, wiyongera ibiro cyane mu gihe udasinzira bihagije kuko bigira uruhare runini mu kongera ubushake bwo kurya n’uburyo umubiri ukoreshamo ibyo wariye.

Iyo utabasha guhagarika ubushake bwo kurya, nibwo urya byinshi kandi kenshi, bikaba byatera umubyibuho ukabije nawo ugatera izindi ndwara zikomeye nka diyabete, cg iz’umutima.

  1. Byangiza uruhu

Kutaryama amasaha ahagije nijoro, bitera amaso gutukura cyane, ndetse uruhu rukikije amaso rugakanyarara. Uretse amaso bihita bigaragara cyane, n’uruhu muri rusange niko bigenda.

Zimwe mu mpamvu zituma ugira uruhu rubi no kudasinzira igihe gihagije birimo

Kudasinzira igihe gihgaije bigira ingaruka ku mikorere myiza y’uruhu n’uburyo rukweduka. Iyo udasinzira amasaha ahagije, byongera ikorwa ry’umusemburo wa cortisol, uyu musemburo ubuza ikorwa rya proteyine z’ingenzi mu gutuma uruhu ruhora ruhehereye kandi rworoshye.

Iyo uruhu rwawe rukanyaraye, niho ku maso utangira kubona hipfunyaritse, iminkanyari nayo ikaza ari myinshi.

Niba ushaka guhorana itoto no guhorana uruhu rworohereye, kuryama amasaha ahagije bizabigufashamo.

Ngibyo muri make, ibishobora kukubaho mu gihe waba uryama amasaha adahagije buri gihe. Niba wajyaga uryama amasaha macye, ukagira ibi bibazo utabizi, ubwo ni ahawe ho kubihindura, ugatangira kugira ubuzima bwiza.

Niba uhorana ibibazo by’uburibwe bw’umugongo, dore zimwe mu mpamvu zishobora kuba zibitera

0
uburibwe bw'umugongo

Uburibwe cg se ububabare ni ikimenyetso umubiri wawe uba uguha ko hari ibitagenda neza mu mubiri. Niba ufite ikibazo cy’uburibwe bw’umugongo bishobora kuba bituruka ku kibazo gito; nko kwicara nabi cg se ari ikibazo gikomeye gisaba kugana kwa muganga.

Niba utazi icya biteye, dore zimwe mu mpamvu z’ingenzi zishobora kugutera uburibwe bw’umugongo.

  1. Stress ikabije

Stress itera ibibazo bitandukanye, kimwe muri byo harimo kwikanya kw’imikaya yo mu ijosi no mu mugongo hasi, ukumva urababara cyane. Kutamererwa neza no guhorana ibibazo nabyo bishobora kugutera uburibwe bw’umugongo.

Niba ufite iki kibazo, ukaba ubona giterwa na stress, hari uburyo butandukanye ushobora kugabanya stress harimo meditation na yoga.

  1. Kwicara nabi igihe kirekire

Kwicara nabi ku ntebe igihe kirekire, bibangamira umugongo, kuko bituma urutirigongo rwangirika, aho utugufa duhurira hakagira ikibazo ndetse na diske z’umugongo.

Niba ukora akazi kagusaba kwicara cyane, ni ngombwa kwicara mu buryo bukwiye. Ndetse ukazajya ugerageza, guhaguruka ukagendagenda byibuze nyuma y’igihe wicaye.

  1. Hari ahandi mu mubiri wawe imikaya idakora neza

Umubiri wose urakorana, ushobora kuba ufite uburibwe bwo mu mugongo, nyamara buturuka ahandi nko mu kuguru cg mu nda. Niba imikaya y’ahandi mu mubiri idakora neza, bishobora gutera imikaya y’umugongo gukora akazi kenshi, karenze ako isanzwe ikora, nuko bikaba byagutera uburibwe.

  1. Ukoresha cyane ibikoresho by’ikoranabuhanga

Gukoresha cyane telephone cg mudasobwa amasaha menshi ku munsi, bishobora kugutera uburibwe bwo mu ijosi. Kubera guhora umeze nk’uwunamye ureba muri telephone cg Ikindi, bihindura uburyo urutirigongo ruteye, bikaba byagutera uburibwe budashira mu mugongo.

Gukoresha telephone wunamye cyane bishobora kugutera kuribwa cyane umugongo. Uburyo bwiza (reba ifoto iburyo)

Niba udashoboye kuba wareka kuyikoresha, ushobora kuyikoresha ariko wemye neza, ku buryo bitabangamira ijosi.   

  1. Urwaye umugongo, aho disk zishobora kuba zifite ikibazo

Disk ni interanyirizo ziba hagati mu rutirigongo, zituma amagufa abasha kwikubanaho no kwizengurutsa. Akamaro kazo ni ukurinda ko utugufa twangirika, gusa uko ugenda usaza niko zitakaza ubushobozi bwazo bwo gukora neza.

Disc zidakora neza zitera uburibwe bukomeye bw’umugongo

Ubusanzwe ntibitera uburibwe gusa iyo buje, birababaza cyane. Mu gihe ufite ikibazo cya disk zangiritse ni ngombwa kugana kwa muganga ushinzwe ubugorora ngingo.

  1. Ikindi kibazo cyabiteye 

Bimwe mu bibazo bishobora gutera kuribwa umugongo harimo; udusebe ku gifu, ubwandu bw’impyiko, ubwandu bw’urwagashya, ubu bubabare bwose bishobora kugira ku mugongo, akaba ariho ubwumvira.

Uburibwe butandukanye bw’umugongo burijyana nyuma y’ibyumweru 6, gusa iyo ubona bugenda bukomera cg burengeje icyo gihe ni ngombwa kugana kwa muganga.

Niba warikubise hasi, cg ukaba wumva ufite uburibwe bukabije mu mugongo, wizuyaza ihutire kugana kwa muganga.

  1. Kuba hashize igihe gito wibarutse

Nyuma yo kwibaruka, ushobora kugira uburibwe bw’umugongo

Niba hashize igihe gito wibarutse, ushobora gukomeza kumva umugongo ukurya, ibi ni ibisanzwe, kandi biba ku babyeyi benshi bakimara kwibaruka.

Ibi akenshi biterwa no kuba umugongo wararemerewe mu gihe cyo gutwita, kuba ufatira umwana uruhande rumwe, bikaba byatera imikaya y’uruhande rumwe gukora cyane kurusha urundi, byose bitera urutirigongo kumera nabi.

Niba ukimara kwibaruka, ni ngombwa gufata umwana mu buryo bwiza ku buryo bitagutera kuribwa umugongo ndetse ukazajya ukoresha impande zombi.  

Sukumawiki cyangwa kale, imboga zuzuye intungamubiri

0
Kale

Kale ni imboga ziboneka mu moko anyuranye, hari izifite ibibabi bikunjakunje, ibisa na mauve, ndetse n’izifite ibibabi birambuye neza. Gusa zose zihuza intungamubiri.

Zimwe mu mboga zihariye kandi zifite intungamubiri nyinshi ni imboga zo mu bwoko bw’amashu abenshi bamenyereye ku izina rya “sukuma wiki” ariko zikaba zitwa “Kale”.

Abantu benshi ubu bamaze gusobanukirwa ko kurya imboga ari ingenzi ku buzima dore ko zuzuye intungamubiri nyinshi nka za vitamin n’imyunyungugu inyuranye. Nyamara burya nkuko no mu bantu bavukana bagira ibyo batandukaniraho byaba mu mico cyangwa imiterere niko no mu mboga bimeze aho buri bwoko, buba bufite umwihariko wabwo haba mu ntungamubiri no mu byo zimarira umubiri wacu

Kale cyangwa sukumawiki ziboneka mu mabara anyuranye

Akamaro ka kale buzima

Intungamubiri

Mu mboga za kale dusangamo intungamubiri zinyuranye ari zo:

  • Vitamin A, K na vitamin C
  • Manganese
  • Umuringa
  • Calcium
  • Potassium
  • Vitamin B6
  • Ubutare
  • Magnesium
  • Vitamin B1, B2, B3, B5 na B9
  • Phosphore
  • Protein
  • Zinc
  • Selenium
  • Sodium
  • Omega-3 na Omega-6

Ibi byose ni byo bituma ziba imboga zigirira umubiri imimaro ikurikira

  1. Kurwanya kubyimbirwa

Kuba zikungahaye kuri ibi binure bya omega-3 na omega-6 ari byo bifatanyiriza hamwe bikabyara vitamin F, bituma ziba imboga nziza kuri ibi byo kubyimbura.

Nubwo ibinure bya omega-6 byonyine bishobora kuba byatera kubyimbirwa, ariko kuko izi mboga zinafite ibinure bya omega-3 birwanya kubyimbirwa bituma ziba imboga nziza mu kurwanya kubyimbirwa by’umwihariko ku bantu barya ibiryo byo mu nganda kimwe n’ibyatekeshejwe amavuta ya canola kuko harimo ibinure bya omega-6

  1. Kurwanya ibyatera uburozi mu mubiri

Izi mboga za Kale zikungahaye kuri vitamin C na beta-carotene (ihindukamo vitamin A iyo igeze mu mubiri) zikaba ingenzi mu kurwanya ingaruka zaterwa n’ibisigazwa byatera indwara mu mubiri. Ibyo birimo uburozi cyangwa ubumara buba mu byo turya, umwuka duhumeka n’amazi tunywa. Ibi bikaba ari isoko y’indwara zinyuranye zirimo iz’umutima na za kanseri ndetse n’indwara z’amaso

Kurya izi mboga rero bikaba birwanya ibi byose kimwe n’indwara yo gususumira n’iyo kwibagirwa bikunze gufata abageze mu zabukuru

  1. Gusukura

Akandi kamaro k’ingenzi k’izi mboga za sukumawiki ni uko kuzikoresha bifasha mu gusukura umubiri.

Ibi biterwa nuko izi mboga zikungahaye kuri isothiocyanates zikaba zituruka kuri glucosinolate zikaba zizwiho gusukura umubiri ku rwego rwo hejuru.

Imyanda n’uburozi biri mu isanzure nk’ibyo kurya byo mu nganda, ibihumanya ikirere, imiti yica udukoko n’imiti y’abantu igenda itakara hirya no hino nibyo byongera imyanda n’uburozi mu mubiri byose bikaba byongera ibyago byo kurwara

Ibi rero biba bigomba gukurwa mu mubiri. Ubwa mbere bikurwamo hakoreshejwe ibirwanya uburozi n’imyanda nyuma hagakoreshwa gusukura umubiri.

Gusa aha bisaba gukoresha izi mboga ukizisoroma kuko uko zitinda niko glucosinolates zigenda zigabanyuka ni nayo mapmvu Atari byiza kuzumisha cyangwa kuzibika igihe kinini muri firigo

  1. Gufasha umutima

Abahanga mu mirire bemeza ko imboga zose zifite ibara ryijimye cyane ziba zishobora gusukura umubiri zikanakuramo uburozi zikanawurinda kubyimbirwa

Ibi rero byose nibyo bituma izi mboga ziba nziza mu gufasha mu mikorere y’umutima

By’umwihariko kuba zikungahaye kuri vitamin K na E bituma ziba nziza mu mikorere yose y’umutima. Ndetse zinafasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol mbi aho zituma cholesterol nziza yiyongera ku gipimo cya 27%

  1. Gukura k’ubwonko ku mwana

Nkuko twabibonye mu ntungamubiri zirimo harimo vitamin B9 iyi ikaba izwiho gufasha umwana uri mu nda gukura neza no kudakurana ubumuga.

Rero kurya izi mboga utwite bifasha umwana uri mu nda:

  • Kuvukana ibiro bishyitse
  • Kugira urutirigongo rukoze neza
  • Gukura neza mu maso n’umutima
  1. Kurinda kanseri

Nkuko imboga zose muri rusange zizwiho kurwanya kanseri, kale nayo irwanya kanseri kandi ikayibuza gukura.

Ibi biterwa nuko izi mboga zikize kuri glucosinolates. Izi rero uko uhekenya izi mboga zigenda zihindurwamo ibinyabutabire binyuranye birwanya kanseri muri byo twavuga:indoles, thiocyanatess na isothiocyanates. Bikaba birwanya by’umwihariko kanseri y’uruhago, iy’amabere, iy’amara, iy’umwijima, iy’ibihaha n’iy’igifu. 

  1. Kureba neza

Izi mboga kandi zifasha amaso gukora neza. Kuriya zijimye biterwa nuko zikungahaye kuri lutein na zeaxanthin bizwiho kurinda amaso kangirika, kuzaho igihu no gusaza.

Si ibyo gusa kuko binarinda ingaruka ziterwa n’imirasire mibi y’izuba zishobora kwangiza amaso.

Kandi kuba zirimo vitamin A bituma ziba imboga nziza mu kurinda ubuhumyi bw’amaso cyane cyane ubuza nijoro.

Icyitonderwa

Izi mboga zikize cyane kuri vitamini K (ku gipimo kirenga 600% y’icyenewe ku munsi). Ibi bituma kuzirya mu gihe ufite ikibazo cy’amaraso adatembera neza cyane cyane nk’abatuye ahantu hakonja cyane atari byiza kuko bishobora gutuma amaraso afatana ntatembere neza.

Kuko zirimo soufre, ni byiza kuzirya zitetse cyane kugirango igabanyuke. Niba ushaka kuzirya nka salade, wakoresha nkeya nabwo gacye mu cyumweru

Ku barwaye umwingo ntibyemewe kurya izi mboga.

Igituntu

0
Ibi ni ibihaha by'umurwayi w'igituntu, ahasa umutuku nicyo gice cyanduye

Igituntu ni iki?

Igituntu ni indwara y’igikatu iterwa na bagiteri yitwa Mycobacterium tuberculosis. Iyi bagiteri yibasira ubusanzwe ibihaha, ariko na none ishobora gukwirakwira mu mubiri inyuze mu maraso no mu yandi matembabuzi, ikaba yakwangiza izindi ngingo nk’impyiko, urutirigongo cg ubwonko.

Abantu bose bafite izi bagiteri mu mubiri siko bahita bakirwara, muri rusange hariho amoko 2 y’igituntu:

Igituntu kitigaragaza (latent tuberculosis) n’ ikigaragaza (active tuberculosis)

Igituntu kigaragara mu moko 2
 Iyi ndwara igaragara mu moko 2
  1. Igituntu kitigaragaza: izi bagiteri zanduza igituntu zishobora kuba mu mubiri w’umuntu zidateye uburwayi; ubwirinzi bw’umubiri burayirwanya bityo bagiteri ikaba mu mubiri isinziriye. Nubwo iyi bagiteri iba iri mu mubiri ndetse nuyifite adashobora kugaragaza ibimenyetso cg kurwara, rimwe na rimwe bitewe n’imiterere y’umuntu ashobora kukirwara iyo ativuje. Ku barwayi b’ubu bwoko bw’igituntu ntago bashobora kwanduza abandi.
  2. Igituntu kigaragaza: ubu bwoko  butangira kugaragara iyo bagiteri zitangiye kwiyongera ku bwinshi mu mubiri ubwirinzi budashoboye kuzihashya, zigenda zikwirakwira kandi zibasira ingingo zitandukanye mu mubiri. Umuntu wibasiwe atangira kurwara no kugaragaza ibimenyetso nyuma y’ibyumweru bicye. Aha aba ashobora no kwanduza abandi iki gituntu cyane cyane abo bamarana igihe.

Iyi ndwara y’igituntu iyo itavuwe ishobora no kwica.

Igituntu cyanduzwa gute?

Igituntu ni indwara yandurira mu mwuka. Ikwirakwizwa mu mwuka n’umuntu wanduye igihe akoroye, yitsamuye cg se avuze. Abandi bashobora kwandura igihe cyose bahumetse uwo mwuka urimo izo bagiteri zacyo.

 

Igituntu gikwirakwirizwa mu mwuka uhumeka
iyindwara ikwirakwirizwa mu mwuka, iyo uhumetse umwuka wuwacyanduye

Ni ibihe bimenyetso by’igituntu?

Ibimenyetso byacyo bikunda kugaragara kenshi ni:

  • Inkorora ikabije iri hejuru y’ibyumweru 3
  • Gukorora bivanze n’igikororwa cg amaraso
  • Kubira ibyuya nijoro
  • Gukonja cyane
  • Gucika intege cg kumva unaniwe
  • Kugira umuriro
  • Kubabara mu gituza
  • Kubura appetit
  • Gutakaza ibiro

Ni bande bafite cyane ibyago byo kwandura?

Ibyago byo kwandura biri hejuru mu:

  • Bana bato
  • Abakuze cyane
  • Abantu bakoresha cyane imiti iterwa mu maraso
  • Abari kuvurwa kanseri hakoreshejwe uburyo bwa chemotherapy cg se ubundi bukuraho ubwirinzi bw’umubiri
  • Abantu bafite ubwirinzi budakomeye; nk’abanduye SIDA cg abarwayi ba diyabete
  • Abantu bamaranye igihe kirekire n’umurwayi wamaze kwandura

Igituntu gipimwa gute?

Hakoreshwa uburyo 2 kwa muganga mu kureba niba urwaye ukirwaye;

Hapimwa uturemangingo tw’uruhu (TB skin test ‘TST’) n’amaraso (TB blood tests), ibi bipimo byose ntibyerekana bwoko ki bw’igituntu ufite.

Iyo bamaze gupima bagasanga waracyanduye hakorwa ibizami byisumbuyeho nko guca mu cyuma (bizwi nka chest x-ray) cg CT scan kugira ngo byemezwe neza icyo urwaye.

Ni gute nakwirinda igituntu?

Bacille Calmette-Guérin (BCG) ni urukingo rw’indwara y’igituntu. Uru rukingo rushobora kugufasha kukirwanya no kucyirinda

Abantu benshi barwaye ikitandura ntibaba bazi ko barwaye, niba ubana n’umuntu cg se ukeka ko yaba akirwaye, mushishikarize kugana kwa muganga hakiri kare.

Bagiteri Mycobacterium tuberculosis zikwirakwiza indwara y'igituntu
Bagiteri Mycobacterium tuberculosis zikwirakwiza iyi indwara

 

Imyitwarire mibi 10 ugomba kwirinda kuko igabanya ubudahangarwa bw’umubiri wawe

0
ubudahangarwa bw'umubiri wawe

Ubudahangarwa bw’umubiri wawe, bugira akamaro gakomeye ku buzima kuko bwitabazwa mu kurinda no kurwanirira umubiri ibyashaka kuwuhungabanya byose. Burinda ko mikorobe zose zagira aho zimenera, maze zikaba zatera indwara zitandukanye.

Iyo ufite ubudahangarwa bworoshye, bishobora kugutera ibibazo bikomeye ku buzima, kuko abasirikare bataba bagishoboye kurwanya mikorobe zitandukanye (yaba bagiteri, virusi cg imiyege), nuko ukibasirwa n’indwara z’ubwoko bwose.

Hari bimwe mu byo ukora bishobora kugira ingaruka mu kugabanuka k’ubudahangarwa bw’umubiri wawe.

  1. Kugira umubyibuho ukabije

Ubushakashatsi bwerekana ko umubyibuho ukabije ugabanya ubudahangarwa bw’umubiri. Mu gihe ubyibushye birengeje urugero, ibyago byo kwibasirwa na infection zitandukanye biriyongera.

Mu gihe ufite umubyibuho urengeje urugero bitera ubudahangarwa kugabanuka

Ni ngombwa kugira urugero rukwiye rw’ibiro, ugakora sport niba ubyibushye cyane ndetse ukarya neza mu rwego rwo kwirinda ibibazo bitandukanye byibasira umubiri wawe.

  1. Gukoresha cyane imiti cyane cyane ya antibiyotike

Gukoresha cyane kandi igihe kirekire imiti ya antibiyotike bishobora gutuma winangira ku miti (bivuze ko ubutaha hari igihe yaba itakikuvura), ndetse bikaba byanagabanya ubudahangarwa bw’umubiri, binyuze mu kugabanya urugero rwa proteyine zitabazwa mu gukora abasirikare (cytokines).

Ni ngombwa gufata imiti yo mu bwoko bwa antibiyotike, ari uko wayandikiwe na muganga gusa, kandi ukayifata neza uko yabikubwiye, yose ukayimara.

Iby’ingenzi ugomba kwitaho mu gihe uri gufata imiti ya antibiyotike https://umutihealth.com/2017/01/imiti-ya-antibiyotike/

  1. Isuku nke

Isuku ihagije ku mubiri ndetse n’aho uri, ifasha mu kurinda indwara nyinshi na mikorobe zishobora gutera izo ndwara.

Kutagira isuku ihagije, bibangamira cyane ubwirinzi bw’umubiri, kuko uba ufite ibyago byinshi byo kwinjirwamo na mikorobe, zishobora gutera infection n’ubundi burwayi butandukanye.

  1. Inzoga nyinshi

Kunywa inzoga nyinshi bigira uruhare runini mu kwangiza abasirikare bashinzwe kurinda umubiri wawe. Iyo abasirikare bagabanutse, nibwo ushobora kwibasirwa n’indwara.

Zimwe mu ndwara zikomeye zikunze kwibasira abanywi b’inzoga ku buryo bukabije harimo n’igituntu.

  1. Stress

Guhorana stress buri munsi bigabanya cyane ubudahangarwa bw’umubiri.

Kuba wagira stress umunsi umwe, ibyo ni ibisanzwe nta ruhare runini bigira mu kugabanya ubudahangarwa bwawe, ariko guhorana stress idashira buri munsi, bitera ibibazo bitandukanye, nibwo utangira kwibasirwa n’indwara nk’ibicurane, kuribwa mu gifu, umutwe udakira n’izindi infection.

  1. Kuryama utinze cyane

Kutaryama igihe gikwiriye bishobora kugabanya ubudahangarwa bw’umubiri, ndetse bikagabanya abasirikare bashinzwe kurwanya mikorobe.

Gutinda kuryama bigabanya urugero rw’abasirikare barinda umubiri

Ubushakashatsi bwakozwe, bwerekana ko abagabo baryama kugeza ku masaha 4 rimwe mu cyumweru, baba bafite mikorobe z’ibicurane nyinshi mu mubiri, kurusha abaryama kugeza amasaha 7 cg 8.

  1. Kudakora sport

Kudakora imyitozo ngorora mubiri bishobora kugabanya ubushobozi bw’urwungano rw’ubwirinzi, bikaba byakongerera ibyago byo kwibasirwa n’indwara nyinshi.

Gukora sport buri gihe bishobora gufasha mu kongera ubudahangarwa, kuko sport zongera urugero rw’uturemangingo tw’amaraso tw’umweru, dufasha mu kurwanya mikorobe zitera uburwayi butandukanye.

  1. Kunywa isukari nyinshi

Isukari nyinshi igabanya vitamini C, bityo ubudahangarwa bukagabanuka 

Kunywa isukari nyinshi bishobora kugabanya ubudahangarwa, n’ubushobozi bw’umubiri bwo kwirinda indwara buragabanuka cyane ku rugero ruri hejuru.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko isukari nyinshi yangiza umubiri, itangira gukora iminota micye nyuma yo kuyinywa bikaba byageza ku masaha 5.

Iyo unyweye isukari nyinshi, itangira kugabanya vitamin C (vitamin y’ingenzi mu kongera ubudahangarwa) mu mubiri ndetse ishobora no kwangiza imiterere y’uturemangingo twitabazwa mu kurinda umubiri.

  1. Kunywa itabi

Ingaruka zo kunywa itabi ni nyinshi, uretse kuba byagutera kanseri y’ibihaha, itabi rigabanya ubudahangarwa bw’umubiri.

Uburozi bwinshi buboneka mu itabi bugabanya ubudahangarwa bw’umubiri, bubuza uturemangingo turinda umubiri gukora ndetse no kwiyongera. Ibi byose nibyo bituma abanywi b’itabi bakunze kwibasirwa n’indwara z’ibihaha nk’umusonga, gukorora cyane ndetse na asima.

  1. Guhora urakaye

Guseka byongera abasirikare b’umubiri ndetse bikagabanya imisemburo itera stress. Niba ukunda guhora urakaye, iki nicyo gihe cyo kubihindura kuko bikwangiriza ubuzima, bigabanya ubudahangarwa bw’umubiri wawe.

Ubushakashatsi bwarekana, ko kureba filime zisekeje byibuze isaha 1, byongera cyane ubudahangarwa bw’umubiri.

Ibi nibyo bintu by’ingenzi bishobora kugabanya ubudahangarwa bw’umubiri wawe. Niba wifuza kubwongera, ugomba kwirinda ibi byose.

Uretse ibi kandi, hari imyitwarire yagufasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri wawe https://umutihealth.com/2017/03/ubudahangarwa-bwumubiri/

 

Amibe, indwara yibasira benshi nyamara yakira ukurikije neza amabwiriza ya muganga. 

15
amibe
Inzoka ya amibe, n' inzira inyuramo ngo uyandure

Amibe, nubwo mu kinyarwanda ari indwara ndetse n’ikiyitera byose tubyita gutyo, ariko mu ndimi z’amahanga biratandukana. Mu cyongereza, agasimba kitwa Entamoeba histolytica, naho indwara gatera ikitwa amebiasis.

Iyi ndwara yibasira abantu benshi muri rusange, bakanayivugaho ko itajya ikira, reka tuyivugeho mu magambo arambuye. Twongereho ko iyi ndwara ifata cyane abantu baba mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.

Amibe iterwa n’iki?

Nkuko tumaze kubivuga, iyi ndwara iterwa n’agasimba ka amibe, muri rusange ikaba indwara iterwa n’umwanda.

Yinjira mu mubiri wawe iyo uriye cyangwa ukanywa ibirimo amagi yayo. Si ibyo gusa kuko no gukora ku byo uyirwaye yitumye ukaza kurya udakarabye, cyane cyane ku bana nabyo bitera kurwara iyi ndwara.

Ayo magi aboneka ahantu umuntu uyirwaye yitumye, nyamara akaba amara amezi menshi akiri mazima. Tuyasanga mu butaka, mu mazi, mu ifumbire y’imborera n’ahandi hose hashoboka.

Ubundi buryo yanduramo ni mu gukora imibonano mu kibuno, mu gihe uyikorerwa ayirwaye.

Iyo igeze mu mubiri ihita ijya mu gifu no mu mara ari naho itangira kororokera. Nyuma ikajya mu mara manini, ari naho itura. Iyo itinze kuvurwa cyangwa ntivurwe neza ishobora kwangiza imiyoboro y’amaraso, ikinjira mu mwijima ikawangiza ndetse ishobora no kugera mu bwonko.

Urwaye amibe arangwa n’iki?

Akenshi ibimenyetso bigaragara hashize hagati y’icyumweru n’ibyumweru 2 uriye ibyandujwe n’amagi ya amibe. Ikigo cya CDC gitangaza ko hagati ya 10% na 20% y’abantu banduye amibe aribo bagaragaza ibimenyetso byo kuyirwara.

Akenshi ibimenyetso birangwa no guhitwa bijyana no kuribwa mu nda.

Gusa iyo yamaze kwangiza mu mara niho ihita igutera macinya. Icyo gihe mu byo wituma hazamo amaraso, bizwi nko kugereka, ndetse kuribwa mu nda bikiyongera. Iyo yageze mu maraso, yangiza umwijima, umutima, ibihaha, ubwonko n’ibindi bice aho iteramo ibisebe no kwangirika. Iyo yageze mu mwijima ugira umuriro no kuribwa igice cy’inda, iburyo ahagana mu mbavu.

Amibe isuzumwa ite? 

Mu kuyisuzuma hifashishwa ibyo witumye, tumenyereye kwita ikizami cy’umusarane. Nyamara hari n’igihe hapimwa amaraso, iyo yageze mu nyama zo mu nda cyangwa mu bwonko.

Uko amibe ikura (Ifoto /Interineti)

Amibe ivurwa ite? 

Ubusanzwe iyo umurwayi asanzwemo amibe ahabwa umuti wa metronidazole, tumenyereye nka flagyl. Akawunywa mu gihe cy’iminsi 7. Igipimo giterwa nuko angana.

Iyo yari yabaye macinya, anahabwa imugabanyiriza guhitwa ndetse n’imiti ivura umwuma uturutse ku mpiswi, izwi nka ORS (Oral rehydration salts).

Habaho n’indi miti ikoreshwa, nka intetrix, secnidazole, tinidazole, entamizole, n’indi.

Ese amibe irakira?

Iki kibazo gihuriweho n’abantu benshi, amibe ni indwara ivurwa igakira. Gusa bitewe nuko uba utazi nyirizina aho wayanduriye ngo uhirinde, ukira wongera winjirwamo n’izindi, gutyo gutyo, kugeza ubwo ubonako udakira, nyamara warakize urongera urandura.

Gusa iyi ndwara iza ku mwanya wa 3 mu ndwara ziterwa na parasite, zica, iyo itavuwe cyangwa ngo ivurwe neza.

Ni gute nakirinda amibe?

Nta rukingo rwayo rubaho. Isuku ni bwo buryo rukumbi bwo guhangana nayo, niyo mpamvu usabwa kwita kuri ibi bikurikira:

  1. Oza imbuto n’imboga n’amazi meza kandi menshi mbere yo kubirya. Amazi yo kubyozamo ntuyasukemo ahubwo uyasukaho woza, agatemba, si ugushyira mu ibasi ngo wogerezemo
  2. Ibyo guhatwa ujye ubihatisha icyuma gisukuye nawe wakarabye
  3. Amazi yo kunywa yateke cyangwa ukoreshe ayavuye mu nganda, apfundikiye. Cyangwa ukoreshe imiti yabugenewe irimo iode cyangwa chlore. Wayigura muri farumasi cyangwa ahandi bicururizwa
  4. Amata yateke mbere yo kuyanywa. Ayo utizeye isuku yayo, wiyanywa.
  5. Ibiryo byo ku nzira, nk’ibigori, za brochette, byitondere
  6. Kandi buri gihe jya ukaraba intoki n’amazi meza n’isabune igihe uvuye kwituma, n’igihe ugiye kurya.

Indwara y’ibicurane, menya uko wayirinda nuko wakwivura

3

Muri iyi minsi kubera ihinduka ry’ikirere ari abakuru ndetse n’abato bari kurwara ibicurane.

Ibicurane ni indwara yandura, yibasira imyanya y’ubuhumekero; mu mazuru, umuhogo no mu bihaha, iterwa na virus yitwa myxovirus influenza cg influenzavirus, yandurira mu mwuka igihe uyirwaye yitsamuye, avuze, cg mu matembabuzi nk’amacandwe.

Virusi ya influenza bitewe n’igihe cy’umwaka igenda ihindagurika.

Indwara y’ibicurane ikunda kwiganza mu gihe cy’ivumbi cg imvura cyane, yibasira cyane;

  • Abantu badafite ubudahangarwa bukomeye
  • Abana bari munsi y’imyaka 5
  • Abagore batwite
  • Abakuze cyane
  • Abarwaye indwara zigabanya ubudahangarwa nk’asima, umutima, impyiko na diyabete
  • Ababyibushye birenze urugero; barengeje BMI ya 40, cg bafite ibindi bibazo bigabanya ubudahangarwa),

Niki gitera ibicurane?

Virusi zitera ibicurane zikwirakwira binyuze mu mwuka (cg umuyaga), uyirwaye ayanduza binyuze mu kuvuga, gukorora cg kwitsamura. Ushobora guhura nizo virusi ako kanya cg zikaba zanyura mu kindi kintu uyirwaye yakozeho nka telephone cg ikindi gikoresho hanyuma ukikora mu mazuru, mu maso cg mu kanwa.

Ufite iyi virusi ashobora kuyanduza kabone nubwo ibimenyetso byaba bitaragaragara kuri we, kugeza ku minsi 5 nyuma yuko ibimenyetso bibonetse. Bitewe n’umuntu hari n’abashobora kwanduza nyuma y’iminsi 10 ibimenyetso bigaragaye.

Ibimenyetso by’ibicurane

Ibimenyetso by’iyi ndwara bikunda kuboneka mu gihe gito umuntu akimara kwandura.

Bimwe mu bimenyetso bigaragara cyane:

  • Umuriro uri hejuru (akenshi urenga degree 39 cg 40)
  • Kumva umerewe nabi mu mubiri, no gucika intege
  • Kubabara umutwe
  • Inkorora itazana igikororwa
  • Kokera mu muhogo

Abantu benshi barwaye iyi ndwara barakira nyuma y’icyumweru 1-2 bidasabye imiti. Ku bantu bakuze cyane, abato cg ababura ubudahangarwa bukomeye hari igihe hashobora kuririraho izindi ndwara zikomeye nk’umusonga bikaba byakurura urupfu

Ibicurane bikunda kuzahaza abo byafashe
Ibicurane bikunda kuzahaza abo byafashe

Hari abo ibicurane byibasira cyane kurusha abandi

Hari ibintu bimwe na bimwe byongera ibyago byo kwibasirwa n’ibicurane, ibyo twavuga:

  • Imyaka: ibicurane biza bitewe n’igihe cy’umwaka byibasira cyane abana bato n’abakuze cyane
  • Aho umuntu aba: abantu bakunze kuba ahantu haba abantu benshi, nabo bakunda kwibasirwa nibi bicurane
  • Ubudahangarwa bworoshye: abantu barwaye kanseri, SIDA, cg bari ku miti yindi y’indwara zikomeye nabo bakunda kwibasirwa
  • Indwara zikomeye: zimwe muri zo twavuga nka asima, diyabete n’indwara z’umutima
  • Gutwita: abagore batwite cyane cyane abageze mu gihembwe cya 2 n’icya 3 bari mu bibasirwa cyane
  • Kubyibuha bikabije: abantu bafite BMI ya 40 no hejuru

Uburyo wakoresha mu kwivura

Mu gihe urwaye ibicurane, hari ibyo wakora byagufasha guhangana n’iyi ndwara, muri byo twavuga:

  • Kunywa amazi n’ibindi bisukika byinshi (nk’icyayi, imitobe, igikoma, n’ibindi). Aha wibanda ku bintu bishyushye cyane mu rwego rwo kurwanya umwuma mu mubiri
  • Kuruhuka. Kuruhuka neza kandi bihagije bifasha ubudahangarwa bwawe kugira imbaraga zo kurwanya izi virusi
  • Ushobora gufata imiti yoroshya ibimenyetso. Mu gihe wumva ufite umuriro cg warwaye umutwe ushobora gukoresha paracetamol, ibuprofen cg aspirin (ku bana bato n’abakiri urubyiruko ntibagomba gufata aspirin).
  • Ushobora kandi no kwifashisha imiti irwanya ubwivumbure bw’umubiri imyinshi ikaba iba ari uruvange rw’imiti izimya umuriro hamwe n’iyivura ubwo bwivumbure. Ikunze kuboneka ni nka Coldcap, Doliprex, Febrilex, Dacold, Fervex, Paidoterin, Flucoldex hamwe n’indi inyuranye ikaba habaho iy’abakuru n’abato

Ni gute nakwirinda indwara y’ibicurane?

Hari uburyo ushobora kurwanya no kugabanya ikwirakwira ry’ibicurane:

  • Gukaraba intoki. Ni uburyo bwiza bwo kurwanya ikwirakwira ry’indwara nyinshi zitandukanye, ushobora gukoresha amazi n’isabune cg ugakoresha imiti yabugenewe yo kogesha intoki iboneka muri za farumasi hirya no hino"<yoastmark
  • Ipfuke ku mazuru mu gihe witsamura, ku munwa mu gihe ukorora. Ibi bifasha abandi mu gihe urwaye, bikurinda gukwirakwiza virusi zanduza ibicurane
  • Irinde kujya mu ruhame, ahari abantu benshi. Mu gihe indwara y’ibicurane yiganje cyane, bikwirakwira byoroshye ahantu hose hari abantu benshi; nko ku mashuri, mu bigo bitandukanye cg ibiro no mu modoka rusange. Mu gihe urwaye, gerageza byibuze kuguma mu rugo umunsi 1 kugira ngo ugabanye kuba wakwanduza abandi.
Mu gihe urwaye ibicurane ni ngombwa kuruhuka byibuze umunsi 1
Mu gihe urwaye ibicurane ni ngombwa kuruhuka byibuze umunsi 1

Uko wahangana no kugira impumuro mbi mu gitsina

0
Impumuro mbi mu gitsina

Impumuro mbi ikunze kumvikana nyuma yo gukora imibonano ntukarabe nuko uruvange rw’amasohoro n’ububobere bwo mu gitsina n’andi matembabuzi n’amavangingo bikabyara impumuro yihariye. Ibi ariko nyuma yo koga bihita bishira

Igitsina cy’umugore bitewe n’uko giteye ni ahantu usanga hakwiriye isuku kurenza ahandi dore ko isuku ari isoko y’ubuzima.

Nubwo mu Kinyarwanda bakunda kuvuga ngo “Gishira abana ntigishira umunuko” ariko mu by’ukuri hari impumuro ituruka mu gitsina usanga na nyirayo atakibasha kuyihanganira.

Gusa nanone ntitwabura kuvuga ko igitsina kizima kiba gifite impumuro yacyo, ariko ni impumuro itabangamira nyirayo cyangwa uwo begeranye.

Nubwo impamvu zitera impumuro mbi mu gitsina ari nyinshi kandi zinyuranye, iz’ingenzi muri zo twavuga:

  • Indwara ziterwa na bagiteri (nk’imitezi na mburugu)
  • Tirikomonasi
  • Impinduka mu misemburo (kuba uri mu gihe cy’uburumbuke, waracuze cyangwa uri mu mihango)
  • Isuku idahagije no kubira ibyuya cyane cyane ku babyibushye cyane
  • Kwambara pad (cotex) igihe kinini utarayihindura kuko ubusanzwe yagahinduwe buri masaha 4
  • Bimwe mu byo kurya cyane cyane ibirimo ibirungo byinshi

Rero mu gihe uzi ko hari kimwe mu bivuzwe hano kikuriho, gerageza kugikuraho niba ari indwara uyivuze wa munuko uzashira. Gusa hano twanaguteguriye ibindi wakora mu kurwanya impumuro mbi mu gitsina

Ibyo wakora ukarwanya impumuro mbi mu gitsina

  1. Apple cider vinegar

Iyi vinegar yihariye ifite muri yo ubushobozi bwo kwica bagiteri no gusukura umubiri bikaba biyigira nziza mu gusukura igitsina.  Gusa ntabwo uyogesha mu gitsina imbere ahubwo uyivanga mu mazi yo koga bisanzwe no gusukura igitsina inyuma bikaba byica mikorobi mbi kandi bikirukana impumuro mbi.

Ikindi uyikoresha ni ukuyinywa buri munsi. Hano uvanga ikirahure cy’amazi n’akayiko gato ka vinegar, bikaba byiza kubinywa mu gitondo ukibyuka

  1. Bicarbonate

Uyu munyu nawo uri mu bintu bimaze kuboneka ko bifite imimaro myinshi cyane cyane mu isuku. Ikaba ari nziza mu kuringaniza pH y’umubiri kandi iyo iyi pH yo mu gitsina iri ku rugero rwiza na wa munuko ntiwaza.

Uko ikoreshwa nayo ushyira ibiyiko byibuze bibiri mu mazi yo koga (nka 5L) ugategereza iminota hagati ya 15 na 20. Ibi birangiye ukayoga umubiri wose, warangiza ukihanagura neza ku buryo nta tuzi na ducye tugusigaraho cyane cyane mu mayasha n’ahegereye igitsina kuko uyu munyu wakubabura uhatinze.

  1. Probiotic

Iyo tuvuze probiotic tuba tuvuze bagiteri nziza ku buzima by’umwihariko zifasha mu gusukura mu gitsina nuko zikahirukana impumuro mbi. Urugero rwa probiotic yoroshye kubona ni yawurute ariko y’umwimerere (itongewemo amasukari) ikaba ikungahaye kuri lactobacilli zikaba bagiteri zirwanya indwara ziterwa n’imyege nka candida imwe mu mpamvu nyamukuru itera impumuro mbi mu gitsina.

Ntabwo ari ukuyogeshamo ahubwo ni ukuyirya, byibuze rimwe mu minsi ibiri.

  1. Vinegar ivanze n’umunyu

 

Iyi ni ya vinegar isanzwe twakita vinegar y’umweru ikaba nayo iringaniza igipimo cya pH aho ikora mu gushwanyaguza poroteyine zitera impumuro bityo bikirukana impumuro mbi mu gitsina.

Vanga agace k’agakombe ka vinegar n’ikiyiko cy’umunyu (byiza ni umunyu wo mu Nyanja) mu mazi y’akazuyazi yo koga ujye ubikora kenshi mu cyumweru

  1. Tungurusumu

Biragoye kwiyumvisha ukuntu wakoresha ikintu gifite impumuro idasanzwe ugirango wirukane iyindi nyamara tungurusumu izwiho kuba yica bagiteri n’imiyege. Ni antibiyotike y’umwimerere ikaba yaba umuti mwiza mu kwirukana impumuro mbi mu gitsina.

Icyo usabwa ni ukuzirya waba uzihekenya cyangwa se uzitetse mu byo kurya. Gusa byiza ni ukuzihekenya (udutete byibuze tubiri) ukarenzaho ikirahure cy’amazi ashyushye.

  1. Imbuto n’imboga

Imboga n’imbuto bikiri bishyashya kandi by’umwimerere Atari ibituburano ni isoko nziza ya za vitamin n’imyunyungugu binyuranye. By’umwihariko vitamin C iboneka mu mbuto nyinshi yongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri . imboga nazo zituma amaraso atembera neza nuko bikarinda mu gitsina kuma. Imboga ukwiye kwibandaho ni amashu mu bwoko bwose, epinari, poivron naho imbuto ni amacunga, amapera inkeri n’imyembe hamwe n’inanasi.

Ntuzibagirwe na avoka kuko yongera ubushake igatuma uhorana ububobere ari byo bituma za lactobacilli zororoka kandi harimo vitamin B6 na potasiyumu bifatanya mu kurinda ubwandu bwafata mu gitsina

  1. Utubuto n’ubunyobwa

Utubuto tuvugwa hano ni nk’ibihwagari, amande, ubunyobwa bwaba ubuyobe cyangwa ubwera ku giti. Byose bikungahaye kuri vitamin E irinda kumagara mu gitsina na zinc iringaniza imisemburo ikanarinda uburyaryate bushobora kuza mu gihe cy’imihango. Ibi byose bikaba birinda kuba haza impumuro mbi mu gitsina.

  1. Amazi

Akamaro k’amazi mu buzima bwa buri munsi ntiwakavuga ngo ukarangize. Igitsina cy’umugore nacyo gikenera amazi ngo gihore gihehereye kuko nibyo birinda kuba hazamo ubwandu bunyuranye. Kandi uko gihehera ku gipimo cyiza nibyo bifasha mu kwirukana ya mpumuro mbi ushobora gusangamo.

Uyakoresha uyoga haba ku mubiri bisanzwe ndetse no mu gitsina kandi ukanayanywa ku gipimo byibuze cya litiro ebyiri ku munsi

 Icyitonderwa

Ushobora gukora ibi byose tuvuze haruguru nyamara impumuro mbi ntigabanyuke. Nko mu gihe warwaye fistule cyangwa kanseri y’inkondo y’umura iyi mpumuro mbi ihoraho, niyo mpamvu uba ugomba kugana kwa muganga.