Muri iki gihe iterambere mu bwikorezi rituma imboga n’imbuto byera ahandi tubibona bigisarurwa. Ntibitangaza kubona pomme ivuye Afurika y’epfo handitseho ko yasaruwe Ku itariki 14 ukayigura kuri 15 I Kigali mu isoko.Nyamara dupfa kugura tutitaye Ku kumenya uburyo izo mbuto n’imboga byahinzwemo.
Reka turebere hamwe ibirango bishyirwa ku makarito byerekana icyo uguze icyo ari cyo. Twibutseko ibi birango bishyirwa ku bintu byoherezwa mu mahanga (Biva Ku buhinzi).
Nubwo akenshi twe tubigura byavuye mu makarito, dore ko ariyo aba ariho ibirango, ariko mu gihe cyose bishoboka ni byiza kubanza kumenya ibyo ugiye guhaha uburyo byahinzwemo.
2. Iyo ikirango ari imibarwa 5 nyamara itangirwa na 8.
Ibi ukibibona hita umenyako ari ibituburano 100%. Muyandi magambo nta mwimerere na mucye uba wibereyemo. Mu cyongereza byitwa: Genetically Modified Organisms-GMO. Ibi nakugira inama yo kutabigura mu gihe hakiri andi mahitamo. Gusa guhera mu 2015 hasabwe ko hajya herekanwa itandukaniro riri h’agati y’umwimerere ku byerekeye intungamubiri ndetse n’ibishobora guteza ingaruka.
3. Iyo ikirango kigizwe n’imibarwa 5 nyamara ubanza ari 9.
Aha biba byerekana ko ibi byahinzwe nta kintu na kimwe kivuye mu ruganda gikoreshejwe. Haba ifumbire nayo iba ari iy’imborera, atari imvaruganda ndetse nta n’imiti yica udukoko iba yashyizwemo. Muri macye biba bifite umwimerere 100%. Ngibi ibyo ukwiye kugura ugashyira umuryango wawe ukaba wizeye ko utabashyiriye uburozi.
Dusoza
Ngaho rero guhera ubu, banza usuzume ibyo ugiye kugura. Gusa wibukeko biba biri ku ikarito byajemo. Ibyiza ni ukugura umwimerere 100%, nyamara na biriya biterwa imiti hakanakoreshwa ifumbire mvaruganda byo ubwabyo biba ari umwimerere itandukaniro riba riri aho byahinzwe n’imiti byatewe. Uba usabwa kubanza kubironga mu mazi atemba mbere yo kubikoresha kandi niba uri umuinzi wabyo ni byiza kubisarura hashize iminsi 7 udatera umuti (mu gihe ubona ko bitakangirika).
Amafunguro 10 akungahaye ku byongera ubudahangarwa
1. Ibyo kurya byo mu bwoko bwa citrus.
Ibi birimo indimu, icunga na mandarine. Izi mbuto zikungahaye kuri vitamini C kandi izwiho kongera ubwinshi bw’insoro zera. Kuko umubiri wacu utabasha gukora iyi vitamini cyangwa ngo uyibike, bisaba ko buri munsi turya ibyo ibonekamo
2. Poivron.
Poivron cyane cyane izitukura zifite vitamin C ikubye kabiri iyiboneka mu ndimu cyangwa amacunga. Kuzirya si ukuzikaranga, ushobora kuzikatira ku byo kurya bihiye cyangwa ukayishyira kuri salade. Aha twibutseko izi poivron turya ari icyatsi burya ari iz’umutuku ziba zitarera neza. Kuzirya ari icyatsi ntacyo bihindura ku kamaro.
3. Amashu.
Amashu yo mu bwoko bwose yaba chou-fleur, ayasanzwe, ay’ibibabi, ni isoko ya vitamini A, C, E na K. Mu kuyarya si byiza kuyateka ngo ashye cyane, ushobora kuyarya nka salade cyangwa se ukayanyuza ku muriro gacye, mbese akaba ari imitura. Izo vitamini zirimo zose cyane cyane A, E na C ni ingenzi mu budahangarwa.
Izi ni imboga ziboneka henshi gusa benshi bazikoresha mu isombe. Zikize na zo kuri vitamin C. Zinakize kandi kuri beta-carotene, yongerera ubudahangarwa bwo guhangana n’indwara ziterwa na mikorobi. Kuziteka ntizishye cyane bituma vitamin A igumamo ahubwo bikagabanya oxalic acid. Ni imboga nziza kandi ku mwana uri kwiga kurya kuko ibibabi byazo nta dutsi dukomeye tubamo bityo bikoroshya igogorwa, no kuzisya cyangwa kuzinomba bikoroha.
7. Yaourt.
Nubwo kuyikoresha cyane atari byiza, ariko yaourt izwiho kuba ikungahaye kuri vitamin D. Yaourt iboneka bavanga amata n’imbuto nk’inkeri, pomme cyangwa ibindi, bikaba bituma iba nziza no ku mwana kuruta kumuha amata yonyine. Vitamini D nayo ifasha mu mikorere myiza y’ubwirinzi bw’umubiri wacu.
8. Ubunyobwa
Iyo tuvuga ubwirinzi, ntitwibagirwa vitamini E. Ubunyobwa rero mu bwoko bwabwo bunyuranye bukungahaye kuri iyi vitamin. Icyiza cyayo nuko yo ibikika mu mubiri, bityo ntibisaba ko warya ubunyobwa buri munsi. Kuko ibaye nyinshi nabyo si byiza. Kuburya 2 cyangwa 3 mu cyumweru birahagije.
9. Green tea/ thé vert
Thé vert ikungahaye kuri flavonoids, zikaba zizwiho gusohora imyanda mu mubiri. Si ibyo gusa kuko inifitemo L-theanine ikaba ifasha mu ikorwa rya lymphocytes T. Izi zizwiho guhangana na mikorobi cyane cyane virusi.
10. Ipapayi.
Buriya mu ipapayi imwe, usangamo 224% za vitamini C ukeneye ku munsi. Kuba birenze 100% ntibigutere ikibazo kuko vitamin C iyo ibaye nyinshi umubiri usohora idakenewe. Iyi vitamini izwiho kurwanya indwara ziterwa na mikorobi, kongerera ingufu umubiri, by’umwihariko kurwanya inkorora n’ibicurane.
Twavuze ko tuvuga 10 gusa ariko ntitwasoza tutanavuze ko atari ibi byonyine byongera ingufu z’ubwirinzi ahubwo hari n’ibindi nk’ibihwagari, inyama y’inkoko, ibyo kurya byo mu nyanja bizwi nka shellfish; twavugamo crabs, lobster na mussels.
Kwikinisha ni igikorwa cyo kwishimira ibyiza by’igitsina cyawe ariko uri wenyine.
Bitangira mu gihe umwana akiri muto hamwe aba atangiye kujya akinisha igitsina cye, gusa kuri we ntayindi ntego aba afite.
Ku bantu bakuru ho bikorwa hagamijwe kugera ku munezero wo kurangiza hadakozwe imibonano mpuzabitsina.
Abagabo, yifashisha ikiganza kimubangukiye agapfumbatiza igitsina cye akajya akubaho azamura amanura kugeza asohoye. Ku bagore akoresha urutoki cyangwa intoki, akajya akuba kuri rugongo, rimwe na rimwe akinjiza no mu gitsina, akorakora no ku mabere, kugeza yumvise ageze ku ndunduro y ibyishimo bye. Ndetse hari n’abifashisha ibintu bikoze nk’igitsina cy’umugabo, byaba ibigurwa cyangwa ibindi biteye nka cyo nka karoti, igitoki, umwumbati n’ibindi bibasha kwinjira mu gitsina.
Ese kwikinisha biterwa n’iki?
Impamvu nyamukuru itera kwikinisha ni ubwigunge no kuba wenyine. Ibi bikanajyana no kuba waba uri kure y’umufasha wawe, nko ku bantu bari mu butumwa cyangwa ingendo za kure kimwe n’abari mu nzu z’imbohe.
Indi mpamvu ni uguhemukirwa n’uwo wakundaga ugasigara wumva wakikemurira ikibazo uri wenyine
Kureba film za porno no kureba amafoto y abantu bambaye ubusa ni indi mpamvu ishobora gutera kwikinisha.
Kugira isoni no gutinya nabyo biri mu bitera kwikinisha, cyane cyane ku bahungu.
Gutinya indwara zandurira mu mibonano kimwe no gutera cyangwa guterwa inda nabyo bishobora gutuma umuntu yikinisha
Ku bagore gukora imibonano ntarangize bishobora kumutera kwikinisha kugirango arangize.
Kuribwa mu nda ni ibintu biba kuri buri muntu mu buzima, ugasanga bamwe barabyita ko ari inzoka zibarya, abandi bakavuga ngo ni amara nyamara kuribwa mu nda muri rusange biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye.
Ushobora kuribwa mu nda hose, cyangwa se ukaribwa igice runaka, niyo mpamvu mu gihe bibaye ngombwa ko ujya kwivuza uba usabwa kubwira muganga neza uburyo uribwamo kugirango abone aho ahera agusuzuma.
Muri iyi nkuru turarebera hamwe ibimenyetso bijyana no kuribwa mu nda, impamvu zishobora kubitera, ubutabazi bw’ibanze, n’igihe biba ari ngombwa guhita ujya kwa muganga.
Gusa ntabwo buri gihe uburyo uribwamo aribwo bwerekana ko uburwayi bworoshye cyangwa bukomeye, kuko no guherwamo n’ibiryo bishobora kugutera kuribwa cyane nyamara wafata ibituma ibiryo bikuvamo ugahita ukira bwa buribwe, mu gihe ushobora kuribwa buhoro cyane noneho wazisuzumisha bagasanga ni amara arwaye cyangwa se urwaye appendice.
Ibimenyetso bindi bijyana no kuribwa mu nda
Mu gihe uri kuribwa, bimwe muri ibi nabyo bishobora kwigaragaza:
Uburibwe bufata igice kinini cyo mu nda, ni ukuvuga hafi mu nda hose uhereye aho igifu gitereye kugeza hafi ku ruhago. Ibi akenshi biba biva kuri virusi zo mu gifu, igogorwa ryagenze nabi, cyangwa kugira ibyuka mu nda. Iyo uburibwe bwiyongera bishobora kuva ku mara yifunze
Hari igihe uburibwe buba buri mu gice kimwe gusa, butahimuka. Ubu buribwe akenshi buba buturuka ku nyama iherereye aho yarwaye, nk’igifu, appendice cyangwa uruhago
Uburibwe bumeze nk’ibinya cyangwa imbwa akenshi buherekezwa no guhitwa, ntabwo buba buteye ubwoba cyane kuko bwo akenshi buturuka ku gutumba no kugira ibyuka mu nda. Nubwo bushobora no kugutera kugira umuriro, ariko ntibirenza amasaha 24 akenshi bitarakira.
Hari uburibwe buba bumeze nk’ubuzenguruka, kandi butamara igihe kinini gusa bubabaza cyane. Buraza bukagufata ukumva ni ikintu kikugundiriye, bikarekura bikaza kugaruka gutyo gutyo. Akenshi biterwa n’utubuye two mu mpyiko no mu ruhago.
Uretse ibi bimenyetso bindi biherekeza kuribwa, bishobora kukwereka igice gifite ikibazo, ubusanzwe kuribwa mu nda biterwa n’impamvu zinyuranye
Iyo uribwa uruhande runaka, inyama yaho niyo iba irwaye
Impamvu zitera kuribwa mu nda
Hari impamvu zinyuranye zishobora gutera kuribwa mu nda. Gusa icy’ingenzi ni ukumenya igihe ari ngombwa kujya kwa muganga kuko hari igihe bitaba ari ngombwa.
Nyamara kandi rimwe na rimwe kuribwa mu nda bishobora no guturuka ku kibazo kiri ahandi mu mubiri nko mu gatuza cyangwa igice cyo hafi y’imyanya myibarukiro. Muri byo twavuga:
Niba uzi ko utarwaye umwijima cyangwa atari wo ugutera kuribwa wanywa ibinini bya paracetamol, gusa ukirinda kuba wanywa aspirin, ibuprofen cyangwa diclofenac keretse muganga agusuzumye agasanga atari igifu
Iyo bibaye ngombwa usabwa kujya kwa muganga
Ni ryari wajya kwa muganga?
Nubwo hari ighe wakikorera ubutabazi iwawe, nyamara hari ibyo utagomba kwihererana. Mu gihe ubonye kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso, wakihutira kujya kwa muganga :
Mu gihe uri gufata imiti ya kanseri
Kwituma byanze ahubwo ukaruka
Mu gihe uruka cyangwa wituma hakazamo amaraso
Iyo biherekejwe no kuribwa n’ibikanu, mu gatuza no ku ntugu
Iyo buje ako kanya ariko bufite ingufu nyinshi
Mu gihe uribwa mu bitugu hagati y’intugu bikagendana no kuruka
Iyo inda ikomeye kandi yabyimbye
Utwite cyangwa se ubikeka
Uherutse gukomereka ku nda
Uri kunanirwa guhumeka
Nanone kandi uzihutire kujya kwa muganga mu gihe:
Uburibwe burengeje icyumweru butagabanyuka
Mu masaha hagati ya 24 na 48 nta mpinduka ziri kugaragara ahubwo uburibwe bwiyongera ndetse hakaba haniyongereyeho kuruka no guhitwa
Kunywa amazi ni ingenzi cyane ku buzima, nubwo bizwi ko nta ntungamubiri afite nyamara ni ikinyobwa cy’ingenzi kandi cy’ingirakamaro mu buzima bwacu bwa buri munsi.
Amazi biratangaza ukuntu ari ingirakamaro kandi atarimo intungamubiri nyamara atariho natwe ntitwabaho. Mu bigize iyi si dutuye amazi niyo yihariye ubuso bunini ndetse no mu mubiri wacu wose 2/3 ni amazi. Si twe gusa dukenera amazi ngo tubeho kuko ibinyabuzima byose aho biva bikagera bibaho kuko amazi ariho. By’umwihariko mu mubiri wacu muri rusange, amaraso agizwe na 83% by’amazi ibisigaye bikaba ibindi nk’insoro, imikaya igizwe 75% n’amazi , ubwonko bukagirwa na 74% amazi naho amagufa ni 22% amazi.
Iyo duhumeka twinjiza umwuka mwiza wa oxygen hagasohoka gaz carbonique. Amazi niyo atuma uyu mwuka mwiza ukwirakwira mu mubiri bikanatera umubiri kongera ingufu.
Imikorere y’umubiri
Amazi atwara oxygen, intungamubiri hamwe n’imisemburo akabikwirakwiza mu mubiri ndetse akanaba inzira inyuzwamo imyanda, uturemangingo dupfuye bisohoka mu mubiri. Ibyo byose hamwe no gukoreshwa kwa enzymes na poroteyine bikenera amazi.
Kurinda umugongo
Umugongo wacu ufatiye ku ruti rw’umugongo rugizwe n’utugasire tugerekeranye. Utwo tugasire tugizwe ahanini n’amazi mo imbere (umusokoro) bityo kubura kwayo biri mu bitera kuribwa umugongo. Kuyanywa ni umwe mu miti ivura kuribwa umugongo
Kwituma impatwe, kurwara umutwe w’uruhande rumwe, kuribwa igifu byose biterwa no kubura amazi mu mubiri. Kuyanywa ni ukubyirinda no kubivura
Utubuye mu mpyiko
Mu kwirinda ko impyiko zikora nabi cyangwa zangirika ni byiza kunywa byibuze litiro 2 z’amazi buri munsi ku muntu ufite ibiro biri hejuru ya 70. Ayo mazi akamaro kayo ni ugusukura no gutuma impyiko zikora neza kuko imyunyu igeramo yivanga na ya mazi bigasohokana
Indwara z’umutima
Amazi atuma amaraso atembera neza akayarinda kwipfundika no kuvura bya hato na hato ndetse anatuma ibiyagize bitembera neza mu mubiri. Ibi rero bigira uruhare mu kurinda zimwe mu ndwara z’umutima
Rubagimpande
Iyi ni indwara ifata mu ngingo hakabyimba ndetse hakaryana. Aho amagufa ahurira ni ahantu hasaba guhora hari amavuta kandi hahehereye ari byo bituma gukubanaho kwayo iyo uhinnye bitayangiza. Ibi uzabigeraho nunywa amazi ahagije.
Abagore batwite n’abonsa
Umugore utwite aba afite ubundi buzima muri we imbere kandi ubwo buzima bukoresha ibyo yinjiza. Akenshi abagore batwite barwara hemorhoids, kwituma impatwe, kugira infection zinyuranye cyane cyane iy’umuyoboro w’inkari , ibyo byose kunywa amazi birabirwanya bihagije. Rero ni kimwe no ku mugore wonsa, kunywa amazi birinda umwana we kugomera.
Uruhu rwiza
Kurwara umwera, gusatagurika iminwa, kugira uruhu rukanyaraye byose byerekana ko mu mubiri wawe nta mazi ahagije arimo. Kuyanywa birabikurinda
Kongera ububobere
Ku bagore, kunywa amazi ahagije bituma ububobere bwo mu gitsina cyabo buba bwiza bityo bikarinda kuba yakomereka mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.
Nanywa urugero rungana rute
Ubusanzwe nta mazi menshi abaho. Gusa hari igihe, ushobora kuyanywa menshi bikagira ingaruka mbi nko mu gihe uyanywa mbere gato yo kurya, kuko bituma igifu cyuzura ukarya bike ubwo n’intungamubiri zikaba nke, ugakurizamo gutakaza ibiro. Gusa ibi biba byiza nanone ku bantu bifuza gutakaza ibiro.
Ariko hari ibipimo fatizo bigendeye ku biro nkuko biboneka mu mbonerahamwe iri hano hepfo.
Igipimo cy’amazi ku munsi, ukurikije ibiro
Icyitonderwa
Amazi avugwa hano ni amazi meza, atetse cyangwa yatunganyijwe ashyirwamo imiti. Ayanyuze mu ruganda nubwo ari meza ariko hari ibikurwamo n’ibyongerwamo bituma atakaza umwimerere, wayanywa mu gihe andi atabonetse.
Zirikana ko iyo unyoye ibindi binyobwa bidasembuye nubundi uba hari amazi winjije, bityo mu kunywa amazi ujye wibuka niba wananyoye igikoma icyayi cyangwa umutobe. Icyakora inzoga zo aho kuyongera ahubwo zirayagabanya niyo mpamvu mu gihe wazinyoye ugomba kunywa amazi menshi kugirango wirinde umwuma.
Imiti ikoreshwa mbere, mu gihe ndetse na nyuma babaga umurwayi igenda itandukana kuri buri murwayi, bitewe n’impamvu agiye kubagwa. Biterwa kandi n’aho ugiye kubagwa cg se indwara ufite.
Imiti ikoreshwa mu kubagwa ushobora kuyifata mbere cg se nyuma, bitewe n’ikibazo muganga ashaka gukuraho. Urugero imiti ya antibiyotike, ishobora gukoreshwa mbere mu rwego rwo kwirinda infection mu gihe uri kubagwa cg se nyuma yaho.
Mu gihe ugiye kubagwa ni ngombwa cyane kumenyesha muganga wawe, imiti yose waba uri gufata cg se iyo wafashe mu gihe cya vuba, mbere yuko ubagwa. Hari imiti imwe n’imwe ishobora guhindura imikorere y’ikinya, indi ikaba yatuma uva cyane mu gihe uri kubagwa.
Imiti ikoreshwa mu gihe ubagwa
Imiti ya antibiyotike
Antibiyotike ni ubwoko bw’imiti ikoreshwa mu kurwanya mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri, zishobora gutera infection. Zishobora gutangwa nk’ibinini banywa, cg se zigacishwa mu mutsi. Akenshi iyo ugiye kubagwa zishobora kunyuzwa mu mutsi, nubwo akenshi nyuma yaho ushobora guhabwa izindi zo kunywa.
Ubwoko bwa antibiyotike uhabwa bugenwa na muganga, bitewe n’aho ugiye kubagwa ndetse na bagiteri bagamije kukurinda. Zimwe mu ngero, twavuga:
Amoxicillin, Ampicillin, Levofloxacin, Cefazolin, Cefepime, Ceftriaxone na Vacomycin.
Imiti ya antibiyotike cg irwanya imyege (antifungal) igufasha kwirinda mikorobe zishobora kwinjira mu gihe ubagwa
Imiti irwanya imiyege (antifungals)
Iyi miti irwanya mikorobe zo mu bwoko bw’imiyege (fungal infections) mu mubiri, iy’ingenzi izwi ni candidiasis (yeast).
Iyi miti itangwa ari ibinini, inyuzwa mu mutsi, ishobora no kuba agafu bavanga n’amazi cg se amavuta bisiga.
Zimwe mu ngero z’itangwa ni; Metronidazole (flagyl), Nystatin na Amphotericin B
Imiti igabanya uburibwe
Imiti ikuraho uburibwe (analgesics), ni imwe mu miti yitabazwa cyane mu gihe cyo kubaga, ishobora gukoreshwa mbere cg se nyuma yo kubagwa. Iboneka mu buryo bwinshi ariko cyane cyane, ikunze gutangwa ni inyuzwa mu mutsi, gusa hari ibinini, iyo bacisha mu kibuno, niyo banywa y’amazi cg iyo bisiga igaca mu ruhu.
Imbaraga z’iyi miti zigenda zitandukanye, bitewe n’uburemere cg se ububabare bashaka gukuraho mbere cg se nyuma yo kubagwa.
Mu gihe ugiye kubagwa, ikinya ni ingenzi cyane, kuko bigoye ko ushobora kubagwa wumva. Imiti ikoreshwa nk’ibinya igiye itandukanye, bitewe n’uburyo ugiye kubagwamo.
Iyi miti ikoreshwa akenshi bagamije gukuraho kumva ikintu icyari cyo cyose mu gice runaka bashaka kubaga, akenshi iyi miti hari igihe itera no gusinzira ntubashe kumva umubiri wose.
Imwe mu miti ikoreshwa harimo;
Lidocaine, Propofol, Nitrous oxide (iyi ni gas akenshi abayitewe ibatera guseka no kwishima cyane), Isoflurane, Vecuronium n’indi.
Imiti irinda kuvura (anticoagulants)
Ubu ni ubwoko bw’imiti ikenerwa mu gihe uri kubagwa, ikaba irinda ko amaraso yavura. Iyi miti ni ingenzi cyane nyuma yo kubagwa. Kuko nyuma yo kubagwa amaraso aba ashobora kuba yavura, bityo akaba yahagarika kugenda, bigateza ibibazo bikomeye cyane.
Amatembabuzi acishwa mu mutsi (Intravenous fluids)
serum cg se IV fluids zihabwa benshi mu barwayi baba batabasha kunywa cg gucisha ibindi mu kanwa
IV fluids (benshi bakunze kwita serum) ziri mu byibanze bihabwa benshi mu barwayi bagiye kubagwa, ahanini kubera impamvu 2; mu rwego rwo gusimbura amatembabuzi aba yatakaye mu gihe cy’uburwayi cg se kongera amatembabuzi mu gihe umurwayi aba adashoboye kunywa nk’ibisanzwe. Amatembabuzi atangwa aba atandukanye, bitewe n’ibyo umurwayi uri kubagwa akaneye ndetse bishobora no kugenda bihinduka bitewe n’aho ndetse n’uburyo wabazwe.
Iyo abarwayi bashobora kunywa bisanzwe, aya matembabuzi acishwa mu mutsi muganga ashobora kuyareka cg se kuyagabanya.
Zimwe mu ngero za IV fluids:
Normal saline (0.9 Nacl)
Ringe lactate
Dextrose 5% (D5)
Electrolyte
Electrolyte ni bimwe mu bigize amaraso, bifasha mu mikorere itandukanye y’umubiri harimo no gutera k’umutima (ingero za electrolyte twavuga potasiyumu, kalisiyumu na manyesiyumu)
Mu rwego rwo kutagira nke mu gihe uri kubagwa, hari inyongera zitangwa ushobora kunywa cg se ukaba waziterwa mu mutsi.
Zimwe mu ngero; Calcium chloride, Magnesium chloride na Potassium chloride
Iyi ni imwe mu miti ikunze gukoreshwa cyane mu gihe cyo kubagwa, uretse iyi hari n’indi ishobora kwitabazwa nk’ikora ku bwonko igamije kwibagiza no kugabanya imikorere y’ubwonko.
Igihe cyose ugiye guhabwa umuti, ni uburenganzira bwawe gusobanuza icyo ukora ndetse n’uko ukora. Mu gihe ugiye kubagwa ni ngombwa kwibuka kumenyesha muganga wawe, imiti yose uheruka gufata.
Bagiteri ni mikorobi zitera indwara, ndetse buri mwaka amamiliyoni y’abantu arapfa biturutse ku ndwara zinyuranye ziterwa na zo.
Nubwo hari indwara zimwe ziterwa na bagiteri zivurwa zigakira byoroshye nyamara kandi hari izindi bagiteri zigira ubukana cyane ku buryo indwara zitera bigorana kuzivura ndetse zikaba ari zo zihitana abantu.
Muri iyi nkuru twaguteguriye urutonde rwa bagiteri mbi kurenza izindi, tunagaragaza indwara ziterwa n’izo bagiteri.
Bagiteri 10 mbi kurenza izindi
E. Coli
E.coli
Ku mwanya wa cumi tuhasanga iyi bagiteri yitwa E.Coli, ikaba ari bagiteri iboneka mu mara y’uwafashwe nayo. Akenshi itera ibisebe mu mara n’igifu ikaba izahaza cyane abakiri bato, abageze mu zabukuru kimwe n’abafite ubudahangarwa budakomeye
Akenshi uwo iyi bagiteri yagezemo apfa bitewe no kunanirwa guhumeka kuko imikaya ifasha mu guhumeka iba yafashwe n’ibinya bidashira.
Salmonella
Salmonella
Iyi nayo iri muri bagiteri zica ikaba iboneka mu buryo bubiri, S.enterica na S.typhi. iyi ya nyuma niyo itera indwara ya tifoyide, iyi ndwara buri mwaka ku isi ihitana abasaga ibihumbi 200. Kuyandura bituruka ku mwanda uwayanduye yitumye, n’inkari ze.
Vibrio cholera
Vibrio cholera
Iyi ni bagiteri izwiho kuba ariyo itera indwara ya cholera, ikaba indwara ikunze guturuka ku kunywa amazi arimo izi bagiteri cyane cyane ziba zazanywemo n’ibyo bantu bayirwaye bitumye ku gasozi nuko imvura ikabitembana mu mazi. Ikaba itera impiswi ari nayo ihitana abantu kubera gutakaza amazi menshi n’imyunyu mu gihe gito.
Nubwo urukingo rwayo rubaho, isuku ihagije ni ngombwa cyane cyane mu nsisiro.
Tetanus
Tetanus
Iyi iri mu ndwara zica vuba uwayanduye gusa amahirwe nuko urukingo rwayo rubaho kandi rukingirwa abana. Gusa iyo ukomerekejwe n’ikintu gikekwaho kuba cyari gifiteho bagiteri ya tetanus, urongera ugakingirwa. Mu gihe hari umuntu nyuma yo gukomeretswa n’ikintu kiriho ingese ugaragaje ibimenyetso birimo kunanirwa kwasama no kugira imikaya yikanya ku buryo budasanzwe (nk’ibicuro ariko ahantu henshi icyarimwe), agomba kujyanwa byihuse kwa muganga kandi akajyanwa muri urgence kugirango barebe ko bamuramira vuba.
Aspergillus
Aspergillus
Iyi bagiteri ikunze gufata ubuhumekero cyangwa amaraso ikahatera ubwandu. Iyo itavuwe neza kandi kare ishobora kuzana urupfu, ikaba ikunze gufata abarwayi ba kanseri kimwe n’abandi bafite uburwayi buhoraho kandi bugabanya ubudahangarwa bwabo. Iyi bagiteri ikunze gusakazwa na za climatiseur nuko ikibera mu bijyana umwuka ikororoka ari nako yanduza.
Staphylococcus
Staphylococcus
Iri ni itsinda ririmo za bagiteri nyinshi zinyuranye kandi ziteye ubwoba, ndetse kuri buri muntu ushobora kuhasanga bumwe muri bwo, gusa iyo ufite ubudahangarwa buzima ntacyo zigutwara. Ariko iyo bugabanyutse urarwara gusa imiti irahari yo mu bwoko bwa antibiyotike yagenewe kuvura izi ndwara. Gusa hari ubwoko bumwe butacyumva imiti, muri bwo twavuga MRSA (multidrug-resistant Staphylococcus aureus). Iyi izwiho gutera indwara y’ibisebe by’umufunzo, nuko igisebe kikanga gukira. Akenshi bigaturuka ku kuba warakoresheje imiti nabi mbere. Kuri ubu uburyo bumwe bwo kuvura ni ugufata inyo nzima bakazishyira mu gisebe zikarya ahantu hose harwaye (ahari amashyira n’ibindi) hagasigara ahazima gusa hagapfukwa ugahabwa imiti. Iyo ubu buryo ntacyo butanze ahari umufunzo hakurwaho.
Syphilis
Syphilis
Iyi bagiteri itera indwara ya mburugu, ikaba indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Kubera guhuza ibimenyetso n’izindi ndwara, usanga akenshi uyirwaye yivuza nabi ikaba yazamukomerera ikaviramo kumutera ubugumba . gusa mu gihe ikiri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri iravurwa igakira ariko mu cyiciro cya gatatu ho biragoye . muri iki cyiciro ishobora gufata umuyoboro munini w’amaraso nuko uko umutima uteye n’umutwe ukanyeganyega, nka kumwe uba uri guhondobera. Ibi rero bibyara urupfu. Kwirinda gukora imibonano n’uwo mutashakanye wanabikora ukibuka agakingirizo niyo ntwaro ya mbere.
Streptococcus
Streptococcus
Iri naryo ni itsinda ririmo amoko menshi ya za bagiteri. Harimo ubwoko butera indwara y’umusonga ndetse na mugiga ituruka kuri bagiteri. Buri wese agira izi bagiteri mu rwungano rw’ihumeka ariko iyo ubudahangarwa bugabanyutse niho indwara imufata ndetse ikaba ishobora no kumuhitana, iyo adatabawe vuba, cyane cyane abana bato n’abageze mu zabukuru
Tuberculosis
Igituntu
Ku mwanya wa 1 turahasanga bagiteri itera indwara y’igituntu izwi nka Mycobacterium tuberculosis, indwara nanubu igihitana imbaga nyamwinshi. Nkuko raporo ya OMS ibigaragaza, muri 2007 ku isi yose hari hariho abarwayi miliyoni 13.7, muri zo miliyoni 9.3 bari abacyanduye vuba kandi miliyoni 1.8 cyarabahitanye. Nubwo urukingo rwacyo rutangwa nyamara ntirukirwanya burundu nubwo OMS ntako itagira. Iyi ndwara aho ibera akaga nuko ishobora kwibera muri wowe itaragaragaza ibimenyetso. Gusa iyo ufashe imiti uko bisabwa urakira neza.
Mu gihe uri mu mihango, haba imihindagurikire itandukanye mu mikorere y’umubiri, niho usanga benshi bahanganye n’uburibwe, gucika intege, guhindura mood no kumva hari ibyo kurya ushaka kurusha ibindi.
Mbere y’uko ushaka ibindi byose, hari ibyo kurya umubiri uba ukeneye kurusha ibindi, akaba ariyo mpamvu ugomba kubyibandaho cyane mu gihe uri mu mihango.
Ibyo kurya ugomba kwibandaho mu gihe uri mu mihango
Umuneke
Imineke ni isoko nziza cyane ya potasiyumu na vitamin B6 zose umubiri ukenera mu kongera akanyamuneza. Ufasha kandi mu gutuma amara yinyagambura neza, bityo bikakurinda uburibwe mu gihe cy’imihango, kimwe no kurwanya guhitwa, ku bari n’abategarugori bakunze kugira ikibazo cya diarrhea mu gihe bari mu mihango.
Yogurt
Yawurute ifasha mu kurinda kuribwa uri mu mihango no gufasha igogorwa kugenda neza
Yogurt ni isoko nziza ya calcium, uyu munyungugu ufasha mu kugabanya bimwe mu bimenyetso by’imihango ibabaza no gutuma imikaya itikanya cyane bikaba byagutera uburibwe bikomeye.
Kubera ko yogurt zibonekamo kandi bagiteri nziza, bifasha mu igogorwa, bityo ikagabanya ibibazo ushobora kugira mu gifu mu gihe uri mu mihango.
Uretse yogurt, hari n’izindi mboga zibonekamo calcium z’ingenzi nka broccoli, kale ndetse na epinari.
Shokola zirabura
Shokola zirabura (dark chocolate) zizwiho kongera ibyishimo muri rusange. Izi shokola zirimo ibisohora uburozi mu mubiri, zikaba ndetse zikungahaye kuri manyesiyumu, ifasha mu kuringaniza umusemburo wa serotonin wongera ibyishimo.
Shokola yirabura yagufasha kongera akanyamuneza mu gihe uribwa mu mihango
Mu gihe wumva utameze neza cg se uri kuribwa uri mu mihango, shokola yirabura yagufasha kubirwanya no kumererwa neza.
Utubuto duto twuzuye
Utu tubuto ni isoko y’ingenzi ya manyesiyumu, igabanya kwikanya kw’imikaya. Ndetse tuba turimo na vitamin B na E zose z’ingenzi mu kurwanya umunaniro no kumva ubabaye.
Walnuts (harimo n’ubunyobwa muri iki cyiciro) zikize kuri omega-3 fatty acids zifite ubushobozi bwo kugabanya ububabare n’ububyimbirwe.
Sesame zifasha mu kugabanya uburibwe buturuka ku mihango. Zinc, calcium, vitamin B6 na manyesiyumu ibonekamo ifasha imikaya kwiyoroshya.
Ingano, utubuto tw’ibihwagari, almond n’utundi dutandukanye twose twagufasha guhangana n’ikibazo cy’uburibwe mu gihe uri mu mihango.
Amafi
Akungahaye cyane ku binure bya omega-3, bikaba bifasha cyane mu kugabanya uburibwe mu gihe uri mu mihango. Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagore bafata inyongera za omega-3 fatty acids bagira uburibwe bucye ugereranyije n’abasanzwe.
Mu gihe ujya ugira uburibwe mbere cg se mu gihe cy’imihango ni ngombwa gufata izi nyongera, ziboneka muri farumasi zitandukanye. Cg se ukaba warya amafi, nayo yagufasha kwirinda ubu buribwe no kubugabanya.
Imboga rwatsi
Mu gihe uri mu mihango, umubiri uba uri gutakaza amaraso ndetse n’ubutare. Niyo mpamvu ari ingenzi kongera urugero rw’ibikungahaye ku butare ufata mu gihe uri mu mihango. Bimwe mubyo kurya byagufasha harimo ibishyimbo, ushobora no gufata inyongera z’ubutare, ziboneka nk’ibinini muri farumasi.
Indwara nyinshi z’umutima ziterwa no gufata nabi umutima harimo no kurya indyo mbi
Dore amafunguro 7 ya mbere afasha umutima gukora neza
Pome/Apple
Hari imvugo ijya ivugwa “One Apple a day keeps the Doctor Away”, ni ukuvuga urubuto rwa pome 1 ku munsi rukurinda kurwara. Pome ni imwe mu mbuto zikungahaye mu ntungamubiri cyane zifasha kurwanya indwara z’umutima no kurinda indwara zishobora kuwibasira.
Bukize cyane kuri za vitamines n’ibitera imbaraga. Ubuki ubusanzwe ni umuti karemano ukomeye, ufasha mu gukomeza imikorere myiza y’umutima, bugafasha mu kugena umuvuduko ukwiriye amaraso agenderaho, no gukomeza imikaya y’umutima.
Ubuki bukiza cyane ku butare, manganese n’umuringa byose by’ingenzi cyane mu gukora amaraso.
Utubuto duto twuzuye ni amwe mu mafunguro afitiye umutima akamaro gakomeye, kuko tuwurinda gucika intege no gukomeza gukora cyane. Tuba dukungahaye kuri proteyine, ubutare, vitamin A na za B zitandukanye n’ibindi byinshi.
Tumwe mu tubuto twuzuye twavuga; ingano zuzuye n’umuceri (yose iba itarakurwaho agahu k’inyuma), soya n’ibigori.
Abakobwa bose bageze mu gihe cy’ubugimbi, baba bagomba kujya mu mihango ngaruka kwezi. Kuri bose siko ibara ry’imihango risa; hari abo iba itukura cyane, abandi ikaba ijya gusa na rose (pink). Nubwo bwose igihe ubonye hari imihindagurikire ku byerekeye imihango yawe, uba ugomba kugana kwa muganga, kumenya ibi byagufasha gusobanukirwa iby’ingenzi kuri buri bara ry’imihango ubona.
Akenshi umutuku uba werekana ko hari amaraso mashya ari kuza. Iri bara rikunze kugaragara cyane mu gihe uri kuva amaraso menshi, cyane cyane ku munsi wa mbere w’imihango. Umutuku werurutse, kenshi werekana amaraso akiri mashya, mu gihe umutuku wijimye werekana amaraso amaze igihe.
Ibara rya pink (cg rose)
Imihango ubona ifite ibara rya rose/pink biba bisobanuye ko ufite urugero ruri hasi rw’imisemburo ya estrogen. Akenshi bikunze kuba ku bari n’abategarugori bakora imyitozo ngorora mubiri cyane. Ibi ugomba kubyitondera cyane kuko urugero ruri hasi rwa estrogen rushobora gutera ibibazo bikomeye nka osteoporosis (indwara yo korohera cyane kw’amagufa no kuvunguka)
Niba ubona ari pink/rose ijya kweruruka bishobora kwerekana ikibazo cya zimwe mu ntungamubiri ubura, cyane cyane iyo biherekejwe no kugira imihango micye cyane.
Ibara ry’ikijuju (gray/grise)
Mu gihe ubona imihango yawe ifite ibara ry’ikijuju cg se ijya gusa n’igitaka, ni ikimenyetso cya infection ishobora guterwa n’imiyege (yeast infection) cg se bagiteri zabaye nyinshi (bacterial overgrowth). Akenshi ubu bwandu buba buherekejwe no kuribwa cyane, kuzana ururenda n’impumuro mbi wumva idasanzwe.
Mu mihango yawe ushobora kubonamo utubumbe duto cg se turinganiye, ibi ni ibisanzwe ntibikwiye kugutera ikibazo. Gusa igihe uzabona utwo tubumbe ari tunini bidasanzwe, ni ngombwa kugana kwa muganga. Ibi bishobora guterwa n’imisemburo itari ku rugero rukwiye, hari igihe muganga agusaba guhindura ibyo urya gusa, cg se akaba ari ikibazo gikomeye gishobora no kuba kanseri.
Mu gihe ugira imihango myinshi kandi ibabaza ni ngombwa kugana kwa muganga ukaba wakwisuzumisha
Niba ubona utu tubumbe ari twinshi bidasanzwe, ni ngombwa kwitabaza muganga ukaba wamenya impamvu yabyo.
Mu gusoza, ni ngombwa kwita kw’ibara ry’imihango yawe kuko ryerekana byinshi ku buzima bwawe. Igihe cyose ubonye ikidasanzwe ukaba wakwihutira kugana kwa muganga bakaba bagufasha birushijeho.
Nyamara uretse kuba ikirungo, umucyayicyayi ufite byinshi by’ingenzi umarira ubuzima bwacu nkuko tugiye kubibona. Ibi biterwa nuko tuwusangamo byinshi nka citral, , phenols, vitamin A, B1, B2, B3, B5, B6, B9 na vitamin C. Urimo kandi potassium, calcium, magnesium, ubutare, umuringa na zinc.
Akamaro ku buzima
Cholesterol
Umucyayicyayi ufite muri wo ingufu zo kurwanya ibinure no kugabanya igipimo cya cholesterol yo mu mubiri. Ubushakashatsi bwerekanye ko kuwunywa ku buryo bukwiye bigabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri. Si ibyo gusa kuko binafasha mu kurinda indwara z’umutima ziterwa na cholesterol nyinshi.
Gusukura
Kuko umucyayicyayi ufasha gusohora amazi mu mubiri, ufasha umubiri wacu mu gusohora imyanda n’uburozi. Ibi bigirira akamaro umwijima n’impyiko ndetse binagabanya uric acid izwiho gutera indwara ya goute; ibi bikorwa nuko wihagarika kenshi iyo wawunyoye, bikanafasha ubuzima bw’inzira y’igogorwa.
Cancer
Citral, ikinyabutabire kiba mu mucyayicyayi ifasha mu kurinda kanseri y’uruhu, ndetse inarwanya kanseri y’umwijima ikiri ntoya bigatuma itongera gukura. Inafasha mu kurinda kanseri y’amabere.
Staphylococcus aureus
Iyi mikorobi itera indwara zinyuranye mu mubiri wacu nk’ibibyimba, sinusite, n’indwara zo mu buhumekero. Amavuta avuye mu mucyayicyayi arimo phenols zifasha mu guhangana niyi bagiteri. Ushobora kuyasiga ku ruhu cyangwa kuyanywa, bikarwanya ubwiyongere bw’iyo mikorobi.
Ibibazo byo mu gifu
Indwara zinyuranye zifata mu gifu harimo iziterwa na Helicobacter pylori na Escherichia coli zirwanywa no gukoresha aya mavuta akorwa mu mucyayicyayi (yitwa essential oil, afite uko akorwa). Si ibyo gusa kuko icyayi urimo gifasha mu kurwanya ibisebe mu gifu, guhitwa, isesemi no kubabara mu nda.
Mu gihe wabuze ibitotsi kunywa icyayi kirimo umucyayicyayi bizagufasha
Kudasinzira
Umucyayicyayi ufasha mu gutuma imitsi n’imikaya ifasha mu gusinzira ikora neza. Kuwunywa mu cyayi bifasha gusinzira neza.
Ibibazo byo guhumeka
Umucyayicyayi ukoreshwa cyane mu buvuzi buzwi nka Ayurvedic mu kuvura inkorora n’ibicurane. Kuba wifitemo kandi vitamini C bituma ufasha mu koroshya mu mihogo no gufungura mu mazuru kimwe no kurwanya ibimenyetso bya asima.
Umuriro
Nubundi mu cyongereza bawita fever grass kubera ingufu zawo mu kurwanya umuriro. Kuwukoresha muri ayurvedic medicine wiyuka mu byuya, birwanya umuriro vuba.
Ushobora no kugura amajyani akoze mu mucyayicyayi
Indwara zandura
Umucyayicyayi kandi wifashishwa mu kurinda mikorobi. Ukoreshwa mu kuvura ibimeme, ibifaranga, ibihushi n’izindi ndwara zose ziterwa n’imiyege.
Teyi (izwi nka romarin mu gifaransa cg rosemary mu cyongereza), ubusanzwe abenshi tuyizi ikoreshwa mu guteka umuceri, icyayi, n’ibindi. Nyamara kandi uretse kuba ari ikirungo ni n’umwe mu miti wagufasha mu krwanya no kwirinda indwara zinyuranye.
Teyi ifasha mu gutekereza neza no kwibuka cyane
Akamaro ka teyi ku buzima
Ifasha mu kwibuka cyane no kongera ubwenge:
Akamaro kayo; ifasha ubwonko kwibuka cyane ibyo wabonye, ndetse no gufata mu mutwe. Ni umuti mwiza no kubageze mu izabukuru kuko ubarinda gutakaza ubushobozi bwo kwibuka, n’indwara zibiturukaho nka Alzheimer cg izindi zitera gusaza k’ubwonko.
Guhorana akanyamuneza no kurwanya stress:
impumuro yayo ivugwaho kongera akanyamuneza, no kurwanya guhangayika kwa hato na hato bya buri kanya. Ibibabi byayo kimwe n’amavuta ya teyi bikunda kwifashishwa mu buvuzi buzwi nka aromatherapy, mu kurwanya stress no gutuma umubiri umererwa neza.
Ituma amaraso atembera neza:
ikora mu gukangura umubiri, itera ikorwa ry’uturemangingo tw’amaraso dutukura, ituma abasirikare b’umubiri bagira ingufu bakaniyongera, no gutuma amaraso atembera neza muri rusange mu bice bitandukanye by’umubiri. Ibi bituma umwuka mwiza ukwira hose mu ngingo, bityo zikarushaho gukora neza. Si ibyo gusa kuko uko amaraso arushaho gutembera neza mu mubiri, ni nako intungamubiri zigera mu mubiri aho zagenewe kujya.
Kurwanya ububabare:
Kuva cyera iki gihingwa cyagiye kitabazwa nk’umuti ukiza ububabare, aho ibibabi byayo byagiye bikoreshwa mu kuvura ububabare bisigwa ahababara. Niba ujya ugira uburibwe mu gice kimwe cy’umutwe (bizwi nka migraine), ibibabi byayo bishobora kugufasha.
Impumuro nziza mu kanwa:
teyi ifite ubushobozi bwo kurwanya mikorobe, bityo igakora nk’umuti mwiza urwanya impumuro mbi mu kanwa.
UKO BIKORESHWA: Fata ibibabi ubicanire mu mazi uyungurure ujye uba ariyo ukoresha woza amenyo (ibi ntibivuze ko ugomba guhagarika indi miti y’amenyo ukoresha), hanyuma unayajundike mu gihe cy’iminota 5 ucire (biba byiza mbere yo kuryama nijoro kuko nibwo mikorobe ziyongera cyane mu kanwa).
Kugabanya uburibwe bw’igifu:
teyi ni umuti mwiza ugabanya uburibwe bw’igifu, constipation, kugira ibyuka mu nda (bimwe bivuga tukibeshya ko ari inzoka) ndetse no kwituma impatwe. Gukoresha teyi mu byo kurya (cg kunywa) bikugabanyiriza ibibazo bitandukanye mu rwungano ngogozi.
Kuvana uburozi mu mubiri:
teyi ifasha mu gusohora imyanda n’ubundi burozi mu mubiri binyuze mu nkari. Mu kongera uburyo umubiri usohora amazi (binyuze mu nkari), bituma n’umunyu mwinshi, indi myanda kimwe n’ubundi burozi nabyo bisohoka. Teyi burya inarinda umwijima; ku bantu barwaye cirrhosis ifasha mu kuyigabanya no gukiza umwijima vuba igihe urwaye.
Irinda uruhu:
teyi ituma uruhu rudasaza, rugahorana itoto. Ibi bijyana no kurinda uruhara no gupfuka imisatsi; hano ukuba ibibabi byayo mu mutwe.
Irinda kubyimbirwa:
kubera ibiyigize; carnasol na carnosic acid birinda kubyimbirwa bikomeye biyiha ubushobozi bwo kurinda rubagimpande no guhururwa mu mitsi kimwe no kubyimbagara mu ngingo. Ibi bikaba byakurinda indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso, kubyimba ingingo, cg izindi ndwara zibasira ingingo nka atherosclerosis.
Icyitonderwa
Abagore batwite kimwe n’abarwaye umuvuduko w’amaraso ukabije ntibemerewe gukoresha teyi. Icyakora kuyinywa mu cyayi ari nkeya babikora kimwe no kuyirunga. Aha ariko ugomba kugisha inama muganga.
Ikindi kuyikoresha ari nyinshi bitera uburyaryate. Amavuta yayo ntagomba kunywebwa, akoreshwa gusa mu kuvura ku ruhu.
Bajyaga badushuka tukiri abana ngo imbuto zayo zizatumera mu nda, ngo iyo uyariye wituma impatwe, n’ibindi byinshi binyuranye. Gusa amapera ni rumwe mu mbuto zifite intungamubiri zinafatiye runini ubuzima bwacu.
Nizo mbuto ahari zidahenda ku isoko ndetse usanga zarimejeje ahantu henshi kuko naho witumye waziriye ziramera!
Akamaro mu mubiri
Imbonerahamwe yerekana ibigize ipera muri 100g
Amapera ari mu mbuto z’ingenzi zikize kuri vitamini C. Ubushakashatsi bwagaragaje ko amapera akubye 4 vitamini C iboneka mu macunga. Iyi vitamini izwiho kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri wacu ikanawurinda indwara ziterwa na mikorobi.
Arinda ibyago byo kurwara kanseri zinyuranye. Ibi biterwa nuko arimo lycopene, quercetin, na ya vitamini C byose bizwiho kurwanya kanseri. By’umwihariko azwiho kurwanya kanseri ya porositate n’iy’amabere
Bitewe nuko amapera akize kuri fibre ni imbuto nziza ku barwayi ba diyabete. Nubwo aryohera ariko arimo isukari nkeya kandi za fibre zifasha kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso
Amapera aringaniza igipimo cya sodiyumu na kalisiyumu mu mubiri bityo akaba meza mu kurinda umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Ikindi ni uko afasha mu kugabanya cholesterol mbi izwiho kongera ibyago byo kurwara umutima, ahubwo agafasha mu kongera cholesterol nziza
Amapera yitwa ay’umweru, nayo abaho
Ipera rimwe gusa riguha 12% bya fibre ukeneye ku munsi bityo amapera ni meza mu gufasha igogorwa ry’ibiryo. Ibi biyaha ingufu zo kurwanya kwituma impatwe, bitandukanye nibyo bayavugaho ko ahubwo atera kwituma impatwe.
Kubera vitamini A irimo amapera azwiho gufasha mu mikorere myiza y’amaso. Ntarinda kutareba neza gusa ahubwo anatuma amaso areba neza cyane. Afite ubushobozi bwo kurinda indwara y’ishaza no kutareba neza.
Ku bagore batwite amapera abongerera vitamini B9, twabonye ko ari nziza mu gufasha umwana uri mu nda akazakura neza, adafite ibibazo mu mikorere y’umubiri we.
Ibibabi by’amapera bizwiho kurwanya indwara zinyuranye z’amenyo. Si ibyo gusa kuko binarinda kubyimbirwa bikanica mikorobi zinyuranye. Ku bw’ibyo rero kubihekenya no kunywa amazi yabyo birwanya kubyimba ishinya, ibisebe byo mu kanwa no kuribwa amenyo ndetse gukaraba amazi wabicaniriyemo bivura iminkanyari bikanasukura mu maso.
Ibibabi byayo bivura inkorora
Niba wakoze ukananirwa cyane, uriye amapera wumva stress igiye. Biterwa na magnesium ibamo izwiho kuruhura imikaya, no kugarura akanyabugabo mu mubiri.
Mu mapera dusangamo vitamini B3 na B6 zizwiho kugirira akamaro bwonko bikaruhura imitsi
Amapera mabisi azwiho gufasha mu gutakaza ibiro. Iyo uyariye ku bwinshi bikurinda kurya cyane kandi iyo ari mabisi nta sukari nyinshi iba irimo.
Umutobe w’amapera adahiye kimwe no guhekenya ibibabi byayo bizwiho kuvura inkorora n’utundi turwara duterwa na virusi. Bifasha mu kubasha gusohora igikororwa kandi ibihaha bigahumeka neza
Ipera rimwe ku munsi ryagufasha guhorana itoto!! Ibi wabigeraho bitewe nuko kuba akize kuri vitamini A, Vitamini C na antioxidants nka carotene na lycopene. Ibi birwanya iminkanyari ku ruhu.
Twayavugaho byinshi kuko anazwiho kurwanya igicuri n’indwara zifitanye isano na cyo, no kurwanya indwara zinyuranye ziterwa na bagiteri.
Umutobe wayo ni ingenzi
Ibyo kuzirikana
Amapera ni zimwe mu mbuto zizwiho kudateza ibibazo mu mubiri. Gusa nkuko mu gifransa bavuga ngo “tout excès est mauvais”, si byiza kuba wayarya kugeza aho wumva ubuze amahwemo. Rya ayo wumva ushoboye, atatu kugeza kuri atanu arahagije, uretse ko na rimwe buri munsi rihagije kuguha ibyo ukeneye muri yo.
Umwana utarageza ku mezi 10 ntiyemerewe kuyahabwa. Uyagejeje nawe ahabwa umutobe wayo cyangwa igipondo cyayo n’izindi mbuto, ariko utubuto ukadukuramo
Muri rusange imiti yose irwanya uburibwe ikanabyimbura yaba idakoze mu misemburo (NSAIDs) cyangwa ikoze mu misemburo (steroids).
Imiti irwanya ikirungurira, no kugugara
N’ubundi ibi byose ntibyakubaho mu gihe utariye kuko ikirungurira kiza nyuma yo kurya ndetse no kugugara mu nda biza na byo ari uko wariye.
Ni byiza rero kuba iyo miti ibivura wayifata uri kurya cyangwa se umaze kurya ako kanya.
Muri yo twavuga actimag, Gaviscon, Maalox, Gastricid, Bicarbonate, n’indi ikoreshwa kuri ubu burwayi
Ni byiza gufata maalox uri kurya cyangwa umaze kurya
Imiti ivura mu kanwa
Uburwayi nk’ubugendakanwa cyangwa se kurwara ishinya no mu kanwa muri rusange usanga akenshi buvurwa n’imiti isigwa mu kanwa cyangwa se ijundikwa ikaniyunyuguzwa mu kanwa. Uramutse uriye umaze kuyikoresha urumva ko ibyo urya byayihanagura aho iri.
Muri yo twavuga hextril, nystatin y’amazi, miconazole isigwa mu kanwa, n’indi yose isigwa mu kanwa.
Hextril ugomba kuyifata umaze kurya kugirango itinde mu kanwa
Gutuma umuti ujya mu maraso neza
Hari imiti bisaba ko kugirango umubiri ubashe kuyikoresha neza ari uko mu nda haba harimo ibyokurya. Ibi bigatuma umubiri uyinjiza uko yakabaye, nta na mucye wangiritse.
Muri iyo miti twavugamo coartem ikoreshwa mu kuvura malaria, ndetse n’imiti irwanya ibyuririzi bya SIDA ariyo ritonavir, saquinavir na nelfinavir.
Imiti nka ritonavir ni byiza kuyifata wariye
Gufasha umubiri kugogora neza
Imiti irwanya diyabete, iyo ari inyobwa ni byiza kuyifata mu gihe cyo kurya kugirango wirinde ko igipimo cy’isukari cyaza kuzamuka nyuma yo kurya ndetse no kwirinda ko cyamanuka cyane.
Imiti nka glucophage ni byiza kuyifata uri kurya
Ihabwa abarwaye impindura idakira ikunze kuba ari nyongera za enzymes ni byiza kuyifata uri kurya kugirango igirire akamaro umubiri ko kubasha gutunganya ibivuye mu byo wariye.
Icyitonderwa
Hano ntabwo imiti yose igomba gufatwa ari uko wariye cyangwa uri kurya tuyivuze. Niyo mpamvu igihe cyose ugiye gufata umuti muri farumasi usabwa gusobanuza umuhanga mu by’imiti uhasanze ibyerekeranye n’uwo muti byose.
Indwara y’ifumbi y’amenyo ni indwara yo kubyimbirwa kw’ishinya, kenshi iterwa na infection ituruka kuri bagiteri. Iyo itavuwe hakiri kare, ishobora kuba indwara ikomeye cyane yo gutangira guhunguka kw’ishinya n’amenyo (periodontitis), izi ndwara zombi ni zimwe mu ndwara zikunda kuzahaza abantu batandukanye ku isi hose.
Indwara y’ifumbi igaragara mu byiciro bitandukanye; iyo ugifatwa, ishinya irabyimba hanyuma igatangira kuva amaraso. Ibyo bishobora kuba mu gihe woza amenyo, cyangwa amaraso akava nta mpamvu igaragara ibiteye.
Indwara y’ifumbi iterwa n’iki?
Indwara y’ifumbi iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri, ahanini zigenda zihoma ku menyo; zibasira aho ishinya ihurira n’amenyo, ibi akenshi biterwa n’utuntu tugenda dusigara mu kanwa nyuma yo kurya ntiwoze amenyo. Iyo zitavanyweho, zishobora gutuma ishinya ibyimba.
Uko iminsi igenda ihita, ishinya itangira gutandukana n’iryinyo, ibyo bigatuma za mikorobe zitangira kororokera hagati y’amenyo n’ishinya, nuko igatangira kwangirika. Iyo mikorobe zikomeje kwirundanya ku ryinyo cyangwa munsi yaryo, zikora urubobi ku ryinyo, nuko bagiteri zikarutwikira. Nyuma y’igihe rurakomera rukarushaho gufata ku ryinyo, ntirupfe kuvaho byoroshye cyereka igihe hitabajwe abaganga.
Mu gihe amenyo yawe yatangiye kugaragaza urubobi ni ngombwa kugana kwa muganga
Ifumbi iyo itavuwe neza bishobora gutera ibibazo bikomeye ku menyo, aho atangira gutandukana n’ishinya. Si ibi gusa kuko binatera ikibazo indi mikaya ifashe amenyo n’urwasaya, nuko amenyo agatangira korohera cyane no kuba yahunguka cg akangirika bikomeye, kuburyo hitabazwa abaganga b’amenyo mu kuyakuramo.
Akenshi ibimenyetso byuko yabaye nyinshi bibanzirizwa no gususumira ku buryo budasanzwe, ibi bikaba byakurikirwa n’urupfu uramutse utabifatiranye hakiri kare.
Kwibanda kuri bagiteri nziza zifasha mu igogorwa ukirinda bagiteri mbi (ziboneka mubyo kurya byanduye)
Guha umubiri wawe intungamubiri zihagije, zifasha urwungano ngogozi mu kwiyuburura no gukora neza
Ibyo wakora ugahorana amara akora neza
Kunywa amazi ahagije
Amazi ni ubuzima. Abantu banywa amazi ahagije ntibakunze kugira ibibazo mu rwungano ngogozi rwabo.
Amazi ni ingenzi cyane ku mikorere y’inzira y’ibiryo, afasha mu gutuma ibyo turya bibasha guca neza mu rwungano ngogozi no gufasha gusohora imyanda binyuze mu byo wituma cg unyara.
Afasha mu gucagagura ibiryo, bityo bikorohera umubiri kwinjiza intungamubiri. Afasha mu koroshya ibyo wituma bityo ntibibe bikomeye cyane ndetse akaringaniza urugero rwa pH mu mubiri.
Ibyo kurya bikungahaye cyane kuri fibres, bifasha mu gusohora imyanda no gutuma ibinyura mu rwungano ngogozi bibasha gucamo neza. Gusa na none, mu gihe ufite ibibazo mu rwungano ngogozi nk’igihe urwaye igifu cg amara yawe adakora neza, kurya ibikungahaye kuri fibre byinshi bishobora kwangiza urwungano ngogozi no gutuma bagiteri ziyongera cyane mu mara mato.
Haranira kurya imboga buri gihe ku ifunguro ryawe. Imboga nka dodo, karoti, amashu na epinari ziraboneka cyane.
Ikindi ugomba guharanira ni ukurya ibinure byiza, ukirinda ibyo kurya byatekeshejwe amavuta amaze igihe cg se mabi.
Gufata probiotics
Probiotic zongera urugero rwa bagiteri nziza mu mara
Kugira ngo ubashe kugira amara akora neza, gufata probiotics mu byo kurya byawe ni ingenzi.
Probiotics zifasha mu kongera urugero rwa bagiteri nziza mu mara, izi bagiteri zigafasha mu kugenda neza kw’igogorwa no kwinjiza intungamubiri. Iyo urugero rwa bagiteri nziza ruri hejuru mu mubiri, bigabanya bagiteri mvi, bigafasha no gusohora imyanda myinshi.
Zimwe muri probiotic ushobora kubona byoroshye harimo yogurt, ikivuguto na kombucha. Hari ibinini biboneka muri farumasi, ushobora kwigurira, gusa ugomba kubanza gusobanuza muganga mbere yo kubikoresha.
Green tea irimo intungamubiri zitwa polyphenols zifasha mu kongera bagiteri nziza mu mara, no kugabanya imbi. Polyphenols zifasha no kugabanya ububyimbirwe mu mubiri muri rusange.
Tangawizi ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’amara. Irekura imikaya y’amara, bityo ikagabanya ibyuka no kwikanya (aribyo benshi bita inzoka zivuga). Yitabazwa cyane mu igogorwa, yihutisha inzira y’ibiryo kuva mu gifu kugira mu mara mato. Tangawizi yongera kandi ikorwa ry’amacandwe, igikoma cya bile na enzymes nyinshi zitabazwa mu igogorwa ry’ibiryo.
Gusinzira bihagije
Gusinzira bihagije bifasha mu kwirinda ibibazo bitandukanye mu rwungano ngogozi. Ushobora kuba warabonye ko mu gihe udasinzira neza, utangira kugira ibibazo mu gifu n’amara.
Utunyabuzima duto cyane (microbiome) tuba mu mara, dukora tukanasohora myinshi mu misemburo ifasha mu kugena mood no gutuma usinzira neza. Imwe mu misemburo ikorwa harimo cortisol, leptin, insulin, melatonin na serotonin.
Ibinyomoro (tree tomato cg tamarillo) ni urubuto rw’ingirakamaro kandi rwiza, ruryohera rukagira na aside, kandi rushobora kwera ahantu hato, nko mu busitani.
Ibinyomoro byatangiye guhingirwa muri amerika y’amajyepfo. Siho byera gusa cyane kuko no mu Rwanda, afurika y’epfo, Australiya na New Zealand (iza ku mwanya wa mbere) ari bimwe mu bihugu byeramo cyane.
Biri mu moko 3; hari ibitukura (ibi nibyo bizwi cyane mu gace duherereyemo), iby’umuhondo ndetse n’ibifite ibara rya zahabu
Ibinyomoro biboneka mu mabara atandukanye
Ibinyomoro bikungahaye kuki?
Ikinyomoro kibamo:
Vitamine A na carotenes biboneka cyane mu binyomoro by’umuhondo, naho iby’umutuku bibonekamo anthocyanin kurusha andi moko
Vitamin C na E
Vitamine B zitandukanye; harimo B1, B2 na B6
Citric acid n’indi yitwa malic acid nayo ibonekamo ku bwinshi
Potasiyumu
Akamaro k’ibinyomoro ku buzima
Ibinyomoro bikungahaye kuri potasiyumu cyane. Potasiyumu izwiho kugabanya ibibazo bishobora guterwa n’umunyu mwinshi (sodium), harimo gufasha umutima gutera neza no kugabanya umuvuduko w’amaraso ndetse no kuringaniza amatembabuzi aba mu turemangingo. Bituma ibinyomoro biba imbuto z’ingenzi mu kurwanya indwara zimwe na zimwe z’umutima
Vitamine B zitandukanye zirimo ku rugero; harimo B1, B2 na B6. Izi vitamine zose zifasha mu mikorere y’umubiri, kubona neza, mu kugira imbaraga mu mubiri ndetse no gukorwa kw’imisemburo itandukanye
Ibinyomoro (cyane cyane ibitukura) bibamo ibyitwa “anthocyanin” bizwiho kurinda indwara nyinshi zitandukanye cyane cyane iza kanseri. Kubera izi mbuto zikize kuri vitamini A, zirakenewe cyane mu kugufasha kubona neza kw’amaso
Bimwe mu binyabutabire bigize ikinyomoro; polyphenolic, flavonol na anthocyanidin, bigaragara cyane ku gice cyegereye inyuma ubushakashatsi bwerekana ko zifasha mu kurwanya indwara zitandukanye, bwerekana kandi ko ibinyomoro bikize kuri aside igira uruhare mu kurwanya diyabete, yitwa chlorogenic acid, ikaba ifasha mu kugabanya isukari mu maraso ku barwayi ba diyabete yo mu bwoko bwa 2
Bifasha mu kugabanya ibiro. Bikora gute? Ushobora kubikoresha nka salade, ukabirya byonyine cg ugakora umutobe wabyo. Kubera aside igaragara muri izi mbuto bifasha mu gutwika ibinure mu mubiri, ubifatanyije no gukora imyitozo wagabanya ibiro byinshi mu gihe gito
Umutobe w’ibinyomoro ufasha mu gusukura umubiri cyane, no kubuza kwinjira mu mubiri kw’amavuta mabi.