Imbuto za roza zifitiye akamaro kanini umubiri

0
2461

Benshi ushobora gusanga batanazi ko amaroza agira imbuto. Niba uri mu batari babizi, ni cyo gihe ngo umenye ko bya biti byeraho indabo za roza iyo indabo zishaje zigahunguka hazaho imbuto. Izi mbuto ziboneka mu mabara anyuranye nkuko n’indaboziba mu mabara anyuranye gusa akenshiziba umutuku cyangwa umuhondo.

Izi mbuto rero ni ingirakamaro mu mibiri yacu dore ko tuzisangamo intungamubiri zinyuranye. Muri zo twavuga vitamin A, B zinyuranye, C, E n’imyunyungugu nka kalisiyumu, ubutare, potasiyumu, manganese, magnesium, silicon, zinc, selenium na soufre.

Hanabonekamo kandi lycopene, pectin, lutein na beta-carotene utibagiwe flavonoids na carotenoid.

 

Akamaro k’imbuto za roza ku buzima

 

  1. Kurinda indwara z’akarande

Za carotenoids, flavonoids na polyphenols  dusanga mu tubuto twa roza ni bimwe mu bifasha umubiri gusohora imyanda n’uburozi. Iyi myanda n’uburozi byangiza uturemangingo-fatizo twacu bikaba byatera kanseri zinyuranye. Utu tubuto rero dufasha mu kurinda kanseri, indwara z’umutima no gusaza imburagihe.

  1. Kugabanya Cholesterol

Bya binyabutabire dusanga mu tubuto twa roza bigira uruhare mu kugabanya cholesterol mbi bityo bikarinda kuba warwara indwara z’umutima, stroke n’izindi zifata imiyoboro y’amaraso.

  1. Kongerera ingufu ubudahangarwa

Nkuko twabibonye mu mbuto za roza dusangamo vitamin C iyi ikaba ku isonga mu gutuma ubudahangarwa bw’umubiri bukomera. Iyi vitamin ituma insoro zera zikorwa ku bwinshi kandi ikaba ingenzi mu kurinda asima n’izindi ndwara z’ubuhumekero nk’inkorora n’ibicurane.

Izi mbuto zihangana na diyabete zikanongera ubudahangarwa
  1. Guhangana na diyabete

Izi mbuto zibasha kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso bityo zikaba ari nziza mu gufasha abarwaye diyabete kuko ziringaniza igipimo cya insulin na glucose.

  1. Gufasha mu igogorwa

Za aside zinyuranye zibonekamo na ya pectin bizwiho gufasha mu kunyara no kwituma. Bifasha mu gusohora umunyu udakenewe ndetse n’ibinure. Bifasha kandi igogorwa bityo bikarinda gutumba umaze kurya no kuzana ibyuka mu nda.

 

  1. Uruhu rwiza

Ntawe utifuza kugira uruhu rwiza kandi rucyeye. Mu mbuto z’iroza dusangamo ibinyabutabire binyuranye bifasha kurinda iminkanyari bigafasha kugira uruhu rufite itoto. Si ibyogusa kuko bifasha gukira ibikomere vuba  n’ubushye.

Ni imbuto zitukura kandi zirimo umutobe
  1. Gufasha amaraso gutembera

Muri za mbuto dusangamo ubutare bukaba buzwiho kuba ishingiro mu ikorwa ry’insoro zitukura. Bityo izi mbuto zafasha umubiri wawe kutagira indwara yo kubura amaraso kandi bigafasha umubiri kugira oxygen ihagije bityo bigafasha mu mikorere yawo.

  1. Gufasha amagufa gukomera

Ya vitamin C kandi izwiho gutuma hakorwa collagen. Iyiikaba izwiho kurinda amagufa kwangirika cyane cyane ku bageze mu zabukuru bikayafasha kugumana ireme nogukomera.

 

Ni gute izi mbuto ziribwa?

Imbuto za roza ziribwa mu buryo bunyuranye.

Bwa mbere ushobora kuzisarura ugahita unyunyuza umutobe wazo, gusa hano usabwa kutarya nyinshi kandi ukibuka kunyunyuza neza ku buryo hasohoka umutobe gusa

Bwa kabiri urazisarura, ukazisatura ugakuramo utubuto ukatujugunya noneho ibisigaye ugashyira mu isafuriya ugacanira. Wakoramo icyayo cyangwa se umutobe byose birashoboka. Icyayi ukinywa kigishyushye naho umutobe uramimina ukabika gusaho bigusaba kuba wakoresheje imbuto nyinshi kugirango ubone umutobe uhagije.

Icyayi cy’izi mbuto ni cyiza

Ushobora kandi no gucanira noneho ukiyuka ibyuya byazo cyane cyane mu gufasha uruhu no kuvura ibicurane

Amajyani akorwamo nta caffeine iba irimo

Icyitonderwa

Izi mbuto iyo uziriye nabi ukanaryana utubuto tw’imbere dore ko tuba dufite utumeze nk’utwoya bishobora gutera uburyaryate ku rurimi. Usabwa kwitonda.

Zirikana ko utu tubuto inyoni zidukunda nujya kudusarura wibuke kuzisigira nyamuneka ntuzicure.