Imikurire y’umwana kuva avutse kugeza yujuje umwaka 

2
42903
Umwana akura muri byose

Umwana akenshi mu mwaka we wa mbere niho agira imikurire n’impinduka zidasanzwe. Ni mu gihe kuko niho yiga kwicara, kurya, kugenda no kuvuga. 

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imikurire y umwana kuva avutse kugeza agejeje umwaka, turebe icyo ababyeyi bagomba kwitaho, inshingano zabo n igihe bagana ivuriro bitewe n impinduka babonye.

Umwana akura mu byiciro binyuranye nkuko tugiye kubireba.

  • Mu gihagararo.

Hano umwana akura mu buryo butangaje cyane. Yiyongera mu burebure, ibiro ndetse burya umutwe we nawo urakura ku buryo nyuma y’ukwezi avutse wibaza niba uwo mutwe ariwo wanyuze hahandi bikakuyobera.

  • Mu bwonko.

Muri iki gihe niho umwana agira ibyo amenya akabyigana ndetse akanabyibuka. Niho amenyera ijwi rya nyina cyangwa abo babana, niho asekera umuntu (igisekeramwanzi), ndetse ni naho atangira kwigana ibyo abonye ukora.

  • Amarangamutima.

Muri iki gihe niho umwana atangira kugaragariza amarangamutima ye ndetse nuko afata abantu. Niho agutegera amaboko ngo umuterure, niho umwe amuterura akarira undi yamuterura agaseka. Niho kandi atangira kugaragariza ibimubabaje arira, ikimunejeje agaseka.

  • Ururimi no kuvuga.

Ururimi mukoresha mu rugo, nirwo atangira kuvuga yigana. Igitangaje nuko ushobora kumwigisha indimi zindi agakura azivuga zose neza. Nk urugero niba ababyeyi mukoresha igifaransa naho abo mumusigira bakoresha Icyongereza, azakura avuga izo ndimi zose kandi azi kuzitandukanya.

  • Gukoresha ingufu.

Umwana ni muri iki gihe yiga kwicara, gukambakamba, guhaguruka no kugenda. Ibi byose byerekana ko afite ingufu kandi ari kuzikoresha.

akura mu bwenge n igihagararo

Gusa aha twibutse ko abana bose badakura kimwe. Ntibizagutangaze uwawe yujuje umwaka atarahaguruka ariko azi kuvuga, mu gihe uw’umuturanyi yujuje umwaka azi kuvuga ariko na we no gukambakamba ari ikibazo. Buri mwana agira icyo akuramo vuba, n’icyo asyigingiramo. Gusa ibyo tuvuze muri rusange biba mu mwaka wa mbere.
Ariko nk’abana bavutse batagejeje igihe, kimwe n abafite ibibazo by’ubuzima cyangwa bavukanye ubumuga runaka batinda gukura.

Kuki ari ngombwa gukurikirana ibi? 

Ibi kubikurikirana bifite akamaro kuko hari igihe imikurire itari yo iba iterwa n ikibazo gishobora gukosorwa kuko hakiri kare.

Gukingiza umwana bifasha kumurinda indwara z ibyorezo zinyuranye.

Kumupimisha ibiro buri kwezi bituma umenya imikurire ye niba yiyongera cyangwa atiyongera.

Byibuze buri mezi 3 cyangwa 4,niba ubifitiye ubushobozi uba ukwiye Kumupimisha umusarane amaraso n inkari.

Ni ryari ugomba kujya kwa muganga? 

Niba umwana atari gukura ku buryo bugaragara, yanze konka cyangwa kurya

Niba ibyo yari atangiye kumenya yabyibagiwe. Urugero niba yari atangiye kugenda ukabona no gukambakamba byamunaniye

Niba afite ikibazo cyo kumva. Ibi ubibwirwa nuko n iyo ushakuje umuri hafi adahindukira cyangwa adashiguka

Niba ari kugira umuriro mwinshi urenze 39°C, ukaba uri kuwuzimya ntugende. Gusa iyo hari ikiri guhinduka mu mikurire ye nko kugenda, kumera amenyo ahinda umuriro kimwe n’iyo yakingiwe inkingo zimwe na zimwe. Byose bimenye neza.

Ni iki usabwa nk umubyeyi cyangwa umurezi? 

Ibintu bya mbere ugomba gukorera umwana utarageza umwaka (nawugeza n’ubundi ntuzabireke), harimo urukundo, kumuterura, kumuhindurira ibyo yitumyemo cyangwa yanyayemo, kumugaburira no kumuganiriza.

  • Kina, iga, kurana n umwana.

Muri macye jyana nawe, ube nka we, we kumugira nkawe. Ikosa rinini tujya dukora ni ugushaka ko abana bamera natwe. Yajya mu byondo ntumukubite ahubwo ukamwereka mu rukundo uburyo yabivamo.

  • Kurikira amarira ye.

Umwana akoresha amarira agirango agire icyo yerekana ko ashaka. Akenshi umwana utarageza ku mwaka arira kubera ashonje, afite ibitotsi, arwaye cyangwa hari ibimubabaje, urugero aguye hasi.

Gusa ashobora no kurira kuko akeneye kwitabwaho cyangwa ari kuribwa kuko amara ataramenyera (babyita icyo mu nda) icyo gihe iyo umuteruye araceceka.
Kumuvugisha, gusoma igitabo muri kumwe, no gukina nawe bimufasha gukura mu bwenge.

Amarira y umwana asobanuye byinshi
  • Gaburira umwana yijute kandi ukomeze gukina na we.

Ntumuheze mu mugongo ahubwo umuhe umwanya wo kuvumbura ariko utamushyize mu kaga. Amenye gukingura urugi, guterura isahani, gufata igikombe, kuvana igikinisho ahacyo, n ibindi. Ibi bituma akura aziko nawe hari icyo azi gukora kandi ashoboye. Niba ari kwiyubura mureke abanze agerageze nubona ananiwe umufashe. Niba ateruye ikibido mureke arwane na cyo ariko umucunge atacyihondaho. Nibyo bituma amenya kugenda, ashaka kugukurikira aho ugiye no kugufasha mu byo ukora.

  • Ita ku mutekano w’umwana wawe.

Ibuka ko nubwo afite amatsiko yo kumenya ibintu byinshi, ariko akeneye umutekano. Nk urugero niba afashe umurizo w imbwa cyangwa injangwe, muhe ikindi aba akinisha noneho ya mbwa uyigizeyo. Niba ashaka gukinisha umuriro cyangwa urwembe bimubuze umuha icyo akinisha kitamutera ibibazo.

Hitiramo umwana ibikinisho bitamuteza ibyago


Umwaka wa mbere w’umwana, ni igihe kirushya kandi gitesha umutwe. Usabwa kwihangana kuko hari ibizaba ku mwana wawe bibe byakuriza gusa uko wihangana niko uzagenda umenyera. Kandi bizagufasha mu myaka ikurikiyeho kuko ibyo yamenye mu mwaka wa mbere nibyo bimufasha mu mikurire ye izaza. 

2 COMMENTS

  1. Mwiriwe nashakaga kubabara iyo umwana Ari gukora vomiting biba byatewe Niki afite imyaka itatu mwamfasha mukabwira murambwira nicyo nakora murakoze