Imiti ikunze gukoreshwa mbere, mu gihe ndetse na nyuma yo kubagwa

0
2278
imiti ikoreshwa mu gihe ubagwa

Imiti ikoreshwa mbere, mu gihe ndetse na nyuma babaga umurwayi igenda itandukana kuri buri murwayi, bitewe n’impamvu agiye kubagwa. Biterwa kandi n’aho ugiye kubagwa cg se indwara ufite.

Imiti ikoreshwa mu kubagwa ushobora kuyifata mbere cg se nyuma, bitewe n’ikibazo muganga ashaka gukuraho. Urugero imiti ya antibiyotike, ishobora gukoreshwa mbere mu rwego rwo kwirinda infection mu gihe uri kubagwa cg se nyuma yaho.

Mu gihe ugiye kubagwa ni ngombwa cyane kumenyesha muganga wawe, imiti yose waba uri gufata cg se iyo wafashe mu gihe cya vuba, mbere yuko ubagwa. Hari imiti imwe n’imwe ishobora guhindura imikorere y’ikinya, indi ikaba yatuma uva cyane mu gihe uri kubagwa.

Imiti ikoreshwa mu gihe ubagwa

Imiti ya antibiyotike

Antibiyotike ni ubwoko bw’imiti ikoreshwa mu kurwanya mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri, zishobora gutera infection. Zishobora gutangwa nk’ibinini banywa, cg se zigacishwa mu mutsi. Akenshi iyo ugiye kubagwa zishobora kunyuzwa mu mutsi, nubwo akenshi nyuma yaho ushobora guhabwa izindi zo kunywa.

Ubwoko bwa antibiyotike uhabwa bugenwa na muganga, bitewe n’aho ugiye kubagwa ndetse na bagiteri bagamije kukurinda. Zimwe mu ngero, twavuga:

Amoxicillin, Ampicillin, Levofloxacin, Cefazolin, Cefepime, Ceftriaxone na Vacomycin.

Mu gihe ubagwa imiti y'ibanze ugomba guhabwa
Imiti ya antibiyotike cg irwanya imyege (antifungal) igufasha kwirinda mikorobe zishobora kwinjira mu gihe ubagwa

Imiti irwanya imiyege (antifungals)

Iyi miti irwanya mikorobe zo mu bwoko bw’imiyege (fungal infections) mu mubiri, iy’ingenzi izwi ni candidiasis (yeast).

Iyi miti itangwa ari ibinini, inyuzwa mu mutsi, ishobora no kuba agafu bavanga n’amazi cg se amavuta bisiga.

Zimwe mu ngero z’itangwa ni; Metronidazole (flagyl), Nystatin na Amphotericin B

Imiti igabanya uburibwe

Imiti ikuraho uburibwe (analgesics), ni imwe mu miti yitabazwa cyane mu gihe cyo kubaga, ishobora gukoreshwa mbere cg se nyuma yo kubagwa. Iboneka mu buryo bwinshi ariko cyane cyane, ikunze gutangwa ni inyuzwa mu mutsi, gusa hari ibinini, iyo bacisha mu kibuno, niyo banywa y’amazi cg iyo bisiga igaca mu ruhu.

Imbaraga z’iyi miti zigenda zitandukanye, bitewe n’uburemere cg se ububabare bashaka gukuraho mbere cg se nyuma yo kubagwa.

Imwe mu miti yitabazwa cyane:

Morphine, Tramadol, Codeine, Fentanyl, Meperidine (Demerol), Hydrocodone, Oxycodone, Pethidine n’indi.

Imiti ikoreshwa nk’ikinya (anesthesia)

Mu gihe ugiye kubagwa, ikinya ni ingenzi cyane, kuko bigoye ko ushobora kubagwa wumva. Imiti ikoreshwa nk’ibinya igiye itandukanye, bitewe n’uburyo ugiye kubagwamo.

Iyi miti ikoreshwa akenshi bagamije gukuraho kumva ikintu icyari cyo cyose mu gice runaka bashaka kubaga, akenshi iyi miti hari igihe itera no gusinzira ntubashe kumva umubiri wose.

Imwe mu miti ikoreshwa harimo;

Lidocaine, Propofol, Nitrous oxide (iyi ni gas akenshi abayitewe ibatera guseka no kwishima cyane), Isoflurane, Vecuronium n’indi.

Imiti irinda kuvura (anticoagulants)

Ubu ni ubwoko bw’imiti ikenerwa mu gihe uri kubagwa, ikaba irinda ko amaraso yavura. Iyi miti ni ingenzi cyane nyuma yo kubagwa. Kuko nyuma yo kubagwa amaraso aba ashobora kuba yavura, bityo akaba yahagarika kugenda, bigateza ibibazo bikomeye cyane.

Mu rwego rwo kurinda amaraso kuvura cg kuzana utubumbe duto mu maraso (blood clots), bishobora guteza ingaruka zikomeye nka stroke, imiti irinda amaraso kuvura iritabazwa hano, ishobora kunyuzwa mu mutsi, cg ibinini banywa.

Imwe mu miti ikunze gukoreshwa cyane ni;

Warfarin, Heparin na Enoxaparin (Lovenox)

Amatembabuzi acishwa mu mutsi (Intravenous fluids)

serum cg se IV fluids zihabwa benshi mu barwayi baba batabasha kunywa cg gucisha ibindi mu kanwa

IV fluids (benshi bakunze kwita serum) ziri mu byibanze bihabwa benshi mu barwayi bagiye kubagwa, ahanini kubera impamvu 2; mu rwego rwo gusimbura amatembabuzi aba yatakaye mu gihe cy’uburwayi cg se kongera amatembabuzi mu gihe umurwayi aba adashoboye kunywa nk’ibisanzwe. Amatembabuzi atangwa aba atandukanye, bitewe n’ibyo umurwayi uri kubagwa akaneye ndetse bishobora no kugenda bihinduka bitewe n’aho ndetse n’uburyo wabazwe.

Iyo abarwayi bashobora kunywa bisanzwe, aya matembabuzi acishwa mu mutsi muganga ashobora kuyareka cg se kuyagabanya.

Zimwe mu ngero za IV fluids:

  • Normal saline (0.9 Nacl)
  • Ringe lactate
  • Dextrose 5% (D5)

Electrolyte

Electrolyte ni bimwe mu bigize amaraso, bifasha mu mikorere itandukanye y’umubiri harimo no gutera k’umutima (ingero za electrolyte twavuga potasiyumu, kalisiyumu na manyesiyumu)

Iyo electrolyte zibaye nyinshi cg nkeya, bishobora gutera imikorere mibi y’umutima, harimo no guhagarara.

Mu rwego rwo kutagira nke mu gihe uri kubagwa, hari inyongera zitangwa ushobora kunywa cg se ukaba waziterwa mu mutsi.

Zimwe mu ngero; Calcium chloride, Magnesium chloride na Potassium chloride

Iyi ni imwe mu miti ikunze gukoreshwa cyane mu gihe cyo kubagwa, uretse iyi hari n’indi ishobora kwitabazwa nk’ikora ku bwonko igamije kwibagiza no kugabanya imikorere y’ubwonko.

Igihe cyose ugiye guhabwa umuti, ni uburenganzira bwawe gusobanuza icyo ukora ndetse n’uko ukora. Mu gihe ugiye kubagwa ni ngombwa kwibuka kumenyesha muganga wawe, imiti yose uheruka gufata.