Usanga abantu bamwe bagira inkorora y’akayi idakira nuko bakabwirwa ko iyo nkorora ikomoka ku nzoka. Bamwe usanga babigira urwenya bati reka ntabwo ari inzoka abandi bakabyemeza.
Ubusanzwe inkorora ni ikimenyetso cy’uko umubiri hari ibyo ushaka kwikiza, kandi ikaba ikomoka ku mpamvu zinyuranye.
Ese inzoka zaba zitera inkorora?
Nibyo koko inzoka zo mu nda zishobora gutera inkorora. Zimwe mu zishobora gutera inkorora harimo inzoka za ascaris, ankylostome, oxyures, n’izindi nzoka ziri mu itsinda ry’inzoka zizwi nka roundworms na hookworms.
Kwandura izi nzoka ahanini bituruka kukurya cyangwa kunywa ibintu bidasukuye, byanduye mu kubitegura, bidatetse, bidahiye se, cyangwa se byagaburiwe ku bikoresho byanduye.
Ikindi gikwirakwiza izi nzoka harimo kwituma ku gasozi, kudakaraba uvuye ku bwiherero (ugasuhuza abantu n’ibiganza ukaza kurisha intoki udakarabye) no gukorakora amatungo yo mu rugo.
Ni gute izi nzoka zitera inkorora?
Izi nzoka iyo zinjiye zigera mu mara nuko zikahororokera. Zinyura mu miyoboro y’amaraso zikanyura mu bihaha nuko zikaba zakongera kwinjira mu mara zinyuze mu kanwa.
Kwa kugenda kwazo rero iyo zigeze mu bihaha niho zitera inkorora y’akayi kandi ukumva ufite n’akantu kameze nk’isesemi, n’akantu kaguseregeta mu nkanka no mu maraka.
Iyi nkorora rero ikaba ikimenyetso cy’ubwirinzi bw’umubiri buba bugaragaza ko bubangamiwe.
Aha twibutseko inkorora itewe n’inzoka izahaza cyane abasanzwe bafite indwara zo mu buhumekero nka asima na za bronchite.
Iyi nkorora ivurwa ite ?
Iyi nkorora ikira ari uko icyayiteye kivuyeho. Muri macye ni ugufata imiti y’inzoka gusa ushobora no kugerekaho imiti y’inkorora, nubwo atari ngombwa cyane. Ubusanzwe iyo ufashe imiti y’inzoka iyi nkorora y’akayi iterwa na zo irakira.
Uretse inkorora kandi izi nzoka zo mu nda zitera impiswi no kuribwa mu nda. Kandi iyo zabaye nyinshi mu mubiri dore ko ziba zitungwa n’ibyo urya zitera indwara yo kugira amaraso macye, biherekezwa no kunanuka. Ku mwana iyo inzoka zamubayemo nyinshi arasyigingira mu mikurire.
Mu kwirinda izi nzoka dusabwa kugira isuku ihagije cyane cyane mu byo turya n’ibyo tunywa, gukaraba intoki uvuye ku bwiherero na mbere yo kugira ikintu cyose urya.
Ukibuka kandi gufata imiti y’inzoka byibuze buri mezi atandatu ku bantu bakuru na buri mezi atatu ku bana bato.
Umuhanga mu by’imiti w’aho uzayigurira azagusobanurira ijyanye na buri kigero cy’abantu kandi kuyigura ntibigombera urupapuro rwa muganga.