Ibintu 10 wakora mu guhangana n’ishavu nyuma yo kubura uwo ukunda cyane cyangwa ibindi byago bikomeye

0
4263

Ishavu kenshi rituruka ku kubura uwawe wakundaga cyane (apfuye), kugira igihombo gikomeye mu buzima (nko kuzuza inzu warasabye inguzanyo umutingito ukayisenya, cyangwa iduka rigashya) n’ibindi. Ni ibintu utabuza kubaho kuko biza utabishaka, utanabiteguye. Iyo bibaye turababara tukiheba ndetse bamwe bakumva ko ubuzima bubarangiranye, kubaho ntacyo bikibamariye. Noneho iyo ubuze uwo utakira cyangwa abaguhumuriza, ndetse wenda hakagira n’abagukina ku mubyimba, aho ho wumva noneho ari nkaho isi ikurangiriyeho, ijuru rikugwiriye.

Ibi bikurikirwa no kwiheba, kwigunga, kubura umwete ku kazi, no kutongera kunezererwa ibyagushimishaga. Si ibyo gusa kuko hari n’abagira ikizibakanwa, kurya bikanga, ahubwo ugasanga batangiye kwiyahuza inzoga n’itabi. Iyo bikomeje usanga umuntu yahindutse undi wundi, ndetse n’icyizere kikayoyoka.

Nyamara kandi hari byinshi wakora ugahangana n’iki kibazo utiteje ibindi bibazo. Nubwo buri wese afite uko ahangana n’ikibazo iyo kije, kandi tukaba tutakira ibintu kimwe, hano twaguteguriye ibyo wakora maze ukumva uruhutse muri wowe, ubuzima bugakomeza.

Ibintu 10 wakora mu guhangana n’ishavu

  1. Irinde kubyihererana

Nubwo byaba ari ubwa mbere bikubayeho, menya ko atari wowe wenyine uhuye n’icyo kibazo. Gerageza kwegerana n’abandi bahuye n’icyo kibazo cy’ishavu, cyangwa se abandi bose ubona ko bashobora kukumva. Aha harimo inshuti magara, abavandimwe se, ababyeyi n’abandi bose wisanzuraho. Tobora uvuge, ubaganirize ibyakubayeho, ubabwire agahinda ufite. Uko bakumva kandi bakugira inama, uzagenda wumva ubohoka. Gusa muri byose, shishoza umenye abo ubwira.

Kutihererana ikibazo bigifasha gucyemuka vuba
  1. Irinde ibiyobyabwenge

Kuba wanywa cyangwa warya ibikwibagiza ishavu n’akababaro ufite si byiza kuko iyo bigushizemo noneho biriyongera, ukazashiduka wabaye imbata yabyo. Kuba wasangira agacupa n’abantu ngo ube utuje ho, si bibi; nyamara kwiyahuza amayoga kugeza ubwo uta ubwenge, bigukururira ibindi bibazo binyuranye mu buzima bwawe, ndetse bishobora no kugushora mu ngeso mbi, no kuba wakiyahura. Aho kugirango ibi bigukure mu mwobo, ahubwo biba bigutsindagiramo. Rero byirinde

  1. Ivuze ibyaremwe

    Nubwo bamwe bashobora gufata imiti ivura kwiheba no kwigunga, nyamara uburyo buruta ubundi ni ugukoresha ibimera. Bikoreshwa mu buryo bunyuranye, ushobora kubinywa mu cyayi, kubyiyuka, cyangwa kubishyira mu ibesani y’amazi ashyushye ukajyamo (cyangwa SAUNA). Urugero ni indabo za maracuja, icyayi cya chamomile, cyangwa lavender. Iyo ubikoresheje wumva utuje muri wowe, kandi binagirira umubiri akandi kamaro.

    Icyayi cya chamomile
  2. Meditation

    Iyo duhuye n’ikibazo, akenshi bidutera gutekereza cyane, kandi tukabura umwanzuro. Gukora meditation si ukwigunga cyangwa kwishyira mu kato, ahubwo igufasha kwirebamo no kumenya uwo uri we, n’agaciro ufite. Akenshi iyo ushavuye biragora gukora meditation nyamara burya nicyo gihe nyacyo uba uyikeneye, dore ko abahanga bayita “umuti wa roho”.

  3. Gira ibitekerezo bizima

    Akenshi nyuma y’ibibazo n’ibyago usanga tugira ibitekerezo bibi birimo kubabara no kurakara biherekezwa no kwiyanga. Ariko kugira ngo bigushiremo ni uko wagira ibitekerezo bishya kandi bizima, ibi bigufasha guhanga udushya. Niba wabuze uwo ukunda, tekereza uko wabona undi, niba wahombye mu bucuruzi, tekereza uko wakongera kubona igishoro, bityo aho guheranwa n’ibyahise, uzaba uri kwiyubakira ahazaza.

    Meditation ni umuti mwiza
  4. Gutembera

    Nubwo bamwe babyita gutakaza igihe, nyamara gutembera bituma ubona ibyiza byinshi. Nutembera, uzabona abababaye kukurusha, uzabona ibitatse aho unyura, bigutere ishyaka ryo guharanira kubaho, kandi ubayeho neza. Gutembera ni byiza muri rusange ariko bikaba akarusho mu gihe cy’ibibazo no guhangayika kuko bikwereka uburyohe bw’ubuzima. Si ngombwa kujya kure cyane, mu bushobozi ufite ujya aho ushoboye, niyo watembera n’amaguru, uko uhura n’abantu, ubona inyoni ziguruka, inka zabira, imigezi isuma, bigusubizamo umutima mwiza

  1. Kureba ahazaza

Akenshi iyo ubuze uwo wakundaga bisa nkaho ubuzima bwawe buhise nabwo buhagarara. Cyane cyane iyo ari uwo mwabanaga cyangwa mwateganyaga kubana. Ikintu cya mbere rero kigufasha kubyikuramo ni ugutekereza ahazaza. Tangira urebe ikintu wakora mu hazaza. Urugero inzu ushaka kubaka, ahantu ushaka gutemberera, imiryango ugomba gusura, iminsi mikuru, ibi byose bituma aho guheranwa n’ibyahise wumva ko ubuzima bugikomeje, nubwo uri wenyine utari kumwe nuwo ukunda, kandi nubwo ubuze inkoramutima ariko utari mu isi ya wenyine.

  1. Kwibuka uwo wabuze

    Nubwo twibeshya ko kwibuka uwo wabuze bituma uhera mu gahinda nyamara si byo. Ubwawe ishyirireho uburyo bwo kwibuka uwo wabuze. Ushobora kujya utegura ibirori byo kumwibuka, aho ubwira abantu ibyiza byamuranze. Ushobora kujya ku mva ye ukahashyira indabo, washaka ukanahavugira amagambo umeze nk’umubwira. Uhava wumva uruhutse kandi bikagutera ingufu zo gukora ngo ubuzima bukomeze.

    Kwibuka abawe wabuze bikongeramo ingufu zo kwiteza imbere
  2. Kwiyitaho.

    Nyuma y’ibibazo n’ibyago akenshi usanga tutongera kwiyitaho ndetse umuntu agahindana. Ugasanga ntukitaba telephone, ntukirya, urambara ibyo ubonye, mbese nta na kimwe kikigushimisha. Nyamara muri iki gihe niho ukeneye kurya neza, kuruhuka no gusinzira neza. Gerageza wiyiteho, urye unywe, uruhuke, usabane, wiyiteho, uhore ucyeye. Tekereza ku wo wabuze uti “ese ntiyifuza ko mbaho neza, nishimye?”. Ibi bizagutera kunezererwa ubuzima.

  3. Siporo.

    Kugenda n’amaguru ahantu hanini nyuma y’ibyago runaka, abantu bashobora kubibona nko guta umutwe, nyamara ni igihe cyiza cyo gutekereza ku bintu bizima. Iyo ukora siporo, niyo uba ushyizeho umutima kandi bikagufasha kubaka umubiri wawe ukaba ukomeye, umeze neza. Hari siporo kandi zituma uhura n’abantu mugasabana, bikakwibagiza ibyahise. Gukina umupira, kujya muri gym, koga, ni zimwe muri siporo zituma urushaho gusabana n’abandi no kuryoherwa n’ubuzima.

Dusoza

Ishavu ritewe no kubura ingirakamaro kuri wowe ryigaragaza ku buryo bunyuranye bitewe n’umuntu. Nubwo izi nama uzikurikije bigufasha, nyamara ntitwakirengangiza ko hari abahanga mu isanamitima no gutanga inama nziza.

Rero kubiyegereza bakakuganiriza na byo ni ingenzi kuko bazakwereka inzira nziza yo kubisohokamo, nibiba na ngombwa baguhe imiti wakifashisha ugatuza, ugakomeza kubaho.