Ingaruka mbi ziterwa no gusinzira igihe gito kenshi nijoro

0
9574
Kudasinzira igihe gihagije

Kudasinzira igihe gihagije, cyane cyane muri iki gihe, aho usanga benshi bafite byinshi byo gukora, bagahitamo kutaryama cg gusinzira amasaha macye, bigira ingaruka mbi muri rusange ku buzima.

Kimwe n’uko umubiri ukenera kurya, kunywa no guhumeka, gusinzira nabyo birakenererwa cyane ku buzima, kuko bituma umubiri ukomeza gukora neza no gutekereza neza. Ushobora gusinzira utinze umunsi umwe ntibigire icyo bitwara, gusa kubikora iminsi yikurikiranya, bishobora kukuzanira ibibazo.

UMUNTU MUKURU AGOMBA KURYAMA HAGATI Y’AMASAHA 7 NA 9 BURI JORO.

Ingaruka mbi zo kudasinzira igihe gihagije

  1. Bigabanya ubudahangarwa bw’umubiri

Gusinzira igihe gito bigira ingaruka ku budahangarwa bw’umubiri, bugufasha kurwanya indwara nk’ibicurane, gufungana n’izindi zitandukanye.

Iyo uryamye, urwungano rw’ubwirinzi bwawe bukora proteyine zizwi nka cytokines n’abandi basirikare bitabazwa mu kurwanya infection n’ubundi bubyimbirwe. Mu gihe uru rwungano rudakora neza, nibwo utangira kwibasirwa n’indwara zitandukanye yaba izituruka kuri virusi na bagiteri, ugahora wibasirwa n’indwara za hato na hato.

Niba uhorana indwara z’ibicurane, kuribwa mu muhogo n’izindi kandi ukaba udasinzira bihagije, nta kabuza iyi niyo mpamvu ibitera.

Iyo umaze igihe kinini udasinzira urugero rwa cytokines ruragabanuka, bityo ubwirinzi bwawe ntibube bugikomeye, ngo bubashe kukurinda indwara zitandukanye.

Soma birambuye ibindi ugomba kwirinda kuko bigabanya ubudahangarwa bw’umubiri https://umutihealth.com/2017/03/ubudahangarwa-bwumubiri-wawe/

  1. Byangiza umutima

Hatitawe ku gitsina, imyaka, cg ibiro ufite, gusinzira igihe gihagije ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umutima.

Gusinzira neza bigira uruhare rukomeye mu gusana no gutuma udutsi duto dutwara amaraso ku mutima dukora neza.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cyandika ku mutima mu burayi (European Heart Journal), bwerekanye ko abantu baryama hasi y’amasaha 6 baba bafite ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima ndetse na stroke ugereranyije n’abaryama amasaha 7 kugeza ku 9.

Kimwe nuko, kuryama igihe kirekire nabyo bigira ingaruka mbi ku mikorere myiza y’umutima, nabyo ugomba kubyirinda.

  1. Bigira ingaruka mbi ku bwonko no kwibuka

Kuryama igihe gihagije bigira akamaro, kuko bigufasha kwibuka cyane, Gutekereza ndetse no kubasha gufata mu mutwe.

Iyo utasinziriye bihagije, kenshi biragorana gukora no kwita kubyo ushinzwe umunsi ukurikiyeho.

Kudasinzira bihagije bishobora kugira kandi ingaruka ku buryo wita ku bintu, kwibuka, Gutekereza no gukemura ibibazo bitandukanye. Bigira kandi ingaruka zikomeye mu buryo wibuka ibintu yaba ari ibya vuba cg ibya cyera.

Niba wifuza ko ubwonko bwawe bukora neza, ryama amasaha ahagije buri joro.

  1. Bishobora gutera kwiheba no kwigunga

Kumara igihe kinini utaryama, byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara yo kwigunga (depression). Bihindura imikorere y’imisemburo ishinzwe guhererekanya amakuru ku bwonko (neurotransmitters), ikaba ariyo mpamvu nyamukuru itera depression. Kimwe n’uko depression ubwayo, ishobora gutuma udasinzira neza bihagije.

Abantu barwaye depression, bakunze kuryama amasaha macye atageze kuri 6. Ikindi kandi kudasinzira ni kimwe mu bimenyetso bya mbere bya depression.

Niba urwaye depression, ukaba ufite ibibazo byo kudasinzira neza, gerageza ushake inzobere mu byerekeye indwara zo mu mutwe muganira.

  1. Byongera ibyago byo kwibasirwa na diyabete

Kumara igihe kirekire utarasinzira, kimwe no kuryama igihe kirekire cyane, byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara zikomeye nka diyabete.

Kuryama amasaha ari munsi ya 6 cg ari hejuru y’9, byongera ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2 ndetse n’isukari ikaba nyinshi mu maraso, bitewe n’ukwinangira k’umusemburo wa insuline nkuko byerekanwa n’ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru JAMA Internal Medicine.

  1. Bishobora gutuma wiyongera ibiro

Gusinzira amasaha ahagije, bifasha mu kuringaniza ibitera ubushake bwo kurya no gusonza mu mubiri. Iyo udasinzira igihe gihagije nk’uko umubiri ubikeneye byongera ikorwa ry’umusemburo wa ghrelin; uyu akaba ari umusemburo utuma wumva ushonje ndetse bikagabanya ikorwa ry’umusemburo wa leptin, ukuraho ubushake bwo kurya igihe uhaze.

Kudasinzira igihe gihagije bitera kuryagagura cyane

Ibi nibyo bituma, wiyongera ibiro cyane mu gihe udasinzira bihagije kuko bigira uruhare runini mu kongera ubushake bwo kurya n’uburyo umubiri ukoreshamo ibyo wariye.

Iyo utabasha guhagarika ubushake bwo kurya, nibwo urya byinshi kandi kenshi, bikaba byatera umubyibuho ukabije nawo ugatera izindi ndwara zikomeye nka diyabete, cg iz’umutima.

  1. Byangiza uruhu

Kutaryama amasaha ahagije nijoro, bitera amaso gutukura cyane, ndetse uruhu rukikije amaso rugakanyarara. Uretse amaso bihita bigaragara cyane, n’uruhu muri rusange niko bigenda.

Zimwe mu mpamvu zituma ugira uruhu rubi no kudasinzira igihe gihagije birimo

Kudasinzira igihe gihgaije bigira ingaruka ku mikorere myiza y’uruhu n’uburyo rukweduka. Iyo udasinzira amasaha ahagije, byongera ikorwa ry’umusemburo wa cortisol, uyu musemburo ubuza ikorwa rya proteyine z’ingenzi mu gutuma uruhu ruhora ruhehereye kandi rworoshye.

Iyo uruhu rwawe rukanyaraye, niho ku maso utangira kubona hipfunyaritse, iminkanyari nayo ikaza ari myinshi.

Niba ushaka guhorana itoto no guhorana uruhu rworohereye, kuryama amasaha ahagije bizabigufashamo.

Ngibyo muri make, ibishobora kukubaho mu gihe waba uryama amasaha adahagije buri gihe. Niba wajyaga uryama amasaha macye, ukagira ibi bibazo utabizi, ubwo ni ahawe ho kubihindura, ugatangira kugira ubuzima bwiza.