Ibyagufasha kwegeranya igitsina nyuma yo kubyara

0
9906

Imwe mu ngorane abagore bamwe bahura na zo nyuma yo kubyara ni ukubwirwa n’abagabo babo ko mu gutera akabariro nta kintu bacyumva, dore ko icyongera kuryoherwa kikanafasha mu kurangiza ari ukwikubanaho kw’ibitsina. Uku kuvuga ko nta kintu bacyumva biterwa nuko igitsina kiba kitegeranye nka mbere yuko babyara. Uku kwegerana nyamara ushobora kongera kubigarura ubwawe mu gihe kitari kinini uramutse ukurikije inama ugiye kugirwa muri iyi nkuru.

Ni iki gitera igitsina kutegerana nyuma yo kubyara?

Nyuma yo kubyara usanga imikaya igize igitsina n’ahagikikije yirekura cyane dore ko haba hagomba kunyura umwana. Uku kwirekura rero hari igihe kumara igihe ndetse bikaba byagendanira ko uramutse utabifatiye hafi. Gusa abagore bose ntibibabaho kimwe, zimwe mu mpamvu zituma hirekura cyane harimo:

  • Uko umwana wabyaye yanganaga cyane cyane umutwe we
  • Kuba utarakoraga ibikomeza imikaya y’igitsina n’ahayegereye igihe wari utwite
  • Akoko
  • Umwanya wamaze uri gusunika ngo umwana aze
  • Inshuro ubyaye (buri nshuro ishyiraho akayo)

Gusa nubwo igitsina cyiregura ni nako gishobora kwegerana.

Ibyafasha igitsina kongera kwegerana nyuma yo kubyara

  1. Siporo ya Kegel

Iyi siporo nkuko mu nkuru yatambutse twayivuzeho ukwayo, ituma imikaya y’igitsina yongera kwegerana kandi bikaba mu gihe gito.

Kumenya uko iyi siporo ikorwa kanda hano. Sobanukirwa siporo ya KEGEL uko ikorwa n’akamaro kayo

Byibuze iyi siporo uyikore inshuro eshatu ku munsi kandi buri nshuro ntijye munsi y’iminota 5 waba utwite na nyuma yo kubyara.

2. Kuzamura amaguru

Iyi nayo twayita nka siporo kuko uba usabwa gukoresha amaguru kandi agafasha igitsina kongera kwegerana.

Ryama ugaramye noneho ugende uzamura amaguru ariko uyabisikanya, uzamure kumwe ukundi kuri hasi. Ukuguru uzamuye ukuzamure kurambuye neza unakumanure utaguhinnye.

Ubikore inshuro eshatu kuri buri kuguru nyuma noneho ujye ujyana ukuguru ku ruhande ukunyujije hejuru y’ukundi ubikore nabyo ubisikanya amaguru.

Nabyo ubikore gatatu kuri buri kuguru hanyuma usubire uko watangiye ubikore byibuze iminota 10, inshuro byibuze 5 ku munsi.

Ibi bisubiranya igitsina mu byumweru hagati ya 6 na 8 ukaba wasubiye uko wari mbere gutwita.

3. Kurangiza

Niba hajemo kurangiza ubwo bivuze gukora imibonano mpuzabitsina. Aha harahita haza ikibazo ngo nemerewe gukora imibonano mpuzabitsina ryari nyuma yo kubyara?

Nubwo abantu bateye ku buryo butandukanye ariko inama zitangwa n’impuguke mu kuvura abagore zivuga ko nyuma yo kubyara utabazwe wagategereje byibuze ibyumweru 6 mbere yo kongera gukora imibonano. Iki gihe gishobora kugabanyuka cyangwa kwiyongera bitewe n’imiterere y’umugore, n’uko yiyumvamo gukira.

Iyo ukoze imibonano rero ukarangiza imikaya y’igitsina iriyegeranya bityo uko urangiza kenshi niko bigufasha kwegerana vuba.

4. Ifunguro

Nubwo Atari imvugo iboneye, ariko hari imvugo yitwa kumoka, bikaba ibyuka bivuga iyo utambuka ahanini bikaba biterwa no kuba warabyaye nuko igihe uri ku kiriri ntubashe kurya indyo ikwiye kandi ntujye urya ngo uhage. Ushobora kuba ari ukubibura cyangwa se kuba ufite ikizibakanwa. Uko kumoka rero bituruka ku kuba utaregeranye neza bityo umwuka ukajya winjira bitawugoye nuko kuko wegeranyije amaguru ugasohoka wibyiga bikavuga.

Niyo mpamvu umubyeyi ukibyara aba akwiye kwita ku mirire ye cyane dore ko aba anasabwa kubona amashereka azatunga umwana uvutse.

Amwe mu mafunguro azwiho gutuma ubasha kwegerana vuba harimo amafunguro afite estrogen y’umwimerere nka sesame, soya n’ibiyikomokaho, karoti na pome. Usabwa kandi kurya imboga n’imbuto bikiri bishyashya, inyama y’iroti itariho ibinure (byaba byiza ukayiteka idakaranze ugahuta umufa wayo).

Icyitonderwa

Ibi bireba ababyaye batabazwe kuko uwabazwe we ntibigira ingaruka ku gitsina gusa nawe siporo ya Kegel yakabaye yarayikoze agitwite.

 

Nubwo hari imiti ivugwa ko ifasha mu kwegeranya igitsina vuba nyuma yo kubyara, inama twatanga ni ugukoresha uburyo bw’umwimerere kuko nta zindi ngaruka bwaguteza kandi burakora rwose.