Umugore utwite akenshi biba bitegerejwe ko yiyongera ibiro hagati ya 5 na 20 mu gihe atwite, bitewe n’ibiro yari afite mbere yo gutwita.
Impamvu zishobora kongera ibiro ziratandukanye.
Impamvu 5 za mbere zitera kwiyongera ibiro ku mugore utwite
-
Kwiyongera kw’ibyo urya
Mu gihe umugore atwite birumvikana ko ibyo arya bigomba kwiyongera kuko aba agaburira abantu 2. Ibi bishobora gutera kwiyongera ibiro, cyane cyane mu gihembwe cya mbere cyo gutwita. Iyo ibyo urya ku munsi byiyongera, ushobora kwiyongera ibiro hagati ya 1 na 2 buri cyumweru mu kwezi kwa 1 bitewe na calories ziba ziyongereye.
-
Stress
Ubushakashatsi bwagaragaje ko stress yongera ibiro mu buryo budasanzwe mu gihe utwite. Niba udashaka kwiyongera ibiro byinshi mu gihe utwite, ni ukugerageza uko ushoboye ukirinda stress.
-
Indwara izwi nka preeclampsia
Kwiyongera ibiro mu buryo budasanzwe mu gihe utwite bishobora kuba ikimenyetso cya preeclampsia, indwara yibasira abatwite irangwa n’umuvuduko w’amaraso uri hejuru ndetse na proteyine nyinshi mu nkari.
Ibi biro akenshi biba biterwa n’amazi aba ari menshi mu mubiri, nabyo byerekana ko urwaye preeclampsia.
-
Diyabete iterwa no gutwita ndetse n’umuvuduko ukabije w’amaraso

Diyabete iterwa no gutwita (gestational diabetes) nayo ishobora uba imwe mu mpamvu zo kwiyongera ibiro mu gihe utwite. Kuri ubu bwoko bwa diyabete, umwana nawe ashobora kwiyongera ibiro kimwe n’umubyeyi utwite. Iyo ibiro bibaye byinshi, bishobora kuba byatera n’umuvuduko ukabije w’amaraso.
-
Kudasinzira bihagije
Kudasinzira bihagije bihindura imwe n’imwe mu mikorere y’umubiri, ihinduka ry’imisemburo n’imbaraga uba ukeneye mu gihe utwite bisaba kuruhuka cyane. Kuryama igihe gito bitera akenshi guhora wumva urushye byiyongera ku munaniro uterwa no gutwita ndetse no kudakoresha umubiri bigatuma ibiro byiyongera.
Usibye kwiyongera kw’ibiro, hari impinduka nyinshi ziba zibera mu mubiri w’umugore utwite; umuvuduko w’amaraso nawo uriyongera n’inda ibyara byose byiyongera mu bunini.

Kwiyongera ibiro ku mugore utwite bishobora kuba impmavu isanzwe cg ikibazo, ni ngombwa kugana kwa muganga, ukabasha kumenya ubuzima bwawe n’ubwuwo utwite uko buhagaze. Igihe cyose wumvise ikintu kidasanzwe mu gihe utwite ugomba kwihutira kwa muganga.