Intanga ngore niko karemangingo fatizo kanini (cell) mu mubiri w’umuntu. Buriya iraboneka utifashishije mikorosikopi. Imwe ingana n’intanga ngabo 15,000 uziteranyije.
Ujya wibaza impamvu umukobwa ajya mu mihango?
Ese wibaza impamvu umugore acura (menopause)?
Byinshi bitangaje ku ntanga ngore
Ubusanzwe umukobwa avukana umubare w’intanga ubarirwa muri za miliyoni gusa izibasha gukura ku buryo zihuye n’intanga ngabo zatanga umwana ni nkeya cyane.
Zitangira gukorwa guhera ku cyumweru cya 9 usamye (umwana akiri mu nda). Nyamara ajya kuvuka inyinshi zarapfuye.
Kugirango intanga ngore ibe ikuze neza bisaba iminsi 150 uhereye umunsi yatangiriye kujya mu gihe cyo gukura (ovogenese)
Mbere yo kujya mu mihango, intangangore ibanza gukura, itabona intanga ngabo igasaza. Niyo mpamvu ushobora gutwita utarigeze ujya mu mihango.

Iyo ipfuye iba igomba gusohoka. Iherekezwa n’amaraso macye, bikamara iminsi hagati ya 3 na 5. Nibyo byitwa kujya mu mihango cyangwa kujya imugongo.
Kujya mu mihango ntibivuze buri gihe ko wasama. Ushobora kuba ufite intanga z’ibihuhwe, kimwe nuko ababoneza urubyaro bashobora kujya mu mihango kandi ntibasame.
Umukobwa avukana intanga ngore zingahe?
Umukobwa avukana intanga ngore zigera kuri miliyoni 7, ariko iyo atangiye ubwangavu aba asigaranye izitarenga 700,000. Nazo muri zo izikura ku buryo zatanga igi rizima ntizirenga 500.
Buri kwezi k’umugore harekurwa intanga ngore 1, imwe ibumoso, ubutaha iburyo. Gusa ku nshuro 10% hashobora kurekurwa 2 icyarimwe. Niho hashobora kuvuka impanga.
Intanga ngore ziba zisinziriye kugeza imihango ya mbere ije. Noneho buri kwezi, mu gihe hatabayeho ikindi kibibuza, intanga ngore imwe igakura. Gusa amahirwe aba afitwe n’intanga 12 ziba zikuze kuruta izindi ariko imwe muri zo ikagira amahirwe kurenza izisigaye.
Ku kigereranyo umukobwa abona imihango afite imyaka 12 agacura afite 45. Gusa hari abayijyamo nyuma y’iyo myaka cyangwa mbere yayo. Nkuko no gucura bishobora kurenga iyo myaka.
Umugore wabyaye akiri muto aba ashobora no kugeza imyaka 60 akibyara mu gihe uwatinze kubyara we aca imbyaro vuba. Impamvu ni uko amezi 9 umara utwite uba urokoye izigera ku 9 zari kuzapfa muri ayo mezi.

Buriya intanga ngore niyo yihitiramo intangangabo biri buhure. Yifitemo ubushobozi bwo kumenya intangangabo ifite DNA (uturemangingo fatizo dutanga akoko k’umuntu) yuzuye neza kandi nzima, ikaba ariyo bihura.
Mu gihe, kugirango ubone intanga ngabo byoroshye cyane guhita ziboneka mu masohoro, kubona intanga ngore byo biragoye. Bisaba guterwa imisemburo ituma ya magi 12 yose akurira rimwe kandi vuba noneho mu gitsina hakanyuzwamo agaheha kagenda kakagera mu murerantanga. Nuko hakabaho gukurura ururenda ruriyo, ku bw’amahirwe n’intanga ikazamo. Iyo itaje barongera bagakurura.
Ngibyo ibijyanye nizi ntanga. Ni iki ubonye gitangaje cyane?
Agashya mbonye nuko intangangore yihitiramo spermatozoide yujuje ibyangombwa akaba ariyo bihura. Ndumva rero umukobwa yajya abyara akiri muto nibura akibikaho amahirwe yo kuzatuma adatakaza ubushobozi bwo kubyara
Nari Narayobewe Impamvu Umuntu Ashobora Gusama Impanga None Ndabyumvise Gusa Kumenya Igihe Inshuro Ya 10 Izagerera Ngo Harekurwe Intanga 2 Icyarimwe Nibyo Bigoye Kubimenya
Noneho abavuga ko kubyara impanga ari akoko,cg ko zitangwa n’umugabo,baribeshya,kuko niba numvise neza,zaba zitangwa n’umugore!
Byose birashoboka nkuko inkuru ibigaragaza. Akoko, umugore, umugabo. Soma iyo nkuru unyuze hano https://umutihealth.com/ese-kubyara-impanga-byaba-biterwa-niki/
Birororshye noneho kubyara impanga kubagore batagira ukwezi guhindagurika
[…] ibamo imisemburo yitwa levonorgestrel (progesterone), iyi ikaba ariyo ibuza intanga ngore guhura n’intanga ngabo kugira zibe zakora igi rizavamo umwana. Ni ikinini kimwe kiba gifite […]
[…] urugero rwa testosterone itembera mu maraso. Iyi, iba yakorewe mu mabya (ku bagabo), no mu ntanga ngore (ku bagore); nuko ukisuka mu maraso, ugatemberezwa mu bice bitandukanye by’umubiri aho ujya […]