Uburyo bwiza bwo kuryama iyo utwite

0
39330

Buri wese ubusanzwe agira uburyo akunda kuryamamo.

Hari abakunda kugarama, kubika inda cyangwa gukinjama.

Ku mugore utwite rero we hari uburyo bwemewe kugira ngo abungabunge ubuzima bw’uwo atwite. Uburyo rero bwemewe ni ukuryamira URUBAVU RW’IBUMOSO. Ukaryama uhinnye amavi kandi ugashyira ikintu nk’umusego hagati y’amaguru ni ukugirango utegeranya amaguru kuko niyo wicaye usabwa kutayegeranya cyane.

Ubu ni bumwe mu buryo waryamamo

Impamvu yo kuryamira imoso ni ukugirango amaraso n’intungamubiri biva ku mubyeyi bigere neza mu ngobyi y’umwana.

Byibuze ibi wagatangiye kubyubahiriza guhera inda ifite amezi 4 ni ukuvuga guhera mu gihembwe cya 2 cy’inda.