Uko bwije uko bucyeye byinshi bishya bigenda bivumburwa kuri coronavirusi.

0
13066
ibishya kuri coronavirus

Buri wese utekereza ko coronavirus idateye ubwoba murabe maso! Ntago ari indwara yo gukinisha

Kugeza ubu (22/03/2020 08:00) abamaze kugaragara ko bayifite ni 308,592 ku isi yose; 13,069 bahitanwe nayo mu gihe 95,829 bamaze kuyikira.

Coronavirus ni ubwoko bwa virusi zandura cyane kandi zikwirakwira mu buryo bworoshye. Iyo zigeze mu mubiri zangiza byinshi harimo kwibasira no kwangiza imyakura (neurons), ubwonko, ibihaha, umutima n’imyanya myibarukiro.

Umuntu umwe uyanduye, afite ubushobozi bwo kwanduza abandi bantu 6.6 (basic reproduction number; R0); ubu bushakashatsi bushya buvanye uyu mubare hagati ya 2.2 na 2.7. (source: https://www.medrxiv.org/content/10.1101/2020.02.07.20021154v1)

Niba umuntu umwe afite ubushobozi bwo kwanduza abandi 6.6; kandi akaba ashobora kubanduza we ataragaraza ikimenyetso na kimwe; bivuze ko gushyira mu kato abagaragaje ibimenyetso (quarantine) no gushakisha abo yahuye nabo (contact tracing), atari uburyo bwiza burambye bwo guhagarika iyi ndwara mu bantu benshi. Iyi ni nayo mpamvu nka Guverinoma y’u Rwanda iri gufata izindi ngamba harimo no guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi no kubuza abantu kugenda, mu rwego rwo kwirinda ko yakwira ahantu hose.

Kuwafashwe akenshi ibimenyetso byayo bikunze kugaragara nyuma y’iminsi 5, hakaba n’abantu bafite ubudahangarwa bukomeye bashobora kumara iminsi 27 nta kimenyetso kiragaragara.

Iyi ndwara yiyongera ku buryo bukabije, kandi ishobora kuba yandurira no mu mwuka. (source: https://www.cnbc.com/2020/03/18/coronavirus-lives-for-hours-in-air-particles-and-days-on-surfaces-new-us-study-shows.html ) Bishatse kuvuga ko na nyuma y’amasaha agera kuri 3, uyirwaye yitsamuriye/akororeye ahantu nawe ushobora kuyandura.

Ku byuma by’umuringa, imaraho amasaha 4, mu gihe kuri pulasitike n’ibindi ishobora no kumara iminsi 3, impapuro n’amafranga ishobora kumara iminsi 4-5, naho gants zambarwa mu ntoki amasaha agera ku 8 (source: https://www.journalofhospitalinfection.com/article/S0195-6701(20)30046-3/fulltext)

Umurwayi wayo utaragaraza ibimenyetso ashobora gukwirakwiza iyi ndwara, akaba ariyo mpamvu bigoye kuyirinda no gushyira mu kato abayirwaye, bikaba atari uburyo bwiza wavuga bwahashya iki cyorezo.

Coronavirus ishobora kwinjira mu mubiri wawe inanyuze mu maso, mu gihe uri iruhande rw’umurwayi wayo.

Iyo virusi imaze kwinjira mu mubiri, yibasira enzyme zizwi nka ACE2 (Angiotensin Converting Enzyme 2) ziboneka ku turemangingo. Izi enzyme ziboneka ahanini mu ngingo z’ingenzi mu mubiri (ibihaha, ubwonko, umutima n’impyiko) kimwe n’imyanya myibarukiro.

Byagaragaye ko infection ya covid-19 yangiza bikomeye uburumbuke cyane cyane ku bagabo.

Coronavirusi yibasira bikomeye ibihaha
Coronavirus yangiza bikomeye ibihaha by’uwo yamaze gufata

Gusa imwe mu ngaruka zikomeye z’icyi cyorezo ziboneka mu bihaha, aho usanga byangiritse bikomeye, mu gihe uyirwaye atavuwe hakiri kare.

Impamvu za mbere benshi bapfa harimo:

  • Kugwa igihumure (ibyo twagereranya n’igicuri) bitewe n’umuriro mwinshi
  • Umutima guhagarara bitewe no kubyimbirwa cyane
  • Kubura umwuka mwiza wa oxygen ahanini bitewe n’umusonga

Ibi byose bituma uhita upfa.