Oxytocin: Menya byinshi kuri uyu musemburo w’urukundo

0
2835

Oxytocin ikunze kwitwa umusemburo w’urukundo ni umwe mu misemburo y’ingenzi mu mubiri wacu dore ko kuva ku gukora imibonano kugera ku kubyara no gusabana byose uyu musemburo ubigiramo uruhare. Ni umusemburo udaturuka mu byo kurya ahubwo wiyongera cyangwa ukagabanyuka bitewe n’imibanire yacu n’abandi uretse ko kuva mu myaka ya 1900 hakozwe uyu musemburo ukoreshwa mu gufasha abagore kubongerera ibise igihe cyo kubyara.

Byinshi uyu musemburo umariye umubiri wacu ndetse n’ibyagufasha kuwongera ni byo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru.

 

Akamaro ka oxytocin mu mubiri

  1. Ifasha mu kuba umwe

Uku kuba umwe tuvuga hano ni uguhuza hagati y’abantu, kubyumva kimwe. Abagore batwite inda mu gihembwe cya mbere bakagira uyu musemburo mwinshi, bigaragara ko nyuma yo kubyara baba bakunze cyane abana babo aho bigaragarira mu byo babakorera nko kubaririmbira ubuguyiguyi, kumva ntaho yajya amusize, n’ibindi byiza byinshi byerekana ko atifuza icyamutandukanya n’umwana we.

  1. Ikomeza imibanire

Ubushakashatsi bwakorewe ku bana barerwa na ba nyina bababyaye ndetse n’abarerwa n’abatari ba nyina bwagaragaje ko aba bana iyo bari kumwe n’abo bita ba nyina, ku bari kumwe n’abababyaye uyu musemburo uhita wiyongera mu gihe ku barerwa n’abatarababyaye uyu musemburo udahinduka. Bikaba ariyo mpamvu usanga umwana urererwa mu muryango atavukamo hari imibanire imugora, nubwo yagerageza hari ibyanga.

Uyu musemburo wongera imibanire no gusabana
  1. Kugabanya stress

Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko gutandukanywa n’abavandimwe n’inshuti ukajya ahantu ha wenyine cyangwa mu bantu utisanzuyeho byongera kwigunga, stress na depression. Iyo rero ubonye ikizamura oxytocin yawe kwa kwigunga kurashira na stress ikagabanyuka.

  1. Itera kwibuka ibihe byiza wanyuzemo

Ubwiyongere bw’uyu musemburo butuma ubasha kwibuka abawe mwabanye neza ndetse n’ibihe byiza wigeze kunyuramo mu buzima bwawe nko gutsinda, guhabwa impano runaka.

  1. Ifasha kubyara no konsa

Uyu musemburo wiyongera cyane mu gihe cyo kubyara aho ufasha umura kwikanya n’inkondo yawo kwifungura bikorohereza umwana kuvuka (ibise). Kuva mu 1900 uyu musemburo warakozwe mu nganda aho uterwa abagore bafite ibise bicye cyangwa babibuze ngo ubafashe ubyara. Nyuma yo kubyara uyu musemburo ukomeza gufasha umugore umwongerera amashereka ndetse unamufasha kudakomeza kuva.

  1. Ifasha mu kurangiza

Uyu musemburo kandi wiyongera mu gihe cyo gukora imibonano aho uba mwinshi iyo umugabo ari gusohora ndetse ukaniyongera igihe umugore arimo kurangiza. Aha ni naho ahanini bahera bawita umusemburo w’urukundo kuko utuma abakorana imibonano muzabitsina (idakingiye) barushaho kongera urukundo n’ubusabane.

  1. Ifasha kureka ibiyobyabwenge

Nkuko ikinyamakuru Progress in Brain Research cyasohotse mu 1999 kibigaragaza, ubwiyongere bw’uyu musemburo mu mubiri butuma ubasha kureka urumogi ndetse n’ibindi biyobyabwenge kandi n’ubushake bwo kunywa inzoga bukagabanyuka. Hari abatera urwenya ko uhaye umugabo guhitamo hagati y’imibonano no kunywa agacupa abenshi bahitamo imibonano. Ibi bifitanye isano ya bugufi no kuba uyu musemburo wiyongera mu gihe cy’imibonano.

  1. Yongera imibanire n’abandi

Abantu barwaye autism usanga bibagora kuba basabana n’abandi ndetse no kugira inshuti. Nyamara abakoreweho ubushakashatsi bagahabwa uyu musemburo unyuzwa mu mazuru (kuwushoreza) byagaragaye ko imibanire yabo n’abandi yagiye yiyongera.

  1. Ituma kurinda abandi byiyongera

Uku kurinda ni kimwe no gutabara aho uyu musemburo utuma umubyeyi yanitangira umwana we, umugabo yakitangira umugore, ndetse ni na kwa kundi abasirikare ku rugamba badashobora gutererana mugenzi wabo ufashwe n’abo bahanganye. Ibi byose biterwa n’ubwinshi bwa oxytocin iri mu maraso yawe.

Uyu nusemburo ni wo utuma abasirikare badatererana mugenzi wabo ku rugamba
  1. Ifasha gusinzira

Niba wajyaga wibaza impamvu akenshi nyuma yo gukora imibonano ukarangiza uhita ugwa agacuho ugasinzira, impamvu nta yindi ni uko umusemburo wa oxytocin uba wakozwe ku bwinshi nuko ugatuma umubiri uruhuka bigendana no gusinzira.

  1. Itera kugira Ubuntu

Mu 2007 abashakashatsi  bagaragaje ko abantu bahawe oxytocin ishorezwa n’abandi bashoreje ikitarimo oxytocin (placebo), abafashe oxytocin bagaragaje kugira Ubuntu ku gipimo cya 80% aho basabwaga kuba bagabana amafaranga bahawe n’abantu batanazi. Ubanza ariyo mpamvu bavuga ko umugore ushaka igitenge ategera umugabo we mu buriri mu gihe cy’imibonano.

 

Nubwo uyu musemburo uboneka mu bantu bose ariko hari igihe ugabanyuka. Iyo wagabanyutse cyangwa se ufite mucyeya hari ibimenyetso bibigaragaza. Muri byo twavuga:

  • Ntiwishimira gusabana n’abandi
  • Ukunda kuba wenyine
  • Mu mibonano utinda kurangiza
  • Gukora imibonano ntibiba bikurimo, ni nka mechanic
  • Uhorana ubwoba, ubwigunge no kwiheba
  • Usanga wikundira ibintu biryohereye
  • Uhorana umujinya n’umunabi

Uku kugira oxytocin nkeya bikunze kuba ku barwaye indwara zo mu mutwe cyangwa se abafite umusemburo wa cortisol mwinshi kuko iyo cortisol yiyongereye (yitwa umusemburo wa stress) bituma oxtocin (umusemburo w’urukundo) imanuka.

Ikindi kigabanya oxytocin ni ukugira inzika, urwango ndetse no kumva wowe ubwawe utameze uko ushaka (kwiyanga)

Ibyagufasha kuzamura igipimo cya oxytocin

Uyu musemburo kuwongera ntibisaba ibintu bigoye dore ko Atari ibiribwa cyangwa ibinyobwa.

Uburyo bwa mbere ni mu mibonano mpuzabitsina.

Ahandi hayongera ni mu guhoberana n’uwo ukunda cyangwa wishimira. Abahanga bavuga guhoberana inshuro byibuze 8 ku munsi biguha oxytocin ingana n’iyo uwakoze imibonano yabonye

Massage nayo izamura igipimo cya oxytocin cyane cyane iyo uyikorewe n’uwo wishimira

Meditation na Yoga n’ibindi byose bitera gutuza nabyo bizamura igipimo cya oxytocin

Kumva umuziki utuje nabyo bituma igipimo cya oxytocin kizamuka.