Umusonga ni iki?
Ni indwara iterwa na mikorobe za bagiteri cg virusi, yibasira ibihaha. Akenshi igaragazwa no gukorora, umuriro no guhumeka bigoranye. Ku bantu benshi, umusonga ushobora kwikiza ubwawo udafashe imiti, hagati y’icyumweru 1 na 3.
Abana bato, abakuze cyane n’abandi bafite indwara zikomeye zizahaza umubiri cyane gukira biragorana, bikaba byaba ngombwa kugana kwa muganga.
Umusonga uza igihe uhumetse mu bihaha byawe mikorobe. Ushobora kandi kuza nka nyuma yo kurwara ibicurane cg gufungana, izi ndwara zica intege cyane ibihaha bityo kurwara bikaza vuba. Indwara zizahaza cyane ibihaha nka asima, indwara z’umutima, diyabete cg kanseri zituma uhora urwaye umusonga kenshi.
Ni ki gitera umusonga?
Mikorobe zo mu bwoko bwa virusi na bagiteri nizo ziza ku isonga mu gutera iyi ndwara.
Bagiteri zitwa streptococcus pneumoniae nizo kenshi ziza ku isonga mu zitera iyi ndwara, gusa biragoye kenshi gutandukanye niba ziterwa na bagiteri cg virusi.
Ku bantu bafite ubudahangarwa budakomeye, ushobora guterwa n’ubundi bwoko bwa mikorobe nk’imiyege.

Ibimenyetso by’umusonga
Uturuka kuri bagiteri, ibimenyetso bigaragara vuba mu gihe ibya virusi bitinda kuza, rimwe na rimwe ntibinorohe kubibona.
Bimwe mu bimenyetso n’ibiranga iyi ndwara;
- Gukorora cyane. Inkorora izana igikororwa rimwe na rimwe kikaba kirimo amaraso
- Guhumeka insigane no kubura umwuka
- Umuriro uri hejuru
- Gutitira cyane
- Kumva unaniwe cg wacitse intege
- Isereri no kuruka
- Kubabara mu gituza, cyane cyane byiyongera iyo ukoroye cg uri kwinjiza umwuka.
- Guhitwa
- Umutima utera cyane
Iyo ufite ibimenyetso byoroheje, akenshi umubiri urabirwanya nyuma y’igihe gito ugakira. Kuruhuka bihagije, ukaryama ndetse ukarya neza bishobora gutuma ukira nta yindi miti ukoresheje.
Ku bantu bakuze cyane, bakunze kugaragaza ibimenyetso bike ugereranyije n’abandi. Nko kutagira umuriro, cg igihe akoroye ntihaze igikororwa. Ikimenyetso cy’umusonga kigaragara cyane mu bakuze ni imihindukire mu buryo batekereza; gucangwa no kuvugishwa bikunze kugaragara muri benshi.
Umusonga uvurwa ute?
Ibizami bitandukanye bikorwa harimo gupima igikororwa, gucishwa mu cyuma cg se gupima amaraso, hagamijwe kureba niba ari bagiteri zateye umusonga.
Nyuma yo kugana kwa muganga, ugatanga ibizami muganga aguha imiti ijyanye n’uburwayi ufite.
Niba umusonga uturuka kuri bagiteri, uhabwa imiti ya antibiyotike.
Mu gihe uri gufata imiti ya antibiyotike ni ngombwa gukurikiza amabwiriza ya muganga. Niba wumva utari gukira nyuma y’iminsi 2 cg 3 ufata iyi miti, ugomba gusubira kwa muganga ukamubwira uko bimeze.
Umusonga uterwa na virusi ntuvurwa na antibiyotike. Niyo mpamvu mbere yo gufata imiti wagakwiye kumenya ikiwutera. Kuvurwa bisaba kuruhuka neza no kuvura inkorora, ubundi ugakira.
Ni gute wakwirinda umusonga?
Urukingo rwawo kuri ubu ruratangwa ku bana n’abakuru. Niba uri umubyeyi ukaba waribarutse, ni ngombwa kuzirikana inkingo zose zihabwa abana kandi ukabikorera ku gihe.
Ushobora kwirinda kurwara umusonga, wirinda kwegera abantu barwaye ibicurane, cg izindi ndwara zandurira mu mwuka.
Gukaraba intoki, bizakurinda gukwirakwiza mikorobe zishobora kuwutera.