Sobanukirwa byinshi kuri vitamini F ushobora kuba utari uzi

0
413

Abenshi tumenyereye ko habaho vitamin A, B, C, D, E na K. Nyamara wasanga tutajyaga twibaza impamvu tugera kuri E tugasimbuka tukajya kuri K kandi hagati ya E na K harimo F G H I na J.
Reka rero tukubwireko na vitamini F ibaho

  • Ese iyi vitamini ni iyihe 

Nubwo tutari tuzi ko ari vitamini (bamwe), iyi vitamin imenyerewe ku izina rya Fatty acid (twabyita ibinure). Ikaba uruvange rwa omega-3 na omega-6.

  • Imariye iki umubiri 

Akamaro k’iyi vitamin ni kanini

*. Ifasha umubiri kwisana no gukora ingingo nshya

*. Ifasha mu bikorerwa mu mubiri nko gukira indwara vuba, kugira uruhu runoze n’umusatsi utunganye

*. Iyi vitamin ni ingenzi mu buzima bw’imyororokere aho ituma ugira intanga zikomeye kandi zihagije

  • Kuyibura bitwara iki

*. Kugira amaso yumagaye, ku buryo yakangirika vuba kuko nta marira ahagije aba arimo

*. Gusatagurika uruhu, guhorana umwera

*. Kudakira vuba kandi wanyoye imiti ihagije ihwanye nuburwayi

  • Iyi vitamin twayisanga he? 

Iyi vitamin umubiri ntubasha kuyikorera ahubwo tuyibona binyuze mu byo turya

*. Guhekenya ubunyobwa bubisi

*. Kurya amafi

*. Amavuta ya canola, aya soya kimwe n’ay’ibihwagari

*. Imboga n’imbuto zinyuranye nka poivron,  karoti,  inyanya,  avoka, amashu n’ibitunguru

*. Umwana wonka ayivana mu mashereka

Bimwe mu byo kurya ibonekamo

Mugire ubuzima buzira umuze.