Indwara yose igira ukwayo iryana ndetse ikanagira ukwayo ivurwa. Indwara y’imitsi ni imwe mu ndwara zibabaza ndetse zizahaza abayirwaye. Akenshi iyi ndwara ikunze guterwa na diyabete, imirire mibi n’imikorere mibi y’umubiri. Uwayirwaye arangwa no kubabara aho indwara yafashe, kurwara imbwa bya hato na hato, kugira imitsi yisobekeranyije, ku buryo unabibona ku ruhu inyuma bigaragara.
Igitangaje ni uko burya mu miti y’ingenzi ihabwa abarwaye iyi ndwara uretse imiti igabanya uburibwe indi yose ni uruvange rwa za vitamin n’imyunyungugu. Nyamara kandi izi vitamin n’imyunyungugu tubibona ku buryo bw’umwimerere binyuze mu byo turya.
Muri iyi nkuru tugiye kukwereka amafunguro wakibandaho mu gihe ufite ubu burwayi bugakira ndetse ntibuzanagaruke. Gusa tukwibutsa ko iyo indwara yamaze kugaragara usabwa gufata imiti yo kwa muganga kuko yo ikora vuba kurenza ibyo ufata mu ifunguro,ahubwo noneho ukagerekaho na ryafunguro tugiye kuvuga.
Ibyokurya bifasha kurwanya indwara y’imitsi
-
Impeke zuzuye
Impeke zuzuye zivugwa hano ni za zindi ziba zitabanje guhindurwa binyuze mu nganda ngo hakurweho agahu gatuma zigira ibara ryijimye. Izo mpeke ni ingano, umuceri, amasaka, ibigori, uburo, n’ibindi byo muri ubwo bwoko.
Izi mpeke zuzuye ni isoko nziza ya vitamin zo mu bwoko bwa B ndetse na za fibres. Izi vitamin B zifasha guhangana na bwa buribwe bw’imitsi naho fibres zifasha mu igogorwa no gutuma ugira ibiro bijyanye n’uko ureshya. Ibi bizakurinda dore ko kubyibuha cyane bigendana na diyabete bidasize no kurwara imitsi. Ikindi kandi izi mpeke ntacyo zitwara ku isukari yo mu maraso ahubwo zifasha kurwanya kubyimbirwa.
-
Amafi afite amavuta
Aya mafi afite amavuta muri yo ni isoko nziza y’ibinure bya omega-3. Twibutse ko iyo omega-3 iyo ihuye na omega-6 bibyara vitamin F. Amafi nka mackerel, salmon na trout ni ingero z’amafi wasangamo omega-3.
Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru “Clinical Journal of Pain” muri Gashyantare 2010, abarwayi b’imitsi bagaburiwe amavuta y’amafi bagiye bagaragaza ibimenyetso byo gukira kandi neza.
Kugirango ubashe kubona urugero ruhagije rw’aya mavuta usabwa kurya ubu bwoko bw’amafi byibuze kabiri mu cyumweru. Aya mafi wayarya ugatandukana n’inyama zitukura ahubwo zo zizwiho kongera kubyimbirwa, by’umwihariko indwara ya goute.
-
Ibitanga poroteyine na vitamin B12
Kubura vitamin B12 ni kimwe mu bitera indwara y’imitsi. Iyi ikunze kugaragara ku bantu badakozwa na gato ibikomoka ku matungo (vegetarians) kuko iyi vitamini ntikunze kuboneka mu bimera.
Iyi vitamini uyisanga mu nyama y’iroti (imwe ukata ukabona harimo akantu k’umweru kameze nk’akari hagati y’imihore), amagi, amata n’amafi. Ibi kandi ni nabyo bibonekamo poroteyine, hiyongereyeho soya, ibishyimbo n’ibindi binyamisogwe bimwe.
Aha wibuke ko kizira kuvanga poroteyine zo ku matungo n’izo ku bimera. Kurya inyama n’ibishyimbo burya ntacyo uba ukoze.
-
Umukororombya
Umukororombya uvugwa hano si wawundi wo mu kirere iyo imvura igiye kugwa ahubwo ni uruange runyuranye rw’imbuto n’imboga.
Imbuto zizwiho kuba isoko nyayo ya za vitamin nyinshi nka A, B zinyuranye na C. Imboga nazo ni uko zibonekamo cyane vitamin A, E na K. imbuto n’imboga kandi zibamo fibre, ibirwanya uburozi mu mubiri, ndetse n’ibifasha mu kuringaniza ibiro n’uburebure. Izo wakibandaho cyane mu gihe cy’uburwayi bw’imitsi ni inkeri mu moko yose (blueberries, raspberries, strawberries, …), amacunga, avoka, concombre, indimu n’ibyo mu bwoko bwabyo (citrus fruit), poivron, inyanya, dodo, amashu mu moko yayo yose, urunyogwe n’ibijumba.
Guhera ubu rero wikomeza kunywa ibinini gusa ngo wibagirwe ifunguro ryagufasha kukurinda indwara y’imitsi.